Tag Archive | "genocide"

kwibuka ntibikireba Abarakotse jenoside gusa

Ruhango: kwibuka ntibikireba Abarakotse jenoside gusa

Tags: , , , , ,


kwibuka ntibikireba Abarakotse jenoside gusa

Usanga sare ikorerwamo ibiganiro yuzuye abantu abandi bakajya kumvira hanze ibiganiro

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buravuga ko bushimishijwe cyane n’uko abanyarwanda bose bamaze gucengerwa n’ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko kuva icyunamo cyatangira muri aka karere tariki ya 07/04/2013, ngo abaturage batuye aka karere bagiye bagaragaza ubwitabire budasanzwe.

Ubwo yatangaga ikiganiro cyijyanye no kwibuka tariki ya 09/04/2013, Mbabazi yagize ati “turashimira cyane ubwitabire murimo kugaragaza, kuko bitugaragariza ko iki gikorwa cyimaze kuba icy’abanyarwanda bose aho kubiharira bamwe gusa”

Abarokotse muri jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere ka Ruhango, bavuga ko mbere bajyaga bajya kwibuka bagasiga ababahemukiye bibereye mu ngo zabo ndetse bakanikomereza imirimo.

Banasubira mu rugo ugasanga barabwirwa amagambo abakomeretsa, gusa ngo ubu bashimishwa cyane n’uko basigaye bagera aho ibiganiro bitangirwa bakabona abantu bose babyitabiriye mu gihe mu myaka yashize wasangaga hari abarokotse jenoside gusa.

 

Abaturage bakomeje kwitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka

Kiziguro: Abaturage bakomeje kwitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka

Tags: , , , , ,


Abaturage bakomeje kwitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka

Abaturage bari benshi mu biganiro byari bihuje imidugudu 3 kuri site ya Rubungo

Mu gihe kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 bikomeje, ibiganiro mu Midugudu biragenda birushaho kwitabirwa mu Karere ka Gatsibo haganirwa ku ngingo zitandukanye.

Ubwo twakurikiranaga ibiganiro byatangwaga muma site 2 ya Rubungo na Kabukungu yo mu Murenge wa kiziguro mu Kagali ka Ndatemwa, kuri uyu wa 9 Mata, 2013 twasanze ubwitabire bw’abaturage buri ku kigero gishimishije.

Ibi bikaba bigaragaza agaciro n’uburemere abaturage baha igihe cy’icyunamo. Twagirayezu Alex wari uyoboye ibiganiro kuri site ya Rubungo avuga ko bakomeje kwibanda cyane ku rubyiruko baruha inyigisho zivuga ku mateka yayoboye igihu mu mahano.

Twagirayezu ati:”Muri ibi biganiro turibanda cyane ku rubyiruko kuko arirwo ejo hazaza h’igihugu cyacu, turwigisha rero inyigisho zijyanye n’amateka mabi yaranze imiyoborere y’igihugu cyacu kugira ngo n’ikindi gihe hatazagira ubashuka bakaba bakwijandika mu bwicanyi, kuko ahanini usanga urubyiruko arirwo rukoreshwa mu bihe bikomeye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Ndatemwa Dusabe Gilbert, nawe avuga ko ugereranyije no mu myaka yashize ko ubu abaturage bari kurushaho kwitabira ibiganiro. Nawe yagarutse ku bwitabire bw’abaturage mu biganiro, avuga ko igishimishije kuruha ibindi aruko urubyiruko rurikubyitabira cayne ngo ibi bikaba bitanga ikizere.

Ubusanzwe Umurenge wa Kiziguro ufite umwihariko w’ijoro ryo kwibuka rikorwa buri mwaka tariki 10 Mata, iri joro ngo rikaba ryaratoranyijwe biturutse ku marorerwa yabaye kuri iyi tariki ahapfuye abantu benshi cyane, baguye mu Kiliziya ya Paroisse ya Kiziguro.

 

 

Amazu y’abarokotse jenoside yarashaje bikabije

RUSIZI: Amazu y’abarokotse jenoside yarashaje bikabije

Tags: , , , , ,


Amazu y’abarokotse jenoside yarashaje bikabije

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko Nyuma y’imyaka cumi n’icyenda bubakiwe amazu ubu amaze kubasaziraho izi nzu zashaje bitewe n’ibikoresho byari bizubakishije kimwe n’izubatswe hutihuti ubwo babashakiraga aho baba bikinze, ni muri urwo rwego bifuza ko Leta y’u Rwanda yabagoboka bakabaha ubufasha bwo kubona aho baba hakwiriye .

Kubibazo birebana n’ayo mazu, Akarere ka Rusizi kavuga ko gafite gahunda yo kubaka amazu 117 y’abacitse ku icumu mu gihe izindi zizakomeza kubakwa no gusanwa umwaka utaha kandi ku buryo burambye.

Izi nzu zubatswe ahagana mu myaka ya 95 kugera  96 nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ubwo yari imaze guhagarikwa n’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi. Birumvikana ko ibibazo mu gihugu byari byinshi ariko kubonera icumbi abari bamaze kurokora iyi jenoside byari mu byihutirwaga. Gusa uku kwihutirwa hamwe na hamwe usanga byaratumye izi nzu zitubakwa neza ahandi ugasanga nta bwiherero cyangwa igikoni zifite. Kuri ubu hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 19 abaturage urasanga barimo guha imiganda abaturanyi babo ku byo bashoboye:

Kuba zimaze imyaka isaga 18  mu gihe zitigeze zihomwa cyangwa ngo zikomezwe usanga inyinshi muri izi nzu zishaje cyane byagera ku bakecuru n’abasaza b’inshike bo ugasanga ni ikibazo kibakomereye, bityo abaganiriye n’itangazamakuru bo mu Mirenge ya Mururu, Nyakarenzo, Gashonga na Rwimbogo bakaba basaba ubufasha bwo gusanirwa izi nzu:

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze Nirere Francoise atangaza ko inzu zose zifite ibibazo zamaze kubarurwa bityo ku ikubitiro hakaba hagiye kubakwa inzu 117 ku buryo bwa kijyambere.

Ibibazo by’amacumbi y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994 mu Karere ka Rusizi biri mu byiciro bitatu. Hari izigaragara ko zishaje ku buryo bisaba kuzisenya zikongera zikubakwa bundi bushya, izitararangiye neza mu gihe zubakwaga zikeneye kurangizwa n’izisabasha gusanwa. Gusa nubwo ikibazo cy’amazu ashaje aricyo bagaragaje cyane bavuga ko aricyo cyihutirwa ariko ngo bafite n’ibindi byinshi.

 

Positive impact on commemorating the Genocide, how it rebuilds the country

Nyabihu: Positive impact on commemorating the Genocide, how it rebuilds the country

Tags: , , , , , ,


Commemorating has a positive impact on Rwandan communities says residents of Nyabihu district as Rwanda commemorates for the 19th time the victims of the 1994 genocide against Tutsis.

Jean Bosco Ndagijimana One of the residents in Mukamira sector says commemoration period reminds him of the atrocities done during the genocide and how hard it was for a person to survive and trauma genocide survivors experienced. This increases his love and respect for genocide survivors and he does all he can to support and improve their social welfare.

Positive impact on commemorating the Genocide, how it rebuilds the country

Nyabihu residents commemorating

 

Jean Bosco Ndagijimana is a Hutu who did all he could to save Tutsis during the 1994 genocide by taking the risk to hide them as some genocide survivors confirm.

For Jerome Zirimwabagabo a resident of Nyabihu district says “commemorating genocide reminds of the big number of Tutsis who were killed just because of the way they born. This makes do all I can to make sure genocide like what happened in Rwanda does not happen again anywhere in the world.”

Commemoration of genocide gives a chance to those who were little or who were not born and those who were not in the country to learn about genocide and its effects to Rwanda.

Jerome Zirimwabagabo says that during commemoration period, he gets the desire to tell the youth about the genocide that annihilated most of the Rwandan population. The youth need to know how the genocide was prepared, how it was carried out and its effects to Rwanda.

Jerome says that people who were present and affected by the genocide, youth who were born during and after the genocide need to know the dangers and post effects of the genocide to Rwandans in order to make the long lasting strategies to prevent genocide forever.

“Commemoration makes people to relive their past and to learn from the history of Rwanda and to prepare for the future striving to regain hope together” says Jacqueline Mukantaganda a resident of Rugeshi cell.

“Commemorating makes the past unforgettable for what is forgotten can happen again” explained Francine Mukandori a resident of Rugeshi cell.

She went on to say, “It would be in vain if we can learn the history of other countries and forget about our country. It is good to remember and re-commemorate and people to always be aware of our past and to rebuild our Rwanda on unity and reconciliation as well as attain lasting development.”

 

Abacitse ku icumu ngo aho bageze harashimishije.

Nyamagabe: Abacitse ku icumu ngo aho bageze harashimishije.

Tags: , , , , , , , ,


Abacitse ku icumu ngo aho bageze harashimishije.

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 wabereye mu murenge wa Musange kuri iki cyumweru tariki ya 07/04/2013, abacitse ku icumu batangaje ko hari intambwe bamaze gutera mu nzira yo kwiyubaka haba mu mibereho myiza, mu bukungu ndetse no mu gukira ibikomere byo ku mutima.

Nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye muri jenoside nk’umwe mu barokokeye ku cyahoze ari komini Musange, avuga uko babanje kugerageza kwirwanaho ariko abicanyi bakaza kubarusha ingufu hakagwa abatutsi benshi, binagaragazwa n’urwibutso ruhari rurimo imibiri y’abantu basaga ibihumbi 26, Furani François yatangaje ko bamaze gutera intambwe igana ku iterambere haba mu bukungu, imibereho myiza n’ibindi.

Furani yagize ati : “Ubu tumeze neza muri rusange, amarira aragenda ashira buhoro buhoro. Nk’abacitse ku icumu muri Musange aho tugeze harashimishije, dufite amacumbi, umubyeyi (perezida wa repubulika) yaduhaye inka turanywa amata, turafumbira tukeza, abana bacu bariga,…”.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Ndayisaba Elie yashimiye abantu batandukanye baje kwifatanya n’abacitse ku icumu mu gutangiza igihe cyagenewe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’inzego z’umutekano zikomeje kubungabunga umutekano w’abacitse ku icumu.

Ndayisaba yakomeje avuga ko kuba bemera ko jenoside yakozwe kandi ko ari amateka y’abanyarwanda b’ubu n’abazaza ari imwe mu ntwaro zifashishwa mu guhangana n’abayipfobya, barwanya kwibuka ndetse no gufata neza inzibutso.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye abacitse ku icumu ko bakomeye ndetse bakaba bafite icyizere cyo kubaho kandi neza.

Yatangaje ko ubuyobozi buzi neza ko hari ibibazo abacitse ku icumu bagihura nabyo n’ubwo hari intambwe nini bateye, bukaba bufite gahunda zo kubikemura ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

« (uwatanze ubuhamya) yabivuze ati amacumbi turayafite ariko hari ashobora kuba atari meza ibyo nabyo turabizi. Dukomeza gufatanya tukanabishyira mu ngengo y’imari yewe n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo dukomeze kugenda tubikemura, », umuyobozi w’akarere.

Mu rwego rwo kubafasha kwigira, ngo imishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage izajya ikorwa mu buryo burambye aho kuba iyo kubafasha mu gihe gito, ahubwo izabafashe kwifasha mu gihe kirekire.

Gushima ingabo za RPF Inkotanyi zagize uruhare mu guhagarika jenoside ndetse n’inzego zitandukanye zigira uruhare kugira ngo ubuzima bw’abacitse ku icumu bubashe kuba bwiza ni bimwe mu byakunze kugarukwaho muri uyu muhango.

 

KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE2

GISAGARA: KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE

Tags: , , , , , , ,


Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo abaturage ba Gisagara bongeye gushishikarizwa guharanira kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, bibutswa ko abazanye amacakubiri babibashishijwe no kuba abanyarwanda batari bifite bakabasha kubashuka bakabatanya, none uyu munsi bakaba bagomba kwigira kugirango hatazagira n’undi ubyitwaza akongera kubatanya.

KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE

Umuhango wo gutangira icyumweru cyahariwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ku rwego rw’akarere ka Gisagara wabereye mu murenge wa Mamba. Uyu muhango waranzwe n’ubuhamya, indirimbo, imivugo n’amagambo yakomezaga abarokotse n’abanyarwanda muri rusange anabashishikariza guharanira kwigira.

Mu buhamya bwatanzwe na Nzaramba warokotse yariatuye muri uyu murenge yongeye kugaragaza uburyo abaturage bashishikarijwe kwica babwirwa ko abatutsi batanzwe maze koko hakanicwa benshi ariko we akaza kubasha kugera ku kanyaru akagashoka yiyahuye kuko atarazi koga ariko ku bw’amahirwe amazi amuta i Burundi ari naho yarokokeye. Yashimye kandi ingabo z’igihugu zarokoye abanyarwanda.

Uhagarariye ibuka mu karere ka Gisagara Uwiringiyimana Emmanuel mu ijambo rye yongeye kwihanganisha abarokotse, abasaba gukomera kandi anasaba abaturage ba Mamba ko barushaho kuba hafi y’abarokotse baturanye, muri iki gihe gikomeye bakabarinda kwigunga. Nawe kandi yashimye ingabo z’igihugu zari iza FPR Inkotanyi muri icyo gihe uburyo zatabaye abanyarwanda zikabavana muri ako kaga.

KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE2

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Léandre Karekezi, nawe yabanje kwihanganisha abarokotse n’abanyarwanda muri rusange, maze agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira”, asaba abaturage ko bahaguruka bagakora maze bagatera imbere kugirango hatazagira ushaka kubatandukanya abashukishije ibintu. Yavuze ko mu byateye Jenoside harimo no kutigira kw’abanyarwanda, aho abanyamahanga babashutse bakabereka ko atari bamwe nabo bakayoboka babitewe no kuba ntaho bari bashingiye.

 

Ati “Iyo abanyarwanda bajya kwigira ntawari kubatanya, nimucyo rero natwe duharanire kuzamuka, kwigira, kwihesha agaciro kugirango hatazagira n’undi uduca urwaho akaba yadutanya ashingiye ku kuba tutifite”

Abaturage bashishikarijwe kuzitabira ibiganiro byose bizatangwa muri iki cyumweru cy’icyunamo kandi bakanakomeza gufatana mu nda. Urwibutso rwo mu murenge wa Mamba rwashyizweho indabo muri uyu muhango kuri ubu rushyinguwemo abantu basaga 29000, vuba aha hakazanashyingurwamo abandi 4.

 

genocide survivors in need of accommodation

Bugesera: genocide survivors in need of accommodation

Tags: , , , , , , ,


The 1994 genocide against Tutsis vulnerable survivors in Bugesera district decry lack of accommodation and they want the district administration to step in and help them get accommodation before the problem gets worse.

genocide survivors in need of accommodation

Louis Rwagaju the mayor of Bugesera district

 

This was discussed during the general assembly of Ibuka in Bugesera district that convened in Nyamata sector on the 3rd.Jan.2013 when the coordinators of Ibuka in all sectors of Bugesera district presented the big problems affecting genocide survivors who are poor.

One of the big problems that are affecting the genocide survivors is lack of accommodation where some have none, others are in semi built houses and others got destroyed as John Rwikangura the coordinator of Ibuka in Bugesera district explained.

“in 2012, about 96 houses were built which were worth Rwf300 million and in 2013, about 70 houses will be built which will be worth Rwf270million and 54 houses will be remaining to be built plus 476 houses that need to renovated for the problem of accommodation among the needy genocide survivors to be completely solved.

As well as Ibuka, the Bugesera district administration is also concerned by this problem of lack of accommodation for the needy genocide survivors. The district has a plan of building accommodations for these genocide survivors through the district’s economic budget for the economic year 2012/2013 and this is already under the process though local people will participate through community work as Louis Rwagaju the mayor explained.

“In this year 2013, people with no accommodation will get where to stay in the 70 houses under construction, this will move along renovation of the destroyed houses and this is going to be done sooner” the mayor explained.

In this meeting, the problem of genocide survivors who were put in the class of people who are capable of supporting themselves according to Ubudehe social stratification was also discussed. These people were initially supported in FARG in paying for medical insurance need this issue to be reviewed as it is becoming difficult for them to pay for medical insurances.

The mayor advised people with this problem to talk to the committees of justice in the sectors to address their problems.

 

 

Kamonyi: District Advisory Council tells genocide orphans to wake up

Rwanda | Kamonyi: District Advisory Council tells genocide orphans to wake up

Tags: , , , , , , , , ,


Kamonyi: District Advisory Council tells genocide orphans to wake up

The orphans of the 1994 genocide against the Tutsi are supposed to develop themselves and fill the gap left by their parents, according to Gonzaga Bizimana, the president of the advisory council for Kamonyi district.

Bizimana was addressing 15 orphans of genocide who are taken care of by different families in Kayumbu sector during the council’s visit in the area.

Visiting these orphans is a yearly act to the district advisory council and which is about to show these orphans that they are not alone and that they will support them through. The council contributed and bought a cow to these children to support the president of the republic in Girinka program.

These 15 children that were visited are raised in 12 families and they were happy saying that it always feels great to be remembered and cared for by their leaders and that it gives them hope.

Pierre Celestin Nsengiyumva the executive secretary of Kayumbu sector thanked this council for giving a cow to one of these orphans as in they intended to give cows to the 6 families by the end of the year in their performing contracts.

The cow was given to Grace Uwamahoro and the remaining 5 children will be given cows by the sector. These children said that they need people to guide them so as to have a better future.

Genocide widows get high breed goats

Rwanda : Genocide widows get high breed goats

Tags: , , , , , , , , ,


Genocide widows get high breed goats

Some of the widows who received the goats

A group of 58 genocide widows in Rutunga sector, Gasabo District on Tuesday received33 high breed goats courtesy of the Rwanda National Police Hospital.

The widows were also given several agricultural equipments such as watering cans and pesticide containers which they will use to increase agricultural productivity.

All donated items were valued at Rwf 1,130,000 from the contributions from Kacyiru Police Hospital staff members.

Speaking at the event, Assistant Commissioner of Police (ACP), Daniel Nyamwasa, the Commandant of Kacyiru Police Hospital said that the donation is part of several other welfare activities Police engages in as an effort to promote improved living conditions of vulnerable Rwandans.

He urged the widows to take good care of donated goats. “These goats are going to reproduce and have an impact in your lives if you take good care of them.

Kacyiru Police Hospital also promised to address psychological problems that were inflicted to some of the survivors of the 1994 Tutsi Genocide.

James Nzirimu, the official in charge of advocacy at the National Commission against Genocide (CNLG) lauded theHospital’s contribution towards the welfare of the widows.

Nzirimu urged them to play their role by breeding the goats in a good way so they can have high production which he said would help to solve a number of basic needs.

Expressing her happiness, Sarafina Uwimana commended Police Hospital for supporting them.

 

Rwanda | Gatsibo: motorcyclists donate goats to genocide survivors

Tags: , , , , , , , , ,


On July 26th 2012, Youth motorcyclists in COTMNDAGA cooperative in Kiziguro sector donated goats worth Rwf150, 000 to vulnerable genocide survivors.

COTMNDAGA cooperative members give livestock among themselves but they donated goats to vulnerable residents as a way of joining their neighbours in fighting poverty.

Frank Nkundineza revealed to the beneficiaries, Kiziguro and Gatsibo district authorities that they desire to build their country starting from their residence areas.

Nkundineza adds donating to the vulnerable residents is an act of love they intend to instill in their neighbours to help and resolve problems in society.

Angelique Uwimana, a beneficiary from Mushobora Cell in Remera sector, thanked youth motorcyclists for the love and promised to make good use of the goat to achieve development.

COTMNDAGA cooperative members were asked to strive for social and economic development fighting drug use that is common in motorcyclists.

COTMNDAGA motorcyclists were given uniforms and visited Kiziguro genocide memorial centre where over 12000 bodies are laid to rest.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia