Posted on 06 July 2012
Tags: cyane, gahunda, gihe, imirire, kuko, mibi, muri, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda against, Rwanda children, Rwanda Gisagara, Rwanda Health, Rwanda malnutrition, umudugudu

Gahunda yo guha abana amata mu gikoni cy’umudugudu
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buratangaza ko nta mwana n’umwe uzasigara arangwaho imirire mibi mu gihe gito kuko iki kibazo cyahagurukiwe binyuze mu kwigisha ababyeyi guteka mu gikoni cy’umudugudu no guha abana indyo yuzuye igizwe n’amata atangwa muri gahunda y’inkongoro y’umwana ndetse no muri gahunda y’agakono k’umwana igamije kurwanya bwaki.
Izi gahunda zigamije guteza imbere imirire myiza mu karere ka Gisagara ziracyakomeza kuko hari bamwe mu baturage bavuga ko bagikeneye kwigishwa ku itegurwa ry’amafunguro arimo intungamubiri cyane cyane ku mafunguro agenewe abana bato. N’ubwo rero bigaragara ko abagikeneye ubu bumenyi aribo bake ndetse henshi muri aka karere imirire mibi ikaba imaze gucika, ubuyobozi buvuga ko izi gahunda zizakomeza abantu bakajya bahugurwa muri gahunda z’utugoroba tw’ababyeyi bityo ntihazagire umwana numwe usigara arangwaho n’imirire mibi.
Mu murenge wa Kibirizi akagari ka Muyira, ababyeyi baravuga ko uyu munsi batarareka guhugurana hagati yabo kuko hari abaza bavuga ko bataramenya gutegura amafunguro arimo intungamubiri, ariko akenshi ngo bikaba biterwa n’uko batagiye bitabira inyigisho ku gihe, bitavuze ko nanone ariko bagomba kubihorera.
Marie Jeanne umwe mu bajyanama b’ubuzima aragira ati “Bene abo iyo batugannye batubwira ko bakeneye ubumenyi ntitubasubiza inyuma ahubwo biradushimisha kuko tuba twumvise ko za ndwara zigiye kugabanuka. Baraza tukabigisha kandi tukabasaba ko bagerageza no gukangura abandi bataritabira gahunda z’igikoni cy’umudugudu. Icyo tugamije ni uko mu gihe gito nta mirire mibi iba ikigaragara mu duce twacu bityo rero tukaba tugomba gukomeza kwigishanya uburyo bwo kuyirwanya”
MUKANKUBITO Venancie umuturage mu murenge wa Save, we aravuga ko mu kagari ke ka gatoki iki kibazo cy’imirire mibi cyahakemutse kuko ngo bo babashije kwitabira inyigisho zatangwaga n’abajyanama b’ubuzima ari benshi maze babasha kumva akamaro ko kujya kwiga guteka mu gikoni cy’umudugudu bituma babasha kurwanya indyo mbi mu ngo zabo.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille UWINGABIYE avuga ko akarere kahagurukiye kurwanya imirire mibi, ariyo mpamvu gahamagarira abaturage guhinga imboga kandi bakanamenya kurya imbuto aho kuzishora ku masoko gusa. Avuga ko hakurikijwe uburyo abaturage bitabira gahunda zo bikoni by’imidugudu bigaragaza ko mu gihe gito imirire mibi izacika mu karere kabo.
Icyo abaturage basabwa gusa ngo ni ugukurikiza inyigisho bahabwa maze bakita ku bana cyane cyane kandi ibyo bakora byose bakitabira gushyiramo isuku nyinshi.
Posted on 05 June 2012
Tags: Burera, gihe, gitifu, Iburasirazuba, igihugu, inka, Intara, itorero, nshingwabikorwa, Rwanda, Rwanda cell, Rwanda eastern, Rwanda Help, Rwanda leadres, Rwanda province, Rwanda vulnerable, Utugari

Minisitiri w’Intebe ashyikiriza inka abazigabiwe na ba Gitifu b’Iburasirazuba
Ubwo basozaga itorero bamazemo iminsi 10 mu Ntara y’Amajyaruguru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tw’Intara y’Iburasirazuba biyise Imbimburiramihigo basize bagabiye inka 6 abaturage batishoboye, bishyurira ubwisungane mu kwivuza abandi 7 bo mu Murenge wa Kinina mu Karere ka Burera kabakiriye mu gihe bari mu mihigo y’itorero.
Inka 5 zaturuste mu mafaranga yakusanyijwe n’aba ba Gitifu b’Iburasirazuba bose, inka ya 6 ikaba yatanzwe ari umwihariko waturuste ku Mbimburiramihigo z’Akarere ka Nyagatare.
Umukuru w’Itorero ry’igihugu bwana Rucagu Boniface yavuze ko aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’iburasirazuba bagaragaje umuhate n’umurava ndetse n’ikinyabupfura bihebuje mu gihe bari mu itorero, none bakaba bubatse umubano mwiza n’abaturage ba Burera babakiriye mu Itorero, ndetse nabo bakabaremera muri gahunda ya perezida wa repubulika ya Gir’Inka.
Rucagu Boniface uyobora itorero ry’igihugu, yashimye n’abayobozi b’Uturere n’Intara izi ntore zikomokamo uburyo bifatanyije n’izi ntore mu kurushaho kunoza imihigo yazo ndetse no gutaramana nazo ubwo zasozaga itorero.
Intara y’Iburasirazuba igizwe n’Utugari 503 ariko abitabiriye iri torero ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa 496. Ab’igitsinagabo ni 391, mu gihe abagore ari 105 bose bakaba bari baratangiye iri torero ku itariki ya 23-05-2012.
Umuhango wo gusoza iri torero wayobowe na Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi, witabirwa n’umunyamabanga wa leta muri MINALOC minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibbereho myiza y’abaturage, Madamu Alvera Mukabaramba, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aimee, Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe Imitegekere y’Igihugu, Fred Mufulukye n’abandi bayobozi banyuranye.
Posted on 30 May 2012
Tags: abacuruzi, Aho, akarere, gihe, iri, isoko, iterambere, Rwanda development, Rwanda Market, Rwanda Nyamasheke, Rwanda population, Rwanda Rwanda, rya, soko, Umuyobozi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/05/2012, abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Rwesero bagiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere igamije kubamenyesha ko aho bacururiza bahatijwe mu gihe gito bagomba kuzimukira ahazubakwa isoko rya Kijyambere. Aba bacuruzi batijwe n’akarere aho bacururiza ubu nyuma yo gusenyerwa aho bakoreraga kuko hari kunyuzwa umuhanda.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yagize ati: “mucururize aha ariko muzi ko ari agateganyo kuko hatazasubizwa isoko ahubwo rizimurwa hakajya ikindi gikorwa cy’iterambere.”
Rugamba Innocent, umuyobozi wungiririje w’abacuruzi bakorera muri santere ya Rwesero yashimiye akarere kuba karabatije aho baba bakorera nyuma yo kwimurwa n’umuhanda uri gukorwa. Yababwiye kandi ko basanzwe babizi ko bazimuka bakajya mu isoko rishyashya rizubakwa, gusa yasabye ko bazatekerezwaho mu gihe cyo kubaka iri soko.
Rugamba yasabye ko muri iri soko hazashyirwamo ibyumba biciriritse bigenewe abacuruzi bo ku rwego rwo hasi, anasaba ko abacuruzi bazahabwa ibibanza bakishyira hamwe bityo bakubaka inyubako bagatanga umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zo kubaka iri soko.
Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, yijeje aba baturage ko ibyo byose bizigwaho kandi bizahabwa agaciro mu gihe hazaba hubakwa iri soko.
Bahizi yashimiye kandi aba bacuruzi ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere ndetse bakaba banitabira gahunda za leta zitandukanye.
Posted on 18 May 2012
Tags: abana, babo, bakiri, batoya, gihe, imirimo, ishuri, iyo, nbsp, rero, Rwanda, Rwanda children, Rwanda hard, Rwanda Huye, Rwanda works

Iyo umuntu avuze gukoresha abana batoya, ntibivuga kubaha imirimo ibatoza kuzavamo abantu bazagira icyo bimarira bashobora gukorera iwabo. Bivuga kubaha gukora imirimo ibazanira amafaranga bakiri batoya. Iyo mirimo kandi ituma akenshi bata ishuri mu gihe ari ryo rifatwa nk’umunani ukomeye umubyeyi aha umwana we kuri iki gihe.
Nk’uko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye abisobanura, abana batangiye gukora bakiri batoya, cyane cyane abakora akazi ko mu rugo, usanga ahanini ari bo bavuyemo indaya. Byose kandi bitangira batewe inda. Bamwe baziterwa na ba shebuja, abandi bakaziterwa na bagenzi babo, …
Iyo bamaze kubyara rero, ntibaba bakiri muri ka kazi ko mu rugo. Kubera ko baba bagomba kubaho, batangira gushakisha ibyo gutunga abana baba babyaye, ni uko bakiroha mu buraya.
Visi Meya ati : « Twagerageje gushaka umuti w’iki kibazo gisigaye giteye inkeke muri uyu mujyi wacu wa Butare. Ingamba turazibona, ariko ubushobozi bwo kugikemura ni bwo tubura ». Visi Meya rero avuga ko bari gushakisha uburyo abakora umurimo w’uburaya, dore ko abenshi bakiri na batoya, babasubiza mu ishuri bakiga umwuga wabagirira akamaro. Gusa, aba bakora umurimo w’uburaya bavuga ko batanze kwiga, ko ikibazo ari ukubona aho basiga abana bagiye ku ishuri.
Akarere rero kari gushakisha aho kakura amafaranga yo guhemba abakwita ku bana mu gihe ba nyina bagiye ku ishuri. Birumvikana ko aba babyeyi bajya basabwa na bo kugira icyo batanga kugira ngo abana babo babashe kubaho.
Ababyeyi rero bari bakwiye kujya batekereza ku ngaruka abana babo bazahura nazo igihe bataye ishuri bagatangira gukora imirimo yo mu ngo bakiri batoya. Ibi ndabivugira ko usanga hari ababyeyi basaba abana kujya gushaka bene iyi mirimo kugira ngo babafashe kurera barumuna babo mu gihe na bo bagikeneye kurerwa.
Posted on 14 April 2012
Tags: aba, ariko, bana, buri, cyane, gihe, igihe, kandi, kuko, mashuri, Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda memorial, Rwanda v
Abana b’imfubyi bibana bo mu mirenge 13 yo mu karere ka Gisagara baratangaza ko babona ubufasha bahabwa nk’imfubyi zirera bukeneye kongerwa kuko basanga hari byinshi batarabasha kwiha ubwabo kandi mu by’ukuri babikeneye.

Abana bari mu mashuri ariko ubusanzwe birera kubera ikibazo cy’ubupfubyi batewe na Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 babona ubufasha bahabwa bukwiye kongerwa kuko batabasha kubona ibikenewe byose kandi bataragira ubushobozi bwo kubyiha kuko bakiri mu mashuri.
Aba bana baratangaza ko iyo bavuye ku mashuri bakajya mu biruhuko bibagora cyane, kuko abatagira undi muntu babana iyo bagiye ku mashuri basiga inzu zabo zikinze, bagera mu rugo ugasanga ntawe basanga ndetse ntibinaborohere guhita babona ibibatunga cyane ko atari buri gihe bajya mu mashuri basize ibizabatunga igihe bazaba bagarutse. Iyo byabonetse barabisiga ariko kandi hakaba n’igihe bavuye mu rugo ntacyo bari basigaranye.
“Si buri gihe ntaha mfite ibizantunga mu biruhuko, icyo gihe rero birumvikana ko mbanza kubaho nabi mu gihe mbishakisha kuko ntawe mba narasize inyuma uzanyakira ntashye” Ibi byavuzwe na Kizito UWINEZA umwana wirera uba mu murenge wa Gikonko.
Igihe cy’ibiruhuko rero Kizito akoresha amafaranga make abona yishyurwa imitungo y’iwabp maze agahingisha imirima ye akazaba ariho akura ibimutunga, gusa umurenge ugira ibyo ugena nk’ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’urugendo azamujyana akanamugarura ava yo. Ibyo ariko aba bana bakavuga ko bidahagije kuko mu buzima bwo hanze y’ishuri bahura na byinshi bibasaba amafaranga kandi batayafite kandi ngo usibye n’amafaranga no kuba bonyine akenshi birabavuna, bakifuza uwabasura kenshi bagakira iryo rungu babamo.
Madamu Daphrose MUKARUTAMU uhagarariye ishyirahamwe DUHOZANYE ryita ku bapfakazi n’imfubyi ba Jenoside riri mu murenge wa Save aravuga ko koko aba bana babaho mu buzima butoroshye cyane ko n’ubundi ntaho byari byarigeze mu Rwanda ko umwana ukiri mu ishuri yibana akirera, ariko avuga ko DUHOZANYE ibakurikirana uko ubushobozi bwayo buyemereye ariko nyine bikaba bidashoboka ko bagera kuri buri mwana.
Icyo aba bana bakeneye ni uko ibibazo byabo byahabwa agaciro ndetse ntibiharirwe Leta koko itabibasha byose, ahubwo buri mu nyarwanda cyane ababyeyi bakibuka n’izo mfubyi zitaha hafi yabo zibana.
UWAMURERA Francine ni umutegarugori utuye mu murenge wa Save uvuga ko aba bana batagakwiye kubabarira ku misozi kandi hari ababyeyi bahatuye. We ku bwe ngo bagakwiye no kujya bohereza bana babo bakabaraza, bakabaganiriza ntibabe bonyine, igihe cyo kuva mu ishuri bakakirwa n’abaturanyi nk’ababyeyi.
Madamu Francine yagize ati “Nta mubyeyi ujya abura icyo aha umwana kandi aba bana ntaho batandukaniye n’abacu tubyara”
Posted on 14 April 2012
Tags: abaturanyi, gihe, Iki, Jenoside, mudugudu, muri, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda Kamonyi, Rwanda memorial, Ryabitana, uwo
Muri iki gihe cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi, abarokotse bo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, batangaza ko abaturanyi babo babagaragariza ubuvandimwe n’ubufasha ku buryo butari busanzwe. Ibyo ngo bikagaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bizagerwaho.

Mukecuru Nyiraneza Pascasie ni umupfakazi wacitse ku icumu rya jenoside. Yari afite urugo rwasenyutse yibaza uko azarwubaka. Ngo yatunguwe no kubona abaturanyi be baza kumuha umuganda wo kurumwubakira. Ibyo bikaba byaramushimishije cyane. Ati “nashimishijwe n’ukuntu bakoraga bishimye kandi bafite ubushake”.
Uyu mukecuru ngo yaje gutura muri uwo mudugudu nyuma ya jenoside kuko ariho yari yubakiwe inzu na leta. Ngo yajyaga yibaza niba abantu bo muri uwo mudugudu batamwanga kuko nta wamugeragaho keretse abo bahuje ibibazo.
Nyiraneza yemeza ko yabonye n’abaturanyi baza kumuganiriza, bagatuma adaheranwa n’agahinda. Ngo urukundo bamugaragariza nirwo rwatumye atinyuka kwitabira ibiganiro bitangwa mu cyunamo. Naho ubundi ntabyo yajyagamo kubera gutinya guhungabana.
Rutaremara Boniface, umwana w’impfubyi ya jenoside utuye muri uwo mudugudu wa Ryabitana, nawe avuga ko imyumvire y’abaturage yiyongereye muri iki gihe ugereranyije n’ibihe byabanje. Ati “nk’ubu urubyiruko rw’ino aha rwaje kunyubakira urugo kandi ntacyo duhuriyeho”.
Umuyobozi w’umudugudu wa Ryabitana Musonera Jean Pierre, atangaza ko nta gahato cyangwa kwinginga yigeze ashyiraho abaturage, ko ahubwo bigiye hamwe mu nama rusange icyo bakora mu cyunamo maze bakemeza ko bagomba gusura no gukorera imirimo y’amaboko abacitse ku icumu batishoboye. Hakaba harateganyijwe kubasanira inzu, imisarani no kubaka ingo. Bakazanakusanya amafaranga yo gufashisha abababaye cyane muri bo.
Posted on 13 April 2012
Tags: Amavuta, bishobora, cyane, dore, gihe, Ibirayi, ingufu, muri, Rwanda, Rwanda food, Rwanda Health, Rwanda Nyamata, Rwanda vitamin, umubiri, usanga
Ibirayi ni ibiribwa bifitiye akamaro kanini umubiri, mu gihe bitetswe mu buryo bunogeye umubiri, dore ko usanga bikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa cyane n’abantu bakora imirimo ibasaba ingufu.

Ibirayi bitetse
Umuforomokazi mu bitaro bya ADEPR Nyamata Mukamunana Denise akaba akora mu bijyanye no kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye ku bana avuga ko ibirayi bitanga ingufu mu gihe gito nyuma yo kubirya, dore ko n’igogorwa ryabyo ritaruhanya mu gifu.
Mu gihe bitekeshejwe umwuka intungamubiri zose zikagumamo, usanga bishobora gutanga nibura 38 ku ijana by’ingufu (calories) umubiri uba ukeneye, cyane cyane ku bakora imirimo y’ingufu, abakora imyitozo ngororamubiri n’abandi bakenera ingufu mu buryo bwihuse, ibi bikaba bishobora guturuka muri garama 100 gusa z’ibirayi nk’uko byemezwa na Denise.
Avuga ko ibirayi kandi ni ibiryo byiza byo kugaburira abana, dore ko abana bakenera ibitera imbaraga byinshi kuruta abantu bakuru, bityo bakaba bakenera kurya ibirayi ngo bibahe izi mbaraga.
Nko ku bana banakenera kurya ibirayi no mu mezi ya mbere yo kwiga kurya, ibirayi kandi ntibigira amavuta menshi muri byo, dore ko usanga muri garama 100 usangamo garama 0.1 z’amavuta gusa.
Ati “Icyakora mu gihe bitetswe mu mavuta ntibivuga ko biba bitacyuzuyemo amavuta, bityo bikaba bishobora no kugira ingaruka nk’uko biba ku bindi biribwa biba byuzuye amavuta muri rusange”.
Yemeza ko ibirayi bikungahaye kuri Potasiyumu, bityo bikaba binagira uruhare mu igabanuka rya cholesterol mu mubiri, icyakora imitekere yabyo igira uruhare mu kongera no kugabanya intungamubiri zibibonekamo.
Posted on 03 April 2012
Tags: abapfakazi, abo, banyeshuri, cyo, gihe, Jenoside, Kayirame, Kayonza, kwibuka, ngo, Rwanda, Rwanda genocide survivor, Rwanda Help, Rwanda kayonza, Rwanda students

Abyeshuri bo mu ishuri rikuru ryigenga ry’Abarayiki b’Abadiventiste rya Kigali (INILAK) bavuga ko abapfakazi n’imfubyi za Jenoside badakwiye kwitabwaho mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 gusa.
Umuyobozi w’umuryango w’abanyeshuri ba INILAK, Bizimana Jean Bosco, yabivuze tariki ya 1 mata, 2012, ubwo abanyeshuri bakabakaba 50 bo muri iri shuri bubakiraga umupfakazi wa Jenoside witwa Kayirame Marie Solange wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza.
Bizimana yavuze ko abanyeshuri bagize igitekerezo cyo gufasha umupfakazi nibura umwe bajya kumushaka mu karere ka Kayonza. Yongeyeho ko umuyobozi w’umuryango AVEGA wita ku bapfakazi ba Jenoside mu karere ka Kayonza ari we wabwiye abo banyeshuri ko hari umukecuru witwa Kayirame Marie Solange ubabaye kandi ushobora gushimishwa n’ubufasha bashakaga gutanga.
Abo banyeshuri ngo basanze Kayirame kuri ubu ufite imyaka 50 atagira igikoni, nta bwiherero, ndetse anababaye kuko ngo ibimutunze ubusanzwe abihabwa n’umuryango AVEGA.
Kayirame avuga ko abo banyeshuri bahise bamucukurira ubwiherero baranabusakara, ndetse banamubwira ko bazamugurira inka kugira ngo ijye imukamirwa inamufashe kubona ifumbire. abo banyeshuri kandi bubakiye uwo mukecuru ikiraro azashyiramo iyo nka bamuguriye, banamwubakira igikoni ndetse bamuha umuceri, akawunga n’amasabune, bamugurira n’umufariso wo kuryamaho.
Kayirame avuga ko yashimishijwe cyane n’uko abo banyeshuri bamwitayeho bakamugarurira icyizere cy’ubuzima dore ko yahoraga yihebye cyane cyane mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside. Ati “Icyunamo ngiye kugitangira neza, ubundi cyazaga nkigunga ariko ubu ndanezerewe pe, Imana ibampere imigisha”
Abo banyeshuri bavuga ko batabona ubushobozi bwo gukemura ibibazo byose Kayirame afite, basaba buri munyarwanda wese kwibuka abapfakazi n’imfubyi babaye, kandi ntibikorwe gusa mu gihe cyo kwibuka.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mutesi Anitha, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka hari gahunda zateganyijwe zo kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside babaye, bityo ngo Kayirame na we akaba azakomeza kwitabwaho by’umwihariko muri izo gahunda zateganyijwe.
Posted on 22 March 2012
Tags: afite, akarere, avuga, gihe, imyaka, kanyanga, nbsp, ngo, Nyiramahirwe, Rwanda, Rwanda BURERA, Rwanda development, Rwanda drug, yacuruzaga
Nyiramahirwe Solange utuye mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera yemeye ko yacuruzaga kanyanga maze yiyemeza kubireka kuko nta nyungu yigeze abikuramo.
Nyiramahirwe afite imyaka 24 y’amavuko. Afite abana batatu, harimo ukiri muto uri mu kigero cy’imyaka ibiri. Avuga ko we atajyaga kurangura kanyanga muri Uganda. Ngo ahubwo yayiranguraga n’abandi bayizanye nawe akajya kuyicuruza.
Yari amaze imyaka ibiri acuruza kanyanga nk’uko akomeza abisobanura. Agitangira kuyicuruza ngo yatangije amafaranga ibihumbi bitanu.
Ngo iyo yaranguraga kanyanga y’ayo mafaranga yayigurishaga mu gihe kingana n’iminsi ibiri agakuramo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birimndwi (7000Frws).
Nyiramahirwe avuga ko atari buri gihe yabonaga ayo mafaranga iyo yacuruzaga iyo kanyanga. Kuko hari gihe yamenekaga akabihomberamo.
Akomeza avuga impamvu yatumye ajya mu bucuruzi bwa kanyanga. Agira ati “nabonaga abandi bari gucuruza, nti nanjye reka njye gucuruza ndebe”. Akomeza avuga ko n’ubwo yamaze icyo gihe cyose ayicuruza nta cyo yigeze imugezaho. Ibintu byose afite ngo abikesha ubuhinzi.
Ku itariki ya 19/03/2012 ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwakoranaga inama n’abaturage bo mu murenge wa Ruhunde, babashishikariza kurwanya kanyanga, Nyiramahirwe nawe yari ari mu bantu 54 biyemeje kureka gucuruza kanyanga, bafasha ubuyobozi kuyirwanya baniteza imbere.
Nyiramahirwe abaye umugore wa mbere mu karere ka Burera wemeye ko yacuruzaga kanyanga ariko akaba atazabyongera. Hari abandi benshi bayicuruza nk’uko ababiretse babivuga.
Akarere ka Burera gahana imbiri mu majyaruguru n’igihugu cy’Ubugande. Abacuruza kanyanga bose muri ako karere bajya kuyirangura muri Uganda. Ibyo byatumye akarere ka Burera kashyize ho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya.
Aba baretse ubu bucuruzi bakaba bariyemeje kwishyira hamwe maze akarere nako kakabatera inkunga bagakora ibindi byabateza imbere kandi batanyuranyije n’amategeko.
Posted on 24 February 2012
Tags: abana, abaturage, COOKING, food, gihe, imirire, indyo, izajya, mibi, murenge, Rukara, Rwanda, Rwanda Rukara, Rwanda world vision, yuzuye
Ishami ry’umuryango World Vision rikorera mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza rigiye gutangiza gahunda ryise “kwigisha abaturage iziko”. Imiryango ifite abana bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi ngo izajya ihurizwa hamwe mu gihe cy’iminsi cumi n’ibiri, yigishwe guteka indyo yuzuye.

Mwumvaneza Appolon ukuriye iri shami mu murenge wa Rukara avuga ko iyo miryango ariyo izajya yizanira ibyo kurya “bo babona nk’ibiryo by’abakene bidafite intungamubiri” maze bakigishwa uburyo babiteka kandi bikavamo indyo yuzuye ishobora kurinda abana kurwara indwara z’imirire mibi.
Mu duce dutandukanye tw’igihugu hari abana batari bake bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi. Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binaghwaho aherutse gutangaza ko kuba mu Rwanda hagaragara abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bidasobanura ko mu Rwanda hari inzara, ahubwo ngo ni uko bamwe mu babyeyi bataramenya kugabura ibyo bafite ku buryo byagirira akamaro imibiri y’ababyakira.
Mwumvaneza avuga ko mu gihe cy’iminsi cumi n’ibiri iyo miryango izajya imara yigishwa uburyo ishobora gutegura amafunguro, benshi bita ko ari ay’abakene, nibura buri muntu azaba ashobora gutegura amafunguro mu bushobozi bwe buke ariko akaba ari amafunguro arimo ibyo kurya byose umubliri ukenera.
Abaturage mu duce dutandukanye tw’igihugu bakunze kuvuga ko umukene atabasha kubona indyo yuzuye. Abahanga mu by’imirire iboneye bemeza ko indyo yuzuye itaboneka mu byo kurya bihenze cyane gusa. Nk’urugero bavuga ko muri soya habonekamo intungamubiri ziboneka no mu nyama.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara bakaba bavuga ko hari icyizere ko mu gihe baba bamaze kwigishwa uburyo bwo gutunganya indyo yuzuye byazabagirira akamaro muri rusange ariko by’umwihariko abana ba bo.