Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 wabereye mu murenge wa Musange kuri iki cyumweru tariki ya 07/04/2013, abacitse ku icumu batangaje ko hari intambwe bamaze gutera mu nzira yo kwiyubaka haba mu mibereho myiza, mu bukungu ndetse no mu gukira ibikomere byo ku mutima.
Nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye muri jenoside nk’umwe mu barokokeye ku cyahoze ari komini Musange, avuga uko babanje kugerageza kwirwanaho ariko abicanyi bakaza kubarusha ingufu hakagwa abatutsi benshi, binagaragazwa n’urwibutso ruhari rurimo imibiri y’abantu basaga ibihumbi 26, Furani François yatangaje ko bamaze gutera intambwe igana ku iterambere haba mu bukungu, imibereho myiza n’ibindi.
Furani yagize ati : “Ubu tumeze neza muri rusange, amarira aragenda ashira buhoro buhoro. Nk’abacitse ku icumu muri Musange aho tugeze harashimishije, dufite amacumbi, umubyeyi (perezida wa repubulika) yaduhaye inka turanywa amata, turafumbira tukeza, abana bacu bariga,…”.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Ndayisaba Elie yashimiye abantu batandukanye baje kwifatanya n’abacitse ku icumu mu gutangiza igihe cyagenewe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’inzego z’umutekano zikomeje kubungabunga umutekano w’abacitse ku icumu.
Ndayisaba yakomeje avuga ko kuba bemera ko jenoside yakozwe kandi ko ari amateka y’abanyarwanda b’ubu n’abazaza ari imwe mu ntwaro zifashishwa mu guhangana n’abayipfobya, barwanya kwibuka ndetse no gufata neza inzibutso.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye abacitse ku icumu ko bakomeye ndetse bakaba bafite icyizere cyo kubaho kandi neza.
Yatangaje ko ubuyobozi buzi neza ko hari ibibazo abacitse ku icumu bagihura nabyo n’ubwo hari intambwe nini bateye, bukaba bufite gahunda zo kubikemura ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
« (uwatanze ubuhamya) yabivuze ati amacumbi turayafite ariko hari ashobora kuba atari meza ibyo nabyo turabizi. Dukomeza gufatanya tukanabishyira mu ngengo y’imari yewe n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo dukomeze kugenda tubikemura, », umuyobozi w’akarere.
Mu rwego rwo kubafasha kwigira, ngo imishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage izajya ikorwa mu buryo burambye aho kuba iyo kubafasha mu gihe gito, ahubwo izabafashe kwifasha mu gihe kirekire.
Gushima ingabo za RPF Inkotanyi zagize uruhare mu guhagarika jenoside ndetse n’inzego zitandukanye zigira uruhare kugira ngo ubuzima bw’abacitse ku icumu bubashe kuba bwiza ni bimwe mu byakunze kugarukwaho muri uyu muhango.









