Nyuma y’uko tuvuye mu bihe by’imvura bitoroheye ibice bitandukanye by’igihugu, byagaragaye ko hari ahenshi hibasiwe n’ibiza biturutse ku miturire y’abaturage muri rusange, aho hakaba harimo n’igishanga cya Rwabuye mu karere ka Huye.
Mu rwego rwo gukumira ibiza hashingiwe ku miturire abaturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye mu kagari ka Gatobotobo Umurenge wa Mbazi, ngo kubera gutura mu gishanga bikaba byaragiye bigira ingaruka z’uko abaturage baterwa n’amazi mu mazu yabo ngo barasabwa kwimuka bakava muri iki gishanga cya Rwabuye.
Abaturage batuye aka gace ariko bo ntibumva kimwe n’ubuyobozi ibirebana n’ikibazo cyabo kuko bo basobanura ko ngo impamvu ituma baterwa n’amazi mu ngo zabo, atari uko batuye mu gishanga, ahubwo ngo biterwa n’uko imiyoboro ijyana amazi kugeza ubu yazibye ugasanga amazi abura aho anyura agasembera mu ngo z’abaturage.
Aba baturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye ni bamwe mu baturage bakunze kwibasirwa n’amazi, igihe yabaye menshi usanga batanguranwa no kuyayobora ahandi bakoresheje udusuka ndetse bakanifashisha amabase mu rwego rwo kuyirukana. Aba baturage basaba ko Akarere ka Huye kagerageza kububakira imiyobora itunganye kandi ihagije kuko kugeza ubu ihari ntikora.
Ku ruhande rwabo ngo iyi miyobobora n’uko isaba amikoro arenze ubushobozi bwabo, ngo niyo mpamvu bifuza ko akarere kabafasha gutunganya iyi miyoboro aho kubabwira ngo bimuke. Iyo witegereje aya mazu aherereye mu mudugudu wa Rwabuye isibye no gutura nabi ndetse bakaba bari no mu gishanga, aba baturage mu myubakire yabo ntishobora gutuma babasha no gufata amazi aturuka ku mazu yabo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ngo nta zindi nzitwazo zigomba kubaho kuko aba baturage bagiye basabwa kwimuka ku bw’umutekano wabo n’ibyabo bihononekarira igihe cy’imvura maze bagakomeza gutanga inzitwazo z’uko ari imiyoboro ngo kandi iyo iza kuba yo gusa ntibyari kubananira kuyikora.
BAVUGIRIJE Juvenal ushinzwe imiturire mu karere ka Huye yagize ati “Aba baturage ibyo bavuga si byo, iyo impamvu ituma bakunze kwibasirwa n’ibibazo by’amazi menshi iba umuyoboro wazibye, baba barayizibuye maze ikibazo kigakemuka. Gusa twe twasanze intandaro y’ibi byose ari imiturire mibi no gutura ahantu hatabugenewe, akaba ari yo mpamvu tubasaba kwimuka kuko twe twabonye ari wo mwanzuro”
Iki gikorwa cyo kwimura abaturage ngo kimaze umwaka umwe hafi ibiri, ariko kikaba cyaratangiriye ku baturage batuye ku muhanda kuko batuye nabi mu buryo bugaragara.
Igikorwa cyo kubarura ingo n’amazu byubatse mu gishanga byaratangiye kandi bagiye banakorana inama n’aba baturage ndetse nabwo inama zarangira hakavugwa kuri iryo barura, ngo ku ruhande rw’Akarere ntacyo batakoze ngo aba baturage bimuke, nyamara kugeza ubu ntibarimuka kandi barahawe igihe cyo kwitegura kwimuka gikwiye.
Mu myanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuri aba baturage batuye umudugudu wa Rwabuye ngo ni umwe kandi ntugomba guhinduka kuko iki kibazo bakiganiriyeho igihe kinini kandi hakorwa n’amanama ngo abaturage bagomba kwimuka bagashaka ahandi mu rwego rwo gutuza neza abaturage.
Mu rwego rwo gutuza abaturage neza kandi heza Guverinoma y’u Rwanda ishyize ingufu mu gutuza abaturage mu midugudu kandi bagatura ahantu haberanye n’imiturire. N’ubwo abaturage usanga iteka baba batumva guhita bimuka ariko Leta muri politiki yayo haba hagamijwe gutuza abaturage ahantu hadashobora guteza ibibazo kandi bagatuzwa mu buryo burambye.
