Ubuyobozi bw’imirenge, utugari n’imidugudu byo mu karere ka Nyamasheke burasabwa gushyira ingufu mu gutuza abaturage ku midugudu kuko ngo usanga hari aho bagiye badohoka abaturage bakaba bashobora kubaca mu rihumye bakubaka ahatemewe.
Ibi umukozi w’ibiro by’ubutaka, Musabyemariya Ancile yabisabye abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge ari nabo bashinzwe gukurikirana imiturire mu mirenge ubwo bari mu nama n’abashinzwe ubuhinzi ku karere ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Musabyemariya yanenze abayobozi bamwe na bamwe badohotse mu gutuza abaturage ku midugudu ubu bakaba bagenda bubaka ahatemewe, akaba yabasabye gukurikirana inyubako zigenda zizamurwa hirya no hino mu tugari ahataragenewe guturwa bafatanije n’abayobozi b’imidugudu.
Abayobozi basabwe gushishikariza abaturage gutura ahagenewe kubakwa ku midugudu, abasaba gutera ibiti ku mihanda inyura muri iyo midugudu ngo kuko ibi biti bizatuma abaturage batarengera imihanda.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yavuze ko abaturage bakwiye kumva ko bagomba kuva ahantu batuye hadakwiriye maze bakajya gutura ku midugudu, bityo bakabona uko bagezwaho ibikorwa remezo by’amajyambere.
Kubwe, ngo abayobozi barasabwa gusobanurira abaturage ibyiza byo butura ku midugudu bakumva impamvu yo kujya guturayo, ndetse hagafatwa n’izindi ngamba ziganisha ku gutuza abaturage ahantu hakwiriye.
Abaturage batuye ahantu hafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza nabo ngo barasabwa kuhimuka bagatuzwa ahafite umutekano.
Kugeza ubu mu ngo 73,528 ziri mu karere ka Nyamasheke, ingo 39,897 zituye ku midugudu.