Tag Archive | "gupfa"

Rwanda | Kayonza Abacitse ku icumu

Rwanda | Kayonza: Abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’uko inka borojwe ziri gupfa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Abacitse ku icumuUmuyobozi w’umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace, avuga ko abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’uko inka borojwe ziri gupfa cyane.

Mu murenge wa Rukara, hari hatanzwe inka 13, ariko kugeza ubu eshatu muri zo zarapfuye, indi imwe na yo ikaba yarahumye ku buryo hari impungenge ko na yo ishobora gupfa nk’uko Burakari Jean de Dieu, umuyobozi wa IBUKA wungirije ku rwego rw’akarere ka Kayonza abivuga.

Burakari ukurikirana ibikorwa bya IBUKA mu mirenge ya Rukara na Murundi mu karere ka Kayonza, anavuga ko mu murenge wa Murundi abacitse ku icumu bari borojwe inka zirindwi, ariko eshatu muri zo zikaba zimaze gupfa.

Munyabuhoro avuga ko izo nka zorojwe abacitse ku icumu zavanwe hanze y’u Rwanda. Yongeraho ko uretse kuba zigera mu Rwanda zinaniwe kubera urugendo ziba zakoze bikaba byaziviramo gupfa, binashoboka ko kutamenyera imiterere y’akarere ka Kayonza bizigora ku buryo byaba ari imwe mu mpamvu izitera gupfa.

Yavuze ko inka zorozwa abacitse ku icumu ziguriwe mu baturanyi babo byaba byiza kurushaho kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye agace ababa bagomba kuzorozwa batuyemo.

Yagize ati “Ziriya nka zavuye hanze y’u Rwanda, buriya iyo baza kugura inka mu baturage byajyaga kuba byiza kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye aho ziri, ntekereza ko zitari gupfa cyane nk’uko byagenze”

Ubwo abacitse ku icumu bubakirwaga ibiraro byo kororeramo inka, abaturage ngo bagiye bareba umuntu w’inyangamugayo bakaba ari we bahitamo kugira ngo abubakire ibyo biraro. Munyabuhoro avuga ko ubwo buryo iyo bunifashishwa no mu kugura inka, hatari gupfa nyinshi nk’izimaze gupfa.

Cyakora ngo hari n’indi mbogamizi y’uko izo nka zidakunze gukurikiranwa n’abaganga ngo bamenye ibibazo zifite bkugira ngo ubuzima bwa zo bubashe kubungabungwa mbere y’uko zipfa nk’uko Burakari abivuga.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia