Tag Archive | "hari"

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ntibwemeranywa n’abakozi bako kukibatera kuguma mu miturire mibi

Rwanda : Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ntibwemeranywa n’abakozi bako kukibatera kuguma mu miturire mibi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ntibwemeranywa n’abakozi bako kukibatera kuguma mu miturire mibi

Akarere ka Muhanga kaza ku mwanya wa mbere  mu turere dufite abaturage batuye nabi mu ntara y’Amajyepfo ndetse kakaza no mu turere turi ku isonga mu dufite imiturire idahwitse ku rwego rw’igihugu cyose.

Ubuyobozi bw’aka karere bukaba busobanura ko kugeza magingo aya ibi biterwa ahanini n’uko inzego z’ibanze zitari gukora uko bikwiye kuko ngo hari utundi turere duteye nabi nka Muhanga ndetse tukaba twari dufite imiturire nayo itari myiza nyamara kugeza ubu bakaba barabashije gusohoka muri iki kibazo.

Hashize igihe akarere ka Muhanga gakomeje kuvugawaho iki kibazo cy’imiturire mibi kuko usanga hari n’abaturage bagiye bahitanwa n’inkangu biturutse kuri iyu miturire. Aka karere kandi kanaje no mu myanya ya mbere mu gihugu mu turere dukennye kurusha utundi. Ibi bikaba bifitanye isano n’iyi miturire.

Raporo igaragazwa n’intara y’Amajyepfo igaragaza ko muri iyi ntara abaturage batuye nabi kuburyo bashobora kuhasiga ubuzima hatagize igikorwa vuba na bwangu bagera hafi ku bihumbi 25, akarere ka Muhanga konyine kakaba kihariye abarenga icyakabiri cy’ababarwa mu ntara yose kuko gafite abaturage bagera hafi ku bihumbi 13 bagomba kwimurwa vuba na bwangu.

Umuyobozi w’aka karere Mutakwasuku Yvonne avuga ko ikibazo gihari ari imikorere mibi y’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Mutakwasuku ati: “Nko mu murenge wa Kabacuzi twajyanyeyo amashanyarazi yadutwaye miliyoni 950, ni ukuvuga ngo imari twashoye yarahombye kuko twayabahaye tuzi ko hari icyo azabafasha gutera imbere, ikibazo singishyira ku baturage kuko iyo bakoreshejwe barakora, iyo tumaze imyaka itatu hari site ikaswe ngo yubakwe, bikarangira itubastwe hari ikibazo kiba kiri mu bayobozi”.

Nyamara abakora muri izi nzego zatunzwe agatoki ntibemeranya n’uyu muyobozi kuko bo bavuka ko ikibazo nyakuri gihari ari ukutabona ibikoresho bihagije.

Umuyobozi w’aka karere ariko avuga ko iki kibazo cy’amazi n’amabuye ari urwitwazo kuko muri gahunda yo guca nyakatsi hari aho abaturage bakuraga ibikoresho byo kwiyubakira muri kilometero zirenze umunani. Akaba ashingira no ku ngero z’utundi turere dufite imiterere mibi nk’iy’akarere ayoboye ariko bo bakaba bamaze gusohoka muri iki kibazo kubera ingufu abayobozi n’abaturage bashyizemo.

   

 

Rwanda | Ngoma: Gare ya Ngoma ngo ikorerwamo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Amakuru atandukanye atangwa na bamwe mu bakorera muri gare y’akarere ka Ngoma, yemeza ko hakorerwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ariko ubuyobozi bwo burabihakana.

Ibiyobyabwenge bivugwa muri iyi gare ni urumogi, aho bivugwa ko imodoka zirukura Tanzaniya runyuze Kirehe maze rumwe  bakarusiga muri iyi gare  ngo barucuruze.

Kuko bitemewe nta duka rizwi rucururizwamo ariko  kuba hari abaharusiga ruvuye Tanzaiya ngo barucuruze  byo bifitiwe gihamya kuko hari imodoka  zimaze kuhafatirwa  zirufite .

Uku niko abahakorera imirimo yabo ya buri munsi babisobanura  uyu ni umusore ucuruza  amatike ya express muri iyi gare.

Aragita ati: “hari imodoka y’ivatiri yajyaga ikunda kuza igaparika muri gare bakarupakurura nk’umufuka ariko mu ibanga wagira ngo ni umuzigo w’umugenzi ubundi agapakira abantu ba make akabajyana nyuma baje kuyifatana imifuka y’urumogi.”

Uretse kuba rupakururwa abakorera muri iyigare bakubwira ko benshi muri bo usanga baba barunweye kandi ko barugura hafi aho muri iyi gare .  ngo hari n’ahantu inyuma ya gare usanga udutsiko tw’insoresore turi kurunwa bakajijisha barushyira mu matabi asanzwe ku buryo uhanyuze atamenya ibyo ari byo

Iby’urumogi ko ruhari bihakanwa n’ubuyobozi ahubwo bukavuga ko mbere rwari ruhari koko kandi ko ubu nyuma yaho police igiriye gukoreramo byagabanutse ndetse bitanakihaba.

Kamanzi lycien ni umunyabanga nshingwabikorwa mu kagari ka Cyasemakamba iyi gare iherereyemo avuga ko ku bufatanye n’abaturage hamwe na za community policing iyo hagize uwo bigaragaraho bitabaza inzego za police ubundi agafatwa. Kamanzi yongeraho ko ibiyobyabwenge wenda byaba bihari ari ibizanwa n’amamodoka  bivuye Tanzaniya ariko nabyo ko nta mahirwe biba bifite kuko bihita bifatwa na police ikorera muri iyi gare.

Yagize ati: “Iki kibazo twaragihagurukiye kandi bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara. Ubu n’ubwo wakeka ko yanyweye urumogi ntiwapfa kumenya aho yarunwereye ariko nabyo turi kubifatira ingamba naho tuzahamenya.”

Zimwe mu mpamvu zivugwa zituma ibiyobyabwenge bidacika harimo icy’ibihugu duturanye usanga bidashyira ingufu mu kubirwanya maze ugasanga n’ibifatwa ariho biba byavuye nk’uko ubuyobozi ndetse n’abakorera muri gare nkuru ya Ngoma babyemeza.

Cyakora ariko ku rundi ruhande nta wabura gushima intambwe imaze guterwa ku bufatanye bwa Polisi, abatwara abagenzi, hamwe n’abaturage ndetse n’abayobozi. Hakaba hari ikizere ko mu minsi iri imbere bizaba byaracitse burundu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Rwanda | Muhanga Urubyiruko

Rwanda : Rwanda : Muhanga: Urubyiruko rusanga rutagikeneye amahurwa atari ayo kwicungira ibyo bageraho

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Muhanga UrubyirukoRumwe mu rubyiruko rukomoka mu mirennge itandukanye y’akarere ka Muhanga rurasaba ko rwajya ruhabwa inyigisho ku buryo bwo kwicungira ibyo baba baragezeho kuko nyuma yo kwigishwa kwihangira imirimo, hari benshi bamaze kugira icyo bageraho. Ibi babivuze tariki ya 4 kamena,2012 ubwo batangizaga kongere (cogres) y’urubyiruko mu mujyi wa Muhanga.

Bavuga ko gahunda za leta zabigishije igihe kinini cyo kwibumbira mu makoperative ndetse bakanagira umuco wo kwihangira imirimo none kugeza magingo aya bamaze kugera kuri byinshi babikesha amakoperative. Hari abatangaza ko bifuza guhabwa inyigisho zihagije ku buryo bwo kwicungira ibyo bamaze kugeraho. Jean Pierre Gasirabo wo mu murenge wa Nyamabuye agira ati: “kenshi usanga urubyiruko twaramaze kwibumbira mu makoperative cyangwa amashyirahamwe kandi byanagize akamaro, ni byiza rero ko na duke twaba tumaze kugeraho tumenya kuducunga ndetse tukabasha no kutubyaza undi musaruro wisumbuyeho”. Sebastien Mushayija wo mu murenge wa Cyeza avuga ko hari ubwo usanga amakoperative n’amashyirahamwe amaze gutera imbere ariko mu gihe runaka ugasanga yasenyutse cyangwa yasubiye inyuma mu mutungo.

Avuga ko ibi usanga biterwa n’imicungire mibi ahanini ishingiye kubwumvikane buke buvuga hagati y’abanyamuryango. Bamwe bavuga ko ubu bwumvikane buke ngo usanga buvuka nyuma y’uko bamaze kugira icyo bageraho kuko batangira gushwanira no muri duke bafite. Hari amakoperative yagiye ashinjwa kenshi ubwumvikane buke muri aka karere kuburyo benshi mu banyamuryango bagiye bayavamo. Muri yo hari iyo ikigo cy’amakoperative cyasanze asigayemo abayobozi gusa nta banyamuryango. Bamwe mu bayobozi nk’aba wasangaga bashinjwa kwikubira umutungo wose wo muri koperative. Umuhuzabikorwa w’Inama y’urubyiruko mu karere ka Muhanga, Tharcie Kabasindi we asanga hari byinshi byagezweho n’urubyiruko kuko kuri ubu benshi bamaze kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo kandi bakamenya guhuriza hamwe imbaraga aho kugira ngo buri wese abe nyamwigendaho.

Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Muhanga  Innocent Gashugi, avuga ko kugeza uyu munsi bafite amakoperative  agera kuri 12 akora neza, yitabira gahunda yo kugana ibigo by’imari ndetse n’akarere kakabaha ubwunganizi bugenewe imishinga yo kuzamura urubyiruko.  Gashugi avuga ko ku ngengo y’imari irangiye bahawe ubwunganizi bw’amafaranga agera kuri miliyoni 10. Muri aya makoperative harimo arindwi yiyemeje kurinda inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo ku bufatanye n’ikigo nyarwanya gifite mu nshingano zacyo ibidukikije REMA. Gashugi avuga ko uru rubyiruko rwamaze kumenya kwizigamira kuko nibura iyo bakoreye amafaranga ku munsi buri wese ashyira 300 mu isanguku ya koperative mu rwego rwo kuzamurana.

Rwanda Ikigo cya Groupe Scolaire Kigeme ni kimwe mu bigo bizakira abanyeshuri b’impunzi.

Rwanda : “Inkambi ya Kigeme yujuje ibyangobwa bisabwa”- Umukozi wa MIDMAR

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Umukozi wa Minisiteri y’Imicungire n’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) akaba n’umwe mu bagize itsinda rimaze iminsi ritegura inkambi ya Kigeme igomba kwakira impunzi ziva muri Congo mu gihe kitarenze ibyumweru 2, aratangaza ko iyi nkambi yujuje ibyangombwa by’ingenzi.

Mu kiganiro twagiranye na Murekezi Gaspard, umukozi wa MIDMAR ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka, yadutangarije ko ahantu iyi nkambi hujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo habe inkambi.

Murekezi yagize ati “ Ibyangombwa birahari.Ubutaka burahari, amashuri arahari hari afitemo imyanya, twasuye ibitaro bya Kigeme kugira ngo turebe ibyakenerwa dusanga nabyo nta kibazo.Twasanze mu by’ukuri nta bibazo bigaragara, n’icyaboneka kubera wenda umubare munini cyangwa ikindi cyavuka, byakemurwa abantu bafatanyije.”

Iyi nkambi iri mu birometero 7 uvuye mu mujyi wa Nyamagabe, itegereje kwakira impunzi zivuye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zisaga 8 000.Uretse kuba iri hafi y’ishuri n’ibitaro, iyi nkambi igeramo amazi ndetse ikaba izageramo n’umuriro nk’uko twabitangarijwe na Murekezi.

Rwanda Ikigo cya Groupe Scolaire Kigeme ni kimwe mu bigo bizakira abanyeshuri b’impunzi.

Ikigo cya Groupe Scolaire Kigeme ni kimwe mu bigo bizakira abanyeshuri b’impunzi.

Murekezi avuga kandi ko mu gihe imyanya yaba ibaye mike mu mashuri yegereye iyi nkambi, MIDMAR ifatanyije n’indi miryango harimo Ishani ry”umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bashobora kuzubaka andi mashuri bakoresheje amahema.

Si ubwa mbere inkambi ya Kigeme igiye kwakira impunzi kuko hari hashize imyaka itatu gusa havuye impanzi z’Abarundi zayimazemo 22.

Biteganyijwe ko iyi nkambi izakira impunzi zisaga 8 000 ziri hafi 1/3 cy’abaturage b’umurenge wa Gasaka urimo iyi nkambi.Gasana Richard,umuyobozi w’umurenge wa Gasaka yatangaje umurenge witaguye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo bafashe ziriya mpunzi.

Gasana yagize ati “ kwita kuri bariya bantu ntabwo ari umurenge twenyine, tuzafatanya n’abandi bafatanyabikorwa harimo ingabo,polisi, hari za minisiteri, hari HCR. Ni akazi tubonye kiyongereye kuko twari dusanzwe dufite ariko nta kundi, ni ibisanzwe tuzagakora kandi nidufatanya n’abo bantu nta kibazo bizagenda biza.”

Iyi nkambi ibaye inkambiya 4 mu Rwanda irimo impunzi z’Abanyekongo nyuma ya  Kiziba mu karere ka Karongi,Nyabiheke muri Gatsibo na Gihembe muri Gicumbi.

  

 

Rwanda | Gushyira abantu mubyiciro by’ubudehe bikwiye ubushishozi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


N’ubwo mu Rwanda haboneka byinshi bikurura amakimbirane, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gatsibo Hererimana Isae avuga ko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe abantu batagomba kubifata uko babonye kuko hagiye hagaragaramo ibibazo.

 

Habarurema akaba avuga ko umukire wo mu mudugudu w’icyaro hari aho arushwa ubushobozi n’umucyene wo mu mudugudu wo mujyi, ibi bigatuma umuturage ufatwa nk’umukire hari uburenganzira abuzwa kandi hari ibyo adashoboye.

 

Zimwe mu ngero zitangwa ziboneka mu gihe cyo gushyira abanyeshuri ku rutonde rw’abanyeshuri bazafashwa kwiga Kaminuza za leta aho abana bamwe bakuwe ku rutonde rwo gufashwa kubera ko mu midugudu yabo bashyizwe mu cyiciro cy’abakire nyamara badafite ubushobozi bwo kurihirira abana babo, mu gihe mu mujyi abandi bafite ubushobozi buruta ubw’abakire bo mu cyaro bashinzwe mu cyiciro cy’abatifashije abana babo bagafashwa kwiga.

 

Uretse Habarurema, washoboye kubigaragaza hari n’abandi baturage

babibona gutyo, cyane ko abaturage babashyira mu byiciro bitewe n’ubumenyi bafite n’aho batuye batanganya ubushobozi bakaba basaba ko kugira ngo abantu bashyirwe mu byiciro bagombye kujya barebera ku mutungo atunze kuruta uko basaba abaturage ngo nibicare bashyire abantu mu byicaro kuko n’abacyene bari hamwe habonekamo abakire n’abakene kurusha abandi kandi bose bafatwa nk’abacyene.

 

Kuba umukire utuye Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ashyirwa mu

kicyiciro cya mbere kimwe n’umukire wo mu mudugudu wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo harimo kudashishoza, abaturage bagasaba ko umukire agomba kugira ibyo atunze bizwi bituma umuturage aba mu cyiciro runaka naho utunze ibi akaba mu cyiciro runaka kuruta uko abaturage bicara bagashyira abantu mu byiciro kuko baba abakire ndetse n’abacyene iyo bari hamwe muri bo habamo ubusumbane mu bushobozi ku buryo umukire wo mucyaro agiye afatwa nk’umukire wo mu mujyi haba harimo agasumbane. Ibi hamwe n’ibindi bizagenda bigaragazwa bikaba bikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kwirinda amakimbirane n’ubusumbane mu baturage.

 


IKIBAZO CY’ISUKU KUMARIMBI

Rwanda | Ngoma: IKIBAZO CY’ISUKU KUMARIMBI GIHANGAYIKISHIJE BENSHI

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


IKIBAZO CY’ISUKU KUMARIMBI

Kubera ikibazo cyo kutita ku marimbi hari bamwe batangiye kwibaza niba noneho  umuntu ariwe ugomba kwita kumva y’uwo yashyingiye mu irimbi rusange cyangwa niba ari ubuyobozi.

Iki kibazo cyongeye kuza nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Kane 2012 abantu bo mu murenge wa Kibungo batangazaga ko babajwe n’abantu bazirika ihene zabo mu marimbi ahashyinguwe abantu ihene zikabarisha hejuru ndetse banavuga ko icyo ari igikorwa gitesha  inyoko muntu agaciro.

Zaba ziharisha ariko kurundi ruhande bananengaga uburyo amarimbi atitabwaho bikageza aho ibyatsi bimeramo ihene zikaza kubirisha.

Kubw’ibyo hari abavuga ko bibabaje kubona imva ishyinguwe neza hariho n’amakaro ,ariko ugasanga yarengewe n’ibigunda bityo bigatuma bibaza niba ari inshingano  y’uwashyinguye mu irimbi ngo Aze akore kumva ye gusa cyangwa niba Leta (ubuyobozi) bukwiye kujya bupangayo umuganda ubundi hagakorwa.

Uwo twasanze ku irimbi rimwe riherereye mu kagari ko mumurenge wa Kibungo ahagana mu ku muhanda ujya I Rusumo .

yagize ati” ariko se ubu umuntu ajye aza yufire iruhande rw’aho yashyinguye gusa yigendere? Ahubwo se uhakoreye honyine ntibyabuza kuboneka ko imva iri mugihuru. Nibikomeza gutya uburangazi bugakomeza abaturage bazajya banga kubazana mu marimba rusange babahambe iwabo.”

Ubwo twabazaga umunyamabanga w’akagali iririmbi rihereryemo  UWITEGETSE Laurance yatangaje ko  kwita ku isuku y’amarimbi ari inshingano z’abaturage ndetse n’ubuyobozi buhaturiye bukabafasha mu kubashyira hamwe mu muganda ngo bahakore.

Ubwo yabazwaga hagati y’umuturage n’umuyobozi iryo irimbi ridasukuwe  aho biba byapfiriye yasubije ko ubundi abayobozi aribo bafata iyambere mu kuhapanga umuganda.

Nubwo ariko isuku y’amarimbi ikomeje kuba ikibazo mu karere ka Ngoma , muri aka karere biteganijwe ko buri murenge ugomba kugira irimbi rusange mugihe bashyinguraga mu ngo zabo .Mu Rwanda kandi hari gusuzumwa umushinga w’itegeko ryakwemerera abantu kujya batwika imirambo mu gihe umuntu yitabye Imana.

 

 

 

 

 

Rwanda : Gukura abana babaye mu muhanda ku biyobyabwenge bitwara igihe

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abana baba mu muhanda bakunda gufata ibiyobyabwenge birimo urumogi, kole (colle) ndetse na lisanse (essence).  Bifashisha ibi biyobyabwenge bagamije kwibagirwa ibibazo barimo cyangwa no gutinyuka kuko iyo bamaze kubifata bavuga cyangwa bagakora ibyo bari basanzwe batinya. Bo bavuga ko baba bari mu maswingi cyangwa mu mafree.

Ndagijimana Félicien ni umuyobozi w’ikigo cyakira mwene aba bana mu gihe gito (transit center) gikorera mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye. Avuga ko bitoroshye gufasha aba bana kureka ibiyobyabwenge burundu. Ngo bafata igihe kinini cyo kubaganiriza no kubigisha maze bukebuke bakazagera aho bakabireka.

N’ubwo aba bana bagera mu kigo ayobora (Mbazi Transit Center) bakabima uburyo bwo kubona ibiyobyabwenge basanzwe banywa, ngo bazi no kubyishakira mu bundi buryo. Ndagijimana yagize ati: “hari igihe uba uri kumwe n’aba bana muganira, wahindukira gato ugasanga umwana wasize ari muzima ameze nk’umusinzi, yageze mu mafree . Ibi biterwa n’uko ngo hari uburyo bashinga urutoki hasi ubundi bagakina muzunga, nuko mu gihe gito bakaba babaye nk’abanyoye ibiyobyabwenge”.

Uretse gukina muzunga, ngo hari igihe mu myenda aba bana baba baje bambaye baba barashyize lisansi nko ku kuboko k’umupira, hanyuma bakajya bayifashisha igihe bashaka kujya mu maswingi. Ngo hari n’uburyo barya imbuto z’icyatsi bita rwiziringa, maze bakigira mu mafree.

Ndagijimana rero ati: “ntibihagije kubuza abana bavuye mu muhanda kureka ibiyobyabwenge kuko bo ubwabo bazi kwishakira uburyo bajya mu maswingi. N’ubwo tumara kubakira tukabima uburyo bwo kubibona, ntibibabuza kubyihimbira. Uburyo buhamye bwo kubibakuraho ni ukubaganiriza no kubafasha kumva ko byangiza ubuzima.”

 

 

 

 

 

Rwanda | Si byiza gukoresha

Si byiza gukoresha amavuta menshi utegura amafunguro

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abantu benshi cyane cyane abatuye mu cyaro bavuga ko kurya ifunguro ryateguwe hadakoreshejwe amavuta bigaragara nk’ubukene bwa ba nyiri kuyategura, naho ahenshi mu mijyi cyane cyane mu mazu acuruza ibiryo (restaurents) usanga baratangiye gutegura amafunguro atarimo amavuta, ahanini kubera ko indwara ziterwa n’amavuta menshi zikomeza kwiyongera.

Rwanda | Si byiza gukoreshaNyamara ariko hari n’abandi bavuga ko batarya ibiryo bidakaranze muri restaurant, ndetse hakaba naho utabona ibiryo nkibyo abantu bakunze kwita ko bitetse bya Kinyarwanda. Mu bushakashatsi twakoze mu ma restaurents agera kuri 5 yo mu mujyi wa Ngororero twasanze nta n’imwe ijya iteka cyangwa itegura amafunguro atarimo amavuta, maze bamwe muri ba nyiri ayo ma restaurents bakatubwira ko babitetse bidakaranze batabona ababirya maze bikabapfira ubusa.

Nkuko tubikesha urubuga rwa internet Umuganga.com,kurya amavuta menshi bikururira umubiri indwara zitandukanye harimo nk’umutima, umwijima, diyabeti, ndetse ngo n’igifu ku bantu bamwe na bamwe. Ikindi ni uko ngo bitewe n’umubiri w’umuntu amavuta menshi ari intandaro y’umubyibuho ukabije, bityo bikaba ari byiza kuyagabanya umuntu ntayafate mu mafunguro ya buri munsi.

Kashugera yanakomeje atanga urugero ku ndwara zimaze kugaragara ku bantu benshi kandi zizirana n’amavuta, muri zo avuga umutima, diyabete, umwijima n’igifu ku bantu bamwe na bamwe.

Ikindi kivugwa ku bubi bw’amavuta nkuko Dr Hakizimana David aherutse kubitangariza ikinyamakuru izuba rirashe ni uko amavuta akorwa mu buryo butandukanye ku buryo hari ashobora gutera uburwayi mu gihe gito, mugihe hari abibwira ko atera gusa indwara kubayariye kuva cyera. Abantu rero bagombye kwimenyereza gukoresha amavuta make mu gihe bategura amafunguro.


Rwanda | Burera: Abacitse ku icumu rya Jenoside bagiye kubakirwa amacumbi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko bagiye kubakira amacumbi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 bo mu karere ka Burera bafite ikibazo cy’aho kuba.

Semabagare Samuel avuga ko kubaka amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera bagomba kubikora kuko bitagoye. Agira ati “ Ntabwo amacumbi agera kuri atatu n’ubwo yaba icumi tuzayubaka kandi mu gihe cya vuba”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ibyo mu gihe Niyonsenga Fabien, uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere, avuga ko hari imiryango imwe n’imwe itari ifite aho kuba. N’ifite aho kuba amazu yabo arashaje nk’uko akomeza abitangaza.

Niyonsenga avuga ko avuga ko imiryango ibiri y’abacitse ku icumu rya Jenoside ituye mu murenge wa Rugarama iba mu nzu zishaje cyane. Mu murenge wa Butaro hari inzu igomba gusanwa nk’uko akomeza abisobanura.

Akomeza avuga ko mu murenge wa Butaro, mu kagari ka Rusumo hari inzu yubatswe na FARG (Ikigega cya leta gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye) ntiyarangira kandi ibikoresho byose byaragejejwe mu murenge.

Niyonsenga kandi yongeraho ko hari umuryango wo mu murenge wa Cyanika nawe ukeneye icumbi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko abayobozi b’ako karere bose bagiye gufatanya kugira ngo ayo macumbi yubakwe bidatinze.


Muhanga Kumugara ntibikwiye

Rwanda | Muhanga: Kumugara ntibikwiye kuba urwitwazo rwo gusabiriza

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Muhanga Kumugara ntibikwiye

Bamwe mu bamugaye n’abandi bakukiranira hafi ubuzima bwabo, barimo n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga batangaza ko ubumuga budakwiye kuba urwitwazo rwo kuba bajya mu muhanda ngo basabirize kuko ngo atari wo muti.

Ibi babitangaza nyuma yo kubona ko benshi mu basabiriza mu bice binyuranye mu Rwanda, ari abantu baba akenshi bafite ibibazo by’ubumuga.

Rugamba Patrice ushinzwe abamugaye mu karere ka Muhanga, avuga ko hari abantu batari bake bitwaza ko bamugaye bakumva ko umuti wo kubaho ari ugusabiriza gusa, avuga ko hari inzira nyinshi aba bamugaye bashobora gucamo bagashaka ubuzima bwabo ariko batagombye gusabiriza.

Agira ati: “hari imiryango myinshi yiyemeje gufasha abamugaye ariko hari ababa badashaka kuyigana kuko mu muhanda bakuramo amafaranga menshi”.

Rugamba avuga ko imwe mu miryango yiyemeje kubafasha ngo harimo ufasha abana bamugaye witwa HRP, bureau social yo mu karere ka Muhanga n’indi.

Avuga ko n’akarere gashobora kubibafashamo ariko ngo bagacika ku muco wo gusabiriza, aha avuga ko ngo hari abana batatu bamaze kujyanwa i Gatagara kuvuzwa ku nkunga n’akarere ka Muhanga.

Mukantwari Monique ni umwe mu batuye muri aka karere, avuga ko kenshi iyo umuntu aje gusabiriza usanga yerekana mbere na mbere ubumuga bwe kugirango ahabwe.

Agira ati: “usanga niba ari nk’umuntu utagira akaboko, ariko akoresha mu gusabiriza kugirango abashe guhabwa”. Mukantwari asanga kuba umuntu yaramugaye bitakabaye urwitwazo rwo gusabiriza kuko uwamugaye nawe ashobora kugira icyo yimarira ku bushobozi bwe ariko adashabirije.

Mukantwari ati: “Hari abantu mbere yo kumugara babaga bitunze ariko bagira ibyago byo kumugara bakumva ko icya mbere ari ugusabiriza kandi hari ibyo babasha gukora bijyanye n’ubumuga bagize”.

Noel Bucyanimanza w’imyaka 37 ni umugabo umugaye amaguru n’amaboko, akunze kuba ari mu mu mujyi wa Muhanga hafi y’isoko aho yashinze ibirindiro kugirango abone uko asabiriza.

Bucyanimanza avuga ko ashobora gukora amaradiyo n’amasaha byapfuye ndetse n’akandi kazi gasaba gukoresha amaboko ariko nta ngufu nyinshi akoresheje ariko ngo ntashobora kugakora kubw’ubushobozi buke ngo afite.

Avuga ko nyuma yo kumugara igitekerezo cya mbere cyamujemo ari ugusabiriza kuko yumvaga ariho yakura ubuzima ku buryo bumworoheye.

Nyamara bamwe mu bamugaye nkawe badafite ubushobozi buhambaye batangaza ko kubona uwamugaye asabiriza batabifata nk’ubutwari cyangwa nk’aho aricyo gisubizo rukumbi, ahubwo ngo ni ubugwari n’ubunebwe.

Emmanuel Nshimiyimana wahisemo kudoda inkweto aho gusabiriza, avuga ko hari abasabiriza benshi batabikwiye, ibi bikaba byaratanze n’isura mbi kuri buri muntu wese wamugaye.

Nsimiyimana ati: “abantu baba bazi ko ari nk’itegeko ko uwamugaye ukennye wese agomba gusabiriza kubera ko ariyo sura bagenzi bacu batwambitse, ntekereza ko abenshi muri aba ari ubunebwe n’akamenyero kabi bituma basabiriza”.

Uwitwa Mucyo uzwi ku izina rya Rasta we asanga hari abasabiriza babikwiye kuko nta bundi bushobozi baba bafite,

Mucyo ati: “ariko uzi wakennye kandi nta n’ahandi wabona ukura amaramuko urasabiriza da! Erega ubukene ntacyo butagukoresha. Tuvuge nk’umuntu wiyubashye, iyo akennye nta handi hantu afite akura ibitunga urugo rwe, ajya gutakambira n’abatarigeze baba inshuti ze kuko abona nta kundi, nako ni ugusabiriza rero tujye twumva ababikora”.

Mucyo ariko kandi avuga ko hari abakorera ibi agashungo no kuryoherwa gutungwa n’ibyo utabiriye icyuya.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia