Posted on 18 June 2012
Tags: , ababana, abana, bafite, birori, Bugesera, Ibyo, kandi, Rwanda, Rwanda bugesera, Rwanda children, Rwanda families, Rwanda Handicap, Rwanda responsibility, ubumuga, uburenganzira, Umuyobozi, umwana, w’umunyafurika wizihizwa, y’ababana n’ubumuga

Ababana n’ubumuga
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera arasaba imiryango yose kumva no guharanira uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga kuko na we akeneye gutezwa imbere nk’abandi, ibyo yabivugiye mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16 Kamena.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yasabye abitabiriye ibyo birori kwita ku bana bafite ubumuga, hakubahirizwa uburenganzira bwabo haba mu kwiga mu kwisanzura no mu zindi gahunda nk’’uko Leta ihora iharanira ubwo burenganzira
Ati “ niyo mpamvu Leta ishyiraho ibikorwa remezo bijyanye n’imiterere y’ababana n’ubumuga, haba mu bigo by’amashuri aho bagira intebe zijyanye imiterere bafite ndetse bakanagira aho biherera ndetse n’imiturirwa arimo kubakwa ubu hashyizweho amategeko ko bagomba kugira inzira y’ababana n’ubumuga”.
Ibi birori byabimburiwe n’imikino y’abafite ubumuga, amakinamico, imivugo n’imbyino, bigusha ku nsanganyamatsiko igira iti “turengere umwana, twubahe kandi duteze imbere uburengenzira bw’abana bafite ubumuga, kandi harandurwe imirimo mibi ikoreshwa abana”.
Muri ayo makinamico herekanwaga ukuntu bamwe mu babyeyi batari bahindura imyumvire, bakavunisha abana imirimo, kubabwira nabi, kubabuza uburengenzira bwo kwiga n’ibindi.
Ntirenganya Vestine ni umwe mu babana n’ubumuga akaba aturuka mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera, avuga ko n’ubwo ubuyobozi bugenda bwigisha abaturage.
Ati “ haracyari ababyeyi batarumva neza uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga, bityo ubuyobozi bukaba bukwiye guhozaho mu nyigisho kandi ababyeyi nabo bakitabira ibiganiro bitangirwamo inyigisho”.
Muri ibyo birori hahembwe abana bagiye bagaragaza imikino, imivugo n’imbyino birasa ku nsanganyamatsiko, abana bose bitabiriye ibyo birori bahabwa bimwe mu bikoresho by’ishuri.
Posted on 16 June 2012
Tags: ADF, gutunganya, Ibyo, ifu, imbere, imyumbati, inkunga, KIAI, Koperative, nbsp, Rwanda, Rwanda ADF, Rwanda cooperative, Rwanda development, Rwanda gatsibo, Rwanda Help
Umuryango w’abanyamerika witwa African development Foundation (ADF) wemereye koperative KIAI inkunga irenga miliyoni 90 yo gutunganya ibihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamisogwe by’umwihariko igihingwa cy’imyumbati bifuje guteza imbere mu murenge wa Rugarama, ubu bakaba baratangiye gutunganya ifu y’imyumbati.

Abayobozi b’umuryanga w’African development Foundation hamwe n’abanyagatsibo
Koperative KIAI ifite abanyamuryango 220 bifuje guha agaciro ibihingwa by’ibinyabijumba, umuyobozi wayo Asumani Bagara akaba avuga ko nyuma yo kwiga umushinga wabo baragannye ikigo cy’abanyamerika cyita ku iterambere rya Afurika kugira ngo kibafashe kandi bashima ubufatanye bagiranye mu gutegura umushinga unononsoye kugeza babahaye inkunga izafasha koperative kugera ahantu heza cyane ko inkunga bagenewe batazayisubiza ahubwo izabafasha kwiyubaka no gushyira mu bikorwa ibyo bifuza.

Mu myaka 4 amasezerano y’inkunga izamara, umuryango wa ADF usaba koperative ya KIAI gukurikiza ibyo bumvikanye, ibyo bikazatuma n’amafaranga uyu muryango utanga uzayatanga mu bice bitandukanye bigendewe ku bikorwa.
Koperative ya KIAI iri mu murenge wa Rugarama akarere ka Gatsibo, ukaba umurenge ufite amakoperative menshi kandi yitabiriye ubuhinzi burimo umuceri bumaze gutera imbere.
Koperative yitabiriye ubuhinzi bw’urusenda bumaze gutera imbere n’ubwo habuze isoko hamwe no gutunganya ifu y’imyumbati. Inkunga ya ADF ikazatuma iyi koperative izashobora kongera inyubako n’ibikorwa byo gutunganya ifu y’imyumbati, ndetse ikazabafasha kugeza ku isoko ifu yabo birimo no kubongerera ubumenyi kugira ngo nyuma y’inkunga kopetarive izashobore gukora ntawe itegeye amaboko.
Sylidio Sebuharara
Posted on 02 June 2012
Tags: , abana, Aho, baba, bigo, byitwa, ibigo, iby, Ibyo, imfubyi, ngo, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda children, Rwanda Orphans, Rwanda Parents
Umuyobozi wa gahunda yaguye igamije gushakira abana babaga mu bigo byitwa iby’imfubyi ingo babamo arahamya ko hakwiye gufatwa ingamba zo gufunga ibyo bigo kuko aho ibyo bigo bigaragara hose bitera igishuko abahaturiye kubijyanamo abana.

Ngo ahari ibigo byakira abana, abantu basa n’abitabira kubatererana ku bwinshi
Nyinawagaga Claudine ukuriye umuryango witwa Hope and Homes for Children twakwita Buri Mwana Mu Muryango yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda, imibare minini y’abana batereranwa n’iwabo bakajyanwa mu bigo byitwa iby’imfubyi ari abaturiye ibyo bigo.
Madamu Nyinawagaga ati “Ibyo twabonye mu bushakashatsi bigaragaza ko ahari ibigo byakira abana wagira ngo bishishikaza ababituriye kutarera abana babo kuko usangamo abana benshi kandi bakomoka hafi aho, ababyeyi cyangwa imiryango yabo yarabaragije muri ibyo bigo, aho baba bibwira ko babaho neza kurusha.”
Mu mpamvu zivugwa n’abafite abana baba mu bigo byitwa iby’imfubyi, bamwe bavuga ko baba baravukiye mu rugo rurimo abana benshi, ababyeyi bagahitamo gusa n’abaragiza abana bamwe hafi aho mu bigo byakira abana batagira aho baba. Uyu mwana w’imyaka 15 ati “Tuba twaravutse mu muryango turi abana benshi, bikananira umubyeyi kuturera, hanyuma bakatuzana mu kigo kugira ngo dufashwe kwiga.”
Undi mugore nawe yagize ati “Ubundi njye ndi umukene. Umukobwa wanjye yapfuye abyara, ansigira uruhinja, nanirwa kurera impinja ebyiri, rumwe ndujyana mu kigo, aho nakurikiranaga buri munsi uko abayeho.”
Uyu nawe yabwiye abakoraga ubushakashatsi ko nyina yari amaze gupfa kandi afite abana benshi, agahitamo kumuzana. Ababajijwe mu bushakashatsi ariko bahuriza ku mpamvu imwe nini kurusha izindi, bati “Ni uko ibigo bihari.”
Guverinoma y’u Rwanda ariko yamaze gufata icyemezo muri Werurwe uyu mwaka cyo gushakira imiryango abana bose baba mu bigo byitwa iby’imfubyi, ndetse hagakemurwa impamvu zose zatuma hagira abandi bana bava mu miryango yabo, mu mwaka wa 2014 mu Rwanda hakazaba hatakirangwa umwana n’umwe udafite umuryango arererwamo. Iyi miryango izarererwamo abana, ni imiryango karemano abo bana baba bakomokamo n’ubundi, ababa ari imfubyi bakazarererwa mu ngo z’abandi baturage baziyemeza kubakira bakabarera.
Kugeza ubu, mu Rwanda harabarurwa abana 3323 bacumbikiwe mu bigo 33 hirya no hino mu gihugu. Mu Rwanda hari nanone imiryango y’abaturage bitwa ba Malayika Murinzi barera abana batabyaye ku mubiri, ariko bakabagira abana babo, bakabarera nk’uko barera abana babo.
Posted on 02 June 2012
Tags: , abantu, ARTCF, Ibyo, ihene, kandi, kuri, muri, muryango, Rwanda, Rwanda ARTCF, Rwanda development, Rwanda Domestic animals, Rwanda Help, uko, uyu
Abaturage bo mu karere ka Gisagara baterwa inkunga n’umuryango ARTCF (Association Rwandaise des Travailleurs Chretiens Feminin) barishimira ibyo umaze kubageza ndetse n’ubufasha ukomeje kubaha bugamije kubafasha kuva mu bukene.
Uyu muryango ARTCF ubusanzwe ufasha abantu bafite ubwandu bwa VIH/ SIDA ndetse n’abandi batishoboye ahanini batewe ubukene no kurwaza iyi ndwara, ukaba ukora ku bufatanye bwa Care International. Muri aka karere ka Gisagara uyu mushinga ukorera mu mirenge 2 ariyo Nyanza na Kigemebe, ugafasha abantu binyuriye mu mashirahamwe y’abantu 20 mu ishyirahamwe 1.
Kuri uyu tariki ya 26 Gicurasi uyu muryango watanze ihene zigera kuri 150 mu murenge wa Nyanza ku miryango igera kuri 50 aho buri rugo rwahawe ihene 3. Nk’uko mu mashyirahamwe atandukanye afashwa n’uyu muryango abantu bahitamo icyo bazabafashisha gihwanye n’amafaranga 1.800.000 agenerwa buri shyirahamwe, abo muri uyu murenge wa Nyanza bahise kugurirwa ihene zo korora.
Nyuma yo kuzihabwa aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kandi ko bazakora uko bashoboye aya matungo bahawe bakazayabyaza umusaruro maze nabo bakiteza imbere.
“Ndishimye rwose kuko nari naribajije aho nzakura agatungo byaranyobeye none mpawe ihene 3. Ubu ngiye kuzitaho uko nshoboye kose maze nazo zijye zibasha kumpa ifumbire mbone umusaruro uhagije mu mirima yanjye.” NYIRAMAKOMARI umukecuru umwe mubahawe ihene.
Uyu muryango nawo usobanura ko icyo ugamije ari ugufasha aba bantu kugira icyo bageraho cyane ko nk’abafite ubwandu baba bakeneye kwiyitaho bihagije, bityo rero kubaha amatungo cyangwa amafaranga abafasha mu dushinga duto baba barakoze bikaba bituma aba bantu bashobora kuronka bike mu bibagomba bitandukanye muri ubwo burwayi babana nabwo.
“Ntabwo twabaha ibyo bakeneye byose kandi tunagerageje kwita ku muntu uko bikwiye ntitwafasha benshi, ariko tugerageza kubafasha mu nyigisho bakiga guhanga udushinga duto maze tukabatera inkunga bityo bakabasha kugira inyungu n’umugabane kubyo tubafashisha ari benshi kandi abo barwaye bakabasha kubona kubyo uburwayi bwabo bubagomba n’ubwo bitaba byose kandi bataretse no gukora ngo biteze imbere bahereye kuri ibyo bike.” Innocent MBABARIYE umukozi wa ARTCF ishami rya Huye na Gisagara.
Uyu muryango kandi uhugura abaturage ku bijyanye no kwirinda agakoko gatera Sida ku batayirwaye ufasha, abenshi bahuguwe bakaba ubu bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gusiramurwa (Circumcision) ndetse bakaba bari no kubikorerwa. Muri Gisagara abahawe aya mahugurwa bagera kuri 1500.
Posted on 29 May 2012
Tags: abaturage, akarere, Ibyo, imirimo, karere, Kayonza, kwihangira, Mugabo, nbsp, Rwanda, Rwanda exploitation, Rwanda kayonza, Rwanda Land, Rwanda mind, Rwanda useless, ubucucike
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko ubucucike bw’abaturage bushobora kuba intandaro yo kwihangira imirimo, by’umwihariko igihe nta masambu ahagije abaturage bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi. Uyu muyobozi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inteko y’intara y’uburasirazuba yabaye tariki 25/05/2012, aho inzego z’ubuyobozi muri iyo ntara zamurikaga ibyo zikora.
Bamwe mu bayobozi b’akarere ka Kayonza baherutse gukora urugendo shuri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba ibyo bakwigira kuri ako karere kahoze mu myanya y’inyuma, ariko ubu kakaba kaza mu turere tw’imbere mu guhigura neza imihigo.
Uyu muyobozi yavuze ko mu bintu byatumye abaturage bo mu karere ka Burera bashishikarira kwihangira imirimo harimo n’ubucucike bwabo, bituma abatagira amasambu yo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi batekereza ku bindi bintu byabateza imbere.
N’ubwo mu karere ka kayonza hatagaragara ubucucike nk’ubwo muri Burera, Mugabo yavuze ko bizaba ngombwa ko abaturage b’akarere abereye umuyobozi bakorerwa ubukangurambaga kugirango na bo bagire umuco wo kwihangira imirimo. Ibyo ngo bizakorwa by’umwihariko bahereye mu rubyiruko kuko hari benshi batagira icyo bakora kandi ibyo gukora bitarabuze.
Mu gihe mu karere ka Kayonza hari ibisambu byinshi bidahingwa, bamwe mu rubyiruko ngo bavuga ko babuze akazi bakavuga ko ari yo mpamvu badatera imbere. Mugabo avuga ko bizasaba kubanza guhindura imyumvire n’imitekerereze by’abaturage nk’abo kugira ngo babone gufata gahunda ihamye yo gukora.
Posted on 03 May 2012
Tags: cyane, guhenda, Ibyo, Inyanya, kurusha, ngo, Rwanda, Rwanda Market, Rwanda Ngoma, Rwanda tomatoes, ubu, uku, zihenze, zirunga
Uguhenda ku inyanya muri iki gihe ,abatuye umugi wa Kibungo baravuga ko noneho birenze guhenda ahubwo ko ntanyito babona babiha.
Ubu ngo urunyanya rusigaye ruribwa n’umugabo rugasiba undi kubera uburyo ngo rusigaye ruhenze.Abazi kugereranya bo bavuga ko inyanya zihenze kurusha ibyo zirunga.
Ubwo kuri uyu wa 02/05/2012 twaganiraga n’abari baje kuzihaha mu isoko batangaje ko kugeza ubu akadobo k’inyanya kamaze kwikuba inshuro nyinshi ugereranije no mu mezi abiri ashize.
Akadobo kanini kaguze amafaranga 1200Frw,mu gihe ibase y’inyanya yaguraga ibhumbi umunani. Iki giciro akaba ari cyo Nyiraneza wasanishaga uku guhenda no kuba zihenze kurusha ibyo zirunga.
Yabisobanuye agira ati”Igitoki kinini ntikirenza ibihumbi bitanu ariko ngo inyanya ibihumbi umunani! Ubuzima bwaha I Ngoma buri kugenda buhenda cyane ntakintu kicyoroshye.”
Kubera uku guhenda kw’inyanya benshi bahitamo kwigurira sauce tomate bakayiryaho kenshi.Ibi ariko nabyo usanga atari byiza kuko uku gusiga sauce tomate byateza ingaruka zo kuba yakwandura amamikorobi,bigateza indwara z’isuku nke.
Kurundi ruhande ariko ikigaragara ni uko ibintu byose cyane cyane ibiribwa ubu biri kuzamuka cyane mu biciro nkuko bivugwa n’abahahira mu mujyi wa Kibungo.
Posted on 03 May 2012
Tags: abakene, Ibyo, imibereho, inka, karere, ndetse, nyabihu, Rugera, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda cows, Rwanda Nyabihu, Rwanda vulnerable, Shyira, yabo
Kuri uyu wa 30 Mata 2012 mu Karere ka Nyabihu mu mirenge ya Rugera na Shyira hatanzwe inka 42,ku bantu 42 barimo, 21 bo mu murenge wa Rugera na 21 bo mu murenge wa Shyira. Abo bahawe inka barimo abakene batishoboye ndetse n’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA .
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre yasabye abahawe izo nka kuzifata neza kugira ngo zizabafashe kuzamura imibereho myiza y’ubuzima bwabo n’imiryango yabo.
Yongeyeho ko bagomba kuzitaho kugira ngo bazabashe kuzaziturira bagenzi babo igihe inka zizaba zibyaye bityo bibafashe kwiteza imbere.
Shingiro Eugene ,ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu dukesha iyi nkuru,avuga ko bazakurikirana ubuzima bw’ayo matungo ariko anasaba abayahawe kuyitaho bayakorera ibyangombwa byose byatuma atanga umusaruro. Ibyo bikaba birimo kuyakingiza,kuyaha imiti y’inzoka,kuyitaho ahabwa ibyo kurya biyahagije,kororera mu biraro ari nako bisukurwa neza n’ibindi.
Abahawe inka bakaba barishimiye inka bahawe,kuko zizabafasha kwikura mu bukene no kuzamura imibereho y’imiryango yabo,uretse ibyo kandi zikazanabafasha mu mirimo yabo y’ubuhinzi bakoresheje amafumbire.
Posted on 17 March 2012
Tags: Abanyarwanda, Amavuta, Bafataga, cyangwa, hambere, Ibyo, ikinyiga, inka, isosi, ngo, Rwanda, Rwanda food, Rwanda Health, Rwanda past
Ubusanzwe iyo tuvuze ikinyiga, abenshi bumva isosi ifashe iteguye hifashishijwe ifu y’ubunyobwa cyangwa ya soya. Amavuta y’inka ngo na yo yakorwagamo ikinyiga. Umubyeyi Venantie, inararibonye mu bijyanye n’ibyo Abanyarwanda bo hambere bakoraga arabisobanura.
Gukora ikinyiga cy’amavuta y’inka ntibyari bikomeye. Bafataga amavuta y’inka bakayacanira umwanya hanyuma bagashyiramo akunyu ubundi bakaza kurisha ibitoki cyangwa amateke.
Mu gufungura rero, bafataga uburisho (ibitoki cyangwa amateke cyangwa ikindi bitewe n’ibyo umuntu afite) bakajya bakoza muri cya kinyiga ubundi bakarya, mbese nk’abarisha ubugari isosi.
Twibukiranye ko hambere abanyarwanda batekanaga igitoki n’ibishishwa byacyo hanyuma bakaza kugitonora gihiye bahita barya.
Ibiryo nk’ibyo rero ngo byagiriraga umubiri akamaro bigatuma ababirya bakomera kandi bikanabarinda kurwaragurika bakagira ubuzima buzira umuze.
Posted on 16 March 2012
Tags: abakirisitu, abarwayi, Caraes, ibikoresho, Ibyo, iri, muri, mutwe, ngo, Rwanda, Rwanda Caraes Butare, Rwanda Help, Rwanda Huye, Rwanda mad, Rwanda persons, vuriro
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bw’ivuriro ry’indwara zo mu mutwe riri mu Karere ka Huye, Caraes Butare, ryandikiye abakirisitu, abarwayi bo muri ibi bitaro bakeneye abagiraneza babafashisha ibikoresho bitewe nuko hari abo usanga badafite ababitaho. Furere Pascal Uwamungu ukora muri iri vuriro arasobanurira Abakirisitu gaturika bari mu gihe cy’igisibo ibijyanye n’ubufasha bashakira abarwayi ba bo.
Abafurere bashinze iri vuriro bitwa Abashariti (Frères de la charité) barasaba abakirisitu kugira ibyo bigomwa muri iki gihe cy’igisibo maze bakagira imfashanyo bagenera abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Iyi nkunga ngo bayisabira ko hari abarwayi bagera kuri iri vuriro imyenda yarabacikiyeho kubera uburwayi, bakaba ari bo babashakira ibyo babambika. Uretse ababa bakigera ku ivuriro, abari mu bitaro na bo bakenera ibyo bambara, dore ko akenshi baba bazanywe na polisi ku buryo bisaba igihe ngo bamenye imiryango yabo bityo na yo ibashe kubitaho. Hari n’abo imiryango ya bo iba izwi ariko ntibiteho.
Aba batagira ababitaho bakeneye ahanini imyambaro n’ ibikoresho by’isuku, ku buryo ngo uwabona amafaranga, isabune, imyenda n’ibindi yabigeza kuri Caraes Butare cyangwa ku bakorerabushake b’iri vuriro.
Uretse ibikoresho, iyi Caraes iranashishikariza abazi imiryango y’abafite abarwayi bo mu mutwe bakaba batabitaho, kuyikangurira kwegera no gufasha aba barwayi mu kwivuza.
Posted on 06 March 2012
Tags: bahawe, bize, ibikoresho, Ibyo, ikigo, muhanda, muri, Rwanda helping street kids, Rwanda Rubavu, Rwanda social welfare, Rwanda VJN, ubuzima, urubyiruko, VNJ
Abana 54 babaga mu muhanda barangije amasomo y’imyuga bize mu gihe cy’amezi atandatu bahawe n’ikigo Vision Jeunesse Nouvelle (VNJ).
Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye tariki 03/03/2012, aba banyeshuri bagenewe ibikoresho bizabafasha gutangira no gushyira mu bikorwa ibyo bize nyuma yo kuva mu buzima bwo mu muhanda.
Ubwo bari bamaze gushyikirizwa impamyabushobozi zabo ndetse n’ibikoresho batangarije ko batazibagirwa ubuzima bavuyemo bwo mu muhanda bityo bikazatuma bafata neza ibikoresho bahawe kuko aribyo bakesha ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.
Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama Nkuru y’Urubyiruko (CNJ) mu karere ka Rubavu, Dusabimana Emmanuel, yasabye abarangije bose gufata ibikoresho bahawe nk’intwaro y’ubuzima bwabo ataribyo guhita bagurisha ngo bagure.
Yagize ati «igihe amafaranga mwabikuramo yabashirana bikaba byabaviramo gusubira mu muhanda. »
Ibikoresho bahawe bigizwe n’amamashini yo kudoda, ibikoresho byo muri za salo zitunganyirizwamo imisatsi, ibya mécaniques ndetse n’ibyo gusudira byose hamwe byatwaye amafranga asaga 3500000 yatanzwe na FHI360 ku nkunga ya USAID.
VNJ ni ikigo cy’urubyiruko giherereye mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu, gikora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko. VNJ iterwa inkunga na USAID binyujijwe muri family health International (fhi360) muri gahunda yayo yo guteza imbere imibereho y’abaturage.