Ibitaro bya Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi
Ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi, byaremeye imiryango umunani y’abarokotse jenoside batishoboye.
Mu cyumweru cyahariwe kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nibwo ibi bitaro byafashe iya mbere bikusanya amafaranga agera ku bihumbi 180 biyaguramo amatungo magufi y’ihene agenerwa abarokotse jenoside barimo impfubyi n’abapfakazi.
Imwe mu miryango yaremewe amatungo magufi
Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Habimana Valens, avuga ko nk’abaganga bagomba kumva ko badakwiye kwita ku kuvura abantu gusa, ahubwo ngo banagomba gutekereza no ku iterambere ryabo, akaba asaba abandi bantu bose gukomeza kurangwa n’umutima w’urukundo.
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bahawe izi hene, bagaragaje ibyishimo by’uko babonye iri tungo, ngo bakaba bagiye kurifata neza kugirango rizororoke rishobore kubateza imbere.
Veneranda Niwemugore ni umukecuru w’imyaka hafi 80, yavuze ko ashimishijwe n’uko abonye itungo naryo yagiraga. Yagize ati “ubundi natungwaga n’umwana wanjye kandi nawe udashoboye kuko nta sambu tugira nta hepfo nta harugu, ariko ubu ndizera ko aka gatungo kagiye kutwunganira”
Ubwo aya matungu yashyikirizwaga banyirayo mu bitaro bya Ruhango tariki ya 17/04/2013, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko ibi bitaro bigaragaje urugero rwiza ngo kuko bakoze iki gikorwa mu gihe abarokotse bakibukaba ababo.
Mugeni akomeza vuga ko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahuye n’ibibazo byo kubura imiryango y’ababo ndetse bakanabura imitungo yabo, akaba ariyo mpamvu ibikorwa nk’ibi byo kubaremera biba bikwiriye.
Ibitaro bya Ruhango bigaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye nyuma y’igihe gito bitangiye, kuko byatangiye imirimo yabyo tariki ya 28/05/2012.




