Tag Archive | "gikorwa"

Rwanda | Ngoma: Abarimu n abanyeshuri bakuye umukecuru muri Nyakatsi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Umukecuru Nyirabikari Saverina  utuye mu murenge wa Rukira  akarere ka Ngoma yakuwe muri nyakatsi n’abanyeshuri bafatanije n’abarimu bamwubakiye inzu y’ibyumba bitatu na salo .

Aba barezi bo mu ishuri ryisumbuye rya Rurama bafatanyije n’abanyeshuri ngo bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo gukura abantu muri nyakatsi bagatura heza.

Umukecuru Nyirabikari yatangarije abanyamakuru ko igikorwa yakorewe agishimira Imana cyane. Yagize ati:”Ubuzima nari mbayemo mbere bwari bubi cyane kuko  imvura yagwaga nkitwikira umusambi hejuru y’umwenda none ubu ndashimira Imana cyane.”

Muzigura Felix ni Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rurama yabwiye abanyamakuru ko kubakira uyu muturage utishoboye bari bagamije kwagura ibikorwa bakora kugirango bigere no ku banyarwanda baturiye ishuri.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence yashimiye cyane abarezi bo muri E.S Rurama  ku bw’umutima wa kimuntu bafite wo gufasha abababaye, asaba n’abanyeshuri nk’urubyiruko  ko nabo  bakomeza uwo muco mwiza wo gufashanya kuko uzaba umusemburo w’impinduka nziza.

Uretse abanyeshuri batanze amaboko muri iki gikorwa , abarimu nabo mu bushobozi bwabo batanze buri wese nibura amafaranga  ibihumbi bitanu kugira ngo iyi nzu irangire.

Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye gikorwa n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kimaze kuba umuco kuko hari nahandi hirya no hino mu gihugu mu  bigo by’ amashuri usanga bakora iki gikorwa.

 

 

 

 

 

 

Rwanda : Unity Club irasaba inkunga yo kubakira abana baba muri orphelinat

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Unity Club irasaba abanyarwanda kugira umutima w’urukundo bakubakira abana bakiba muri orphelinat Noel de Nyundo barengeje imyaka 18 y’amavuko bityo bagahabwa amahirwe yo kwiyubakira imiryango no gukorera igihugu.

Ibi ni ibyashimangiwe na Regine Iyamuremye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Unity Club kuri uyu wa 18 Mata ubwo yahuraga n’abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu barebera hamwe icyakomeza gukorwa kugira ngo amafaranga yo kubaka amazu 20 yo gutuzamo abo bana aboneke.

Iyamuremye yatangaje ko hamaze gukusanywa amafaranga miliyoni 80 ndetse ko imirimo igeze mu kubaka imiganda. Gusa ngo haracyakenewe ubufatanye kugirango iki gikorwa kirangire. Yagize ati “bariya bana ni abanyarwanda, ni ingufu, ni amaboko y’igihugu tubahe amahirwe yo kwiyubakira ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirasafari Rusine Rachel avuga ko akarere gasanzwe gafitiye icyizere abafatanyabikorwa bako ku buryo ubufatanye muri ki gikorwa asanga buzatanga umusaruro ushimishije.

Umwe mu bari bitabiriye iyo gahunda akaba yaratangaje ko nta kizabuza abantu kwitanga ati “erega abana ni abacu, tuzafatana urunana uko tubishoboye iki gikorwa kigerweho.”

Igitekerezo cyo kubakira abana b’imfubyi 20 baba mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo cyavutse ubwo abagize umuryango Unity club na Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi basangiraga Noheli n’ubunani n’abana barererwa muri iki kigo mu mwaka ushize wa 2011.

Intego  umuryango Unity Club ufite ngo akaba ari uko aya mazu azaba yubatse ku buryo bwa kijyambere  muri site ya Kanembwe mu Murenge wa Rubavu azaba yuzuye bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2012 akaba yarakorewe inyigo ihagaze  hafi miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 


Abanyaruhashya nibatura

Rwanda | Abanyaruhashya nibatura mu midugudu bazakorerwa umuhanda mwiza : Minisitiri Nzahabananimana Alexis

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Aya magambo Minisitiri Nzahabananimana yayavugiye mu Murenge wa Ruhashya wo mu Karere ka Huye ku itariki ya 8 Werurwe. Hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore Akarere ka Huye kizihirije muri uyu Murenge wa Ruhashya.

Rwanda | Minisitiri Nzahabananimana Alexis,minisitiri w’ibikorwaremezo

Minisitiri Nzahabananimana Alexis,minisitiri w’ibikorwaremezo

Guha abana amata no kwibutsa ababyeyi ko indyo yuzuye ari ngombwa ku buzima cyane cyane bw’abana kandi iyi ndyo ikaba iboneka hafi yabo, ni zimwe mu ngingo zaganiriweho mu gikorwa cy’uyu munsi. Kwibutsa ababyeyi ko bagomba kwitabira kuboneza urubyaro kugira ngo umuryango umererwe neza na byo abari bitabiriye uyu munsi mukuru babishishikarijwe.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nzahabananimana yagaragaje ko kugira ngo abatarasobanukirwa neza n’indyo yuzuye ndetse no kuboneza urubyaro na bo bibagereho, ari umurimo ukomereye abajyanama b’ubuzima bo muri Ruhashya bitewe n’uko abaturage baho batuye. Yagize ati: “Hano i Ruhashya mutuye ku buryo mutatanye. Muzitabire gutura mu midugudu, bizatuma serivisi z’ubuzima zizajya zibageraho ku buryo bworoshye”.

Minisitiri rero yasabye umuyobozi w’Akarere ka Huye kuzagenzura ko gutura mu midugudu muri Ruhashya byitabirwa, maze yungamo agira ati : « muzature mu midugudu, nibiba ngombwa iyo midugudu nzayibaharurira. Igihe muzaba mwatuye mu midugudu, n’umuhanda mwiza tuzawubakorera. Ntitwabasha gushyiraho imihanda ya buri wese, ariko mutuye hamwe biroroshye. »

Abanyaruhashya rero ubufasha babwemerewe, igisigaye ni ugushyiraho akabo kugira ngo ibikorwa remezo bifuza bibagereho.

 

Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Rwanda | Muko: Hajonjowe abarikotse Jenoside batishoboye bagomba guhabwa inka

Tags: , , , , , , , , , , , ,



Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 23/02/2012, bwakoze igikorwa cyo kujonjora abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bazahabwa inka muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Iki gikorwa bagifashijwemo n’ubuyobozi bw’umuryango urengera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu murenge no mu tugari ndetse n’abaturage kuko aribo babazi neza; nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Muko, Nzabandora Fabien.

Uretse kujonjora abatishoboye, hanakozwe igikorwa cyo gutora komite nshya y’abacitse ku icumu yo mu murenge wa Muko.

Dusengimana Vanancie n’umupfakazi wabuze umugabo n’abana ndetse n’abavandimwe be muri Jenoside aravuga ko naramuka ahawe inka bizatuma abasha kwiteza imbere dore ko yarabayeho mu buzima bugoranye.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia