Posted on 16 August 2012
Tags: Amajyaruguru, ibikorwa, Intara, iyi, Kabagamba, Kamugeni, midugudu, murenge, muri, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda Northern, Rwanda province, Rwanda villages, Ryambungira

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Deogratias Kabagamba aravuga ko imidugudu ya Ryambungira na Kamugeni mu karere ka Musanze itanga icyizere cy’ejo hazaza heza, bitewe n’ibikorwa bitandukanye byashyizwe muri iyi midugudu yari ikennye kurusha iyindi.
Umudugudu wa Ryambungira mu murenge wa Shingiro na Kamugeni mu murenge wa Kimonyi yari ikennye cyane. Nyamara ibikorwa byo gutanga inka ku batuye iyi midugudu, kuhakora imihanda, kubaka za biogas n’ibindi ngo byaba byerekana ko iyi midugudu ishobora kuzaba yihagazeho mu bihe biri imbere.
Kuri uyu wa 14/08/2012 Kabagamba yagize ati: “iyi midugudu ishobora kuzaba iruta imwe mu mijyi mito tubona mu gihugu mu gihe ibikorwa byakomeza gutera imbere ku rugero rwiza”.
Mu bindi bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu muri gahunda y’amajyambere akomatanyije twavuga nko kuhatera ibiti bivangwa n’imyaka, kubaka za rondereza zo mu makoro, kuhubaka igikumba cy’inka ndetse n’ibindi.
Abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze, bavuze ko ibikorwa by’umushinga w’amajyambere akomatanyije (IDP) mu murenge wa Shingiro na Kimonyi bigenda neza, gusa akarere gasabwa gukomeza kubikurikirira hafi.
Posted on 02 July 2012
Tags: abaturage, akarere, amazi, ariko, cyane, ibikorwa, karere, nbsp, ndetse, Ngororero, Rwanda, Rwanda dry, Rwanda Ngororero, Rwanda Problem, Rwanda season, Rwanda Water
Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abaturage ndetse n’abayobozi bireba kuko giteye inkeke. Mu minsi yashize, abaturage cyane cyane abatuye umujyi wa Ngororero bari baratangiye kugira icyizere cyo kubona amazi bitewe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro byari birimo kubakwa ndetse bikaba byaranarangiye ariko bakaba batarabona amazi.
Nkuko bisanzwe, mu Rwanda mu gihe cy’izuba amazi aba makeya ndetse hirya no hino hagatangira kubaho isaranganya hafungirwa bamwe hagafungurirwa abandi, ariko abo mu karere ka Ngororero bo bakaba basaranganya no mugihe cy’imvura ibi bigatuma bamwe bashoka iy’ibishanga n’ibinamba.

Iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe by’aka karere ahubatswe utuzu twagenewe gushyirwamo amazi ndetse twuzuye, usanga hari udukorerwamo indi mirimo nk’ubucuruzi ariko wafungura amazi ugaheba, ibi bikaba ari bimwe mubituma abantu batakaza icyizere cyo kuzayabona ndetse hakibazwa niba icyibanze ayo mazu yubakiwe ari ugushyiramo amazi cyangwa gucururizwamo.
Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko imirimo yo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bigikomeje ariko bukanemera ikibazo cy’amazi makeya, bigatuma hari uduce atageramo bakifashisha ay’imvura ariko ubu nayo akaba yaratangiye kubura kubera ibihe by’izuba tugezemo. Ahanini uku kutagira amazi ahagije ngo bituruka ku miterere y’akarere aho amazi aterera cyane kandi akenshi imiyoboro igakunda kwangizwa n’imigezi ndetse indi ikaba yaragiye yangizwa n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.
Iki kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mugihe mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka urangiye Akarere ka Ngororero kari kariyemeje ko byibura 71% by’abaturage bagatuye bazaba bavoma amazi meza kandi ahantu hari urugendo rutarengeje metero 500. Iki gikorwa kikaba cyaragenewe amafaranga y’urwanda 231.465.110 nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.
Posted on 17 June 2012
Tags: Aho, amazi, amazu, bifata, butaka, ibikorwa, ibyobo, ndetse, remezo, Rwanda, Rwanda dig, Rwanda ditch, Rwanda habitation, Rwanda rain, Rwanda Water, umuti
Byagiye bigaragara ko amazi aturutse ku bisenge by’amazu agira uruhare mu kuzisenya, akagira uruhare mu gusenya inzu zegeranye ndetse n’ibikorwa remezo. Ibi byatumye abantu bose basabwa gucukura ibyobo bifata amazi iwabo. Ibi ariko ngo byaba ari umuti utarambye kuko bishobora kuzatera ibindi bibazo mu bihe bizaza.
Bimenyimana Eraste, umukozi ushinzwe iby’ubwubatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) avuga ko ubundi inzira nyayo y’amazi yakagombye kuba iyajyana mu nzuzi aho kuyinjiza imbere mu butaka.
Ubundi, ngo iyo amazi ayobowe mu butaka, agenda yinjiramo buke bukeya akagenda ahindura imiterere yabwo ku buryo ngo ubutaka bwari busanzwe bukomeye bushobora kuzagera aho bukoroha. Mu gice cy’ubutaka bwubatseho amazu menshi, haboneka bene ibi byobo byinshi. Hari n’igihe bigera aho bikuzura hagacukurwa ibindi iruhande rw’ibya mbere. Uwatekereza ko aya mazi ashobora kuzatuma ubutaka yagiye yinjiramo buke bukeya buzagera aho bukoroha cyane bukaba bwashwanguka ntiyaba yibeshye.
Abantu bamwe bati « buriya mu Koyovu cy’abakire hazagera aho hashwanyuke, amazu arigite, nk’uko byagenze muri Brésil mu minsi yashize, bitewe n’amazi ayoborwa mu butaka bwaho ». Abandi bati « ibyobo bifata amazi mu misozi ihanamye bizagera aho bitume iyo misozi igwa ».
Ibyo ari byo byose, n’ubwo inkangu igenda iritura imisozi imwe n’imwe mu Rwanda itaba yatewe n’ibyobo bifata amazi, ahubwo ahantu iyo misozi iherereye, no kubera imvura nyinshi rimwe na rimwe, nta n’uwabura kugira impungenge z’aya mazi ayoborwa mu butaka aho kuyoborwa mu nzuzi.
N’ubwo nta n’ahavugwa ko kugwa kw’inyubako zo muri Brésil byatewe n’amazi yayobowe mu byobo bifata amazi, izi mpungenge zifite ishingiro. Bimenyimana ati : « umuti urambye wo kurwanya ko amazi yangiza ibikorwa remezo ndetse n’inyubako ni ukubaka za ruhurura ziyayobora mu migezi, nyamara zirahenze ». None hazakorwa iki ?
Ibyo ari byo byose ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe ibikorwa remezo, ibidukikije ndetse no gukumira ibiza bwari bukwiye gushaka umuti w’iki kibazo hakiri kare.
Posted on 12 May 2012
Tags: Aho, bacururiza, bya, ibikorwa, imvura, muhanda, muri, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda cooperative, Rwanda development, Rwanda Kamonyi, uko
Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kagina bibumbiye muri koperative “Iraba” ikora ibikoresho bitandukanye bibumbye mu ibumba, bahangayikishijwe n’uko imvura inyagira ibikorwa bya bo bacururiza ku Ruyenzi, ku muhanda werekeza i Kigali.

Abo babumbyi bavuga ko baje gucururriza aho ku muhanda nyuma yo kubuzwa kuzererana ibikorwa bya bo mu mujyi wa Kigali. Aho bacururiza ni umugiraneza wahabatije ngo babe bahacururiza mu gihe batarabona isoko ryubatse bacururizamo.
Muri iki gihe cy’imvura y’itumba ngo bamaze guhomba amavazi agera kuri 20, kubera imvura nyinshi iyanyagira, nk’uko bitangazwa na Finasi Mutana , umwe mu banyamuryango b’iyo Koperative, akaba ari na we ubicuruza akanabirarira.
Ibi bikorwa bya bo bicururizwa ku muhanda kandi, ngo bigira n’ikibazo cyo kutabona abaguzi cyane kuko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zitahahagarara. “keretse abafite imodoka za , bo ni bo bahahagarara gusa” uko ni ko Finasi abivuga.
Akomeza avuga ko bagerageje kubwira iki kibazo abayobozi batandukanye ngo barebe ko babafasha ngo bakaba babizeza kububakira inzu yo gucururizamo. Baribaza aho bazerekeza ibikorwa bya bo nyir’icyo kibanza bacururizamo naramuka ahabatse.
Abo babumbyi bakorera akazi ka bo mu kagari ka Kagina ho mu murenge wa Runda mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Ruyenzi aho bacururiza, ho nibura abagenzi benshi babona ibikorwa bya bo, ababishimye bakanabibagurira.
Posted on 04 May 2012
Tags: abaturage, amazu, ari, ibikorwa, mazu, minisiteri, muri, Ngororero, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda infrastructure, Rwanda Ngororero, Rwanda population, umuhanda, yabo
Abaturage bafite amazu ku muhanda Ngororero – Mukamira, ntibavuga rumwe na minisiteri y’ibikorwa remezo ku isenywa ry’amazu yabo. Ibi biravugwa cyane cyane n’abatuye mu murenge wa Kabaya mu tugari twa Gaseke na Kabaya, ahubatse amazu y’ubucuruzi y’ahitwa kukinyanda.
Aba baturage bavuga ko ubwo minisitiri w’ibikorwa remezo yasuraga uwo murenge kuwa 27 Mata 2012, yahagaze muri ako gace maze abwira abaturage ko batubahirije metero zisigara hagati y’amazu n’umuhanda, maze avuga ko bagomba gusenya amazu yabo.

Amwe mu mazu ashobora gusenywa
Bamwe muri aba baturage bavuga ko amazu yabo amaze igihe kirekire kuburyo umuhanda ariwo wahayasanze bakaba bumva nta mpamvu basenyerwa amazu yabo. Icyakora, hari n’abemeza ko hari amazu amwe n’amwe ari mukagali ka Kabaya yishyuwe ubwo umuhanda wubakwaga, ariko aba bakaba bataranemerewe kuvugurura ayo mazu ubwo iyi gahunda yakorwaga.
Twabajije umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza wari kumwe na minisitiri muri urwo rugendo maze atubwira ko abaturage nta kosa bafite kuko nawe yemeza ko aya mazu ari ayambere y’umuhanda. Ikindi umuyobozi w’akarere avuga ni uko mu kuvugurura aya mazu, ba nyirayo basabwe kuvugurura bayigiza inyuma kandi barabikoze kuburyo basubiye inyuma ho hagati ya metero ebyiri n’eshatu. Kuriwe, niba ari ngombwa ko aba baturage babisa umuhanda hakwiye kubaho kubishyura ibikorwa byabo.
Iki kibazo kiravugwa muri aka gace mugihe bamwe mubahafite amazu bakiri mu mirimo yo kuyavugurura ari nako bayongerera agaciro, biturutse ku mabwiriza ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ibi bikaba bivuga ko niba abaturage bazasenyerwa bazahomba byinshi cyangwa Leta yabimura amafaranga izatanga akaba akomeza kwiyongera.
Posted on 28 February 2012
Tags: abantu, akarere, amazu, batuye, gahunda, ibikorwa, kandi, karere, midugudu, Ngororero, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda Ngororero, Rwanda villages

Aha ni hamwe muhateganywa kubakwa amazu agezweho
Mu mihigo y’akarere ka Ngororero harimo no kuzamura urwego rw’imiturire n’imyubakire igezweho, kugirango barusheho gukurura abagana ako karere.
Nyuma yo kubaka ikigo cyakira abagenzi, kikanaberamo amanama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, ndetse ubu hakaba harimo kubakwa amazu y’imiturirwa (Etage) muri aka karere, ubuyobozi bw’akarere bwatangiye igikorwa cyo kwimura abaturage batuye hafi y’akarere kugirango begere abandi mu midugudu, kandi aho bari batuye hubakwe amazu ajyanye n’igihe tugezemo.
Uretse kuba aha aba baturage bimurwa hakanubakwa ibikorwa by’iterambere birimo amazu no kuhanyuza imiyoboro y’amazi, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bizanaba urugero rwiza rwo gufasha abatuye mu nkengero z’ibiro by’akarere gutura mu midugudu kuko ariho bazabona ibikorwa remezo kuburyo butabagoye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana RUBONEZA Gedeon avuga ko iyi gahunda izafasha mu kongera isuku ahantu bigaragara ko hazagerwa n’abantu baturutse hanze y’akarere, bityo bigatuma akarere kongera ibikorwa bishobora gukurura ba mukerarugendo nabo bagasigira akarere amafaranga yo gukoresha ibindi bikorwa kandi akarere kakarushaho kumenyekana.
RUBONEZA kandi avuga ko gahunda yo kubaka amazu meza n’ibigo byakira abantu batandukanye bidakwiye kuba umuzigo ku karere gusa ahubwo agahamagarira abashoramari gukoresha amafaranga yabo muri uru rwego kuko asanga akarere ka ngororero karimo gutera imbere, bityo kugashyiramo ibikorwa akaba ari nta gihombo kirimo.
Abaturage bimuwe bavuga ko bimutse ku bwumvikane nyuma yo guhabwa ingurane z’imitungo yabo no guhabwa amazu mu midugudu nayo itari kure y’aho bari batuye, ndetse bakavuga ko bashyigikiye gahunda zose zateza imbere akarere kabo.
Posted on 18 February 2012
Tags: amata, bana, bwaki, byo, cyane, ibikorwa, imirire, karere, kurwanya, mibi, Rwanda, Rwanda development, Rwanda food, Rwanda Nyabihu, Rwanda vitamin
Ibikorwa byo kurwanya bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi kirakomeje mu Karere ka Nyabihu. Nyuma y’umurenge wa Rurembo ibi bikorwa bikaba bigenda bikorwa no mu yindi mirenge igize aka karere hatangwa amata ku bana bagaragaraho cyane cyane iyi mirire mibi.

Umwana uhawe amata akura neza
Kwita ku bana bakarindwa indwara z’imirire mibi ni ngombwa kuko umwana iyo yitaweho akiri muto bituma akura neza ndetse akanakuza ubwenge n’intekerezo bityo ntibimutere kudindira nk’uko abaturage babitangarijwe n’ubuyobozi bw’ubuzima mu Karere.
Igikorwa cyo gutanga amata kikaba cyarakomereje mu Murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 15/02/2012 aho abana cyane cyane abafite ikibazo cy’imirire mibi bahawe amata mu rwego rwo kurwanya izi ndwara z’imirire mibi na bwaki.
Ibikorwa nk’ibi byo gutanga amata ku bana bikaba bibera mu gihugu hose kugira ngo hakibwe bwaki n’indwara z’imirire mibi,abana bakure bafite ubuzima buzira umuze bityo babashe gutera imbere batangwingiye mu bwenge ndetse no ku mubiri.
Posted on 07 February 2012
Tags: abandi, association, cyane, guharanira, helping, helping the poor, ibikorwa, ihohoterwa, karere, kuko, Nzambazamariya, umuco, uyu

Ku itariki ya 4 Gashyantare 2012 i Remera mu mujyi wa Kigali mu gikorwa CYO kwibuka Nzambazamariya Veneranda, abanyamuryango ba “Association Nzambazamariya Veneranda” biyemeje kandi banasaba n’abandi Banyarwanda b’ingeri zose ko bakwimakaza umuco w’ubumuntu kuko aribwo byinshi mu bibazo by’ingutu byakemuka.
Insanganyamatsiko yo kuri uyu munsi yagiraga iti “Umuco w’ubuntu, inkingi  yo kurwanya ihohoterwa, gukumira ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.”
uhagarariye “Associsation Nzambazamariya Veneranda” Izabiriza Médiatrice yasobanuye ko ibikorwa byose bakora birimo kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa, gushyigikira makoperative cyane cyane ay’abagore byose bakabikora bagera ikirenge mu cya Nzambazamariya Veneranda, kuko aribyo byamuranze mu buzima bwe. Ibi byose bakaba basabwa kubikorana ubushishozi n’ubumuntu.
Laurent Makuza wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo yasabye ababyeyi ko bagarura umuco wo gukurikiranira hafi abana babo kuko bitabaye ibyo abana bo mu Rwanda rw’ejo hazaza bazisanga nta bumuntu nyabwo bafite kuko batabuhawe bakiri bato.
Makuza yabwiye urubyiruko hamwe n’abandi bitabiriye uyu muhango, guharanira gukora ibikorwa byiza kugira ngo bazasige umurage mwiza abandi bajya babibukiraho. Yanijeje abagize “Association Nzambazamariya Veneranda” ubufatanye bwo kumenyekanisha ibikorwa bya Nzambazamariya Veneranda ku rwego rw’igihugu.
Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rwatangaje ko nyuma yo kumenya ibikorwa byiza byaranze Nzambazamariye nabo bagiye guharanira kugira ubutwari nk’ubwo yagize, bakirinda ibiyobyabwenge byabatesha  umurongo.
Muri uyu muhango, imiryango 12 yagize ibikorwa by’indashyikirwa birimo guharanira iterambere no gukumira ihohoterwa mu bashakanye, yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe.  Iyi miryango yatoranijwe mu mirenge 6 yagejejwemo ibikorwa bya “Association Nzambazamariya Veneranda”. Iki gikorwa kikaba kiba buri mwaka.
Uyu muryango wagejeje ibikorwa byayo mu mirenge ya Rusororo mu karere ka Gasabo, Masoro mu karere ka Rulindo, Mushishiro  na Nyamabuye yo mu karere ka  Muhanga hamwe na Mageragere na Kimisagara yo mu karere ka Nyarugenge.
Nzambazamariya ni umugore wagize ishyaka mu guharanira amahoro ndetse no guteza imbere abagore. Akaba yarabarizwaga mu miryango nka Pro-femmes Twese Hamwe na Réseau des femmes.
Posted on 06 February 2012
Tags: abaturage, Aho, bakaba, bamwe, batuye, building, environment, ibikorwa, kuko, Muhanga, ndetse, Rwanda, ubuyobozi
Ubuyobozi bwakarere ka Muhanga bwababwiye ko bazimurwa kuko aho batuye munsi y’imisozi ihanamye cyane, ndetse bamwe bakaba begereye umugezi wa nyabarongo.

Mu karere ka muhanga mu murenge wa nyabinoni, ku rugabano rw’aka karere hamwe n’akarere ka gakenke, ubona abaturage batuye mu kagari ka muvumba bamwe bari munsi yimisozi ihanamye, abandi bakaba batuye mu mpande ziyo misozi, ndetse bamwe bakaba batuye hafi yumugezi wa nyabarongo, kubera gushaka ahantu hakubakika.
Kuri ubu ibikorwa bimwe na bimwe harimo nibikorwa rusange nk’ishuri rya kibingo (Groupe Scolaire Kibingo) ndetse nikigo nderabuzima cya Birehe biri hafi y’uyu mugezi bikaba byaramaze gufungwa, muri gahunda yo kwimura abaturage n’ibikorwa.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko ibi biri mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kuzangirizwa n’iyo misozi ndetse n’amazi ya nyabarongo.
Ku rundi ruhande akaba ari ukubungabunga uyu mugezi, abaturage bo usanga batabyishimiye kuko ngo aho batuye ari heza hakaba hera kandi bakaba bamaze igihe kinini baturanye n’ibyo ubuyobozi bavuga ko byabagirira nabi.
Umusaza umwe utuye mu kagali ka muvumba yagize ati “aha hantu niho navukiye, ubu mfite imyaka 86, sinigeze mbura icyo kurya yemwe no muri ruzagayura n’andi mapfa yateye mu rwanda. Aha hantu barahankura banjyane he handi”.
Naho Nyirarwimo Francoise nawe utuye aho, avuga ko nta muturage n’umwe wishimiye kwimurwa kuko bahafite ibikorwa byinshi kandi igihe bazimurwa bakaba batazabyimukana.
Ubuyobozi bw’akarere ka muhanga bwo bukaba buvuga ko gahunda yo kwimura aba baturage igitegurwa neza bashakisha aho bazabashyira hatazababangamira mu gukurikirana ibikorwa basanzwe bafite aho ku muvumba.
Posted on 29 January 2012
Tags: abaturage, Aho, akarere, ibibanza, ibikorwa, kandi, nbsp, ngo, rebuilding, social, town, ubuyobozi, umujyi, welfare

Abaturage bo mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo batangiye igikorwa cyo gutema intoki no gukura munzira ubundi buhinzi bubarizwa muri uwo murenge nyuma yo gutangarizwa ko aho batuye hateganyijwe kujya umujyi.
Uretse gutema intoki zihasanzwe basabwe no gukura ubworozi muri uwo mujyi ahubwo bagategura ibibanza kugira ngo bizubakwe. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu atangaza ko umujyi utajyana n’ubuhinzi n’ubworozi kandi ko habaye amanama menshi yo gusobanuirra abaturage iby0 kuza k’umujyi.
Mu gihe abaturage bamwe bavuga ko barenganywa kuko bagombye gukuraho ibikorwa byabo habonetse uwubaka, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko umujyi urangwa n’isuku kandi abaturage bagategura ibibanza kugira ngo bigaragare ndetse nabashobora kubagurira babagurire naho aho guhingwa hari aho hateganyirijwe hagendewe kugishushanyo mbonera.
Nkuko bigaragara ku gishushanyo ngo umujyi ugomba kuba ugizwe n’amazu n’ibikorwa remezo. Nubwo utaraturwa nkuko biteganywa, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hateguwe ibice byo gukora ibintu bitandukanye kandi bagasaba abubaka kubanza bakegera ubuyobozi kugirango bubafashe kubereka aho bashyira inyubako bifuza.

Nubwo igishushanyo cy’umujyi cyakozwe bamwe mubaturage bubatse mu kajagari bazimurwa cyane ko hari nabo ibikorwa remezo bizahura n’inyubako zabo. Abazangirizwa bakazagurirwa naho abafite ibikorwa by’ubuhinzi bo bakaba basabwa kubikuraho ahubwo bakitegura kugurisha ibibanza niba badafite ubushobozi bwo kubyubaka.