Imiryango igera ku 1200 niyo irimo kubakirwa ubwiherere mu rwego rwo guteza imbere isuku
Mu rwego rwo guharanira isuku no gufasha imiryango yimuwe muri Gishwati kurushaho kugira isuku no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda,ubwiherero bugera ku 1168 nibwo bumaze kubakwa mu bwiherero 1200 bwari buteganijwe nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.
Iki gikorwa cyo kubakira imiryango yimuwe muri Gishwati ubwiherero,kikaba cyaratangiye mu kwezi kwa 07/2011 nyuma yo kubona ko abubakiwe amazu yo kubamo mu midugudu bakeneye n’ubwiherero.
Ibyo byatumye ubwiherero bugera kuri 427 bwubakirwa imiryango yimuriwe muri Bikingi mu murenge wa Bigogwe ,bwubakwa n’umushinga w’isuku n’amazi PNEAR, kugira ngo abaturage bari bimuriwe muri uwo mudugudu wa Bikingi babone ubwiherero bakoresha mu rwego rwo kwimakaza isuku.
Ibi bikorwa byo gushakira ubwiherero imiryango yimuwe n’idafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero,bikaba biri gukorwa mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Nyabihu, bikaba biteganijwe ko bizarangira mu kwezi kwa 06/2012 nk’uko Dusenge Pierre yakomeje abidutangariza. Ibi bikorwa bikaba byari byiyemejwe mu mihigo ,bakaba bari barihaye igihe kingana n’amezi 12 kugira ngo ibi bikorwa bibe birangiye. Kugeza ubu hakaba habura igihe gito kugira ngo ubwiherero bugera kuri 32 busigaye nabwo bube bwuzuye. Gusa mu gihe butaruzura abatabufite biyambaza ubwa bagenzi babo.
Iki gikorwa cyo kubakira ubwiherero abimuwe muri Gishwati cyakozwe na PNEAR aho yubatse ubwiherero 427 ,ubundi bukaba bwubakwa mu miganda igenda ikorwa n’abaturage hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyabihu.

