Tag Archive | "history"

Abacitse ku icumu ngo aho bageze harashimishije.

Nyamagabe: Abacitse ku icumu ngo aho bageze harashimishije.

Tags: , , , , , , , ,


Abacitse ku icumu ngo aho bageze harashimishije.

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 wabereye mu murenge wa Musange kuri iki cyumweru tariki ya 07/04/2013, abacitse ku icumu batangaje ko hari intambwe bamaze gutera mu nzira yo kwiyubaka haba mu mibereho myiza, mu bukungu ndetse no mu gukira ibikomere byo ku mutima.

Nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye muri jenoside nk’umwe mu barokokeye ku cyahoze ari komini Musange, avuga uko babanje kugerageza kwirwanaho ariko abicanyi bakaza kubarusha ingufu hakagwa abatutsi benshi, binagaragazwa n’urwibutso ruhari rurimo imibiri y’abantu basaga ibihumbi 26, Furani François yatangaje ko bamaze gutera intambwe igana ku iterambere haba mu bukungu, imibereho myiza n’ibindi.

Furani yagize ati : “Ubu tumeze neza muri rusange, amarira aragenda ashira buhoro buhoro. Nk’abacitse ku icumu muri Musange aho tugeze harashimishije, dufite amacumbi, umubyeyi (perezida wa repubulika) yaduhaye inka turanywa amata, turafumbira tukeza, abana bacu bariga,…”.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Ndayisaba Elie yashimiye abantu batandukanye baje kwifatanya n’abacitse ku icumu mu gutangiza igihe cyagenewe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’inzego z’umutekano zikomeje kubungabunga umutekano w’abacitse ku icumu.

Ndayisaba yakomeje avuga ko kuba bemera ko jenoside yakozwe kandi ko ari amateka y’abanyarwanda b’ubu n’abazaza ari imwe mu ntwaro zifashishwa mu guhangana n’abayipfobya, barwanya kwibuka ndetse no gufata neza inzibutso.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye abacitse ku icumu ko bakomeye ndetse bakaba bafite icyizere cyo kubaho kandi neza.

Yatangaje ko ubuyobozi buzi neza ko hari ibibazo abacitse ku icumu bagihura nabyo n’ubwo hari intambwe nini bateye, bukaba bufite gahunda zo kubikemura ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

« (uwatanze ubuhamya) yabivuze ati amacumbi turayafite ariko hari ashobora kuba atari meza ibyo nabyo turabizi. Dukomeza gufatanya tukanabishyira mu ngengo y’imari yewe n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo dukomeze kugenda tubikemura, », umuyobozi w’akarere.

Mu rwego rwo kubafasha kwigira, ngo imishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage izajya ikorwa mu buryo burambye aho kuba iyo kubafasha mu gihe gito, ahubwo izabafashe kwifasha mu gihe kirekire.

Gushima ingabo za RPF Inkotanyi zagize uruhare mu guhagarika jenoside ndetse n’inzego zitandukanye zigira uruhare kugira ngo ubuzima bw’abacitse ku icumu bubashe kuba bwiza ni bimwe mu byakunze kugarukwaho muri uyu muhango.

 

KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE2

GISAGARA: KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE

Tags: , , , , , , ,


Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo abaturage ba Gisagara bongeye gushishikarizwa guharanira kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, bibutswa ko abazanye amacakubiri babibashishijwe no kuba abanyarwanda batari bifite bakabasha kubashuka bakabatanya, none uyu munsi bakaba bagomba kwigira kugirango hatazagira n’undi ubyitwaza akongera kubatanya.

KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE

Umuhango wo gutangira icyumweru cyahariwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ku rwego rw’akarere ka Gisagara wabereye mu murenge wa Mamba. Uyu muhango waranzwe n’ubuhamya, indirimbo, imivugo n’amagambo yakomezaga abarokotse n’abanyarwanda muri rusange anabashishikariza guharanira kwigira.

Mu buhamya bwatanzwe na Nzaramba warokotse yariatuye muri uyu murenge yongeye kugaragaza uburyo abaturage bashishikarijwe kwica babwirwa ko abatutsi batanzwe maze koko hakanicwa benshi ariko we akaza kubasha kugera ku kanyaru akagashoka yiyahuye kuko atarazi koga ariko ku bw’amahirwe amazi amuta i Burundi ari naho yarokokeye. Yashimye kandi ingabo z’igihugu zarokoye abanyarwanda.

Uhagarariye ibuka mu karere ka Gisagara Uwiringiyimana Emmanuel mu ijambo rye yongeye kwihanganisha abarokotse, abasaba gukomera kandi anasaba abaturage ba Mamba ko barushaho kuba hafi y’abarokotse baturanye, muri iki gihe gikomeye bakabarinda kwigunga. Nawe kandi yashimye ingabo z’igihugu zari iza FPR Inkotanyi muri icyo gihe uburyo zatabaye abanyarwanda zikabavana muri ako kaga.

KUTIGIRA NABYO BIRI MU BYATEYE JENOSIDE2

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Léandre Karekezi, nawe yabanje kwihanganisha abarokotse n’abanyarwanda muri rusange, maze agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira”, asaba abaturage ko bahaguruka bagakora maze bagatera imbere kugirango hatazagira ushaka kubatandukanya abashukishije ibintu. Yavuze ko mu byateye Jenoside harimo no kutigira kw’abanyarwanda, aho abanyamahanga babashutse bakabereka ko atari bamwe nabo bakayoboka babitewe no kuba ntaho bari bashingiye.

 

Ati “Iyo abanyarwanda bajya kwigira ntawari kubatanya, nimucyo rero natwe duharanire kuzamuka, kwigira, kwihesha agaciro kugirango hatazagira n’undi uduca urwaho akaba yadutanya ashingiye ku kuba tutifite”

Abaturage bashishikarijwe kuzitabira ibiganiro byose bizatangwa muri iki cyumweru cy’icyunamo kandi bakanakomeza gufatana mu nda. Urwibutso rwo mu murenge wa Mamba rwashyizweho indabo muri uyu muhango kuri ubu rushyinguwemo abantu basaga 29000, vuba aha hakazanashyingurwamo abandi 4.

 

Rwanda | SFB Students repair Genocide

Rwanda | SFB Students repair Genocide Survivors’ homes

Tags: , , , , , , , , ,


Rwanda | SFB Students repair GenocideFollowing the Genocide Mourning week that commenced on 7th April, Students of the School of Finance and Banking (SFB) organized a charity action to support Survivors of the 1994 Genocide in Bugesera district, Nyamata Sector.

The team of energetic youth from SFB cemented and repaired roofs and doors of 8 houses that belong to both widows and orphans left helpless by the mayhem that occurred in Rwanda during the deadly  hundred days of 1994.

An elderly lady named Vestine Nyiramana is one of the Survivors whose house was repaired; she expressed gratitude to the students for their support.

“My house was almost falling one me due to my inability to repair it. I thus highly thank these students for their support, may God help them with more.” Nyiramana thanked.

Norbert Iraguha an SFB student who was part of this volunteering team said that “Rwandan Youth should be the ones to change the bad history that represented our country. This is the reason we are doing activities like these.”

“Most of us were young during the time of Genocide but as we grew up we learnt how terrible the history was, thus we are to do everything possible that such never happens again,” added Iraguha.

The SFB students also contributed Rwf250,000 to support these Genocide survivors.

Rwanda | Burera: Malnutrition to be history in 2014

Tags: , , , , , , , , ,



Burera district denounced that measures to fight malnutrition have been taken and in two years to come it will be history.

During the security meeting on March 26th 2012, Mayor Samuel Sembagare disclosed that social affairs officials and local leadership will combine efforts to fight against malnutrition in the district.

Sembagare explains that malnutrition cases among children in this area are a result of parents’ ignorance because Burera has fertile soils for enough crops.

“Parents will be taught how to prepare well balanced food by encouraging them to have kitchen gardens and to give their children milk and eggs,” reveals Samuel Sembagare

He adds that the decisions taken will help eradicate malnutrition; that is through Girinka program where the beneficiaries give heifers to their neighbours so that all get milk and other cow benefits.

It is not right for Burera to have malnutrition problems when it is rich with all crops that could be used in balancing the diet, says Sembagare.

Dr. Tharcisse Mpunga, Butaro Hospital Director in Burera says that 231 children under 5 years and 26 children over 5 years of age have malnutrition problems in this district.   

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia