Tag Archive | "gutura"

Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Rwanda | Kamonyi : Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatseNubwo hirya no hino mu midugudu hateganyijwe amasite yo gutura  mu midugudu, usanga abitabira kuyaturamo ari abubatse bwa mbere. Abasanzwe batuye bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwimuka ngo basange abandi mu midugudu.

Gahigi calaveri wo mu kagari ka Ngoma ,umurenge  wa Nyamiyaga,  avuga ko aho atuye hatakaswe umudugudu.  Muri gahunda ya leta , na we agomba kwimuka agasanga abandi mu mudugudu. Ariko avuga ko nta bushobozi yabona bwo kuhagura ikibanza no kucyubaka.

Uwo musaza  ngo yiyemeje kuguma aho atuye n’ubwo nta bikorwa remezo bizamugeraho, ariko nta kundi yabigenza. Aragira ati “keretse Leta ibigize agahato, umuntu yasenya akagenda ariko nta n’uwabasha kubaka inzu nk’iyo yari asanganywe”.

Ibibazo by’ubushobozi buke babishingira ku kuba abafite amasambu ku midugudu batemera ingurane y’ubutaka, bose bakaba bashaka  iy’amafaranga.

Rwizihirwa Innocent, ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi, avuga ko bashyira ingufu mu gushishikariza abubaka muri kino gihe, gutura mu midugudu. Naho abasanzwe barubatse, ntibabibahatira; ariko uwo inzu isenyukiyeho ntibamwemerera kuyisana. Bamusaba kwimuka akajya mu mudugudu.

Muri raporo y’ukwezi kwa 6/2012, muri kano karere, gutura mu midugudu byari biri ku kigereranyo cya 64%. Akarere kakaba gatanga inkunga yo gutunganya site z’imidugudu kahageza ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi  n’amashanyarazi, kuri ubu bakaba bafite site zigera kuri 93 mu karere kose.


 

Nyabihu Urwego rw’imiturire ruragenda rurushaho kunozwa

Rwanda | Nyabihu: Urwego rw’imiturire ruragenda rurushaho kunozwa

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Nyabihu  Urwego rw’imiturire ruragenda rurushaho kunozwa

 

 

 

 

 

Gutura mu midugudu birushaho kwitabirwa, uyu ni umudugudu wa Nyirabashenyi

Mu Rwanda harimo haragenda hashyirwa ingufu mu rwego rw’imiturire. Mu mijyi baraca imiturire y’akajagari ,hashirwaho ibishushanyo mbonera ndetse n’amabwiriza abashaka kubaka mu mijyi bagomba gukurikiza mu rwego rw’imiturire myiza no kurengera ibidukikije.

Uretse mu mijyi hashyizweho amwe mu mabwiriza n’uburyo bugomba gukurikizwa mu rwego rw’imiturire n’imyubakire,mu bice by’ibyaro naho ntihasigaye inyuma, abaturage  cyane cyane  abadatuye ku midugudu, bagenda bashishikarizwa gutura mu midugudu mu rwego rwo koroherezwa kwegerezwa ibikorwa remezo n’ibindi byangombwa rusange bakenera.

Mu karere ka Nyabihu kagaragara nk’akarere k’icyaro, urwego rw’imiturire  ruragenda  rutezwa imbere cyane cyane abaturage bashishikarizwa gutura mu midugudu, naho abandi batuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza cyangwa n’imvura nyinshi bakagenda bimurwa bajyanwa aho badashobora kwibasirwa n’ibiza. Urugero nk’abaturage bari batuye mu duce tutaberanye no guturwamo muri Gishwati, bimuriwe mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe.

Kugeza ubu ibishushanyo mbonera by’imidugudu 62 bimaze gukorwa n’ibindi bigera kuri 11 bisigaye birimo kwihutishwa gukorwa. Hateguwe ingemwe zizagenda ziterwa ku nkengero z’imihanda ,kandi n’ahazaca imihanda hamaze kuboneka nk’uko Ndayambaje William ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyabihu yabitangaje.    Kugeza ubu imirenge 2 imaze gutera ibiti ku nkengero z’imihanda naho ingo zirenga 44427 zimaze gutuzwa mu midugudu.

Gahunda yo kugumya guteza imbere imiturire ikaba ikomeje kwitabwaho mu karere ka Nyabihu nk’uko Ndayambaje William yabitangaje. Kugeza ubu igishushanyo mbonera cy’umugi wa Mukamira nacyo kikaba cyarashyizwe ahagaragara,kikaba kizashyirwa mu bikorwa mu myaka iri imbere.

  

 

 

Rwanda | Gisagara Abaturage bo muri

Rwanda | Gisagara: Abaturage bo muri nyanza bitabiriye gutura ku mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ubwo henshi mu karere ka Gisagara abaturage bagihatirwa kuva mu bikombe bakajya gutura ku mudugudu, abo mu murenge wa Nyanza muri aka karere ka Gisagara bitabiriye iki gikorwa nta gahato bashyizweho kandi baniyubakira ku muhanda nta bufasha basabye.

Rwanda | Gisagara Abaturage bo muriAbaturage bo muri uyu murenge wa Nyanza baragaragaza ko gahunda za Leta bazitabira kuko n’abayobozi b’uyu murenge bavuga ko ibikorwa by’abaturage babo bishimishije batarebye gusa muri gahunda yo gutura mu mudugudu ahubwo barebeye muri gahunda zitandukanye zirimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante),kuzigama mu murenge sacco n’ibindi bitandukanye bigamije kubateza imbere.

« Abaturage bo muri uyu murenge bagaragaza cyane ko gahunda za Leta zibarimo cyane ko nk’ahandi mu byaro umuntu yavuga ko twari tukiri inyuma ariko ubu aho bamariye kumva izi gahunda zibagenewe basigaye bakoresha imbaraga nyinshi kugirango babashe kugera kubamaze kubasiga. Ibi rero bigaragarira muri gahunda nyinshi bitabira zirimo uturima tw’igikoni, dusasirane aho barwanyije nyakatsi ku buriri, mutuel de sante n’izindi nyinshi zigamije kubateza imbere » Jean Bosco UWIMANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza.

Abaturage batuye ku mudugudu bavuye mu bikombe nabo baratangaza ko kuhava byafashije cyane kuburyo babonye byinshi batabashaga kugeraho kubera kuba mu bishanga hasi. Banavuga kandi ko kwikura muri utwo tubande nta bufasha basabye byababereye nk’isomo ko nabo hari ibyo bashoboye kwikorera ndetse bikaba byarabateye imbaraga zizatuma babasha no kwigeza ku bindi byinshi mu minsi iri imbere.

« Yooo kuza gutura hano byaradushimishije cyane ndetse byaranadufashije kuko ubu nti duhangayikwa no guhaha kuko twegereye umuhanda ndetse tubasha no kumenya amakuru agezweho mu gace ntidusigare inyuma » MUKARUZIMA Vesansiya umwe mu batuye ku mudugudu bavuye mu kabande k’akanyaru.

«Kuba rero twarabashije kwivana hepfo iyo mu kabande tukaza kwiyubakira hano kumuhanda ntawe tubwiye ngo adufashe, byatumye tubona ko dushoboye kugira icyo dukora kandi gifite akamaro, twagize imbaraga rero ubu turi gushaka n’uburyo twagira ibikorwa twakora byaduteza imbere nk’ubucuruzi dore ko twanaje ku muhanda aho abantu bashobora gukora ibintu bitandukanye bikabinjiriza amafaranga » HABIMANA Ladislas umugabo wa MUKARUZIMA

HABIMANA na MUKARUZIMA bamaze igihe kirenga umwaka baje gutura ku muhanda ahashyizwe umudugudu ndetse banahubakiye abana babo babiri b’abahungu ubu bamaze gushaka n’abagore.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashima abaturage b’umurenge wa Nyanza muri rusange  bukanaboneraho bugasaba abaturage b’utundi duce bagituye mu mibande ko bagira ubutwari nk’ubw’aba bikuyeyo.

 

Rwanda | Ngoma: Gukwirakwiza umuriro mu byaro byatanze isomo ku banze gutura ku midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Bamwe mu baturage banze kwitabira   gahunda yo gutura mu midugudu baratangaza ko bicuza cyane ko batagezweho na gahunda yo kubona umuriro  w’amashanyarazi  kuko badatuye mu midugudu.

Gahunda yo gutanga umuriro w’ amashanyarazi mu karere ka Ngoma ubu igeze kure aho ubu  uri gutangwa mu mirenge yari isigaye y’ aka karere.Nkuko bigaragara aho iyi gahunda yageze nta nzu irengwa yaba iyubatse neza  ndetse hari nizo bashyiraho cash power ukabona iribugwe  kuko iyo nzu iba  ishaje cyane.

Bigaragara ko ikingezi  gikurikizwa  atari  ubushobozi bw’uhabwa umuriro ahubwo ari  inzu yose iri mu mudugudu  ntanzu barenze.  Kuba nta muntu barengaga batamuhaye umuriro nicyo cyatumye abanze gutura mu midugudu bicuza cyane bavuga ko iyo babimenya baba nabo baritabiriye iyi gahunda y’imidugudu ku ikubitiro.

Muri aba batitabiriye kujya gutura ku midugudu, umusore uherutse kubaka  witwa  Baribwiyumuhungu  utuye mu murenge wa  Kazo  yatangaje ko ikimuteye agahinda aruko yari yubatse inzu ye nziza  n’ amasima ahantu hatari kumudugudu none akaba ntamuriro azabona.

Yabivuze agira ati” ubona inzu yanjye nubatse n’ amasima ibure umuriro ,none  abatuye mu midugudu ninzu  z’icyondo zinashaje bazihaye umuriro. Ubundi ndicuza cyane ndibaza gusenya ngo nongere nubake  bikanyobera.”

Si uyu wenyine  wicuza ko ntamuriro yabonye  kubera kudatura  ku mudugudu ahubwo hari nabandi benshi   batari bitabiriye iyi gahunda yo kubaka ku mudugudu bicuza.

Umukuzi w’ akarere ushinzwe ibikorwaremezo  eng.Fidele Kayigire mu kwezi gushize kwa Kane  uyu mwaka wa 2012 aherutse gutangaza ko  gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu byaro izagera mu mirenge yose ariko ukazajya  utangwa hibanzwe mu bucentre bw’ubucuruzi ndetse n’abitabiriye gahunda y’imidugudu.

Gahunda yo gutura mu midugudu mu ntara y’ iburasirazuba yatangiye gushyirwamu bikorwa no gukangurirwa  abaturage  kuva mu myaka  ya 1998. Kugeza ubu  abantu batari bake batuye mu midugudu.Intego yo gutura mu midugudu nkuko bisobanurwa ngo ni ukugirango abaturage begerezwe ibikorwa by’iterambere nk’umuriro w’ amashanyarazi,amavuriro  amashuri …


 

Ngoma Njyanama yagaragaje

Rwanda | Ngoma: Njyanama yagaragaje impungenge ku gishushanyo rusange cy umugi wa Ngoma

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Ngoma Njyanama  yagaragaje

Ubwo bamurikirwaga  igishushanyo cy’umugi wa Ngoma ngo bakemeze,  bamwe mu bagize njyanama y’aka karere bagaragaje impungenge banasobanuza byinshi kuri iki gishushanyo.

Zimwe mumpungenge zagaragajwe ubwo abakozi ba Rwanda houing authority bari bamaze kumurikira njyanama ya Ngoma igishushanyo, ngo icyemeze, bavuze ku kibazo cya metero zisabwa  (22m) uvuye ku muhanda kugera ku mazu, maze bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rishobora kugorana dore ko nta na hamwe muri uyu mugi byakurikijwe.

Bamwe mubagize njyanama ya Ngoma bavuze ko bishobora gusaba ubushobozi bwinshi bwo kwimura abaturiye umuhanda ndetse n’ibigo bitandukanye bya leta n’ibyigenga.

Umujyanama Umutoniwase Claudine  agaragaza impungenge ze kuri iki gishushanyo kigaragaza ko ziriya metero 22 zigomba kubahirizwa yavuze ko abaturage bashobora kuzagira ikibazo kitoroshye  cyo gusenyerwa.

Kuri iki kibazo, umukozi wo mukigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imiturire (Rwanda housing authority) ushinzwe igenamigambi muri iki kigo Marara Camile,yasubije avuga ko iri ari itegeko rya leta ryasohotse nyuma yo kubona ko gutura hafi y’umuhanda bifite ingaruka nyinshi ku mubiri w’umuntu ndetse no kuba byadidiza iterambere kuko ibikorwaremezo bya leta bitabona aho bica.

Yagize ati” Gutura  hafi y’umuhanda bituma uhumeka imyuka mibi imyotsi y’amamodoka bishobora kwangiza umubiri wawe kandi n’urusaku rw’amamodoka narwo ntirwatuma umubiri wawe  umererwa neza. Ikindi gikomeye ni uko iyo leta ishatse nko kugira ibikorwa ikora iruhande rw’umuhanda nko kuwongera,cyangwa gushing amapoto y’amashanyarazi ibura aho ibikorera. Gutura kuri metero 22 uvuye ku muhanda ni kunyungu z’umuturage ndetse na leta.’

Uyu mukozi akomeza avuga ko iki kibazo kizakomezwa kwigwaho  nabo bireba barimo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imiturire na RTDA ndetse na ministeri y’imari kugirango abantu bazimurwe binyuze mu mucyo ntawubihombeyemo.

Iki gishushanyo rusange cy’umugi wa Ngoma  kiri kubuso bwa hegitari 8000, gifata ku mirenge ya Remera, Kibungo na Kazo.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia