Tag Archive | "ibiza"

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Rwanda : Isenyuka ry’amazu rya hato na hato ryahagurukiwe- MINALOC

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Muri iyi minsi haragenda hagaragara amazu asenyuka ari nako ahitana ibitari bike hatirengagijwe n’ubuzima bw’abantu. Iyi ikaba ariyo mpamvu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahagurukiye gushaka zimwe mu mpamvu zibitera no kureba uko byakemuka.

 Bimwe mu biteza ibyo bibazo byashyizwe ahagaragara harimo Fondasiyo zidakomeye zubatswe mu bikoresho bidashoboye guhangana n’imitere y’aho amazu yubatse; Kutagira uburyo bwo kuyobora amazi y’imvura aturuka kubisenge by’amazu no ku misozi; Ibisenge by’amazu bitaziritse ku nkuta ku buryo bukomeye hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe hamwe na fondasiyo n’inkuta zidahomye bityo zikangizwa vuba n’amazi n’udusimba two mubutaka nk’imiswa n’ibindi.

Ibindi byavuzwe harimo  kudafata amazi y’imvura asagutse akayoborwa ahabugenewe; ibisenge bikozwe mu bikoresho bidakomeye bigatuma hahora impanuka kubaka hatitawe ku cyerekezo cy’umuyaga; amazu yubatse mu biti afatwa n’imiswa vuba; Amazu yubatse ku mabanga y’imisozi aho ashobora gutwarwa n’inkangu igihe cyose imvura iguye.

Kubaka amazu adashoboye guhangana n’imvura, ingufu z’imiyaga no gufata amazi y’imvura aturka kubisenge by’amazu nabyo biri mu byagarutsweho. Amategeko y’ubwubatsi atubahirizwa ku nzego z’ibanze bitewe n’abaturage benshi bubaka bihishe ubuyobozi, Kubaka ahadakwiye, kubakwa cyane cyane mu bishanga, Ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’ubwubatsi bw’amazu, Kubaka inzu udashingiye ku biza bikunda kuboneka mu gace ugiye kubakamo, Gusenyuka guturutse ku mvura nyinshi itanyura inzira zayo n’imiyaga nabyo byashyizwe mu majwi.

Gusa nanone bongeye kugaragaza ko ibyo byose ahanini bikorwa bitewe n’imyumvire y’abaturage bataramenya imyubakire ijyanye n’ibiza Imiterere y’ahantu amazu yubakwa, hamwe no Kutagira ibiti bikingira umuyaga.

Nyuma yo kubona ibitera ibiza ariko kuko hanatanzwe zimwe mu ngamba   zigiye gufatwa mu rwego rwo kwirinda ibiza no kurengera ubuzima bw’abantu bwangizwa nabyo.Mbere na mbere haskozwe igishushanyo mbonera kizafasha kuboneza imiturire.

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Aha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa gukangurira abaturage kwitabira iki gikorwa cyo kwihutisha  gutura mu midugudu; ikindi ni uko buyobozi bw’inzego z’ibanze busabwa gushishikariza abaturage gutura mu midugudu birinda kubaka aho babonye hose.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi burasabwa gushyira ingufu mu gukurikirana ishyirwaho ry’umudugudu w’icyitegererezo muri buri Karere kugira ngo ubere urugero indi midugudu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kwigisha abaturage umuco wo gukoresha ibikoresho bikorerwa mu gihugu kandi biramba kuko akenshi ubuziranenge bwabyo buba bwizewe kuko bikorwa bijyanye n’igihugu cyacu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kujya bategura amahugurwa y’abafundi bubaka mu Turere bitewe n’ubwoko bw’ibiza buboneka mu karere bagiye kubakamo.

 

Nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza bahawe ubufasha bw’ibanze na MIDIMAR ndetse na croix rouge

Rwanda | Nyabihu:Abasizwe iheruheru n’ibiza bahawe ubufasha na MIDIMAR

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza bahawe ubufasha bw’ibanze na MIDIMAR ndetse na croix rouge

Nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza bahawe ubufasha bw’ibanze na MIDIMAR ndetse na croix rouge

Nyuma y’aho mu turere twa Rubavu,Musanze na Nyabihu haguye imvura igakurura imyuzure yasenyeye abaturage bamwe na bamwe ikabasiga iheruherutse ndetse hakabonekamo n’abahasiga ubuzima 2 mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa 24/04/2012 hakozwe igikorwa cyo guha ubufasha abasizwe iheruheru n’ibiza,igikorwa cyabereye mu murenge wa Jenda.

Nk’uko Rwamucyo Francois umukozi w’akarere ka Nyabihu ufite Ibiza mu nshingano ze yabidutangarije,MIDIMAR yatanze inkunga irimo ibishyimbo n’ibigori ku miryango 80 yasizwe iheruheru n’ibiza . Ibiribwa byatanzwe bikaba bingana na Toni 2 z’ibishyimbo ndetse na Toni 4 z’ibigori. Buri muryango ukaba warahawe ibiro 25 by’ibishyimbo n’ibiro 50 by’ibigori. Agaciro k’ikiro kimwe cy’ibigori kabarirwa ku mafaranga 400 naho ak’ibishyimbo ikiro kimwe cyarabarirwaga kuri 450fr.

Ibindi bikoresho byatanzwe  n’umuryango “Croix rouge” byiganjemo ibyo mu rugo birimo amasabune,amasafuriya,ibiringiti,imikeka,ibitenge,ibikombe n’ibindi. Imiryango yahuye n’ibiza ubwo imvura yagwaga nyinshi mu karere ka Nyabihu ikaba ikomeje kwitabwaho. Imirenge nka Karago,Mukamira,Jenda  na Bigogwe ikaba ariyo yibasiwe cyane n’ibiza mu Karere ka Nyabihu.


 

 

Rwanda Ruramira Abaturage bagiye gutera

Rwanda | Ruramira: Abaturage bagiye gutera ibiti ku bwinshi bagabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Ruramira Abaturage bagiye gutera

Abaturage bo mu tugari twa Buhoro n’Agasharu bavuga ko bagiye gutera ibiti ku bwinshi imbere y’amazu yabo, kugirango bizajye bigabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo. Iki cyemezo bagifashe nyuma y’uko imvura ivanze n’umuyaga bibasenyeye amazu ndetse na hegitari zigera kuri 23 z’urutoki rw’abo baturage zikahangirikira.

Abo baturage babwiye abakozi ba minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi babasuye ku itariki 28/3/2012 ko bagiye gukaza umurego mu kongera ibiti byinshi aho bitari, dore ko menshi mu mazu yasenyutse asa n’ari ku gasozi ku buryo nta biti bihari byatangira umuyaga.

Bavuga ko kuba amazu yabo yarasenyutse mu cyumweru gishize byabaye nko kubahwitura kugira ngo bakore ibyo batahaga agaciro.

“Ubundi umuntu yibuka gukinga ari uko yibwe. Natwe rero ntitwanatekerezaga ko hari umuyaga ushobora kuza ukadusenyera bene aka kageni…ubwo tumenye ko umuyaga ubugiramo uruhare, tugiye kuwuhagurukira byanze bikunze” uku niko umwe muri abo baturage yabisobanuye.

Umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi. Ntaribi Theogene, yavuze ko minisiteri y’imicungire n’ibiza ifite amabwiriza y’uko abaturage muri buri ntara bajya bubaka hakurikijwe imiterere y’intara batuyemo.

Yagize ati “Hari nk’ahantu usanga hakunze kuba inkangu, cyangwa kakaba ari agace karangwamo umuyaga ukomeye cyangwa se ibindi biza bitewe n’agace. Ayo mabwiriza asaba ko mu gihe umuntu yubaka ahantu agomba kubanza kwiga ibyo byose kugira ngo yubake inzu ishobora kubyihanganira”

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ku ikubitiro yatabaye abo baturage ibaha amabati yo gusakara kuko amazu amwe ibisenge byayo byari byagurutse. Mu turere twa Kayonza na Rwamagana, iyi minisiteri yatanze amabati agera ku 3253 ku bantu bari basenyewe n’imvura n’umuyaga.

Abaturage bahawe ayo mabati bavuga ko bayishimiye cyane ndetse “binarushaho gutuma bongerera icyizere leta kuko babonye ko izirikana abaturage bayo” nk’uko babyivugiye.

 

 

 


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia