Tag Archive | "dufite"

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ntibwemeranywa n’abakozi bako kukibatera kuguma mu miturire mibi

Rwanda : Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ntibwemeranywa n’abakozi bako kukibatera kuguma mu miturire mibi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ntibwemeranywa n’abakozi bako kukibatera kuguma mu miturire mibi

Akarere ka Muhanga kaza ku mwanya wa mbere  mu turere dufite abaturage batuye nabi mu ntara y’Amajyepfo ndetse kakaza no mu turere turi ku isonga mu dufite imiturire idahwitse ku rwego rw’igihugu cyose.

Ubuyobozi bw’aka karere bukaba busobanura ko kugeza magingo aya ibi biterwa ahanini n’uko inzego z’ibanze zitari gukora uko bikwiye kuko ngo hari utundi turere duteye nabi nka Muhanga ndetse tukaba twari dufite imiturire nayo itari myiza nyamara kugeza ubu bakaba barabashije gusohoka muri iki kibazo.

Hashize igihe akarere ka Muhanga gakomeje kuvugawaho iki kibazo cy’imiturire mibi kuko usanga hari n’abaturage bagiye bahitanwa n’inkangu biturutse kuri iyu miturire. Aka karere kandi kanaje no mu myanya ya mbere mu gihugu mu turere dukennye kurusha utundi. Ibi bikaba bifitanye isano n’iyi miturire.

Raporo igaragazwa n’intara y’Amajyepfo igaragaza ko muri iyi ntara abaturage batuye nabi kuburyo bashobora kuhasiga ubuzima hatagize igikorwa vuba na bwangu bagera hafi ku bihumbi 25, akarere ka Muhanga konyine kakaba kihariye abarenga icyakabiri cy’ababarwa mu ntara yose kuko gafite abaturage bagera hafi ku bihumbi 13 bagomba kwimurwa vuba na bwangu.

Umuyobozi w’aka karere Mutakwasuku Yvonne avuga ko ikibazo gihari ari imikorere mibi y’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Mutakwasuku ati: “Nko mu murenge wa Kabacuzi twajyanyeyo amashanyarazi yadutwaye miliyoni 950, ni ukuvuga ngo imari twashoye yarahombye kuko twayabahaye tuzi ko hari icyo azabafasha gutera imbere, ikibazo singishyira ku baturage kuko iyo bakoreshejwe barakora, iyo tumaze imyaka itatu hari site ikaswe ngo yubakwe, bikarangira itubastwe hari ikibazo kiba kiri mu bayobozi”.

Nyamara abakora muri izi nzego zatunzwe agatoki ntibemeranya n’uyu muyobozi kuko bo bavuka ko ikibazo nyakuri gihari ari ukutabona ibikoresho bihagije.

Umuyobozi w’aka karere ariko avuga ko iki kibazo cy’amazi n’amabuye ari urwitwazo kuko muri gahunda yo guca nyakatsi hari aho abaturage bakuraga ibikoresho byo kwiyubakira muri kilometero zirenze umunani. Akaba ashingira no ku ngero z’utundi turere dufite imiterere mibi nk’iy’akarere ayoboye ariko bo bakaba bamaze gusohoka muri iki kibazo kubera ingufu abayobozi n’abaturage bashyizemo.

   

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia