Posted on 09 September 2012
Tags: abaturage, Aho, amazi, ava, Cyasemakamba, gufata, Kagali, leta, nbsp, Nubwo, Rwanda, RWANDA conflicts, Rwanda from, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda Ngoma, Rwanda rain, Rwanda Water
Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.
Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.
Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.
Hari n’undi mugabo witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.
Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali ka Cyasemakamba Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.
Yagize ati” Abaturage tubakangurira gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”
Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.
Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.
Posted on 22 March 2012
Tags: amazi, aturuka, gufata, gukemura, karere, mazu, mvura, myobo, ngo, Ngororero, Rwanda, Rwanda environment, Rwanda Ngororero, Rwanda protection, Rwanda Water

Amazi aturuka ku mvura yafasha mu gukemura ikibazo cy’amazi
Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwiyemeje kongera amazi meza mu karere, gufata amazi yo kumazu bwaba bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’amazi, ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Iyo utembereye mu mijyi igize Akarere ka Ngororero cyane cyane ku mazu y’abantu kugiti cyabo, usanga umubare wabafata amazi aturuka ku mazu yabo ari mbarwa, nabayafata bakayerekeza mu myobo miremire baba baracukuriye kuyafata nabo ni bakeya.
Nyamara gufata amazi agashyirwa mu bigega, byaba igisubizo ku kibazo cy’amazi make kikigaragara muri kano karere, kandi bikanagabanya ubutaka butwarwa n’amazi aturuka ku mazu, nkuko umuyobozi ushinzwe imyubakire mu karere bwana KABAGEMA Roger abivuga. Ubundi, ngo buri muntu wese yagombye gufata amazi aturuka kunzu ye nkuko amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda abiteganya.
Mu karere ka Ngororero ho rero, ngo ntibyari bikwiye ko abafata amazi bayerekeza mu myobo kuko ntacyo bayakoresha ahubwo akangiza amasoko y’amazi. Kuba aka karere kagira imvura ihagije, ngo byagombye kuba impamvu yo kubyaza umusaruro amazi aturuka ku mvura, agakoreshwa mu mirimo itandukanye, yaba iy’ubuhinzi, isuku n’ibindi.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa kabaya bavugako gufata amazi kuri ubu buryo bisaba amikoro arenze ubushobozi bwabo, maze bagahitamo kuyayobereza mu myobo no mu migezi. Nyamara nabo bemera ko aya mazi aramutse afashwe neza yabagirira akamaro mu mibereho yabo kuko amazi meza nubwo akiri make ariko anishyurwa amafaranga kuburyo kuyakoresha mu mirimo nk’iyubuhinzi byahenda nyirukuyakoresha.
Posted on 24 February 2012
Tags: abagabo, abagore, abana, ari, gufata, kuba, kuko, Malayika, murenge, murinzi, Rwanda, Rwanda Help, Rwanda helping the poor, Rwanda Muhanga, Rwanda Youth
Abagize ihuriro rya ba Malayika murinzi mu murenge wa shyogwe, mu nama bagiranye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2012, basabye ko abagabo bagira ubushake bwo kuba ba malayika murinzi kuko bigaragara ko iki gikorwa kitabirwa ahanini n’abagore gusa.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shyogwe, Charlotte Kayitesi asobanura ko “Malayika murinzi” ari izina ryahawe abantu b’abagiraneza biyemeza gufata abana b’impfubyi batagira kirera bakaba babarera kimwe n’abana babo, nabo bakaba babona urukundo rwa kibyeyi babuze.
Abagize ihuriro ry’abakoze iki gikorwa mu murenge bahangayikishijwe n’uko kitabirwa ahanini gusa n’abagore kandi nabo b’abapfakazi.
Uwitwa Safalina Antoinette wabashije gufata abana babiri bo kurera avuga ko byaba byiza abagabo bagize umutima utabara bakaba bafata nabo abana bo kurera kuko akenshi usanga ari bo baba bafite n’ubushobozi kurusha abagore.
Avuga kandi ko kuba abenshi mu bafata aba bana bo mu bigo by’imfubyi, ari abagore b’abapfakazi ngo bishobora kugaragaza ko abagabo batemerera abagore babo ko bafata abana, bityo bikaba byagaragaza kutagira umutima utabara.
Umwe mu bagabo babashije gufata abana babiri akababera Malayika murinzi, Eugene Habiyaremye, nawe asanga abagabo ari bo bagakwiye gufata iya mbere mu kuba ba malayika murinzi kuko ari bo akenshi bagira uruhare mu gutuma abana bajyanwa mu bigo by’imfubyi bavuka.
Agira ati: “abagabo nibo batera inda abakobwa barangiza bakabihakana, yamubyara agahitamo kumuta, hari n’abagabo badatinya kubyarana n’abasazi; iyo umwana avutse atyo nta kirera agira. Tugire umutima nk’uwa bashiki bacu cyangwa abagore bacu!”.
Iri huriro rya ba malayika murinzi ryo mu murenge wa Shyogwe rigizwe n’abagabo babiri mu gihe abagore ari 14.
Posted on 03 February 2012
Tags: ati, Bushoki, example, families, gufata, heroism, iyi, kuri, miryango, ubuyobozi, umurenge, umwana, uyu

Kuri uyu wa gatatu tariki 01/02/2012, ubuyobozi bw’ umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, bwahisemo kwizihiza umunsi w’ intwari bushima imiryango yagaragaje ibikorwa by’ ubutwari, yakira ikanarere abana b’ imfubyi mu miryango yabo.
Nzavugankize Faustin, umwe mu bashimwe, yavuze ko yakoze igikorwa cyo kurera umwana abitewe n’ impuhwe za kibyeyi, ariko kuba bishimwe n’ ubuyobozi nawe bimuteye ishema.
Yagize ati: “Muri jenoside, twagiye gushyingura abantu bari bishwe, maze mbona umwana ukiri muzima, nuko ndamuzana ndamurera none ubu arangije amashuri”.
Ubuyobozi bw’ umurenge wa Bushoki, bwashimiye iyi miryango, bunayizeza kuzabagezaho amashimwe mu minsi iri imbere, bunasaba abandi gufata urugero kuri iyi miryango ibiri yashimwe.
Habumugisha Ladislas Perezida wa Njyanama y’ umurenge wa Bushoki, ati: “ ntabwo ari buri wese wabashije gufata umwana ngo amurerane n’ abe, kandi ataramwibyariye. Niba aba barabikoze, ni igikorwa cy’ ubutwari gikwiye kubera urugero abandi batuye uyu murenge”.