Tag Archive | "genocide"

Abacitse ku icumu twafashe ubuzima tubusimbuza urupfu-Mbabazi Norbert

Abacitse ku icumu twafashe ubuzima tubusimbuza urupfu-Mbabazi Norbert

Tags: , , , , , , , , ,


Norbert Mbabazi ukuriye Ibuka mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, avuga ko kuba abarokotse jenoside bakunze gutanga ubuhamya ku byabaye muri jenoside, ari ukubera ko biyemeje gusimbuza ubuzima urupfu.

Abacitse ku icumu twafashe ubuzima tubusimbuza urupfu-Mbabazi Norbert

Agira ati “Buri gihe hirya no hino mu gihugu, ubuhamya butangwa n’uwacitse ku icumu. Si uko ari twe twabonye byinshi, kuko abenshi bari banihishe ahantu hatandukanye.”

Ngo ubu buryo bwo gutanga ubuhamya bahisemo, babukuye mu mubabaro baciyemo igihe kirekire. Ati “abawe bapfa hirya no hino ureba, ntacyo ushobora gukora, aho rero ni ho twicaye dusanga kubaho ari byo bya mbere, dusimbuza urupfu ubuzima.”

Na none ati “Twafashe ubuzima tubusimbuza urupfu kuko hari benshi bari gutekereza ko bari no kwihorera ariko ntabyo bakoze.”

Iyi nzira rero abacitse ku icumu bahisemo y’ubuzima, ngo bayikomeyeho. Mbabazi ati “Ni wo musanzu dutanga buri gihe iyo dutanga amakuru agaragaza inzira y’umusaraba twanyuzemo.”

Ngo bazahora rero batanga amakuru igihe cyose bakiriho kugira ngo ubuzima bukomeze bugende. Ati “Iyo dutanga ubuhamya tubivugira kugira ngo n’abana cyangwa undi utarabibonye bitazamubaho.”

Na none ati “Nshimira buri wacitse ku icumu wahisemo ubuzima imbere y’urupfu.”

Muhororo : Kutabona amakuru y’imiryango ifite ababo bari abakozi b’ibitaro bya Muhororo byadindije kwandika igitabo kivuga amateka yabo

Muhororo : Kutabona amakuru y’imiryango ifite ababo bari abakozi b’ibitaro bya Muhororo byadindije kwandika igitabo kivuga amateka yabo

Tags: , , , , , ,


Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero Dr Emmanuel Ahishakiye avuga ko kutabona amakuru y’imwe mu miryango ifite abantu bari abakozi b’ibi bitaro bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi byadindije gahunda yo kwandika igitabo kivuga ku mateka yajenoside yakorewe muri ibyo bitaro.

Dr Ahishakiye avuga ko ibitaro bya Muhororo bifite gahunda yo guha agaciro abari abakozi babyo bahiciwe. Kwandika igitabo kivuga amateka y’ibyahabereye ngo ni kimwe mu bikorwa byafasha kubika neza amateka.

Muhororo : Kutabona amakuru y’imiryango ifite ababo bari abakozi b’ibitaro bya Muhororo byadindije kwandika igitabo kivuga amateka yabo

Abafite amakuru ku buzima bw’aba biciwe mu bitaro bya Muhororo barasabwa kuyatanga

Avuga ko iyandikwa ry’icyo gitabo cyagombye kuba cyaramaze gushyirwa ahagaragara ryadindijwe n’imwe mu miryango ifite abantu babo bahiciwe ariko ikaba itazwi amakuru. Avuga ko abarokotse bo muri iyo miryango basabwa gutanga amakuru ku bantu babo bishwe, amafoto hamwe n’ibindi birimo kwemera ko ababo bishwe bandikwa mu bitabo.

Uretse kudahabwa ayo makuru akenewe, uyu muyobozi avuga ko ibitaro bya Muhororo bijya binashaka iyo miryango ngo biyitere inkunga yo kubafata mu mugongo ariko ntibayibone nkuko byagenze kuwa 8 Gicurasi 2015, ubwo ibi bitaro byibukaga abantu 6 bari abakozi babyo.

Niyonzima Clement ufite umuvandimwe we wiciwe mu bitaro bya Muhororo avuga ko nabo bababazwa n’uko iki gitabo kitarandikwa kandi ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo bwariyemeje kucyandika. Asaba abafite amakuru ku bantu biciwe mu bitaro bya Muhororo kuyatanga kugira ngo bizajye bifasha abantu kubibuka.

Muhororo : Kutabona amakuru y’imiryango ifite ababo bari abakozi b’ibitaro bya Muhororo byadindije kwandika igitabo kivuga amateka yabo

Dr Ahishakiye avuga ko badindijwe no kutabona amakuru ku biciwe mu bitaro ayobora

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clotilde hamwe n’umuyobozi wa Ibuka muri aka karere bakaba bavuga ko bagiye gufasha ibitaro bya Muhororo kumenya amakuru y’iyo miryango kugira ngo igikorwa cyo kubaha agacirogishyirwe mu bikorwa.

2

Nyamagabe genocide survivors commend government support

Tags: , , , , , , , , ,


The poor and vulnerable 1994 genocide against Tutsis survivors in Nyamagabe district are grateful for the material support from the government, having given them accommodation.

Esiteriya Nyirampfabakuze, a 67year old is grateful of life they live and hopeful of the future

Esiteriya Nyirampfabakuze, a 67year old is grateful of life they live and hopeful of the future

Esiteriya Nyirampfabakuze, a 67year old resident of Karama village in Cyanika sector says that the social welfare of the genocide survivors has improved considering the problems they passed through.

“Now at least we have hope and can dream of a better future in development” said the 67 year old.

“I am grateful to the President of Rwanda for rescuing us when we had lost all hope to live, now we can hope for a better tomorrow since he gave us descent houses for our families” says Seraphina another  genocide survivor from Cyanika sector.

After twenty-one years later, survivors and perpetrators have made significant steps towards reconciliation.

 

7a

Nyamagabe: Abacitse ku icumu bageze mu zabukuru bishimira ko batujwe heza

Tags: , , , , , , , , ,


7

Abacitse ku icumu bageze mu zabukuru bakuwe mu byabo bakanasenyerwa muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bishimira ko bubakiwe amazu, bagatuzwa heza nyuma yo guca mu buzima bugoranye.

7a

Nyuma  ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bitewe n’uko amazu amwe yari yasenywe andi agatwikwa, abarokotse bagiye bahura n’ibibazo byaho kuba ariko benshi bagira amahirwa yo guhita bubakirwa.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bacitse ku icumu ugeze mu za bukuru, utuye umudugudu wa Uwinyana, akagari ka Karama, umurenge wa Cyanika, yatangaje ko yishimira ko batibagiranywe nabo bakubakirwa.

Uwitwa Esiteriya Nyirampfabakuze ni umukecuru w’imyaka 67 aravuga ko yahuye n’ingorane akajya akarara mu gihuru no arishimira ko atuye heza.

Aragira ati: “njyewe rwose nabayeho nabi, nkarara mu gihuru, mu kigunda, none nabonye inzu nziza, ndaryama kuri matora, ndagenda kuri sima ndiyuhagira ndacana amatara naracanaga urubingo bampaye ibyiza.”

Nyirampfabakuze arakomeza avuga ko ategeye urugori umukuru w’igihugu we wagize uruhare mu kubaha amazu batuyemo bakava mu bwigunge nabo bakagira ubuzima bwiza.

Aragira ati: “mbayeho neza ndishima, ndabyina, ndiyuhagira, ndakoropa, nambaye umwenda mwiza, aragahora ku ngoma muhaye impundu, ayhiiii… n’urugori namutegeye ndacyarufite, we wangejeje muri ino nzu.”

Abacitse ku icumu kandi bishimira ko bafite amahoro n’umutekano babanye n’abandi baturage neza, nta bwoba bagifite kandi bizeye ejo hazaza heza kurushaho.

 

 

Ngo FARG ibemereye yabaha amazu asimbura ayo bubakiwe kure y’amasambu

Ngororero : Hari abarokotse jenoside batijwe babangamiwe no kuba kure y’amasambu yabo

Tags: , , , , , , , , ,


Bamwe mu barokotse jenoside bo mu karere ka Ngororero bavuga ko badindizwa no kuba batuye kure y’amasambu yabo. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, aba baturage bubakiwe amazu ahantu hatandukanye mu midugudu ariko bamwe bakaba bavuga ko batuye kure y’amasambu yabo bikaba bibagora kubyaza umusaruro amasambu yabo.

Aba baturage bavuga ko bishimira ko batujwe ndetse bakubakirwa amazu, ariko ngo imibereho ya buri munsi irabagora kubera gutura kure y’amasambu yabo, kandi batunzwe n’ubuhinzi. Mukamuhizi Anastasie ufite imyaka 69 avuga ko kuva aho atuye akora urugendo rugera ku masaha abiri kugira ngo agere kw’isambu ye.

Kayihura avuga ko gutura kure bituma adakora ngo abone ibitunga urugo rwe

Kayihura avuga ko gutura kure bituma adakora ngo abone ibitunga urugo rwe

Avuga ko amasaha 4 yose akoresha mu nzira ari menshi ku buryo bidatuma abasha gukora uko bikwiye mu gihe abona icyo kurya ari uko agikuye kw’isambu. Ibi abihuriyeho n’abandi bagenzi be barimo kayihura vianney ufite imyaka 70. Nawe ngo ntiyorohewe kuko mu mbaraga nkeya asigaranye agera kwisambu ananiwe nyuma y’urugendo rw’isaha n’igice.

Bavuga ko bafite ubushake bwo gukora ariko ko bananizwa n’ingendo. Ngo barateganya gusaba FARG yabubakiye ko yabafasha kubona uburyo bwo kwegera amasambu. Bamwe bavuga ko bafashijwe kubaka ku masambu amazu yasimbura ayo bahawe bya ari igisubizo.

Ngo FARG ibemereye yabaha amazu asimbura ayo bubakiwe kure y’amasambu

Ngo FARG ibemereye yabaha amazu asimbura ayo bubakiwe kure y’amasambu

Umukozi ushinzwe amajyambere mu kagali ka kamasiga Uwiyimye Theodette nawe avuga ko muri rusange abarokotse batuye mu kagali ayoboye bafite ikibazo cy’ingendo ndende bajya ku masambu yabo.

Uwihoreye Patric, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa gatumba ubarizwamo imiryango irenga 50 y’abarokotse ifite icyo kibazo, avuga ko iki ari ikibazo kigaragara koko ariko ko aba bantu bubakiwe ahantu hari imidugudu bityo batasubizwa gutuzwa ahantu hatameze neza. Avuga kandi ko kuba bari hamwe binafasha mu kumenya uko babayeho kuko hari abagifite ibibazo byihariye bijyanye na jenoside.

 

Kayonza: UR students urged to prevent genocide ideologies

Kayonza: UR students urged to prevent genocide ideologies

Tags: , , , , , , , , , , ,


While commemorating 1994 genocide against Tutsi victims April 28, the students of University of Rwanda – Rukara campus in Kayonza district rector asked students to spearhead fighting genocide ideologies.

Dr. Charles Gahima, the Rector of University of Rwanda in Rukara campus said that remembering is a recollection of the past however painful that is supposed to guide and take Rwandans forward.

He added that the crucial part of remembering is harnessing the unity to fight the genocide ideology and to renew and to commit to duties and responsibilities and to have the courage to assert themselves as Rwandans.

He also challenged the audience to reflect on the essence of remembering after 21 years ago. “It is experiences of our collectivity as Rwandans guided by a philosophy that has always looked back and said it should never happen again”

Kayonza: UR students urged to prevent genocide ideologies

Students of UR Rukara campus making a kitchen garden for one of the genocide survivor

Kayonza: UR students urged to prevent genocide ideologies

Egide Nambajimana, the student representative said that it is a great pleasure to see their school sparing time to remember their loved genocide victims.

He also noted that as students, they will never allow to be used by politicians who might intend to divide Rwandans through preaching genocide ideologies.

5b

Kayonza: Kwita ku barokotse Jenoside batishoboye ngo ntibikwiye kubaho mu gihe cyo kwibuka gusa

Tags: , , , , , , , , ,


 

5

Kwegera no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo ntibikwiye gukorwa mu gihe cyo kwibuka gusa kuko baba bakeneye ubufasha ku buryo buhoraho, cyane cyane kubaba hafi ngo badaheranwa n’agahinda.

5b

Imiryango n’ibigo bitari bike bikunze kugaragara bitanga ubufasha ku barokotse Jenoside mu gihe cyo kwibuka, ariko kenshi ubwo bufasha burangirana n’iminsi irindwi yo kwibuka kuko n’iyo bukomeje budakunze kurenza ukwezi kwa kane.

Hari abapfakazi, incike n’imfubyi za Jenoside ziba zikeneye ubwo bufasha ku buryo buhoraho, by’umwihariko ubwo kwegerwa kugira ngo badaheranwa n’agahinda, ariko bikagorana kubona ababageraho ku buryo buhoraho.

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ishuri nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko ubwo bufasha budakwiye kubaho mu gihe cyo kwibuka gusa.

Bo ngo bari baratangiye kubutanga na mbere y’uko igihe cyo kwibuka kigera nk’uko Nambajimana Egide uhagarariye abandi banyeshuri muri iryo shuri abivuga.

Abarokotse Jenoside bagiye bagerwaho n’ubufasha bw’iri shuri bavuga ko bwabagiriye akamaro, kuko iyo babonye ubaba hafi bumva atari bonyine bigatuma bagira icyizere cy’ahazaza, nk’uko byemezwa na Mukarubuga Constance, umwe mu barokotse Jenoside batishoboye bo mu murenge wa Gahini babonye ubufasha bw’iryo shuri.

Ubuyobozi bw’ishami ry’ishuri nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara buvuga ko gahunda yo kwegera no kwita ku barokotse Jenoside batishoboye ari gahunda iryo shuri ryiyemeje kandi ku buryo buhoroho, kuko ubufasha bakeneye butarangirana n’igihe cyo kwibuka nk’uko umuyobozi w’iryo shuri Dr. Charles Gahima abivuga.

Kugeza ubu abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Rukara ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri rya bo ngo bamaze kubakira amazu abiri abaturage batishoboye baturiye iryo shuri.

Ni ibikorwa bavuga ko bakora mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa bo mu iterambere ry’igihugu, bakavuga ko babikora batiganda kuko biyumvamo inshingano yo gufatanya n’ubuyobozi gushaka icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

 

Rwamagana: residents commend RDF for restoring peace

Rwamagana: residents commend RDF for restoring peace

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Genocide survivors in Rwamagana district commended the Rwanda Defence Force for saving their lives during the 1994 genocide against Tutsi.
Rwamagana: residents commend RDF for restoring peace

“As we commemorate the 1994 genocide against Tutsi, we should also thank RPA/RDF forces for their extra ordinary sacrifice for stopping the genocide and rebuild our lives” said François Sezirahiga, a genocide survivor.

According to Sezirahiga, RDF liberated Rwandans from bad leadership that comprised of division and hatred, saying the present regime focuses on residents’ self-reliance no matter the origin.

“I don’t have enough words to thank FPR Inkotanyi who came for our rescue, by that time we had given up on life” explains Emmanuel Kanobana.

Rwamagana district is one of the districts that lost many Tutsis were killed in a short period.

Rulindo youth urged to fight Genocide ideology

Rulindo youth urged to fight Genocide ideology

Tags: , , , , , , , ,


Donath Sibomana, the in- charge of youth affairs in Rulindo district has urged the youth to stand up and fight against genocide ideology if they are to build a bright future.

Rulindo youth urged to fight Genocide ideology

This message was delivered during a public dialogue in the commemoration event at Cyinzuzi sector.

“The country ravaged by bad governance will most certainly have no rule of law which results in discrimination, persecution and the culture of impunity, like what happened in Rwanda before 1994”

He called the youth to be focused on the common interest of the country by fighting the genocide ideology. He asked them to bravely denounce and fight corruption in order to lead the country to another level of development.

Rulindo: Nyuma y’imyaka 21 haracyari abacitse ku icumu bagifite ibibazo by’amacumbi.

Rulindo: Nyuma y’imyaka 21 haracyari abacitse ku icumu bagifite ibibazo by’amacumbi.

Tags: , , , , , , , , , , ,


Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe kurengera inyungu z’abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo Bwana Rubayita Eric ,ngo mu karere ka Rulindo ibibazo ku bacitse ku icumu biragenda bigabanuka n’ubwo nta byera ngo de ,aho avuga ko hari ikibazo cy’amacumbi kuri bamwe.

Rulindo: Nyuma y’imyaka 21 haracyari abacitse ku icumu bagifite ibibazo by’amacumbi.

Rubayita ati ”Muri rusange nta bibazo byihariye bigaragara mu bacitse ku icumu,kuko baretse guheranwa n’agahinda ubu bashakisha icyabateza imbere. urebye ikibazo cy’ingutu dufite kugeza ubu ni icy’amacumbi kuri bamwe ,aho hari abatarubakirwa n’abubakiwe ariko inzu zikaba zarashaje.”

Uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Rulindo avuga ko muri rusange abacitse ku icumu muri aka karere bakoeje gahunda zo kwiteza imbere,aho ngo bagana amabanki akabaha inguzanyo ndetse abandi bagahinga bakanorora ,dore ko ari akarere karangwa n’ibihe byiza bijyanye n’ubuhinzi kimwe n’ubworozi.

Rulindo: Nyuma y’imyaka 21 haracyari abacitse ku icumu bagifite ibibazo by’amacumbi.

Rubayita avuga ko ikibazo gihangayikishije abacitse ku icumu muri aka karere kugeza ubu ari icy’amacumbi,aho bamwe batabona amacumbi yo kubamo,abandi nabo akaba yarabasaziyeho ku buryo hakenewe ubufasha bwimbitse mu kuyasana.

Gusa ariko kuri iki kibazo cy’amacumbi ku bacitse ku icumu mu karere ka Rulindo ,kimwe no mu tundi turere tugize intara y’amajyaruguru ,ngo kirimo kiragenda gishakirwa umuti,nk’uko umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee  yabitangarije Kigalitoday.

Yagize ati”Ikibazo cy’amacumbi ku bacitse ku icumu mu ntara yacu ubu kirimo kujyenda gishakirwa umuti ku buryo uyu mwaka ugomba kurangirana nacyo,aho uwacitse ku icumu wese wo mu ntara y’amajyaruguru ,uyu mwaka uzarangira afite aho aba kandi heza hajyanye n’igihe.”

Kugeza ubu mu karere ka Rulindo habarizwa abacitse ku icumu barenga ibihumbi bitanu ,barimo incike,abapfakazi n’infubyi.