Tag Archive | "fight malnutrition"

“Kutarya indyo yuzuye si ubukene, biterwa n’ubujiji” - Umuturage w’i Gahini

“Kutarya indyo yuzuye si ubukene, biterwa n’ubujiji” – Umuturage w’i Gahini

Tags: , ,


“Kutarya indyo yuzuye si ubukene, biterwa n’ubujiji” - Umuturage w’i Gahini

Abaturage baragirwa inama yo gukora uturima tw’igikoni kugira ngo bagire indyo yuzuye

Kutarya indyo yuzuye ngo ntibiterwa n’ubukene ahubwo ngo biterwa n’ubujiji bukizitiye bamwe mu baturage; nk’uko Mukaneza Cecile wo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza abivuga.

Hari abantu bitwaza ubukene bakicisha abana ba bo indwara ya Bwaki kandi bafite ubushobozi bwo gutegura ifunguro riciriritse rifite intungamubiri zose nk’uko akomeza abivuga.

Na we ubwe ngo ntiyari asobanukiwe n’ibijyanye n’indyo yuzuye. Mbere atarahugurwa n’abajyanama b’ubuzima ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, ngo yumvaga gutegura ifunguro rifite intungamubiri ari iby’abakire gusa.

Agira inama ababyeyi yo gukora akarima k’igikoni kandi bakagahingaho ubwoko bwinshi bw’imboga, kuko zifite intungamubiri nyinshi.

Agira ati “Batubwiye ko intungamubiri ziri mu nyama ziboneka no muri Soya. Byumvikane ko uwariye inyama n’uwariye soya baba babonye intungamubiri zimwe kandi kubona soya ntibigoye cyane”.

Mu karere ka Kayonza hagaragara abana bafite ibibazo by’imirire mibi. Abo ibyo bibazo bigaragaraho bavuga ko biterwa n’uko imiryango ya bo ikennye itabasha kubona amafunguro arimo intungamubiri.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukarange, Chantal Mukanyirigira, asaba abajyanama b’ubuzima gukomeza gukora ubukangurambaga ku babyeyi babashishikariza kugira uturima tw’igikoni mu ngo za bo kuko biri mu byafasha guhangana n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia