Tag Archive | "Eos Visions"

Eos Visions yahisemo gutera

Eos Visions yahisemo gutera inkunga abaturage binyuze mu bukerarugendo

Tags: , , , ,


Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza, Eos Visions yageneye inkunga ingana n’ibihumbi 200 abaturage bibumbiye muri koperative y’abimuwe mu ishyamba rya Gishwati kugirango abafashe gukodesha umurima wo guhingamo ibigori no kugura imbuto z’indobanure.

Aba  baturage batuye mu kagari ka Busigari, umurenge wa Cyanzarwe, akarere ka Rubavu mu ntara y’Ibureasirazuba bimuwe mu ishyamba rya Gishwati kuva muri Mata 2009 bakaba barubakiwe amazu 303 ariko ngo kubera ubuzima babayemo Eos Visions yahisemo kuzajya ibazanira ba mukerarugendo ngo bagire uko babafasha kwibeshaho.

Inkunga ya Eos Visions ikaba kuri uwo munsi yaranaherekejwe no gutanga amakarita y’ubwishingizi ku buzima  ku bana mirongo itanu (50) baturuka mu miryango ikennye kurusha iyindi. Kugeza ubu abana bamaze kuyahabwa bagera ku ijana (100).

Eos Visions ni ikompanyi mpuzamahanga itwara ba mukerarugendo ariko ikaba itandukanye n’izindi kuko ijyana ba mukerarugendo bashobora gutanga inkunga yo guteza imbere abo basuye nk’uko Melissa Lesage, umuyobozi wa Eos Visions mu Rwanda, Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abivuga.

Lesage yadusobanuriye ko ngo abakiriya babo ari bo bagenera aba baturage inkunga nyuma yo kubasura.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyanzarwe, Etienne Nsabimana yashimiye Eos Visions kuri iyi nkunga, ariko cyane cyane kubera ko ibereka ko ibari hafi kandi ko yiteguye kubahindurira amateka.

Nsabimana yagize ati “abandi baterankunga badutegeka ibyo dukoresha inkunga yabo, ariko Eos Visions yo ikora ibyo twifuza, ni icyo tuba dukeneye.”

Yvette Mundorere akaba asanga iyi nkunga ije mu gihe cyiza kuko  hari abana bakeneye kuvurwa byihuse kandi nta bushobozi bari bafite.”

Kugeza ubu eos Visions imaze kugera muri aka kagari izanye ba mukerarugendo inshuro zirindwi kuva mu kwezi kwa Kanama 2011. Ikaba imaze gukusanya amafaranga y’amanyarwanda angana n’ibihumbi magana atandatu na cumi na bitandatu (Frw 616,000).

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia