Abashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona ku rwego rw’igihugu barasaba abayobozi b’inzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare kujya baha abafite ubumuga bwo kutabona uburenganzira nk’ubuhabwa abandi Banyarwanda bose.
Nkurunziza François, umwe mu bashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko icyabateye kuza kuganira n’abakozi b’Akarere ka Nyagatare ari ukugira ngo babasabe gukorera abafite ubumuga bwo kutabona ibikorerwa undi Munyarwanda wese haba mu burezi no mu buzima bityo babafate nk’abandi bantu.
Ingabire Sévelin, na we watanze ikiganiro, avuga ko bimwe mu bibazo abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabyo harimo imyimvire ikiri hasi bamwe mu Banyarwanda babafiteho bakaba batababona kimwe n’abandi bantu. Ikindi ngo ni uko mu gihe mu Rwanda havugwa uburezi kuri bose bikaba byaratumye hanongerwa amashuri kuri ubu ngo hari ishuri rimwe rukumbi ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona.
Umuryango nyarwanda w’ abafite ubumuga bwo kutabona watangiye mu mwaka w’1994 uhabwa ubuzima gatozi mu mwaka w’1995. Kugeza ubu ngo ukaba ufite amashyirahamwe abarirwa muri mirongo ine n’umunani ari hirya no hino mu turere tugize iki gihugu. Mu y’Uburasirazuba yonyine ngo hakaba habarwa agera muri cumi n’atanu.