Tag Archive | "families"

Bavuga ko kwibumbira muri koperative byatumye bishyurira abana muri kaminuza2

Bavuga ko kwibumbira muri koperative byatumye bishyurira abana muri kaminuza

Tags: , , , , , , ,


Bavuga ko kwibumbira muri koperative byatumye bishyurira abana muri kaminuza

Abanyamuryango ba koperative Abanyamurava ikorera mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze, bavuga ko kwibumbira muri koperative byatumye babasha kwivana mu bukene, ku buryo bageze no kurihirira abana muri kaminuza.

Iyi koperative yatangiye ari ishyirahamwe, yatangiranye abanyamuryango 12, kuri ubu ikaba ifite abagera kuri 35 barimo abapfakazi, imfubyi, n’ababana n’ubwandu bwa SIDA, nk’uko bisobanurwa na Nyirasafari Sawiya, umwe mu banyamuryango bayo.

Ati: “kwibumbira mu makoperative ni ikintu cyiza cyane, nk’ubu turiha mituwele, abana bacu bariga ndetse harimo n’abiga muri za Kaminuza twishyurira, byose tubikesha koperative”.

Bavuga ko kwibumbira muri koperative byatumye bishyurira abana muri kaminuza2

Ibi kandi byemezwa na Nyiramajyambere Asiya, perezidante w’iyi koperative, uvuga ko kugirango bagere aho bageze ubu byabasabye gukomeza guhanga udushya, aho batangiye bakora ubucuruzi bw’inyama, bakaza kubusimbuza umushinga wo gukora amasabune, gusa ngo si aho gusa bagarukiye.

Ati: “ubu twatangiye umushinga wo guhinga ibihumyo, aho duha imigina abaturage, ndetse tukaba tunateganya kujya tuyumisha, kuko iyo ibihumyo bitumye byangirika vuba”.

Kugeza ubu iyi koperative ifite abanyamuryango 35, harimo abagabo bane, ikaba ifite amazu afite agaciro ka miliyoni 60, n’abagenerwa bikorwa bagera kuri 900 mu mirenge itanu y’akarere ka Musanze, gusa bakaba bateganya kwagura ibikorwa mu yindi mirenge yose y’akarere ka Musanze.

 

Bugesera Imiryango

Bugesera: Imiryango 30 yibera mu mazu ya shitingi

Tags: , ,


Bugesera Imiryango

 

Nyiransengimana Marie Goretti  n’abana be imbere y’inzu babamo

Imiryango igera kuri 30 y’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Rweru, akagari ka Nemba, harimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya batangaza ko babayeho mu buzima butaboroheye kuko baba mu mazu asakajwe na shitingi.

Iyo urebye inzu batuyemo mu mudugudu wa Rutete, usanga ziri inyuma ya nyakatsi zamaze gucika mu Rwanda. Batuye mu mazu bita “burende” asakajwe udushitingi cyangwa se uduhema twashaje, kandi  twatobaguritse. Ibyo bivuze ko nk’iyo imvura iguye, ica muri ya myenge bakanyagirwa, n’izuba ryacana cyane bakajya kuryugama mu bihuru biri hafi aho.

Nyiransengimana Marie Goretti ni umwe mu bari muri izo nzu, akaba kandi ari umwe mu mpunzi z’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya. Avuga ko we n’umuryango we w’abantu batandatu bamaze imyaka 6 babaho muri ubu buzima butaboroheye. Ubu ngo ikimutera impungenge cyane ni ubuzima bw’umwana atwite, ariko ngo si we wenyine ahubwo ubuzima bwabo bwa buri munsi ntibworoshye.

Ati “Tubayeho nabi kubera imbeho n’imvura, intozi, inzoka n’imbeba. Imvura iyo iguye yinjira muri shitingi tukabura aho twugama. Ndatwite, none ndahangayitse kubera ko umwana navuka ashobora kuribwa n’utwo dusimba cyangwa akicwa n’umusonga!”

Mukeshimana Clementine, ni umwe mu batarabona amacumbi, yatangaje ko n’ubwo aba mu ihema ko afite icyizere cyo kuzabona icumbi kuko n’abandi bagiye bafashwa kubona amacumbi yabo. Yagize ati “Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo, ndetse biranadutangaza ukuntu umuntu yubakirwa ubundi kwiyubakira ari inshingano za buri wese. Nanjye rero ndizeye nkomeje ko nzubakirwa kuko n’abandi bubakiwe uko ubushobozi bwagiye buboneka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, bwana Rwagaju Louis atangaza ko icyo kibazo kizwi n’ubuyobozi, ndetse ngo Leta y’u Rwanda yagerageje kubakira imiryango myinshi igera kuri 470 y’abo baturage ariko bijyanye n’ubushobozi bwari buhari. Ku basigaye batubakiwe, avuga ko Leta y’u Rwanda ikorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uburyo abo baturage basigaye batarubakirwa na bo babona aho barambika umusaya.

Ati “ kubufatanye na diaspora nyarwanda, harimo kuzamurwa amazu 10 kandi abo nibo bazaherwaho”.

Mu mwaka wa 2006 na 2007, Akarere ka Bugesera kakiriye Abanyarwanda batahutse birukanywe muri Tanzaniya bagera ku miryango 500.

 

 

 

 

Bushoki Hizihijwe

Bushoki: Hizihijwe umunsi w’intwari hashimwa imiryango yagaragaje ubutwari

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Bushoki Hizihijwe

Kuri uyu wa gatatu tariki 01/02/2012, ubuyobozi bw’ umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, bwahisemo kwizihiza umunsi w’ intwari bushima imiryango yagaragaje ibikorwa by’ ubutwari, yakira ikanarere abana b’ imfubyi mu miryango yabo.

Nzavugankize Faustin, umwe mu bashimwe, yavuze ko yakoze igikorwa cyo kurera umwana abitewe n’ impuhwe za kibyeyi, ariko kuba bishimwe n’ ubuyobozi  nawe bimuteye ishema.

Yagize ati: “Muri jenoside, twagiye gushyingura abantu bari bishwe, maze mbona umwana ukiri muzima, nuko ndamuzana ndamurera none ubu arangije amashuri”.

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Bushoki, bwashimiye iyi miryango, bunayizeza kuzabagezaho amashimwe mu minsi iri imbere, bunasaba abandi gufata urugero kuri iyi miryango ibiri yashimwe.

Habumugisha Ladislas Perezida wa Njyanama y’ umurenge wa Bushoki, ati: “ ntabwo ari buri wese wabashije gufata umwana ngo amurerane n’ abe, kandi ataramwibyariye. Niba aba barabikoze, ni igikorwa cy’ ubutwari gikwiye kubera urugero abandi batuye uyu murenge”.


Bwisige – Hatangijwe

Bwisige – Hatangijwe gahunda y’imihigo y’urugo na njyanama y’urugo

Tags: , , ,


 

 

 

 

 

 

 

 

Abaturage bari kubyina nyuma y’imihigo y’urugo

Mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye abaturage bo murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bahize imihigo y’urugo hanashyirwaho gahunda ya njyanama y’urugo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2011 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige Ngezahumuremyi Theoneste   yavuze ko iyi gahunda y’imihigo y’urugo yateguwe mu rwego rwo gufasha abaturage kugira gahunda  ihamye y’ingo zabo no kubafasha kubasha kubaho bafite intego mu miryango yabo. Buri muturage akaba yarahize imihigo igera mu icumi agomba kuzakorera urugo rwe.

Nsanzurwimo Antoine ni umgabo w’imyaka 47 hamwe n’umuryango we ndetse n’imiryango y’abatuye muri uyu murenge batangaje ko iyi gahunda y’imihigo y’urugo izabageza kuri byinshi mu rwego rwo kubaho bafite intego bagamije kugeraho mu miryango yabo.

Ikindi ni uko Basanga iyi gahunda izabafasha gukora cyane bakiteza imbere ndetse hakabaho n’impinduka mu mibanire y’ingo zabo kuko benshi muri bo umwe ari umujyanama wa mugenzi we.

Iyi gahunda y’imihigo y’urugo ijyanye na gahunda iri muri uyu murenge bise “njyanama y’urugo” ikazafasha abaturage kugirana inama ndetse bagafashanya gukemura ibibazo n’amakimbirane arangwa mu miryango yabo.

Njyanama y’urugo kandi ngo izabafasha kugirana inama mubyo bakora byose kuko urugo rumwe ni umujyanama w’urundi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese avuga ko iyi gahunda izagera mu mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu mihigo y’urugo no muri njyanama y’urugo.

Muri iki gikorwa cyo guhiga imihigo y’urugo no gushyiraho njyanama y’urugo hanashojwe itorero ryo kurwego rw’umudugudu; hatangwa n’imyambaro y’abahwituzi ndetse n’abaturage bahabwa umwanya wo gucinya akadiho.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia