Tag Archive | "icumu"

Rwanda | Kayonza Abacitse ku icumu

Rwanda | Kayonza: Abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’uko inka borojwe ziri gupfa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Abacitse ku icumuUmuyobozi w’umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace, avuga ko abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’uko inka borojwe ziri gupfa cyane.

Mu murenge wa Rukara, hari hatanzwe inka 13, ariko kugeza ubu eshatu muri zo zarapfuye, indi imwe na yo ikaba yarahumye ku buryo hari impungenge ko na yo ishobora gupfa nk’uko Burakari Jean de Dieu, umuyobozi wa IBUKA wungirije ku rwego rw’akarere ka Kayonza abivuga.

Burakari ukurikirana ibikorwa bya IBUKA mu mirenge ya Rukara na Murundi mu karere ka Kayonza, anavuga ko mu murenge wa Murundi abacitse ku icumu bari borojwe inka zirindwi, ariko eshatu muri zo zikaba zimaze gupfa.

Munyabuhoro avuga ko izo nka zorojwe abacitse ku icumu zavanwe hanze y’u Rwanda. Yongeraho ko uretse kuba zigera mu Rwanda zinaniwe kubera urugendo ziba zakoze bikaba byaziviramo gupfa, binashoboka ko kutamenyera imiterere y’akarere ka Kayonza bizigora ku buryo byaba ari imwe mu mpamvu izitera gupfa.

Yavuze ko inka zorozwa abacitse ku icumu ziguriwe mu baturanyi babo byaba byiza kurushaho kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye agace ababa bagomba kuzorozwa batuyemo.

Yagize ati “Ziriya nka zavuye hanze y’u Rwanda, buriya iyo baza kugura inka mu baturage byajyaga kuba byiza kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye aho ziri, ntekereza ko zitari gupfa cyane nk’uko byagenze”

Ubwo abacitse ku icumu bubakirwaga ibiraro byo kororeramo inka, abaturage ngo bagiye bareba umuntu w’inyangamugayo bakaba ari we bahitamo kugira ngo abubakire ibyo biraro. Munyabuhoro avuga ko ubwo buryo iyo bunifashishwa no mu kugura inka, hatari gupfa nyinshi nk’izimaze gupfa.

Cyakora ngo hari n’indi mbogamizi y’uko izo nka zidakunze gukurikiranwa n’abaganga ngo bamenye ibibazo zifite bkugira ngo ubuzima bwa zo bubashe kubungabungwa mbere y’uko zipfa nk’uko Burakari abivuga.


Rwanda | Abacitse ku icumu rya jenoside barifuza uburenganzira busesuye ku macumbi bubakiwe

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ababashije kuyirokoka bubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo iya leta n’iyigenga.  Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka, ibibanza birimo ayo macumbi byanditswe nk’umutungo wa leta. Ibyo byateye impungenge imiryango yari yarubakiwe amacumbi izi ko iyahawe burundu, none bakaba nta burenganzira busesuye  bayafiteho.

Mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yubakiwe amacumbi,  nyuma yo gusenyerwa ayo bari basanganywe mu gihe cya genocide, Ariko babwirwa ko uretse gutura muri ayo mazu, nta burenganzira bafite bwo kuyagurisha .

Mu myaka ya mbere icyo cyemezo cyagaragaye nk’ikidateje impungenge ku miryango yari yubakiwe amazu.  Nyiramana Pelagie wubakiwe mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko icya ngombwa kwari ukubona ho batura. Ariko akibaza ejo hazaza h’abana babo kuko avuga ko ubwo handitswe kuri leta, nta mwana wagira uburenganzira bwo kuhazungura.

Kutemererwa kwiyandikishaho amazu bubakiwe kandi ngo bibangamira iterambere ry’abacitse ku icumu, kuko Inzu ari kimwe mu ngwate zemerwa n’amabanki ngo abe yatanga inguzanyo. Nk’uko Mukabaranga Priscille umwe mu bacitse ku icumu utuye mu murenge wa Mugina, abitangaza, ngo kuba nta burenganzira bafite ku mazu bubakiwe bibabangamira mu bijyanye no kwiteza imbere kuko badashobora kuba batangaho ingwate izo nzu kuri banki ngo bake inguzanyo bakoramo umushinga ubateza imbere.

Uko kudahabwa uburenganzira busesuye ku nzu bubakiwe kandi, ngo bituma bamwe muri bo batita kuri ayo mazu uko bikwiye kuko nta cyizere baba bafite cyo kuyegurirwa burundu. Murenzi Pacifique uhagarariye umuryango nyarwanda uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (Ibuka), avuga ko kudaha abacitse ku icumu uburenganzira busesuye ku macumbi bubakiwe, batiyumvamo ko ari ayabo maze hagira n’imirimo ikenerwaho nko kuyavugurura n’ababishoboye ntibabyikorere . Aragira ati “ kuba baranditse ayo mazu yabo kuri leta, bituma bumva ko leta igifite uruhare kuri ayo mazu. Akaba ari yo mpamvu usanga hari n’abadashobora kwisigira umucanga kandi babifitiye ubushobozi”.

Murenzi akomeza avuga ko Ibuka irimo gukora ubuvugizi kugira ngo ayo macumbi yegurirwe abayubakiwe, mu rwego rwo kubomora ibikomere batewe na jenoside yabakorewe, kandi n’abazabakomokaho bazagire uruhare rwo kubazungura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, atangaza ko kuba ayo mazu n’ibibanza yubatsemo bitarandikishijwe ku bo yahawe, ari ko itegeko ribigena. Bikaba byaragaragaye ko bibangamiye imiryango yahawe ayo mazu. Icyo kibazo kikaba kiri mu gihugu hose.

Ku bw’iyo mpamvu ngo icyo kibazo cyizweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano, hemezwa ko bagomba gusaba ko itegeko rihindurwa maze ayo mazu akegurirwa ku buryo busesuye abayubakiwe.

Mu karere ka Kamonyi, imiryango yacitse ku icumu yubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo Ibuka, Caritas Rwanda, Accord Rwanda, Croix Rouge Rwanda, FARG, … Bamwe mu bubakiwe bakaba bateremerewe kwiyandikishaho ayo mazu.


Rwanda Inkunga yatanzwe n’abaturage

Rwanda : Amafaranga agera kuri miliyoni 15 yatanzwe n’abaturage nk’inkunga y’abacitse ku icumu azafasha mu kubasanira amazu no kubaremera baboroza inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Inkunga yatanzwe n’abaturage

Inkunga yatanzwe n’abaturage b’akarere ka Nyabihu izafasha mu gusana amazu yabo no kubagurira inka zo korora ku batazifite :Juru Anastase ushinzwe IBUKA

Nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu yabidutangarije, amafaranga agera kuri miliyoni 15 yatanzwe n’abaturage b’akarere ka Nyabihu mu gihe cy’icyunamo, agatangwa nk’inkunga yagenewe  abacitse ku icumu rya Jenoside  batishoboye, azafasha mu gusana amazu y’abacitse ku icumu batishoboye  bafite amazu afite ibibazo mu rwego rwo kugirango bature heza kandi n’amazu yabo abe akomeye nta kibazo afite.

Juru Anastase yakomeje avuga ko uretse gusana amazu y’abacitse ku icumu batishoboye, muri ayo mafaranga hazanagurwamo inka zizafasha mu kuremera abacitse ku icumu batishoboye batoroye kugira ngo izo nka zizabafashe mu kuzamura imibereho y’ubuzima bwabo ndetse no gukora umwuga wabo w’ubuhinzi hakoreshejwe amafumbire zizatanga.

Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu, akaba ashima abaturage b’akarere ka Nyabihu ku bwitange bagaragaje bafasha bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside. Uku gushima kandi kukaba kwaranagarutsweho n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bushima abaturage uko bitwaye n’uburyo bitabiriye ibiganiro byatanzwe mu cyumweru cy’icyunamo. Ikindi kandi abaturage bashimiwe umutima w’urukundo n’impuhwe bagaragaje mu kwitabira gutanga inkunga y’abacitse ku icumu  batishoboye.

  

 

 

Rwandaa Bamwe mu bahawe inka

Rwanda | Huye: CHUB yahaye inka abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,



Kuwa 19 Werurwe, abacitse ku icumu batishoboye bo mu Mirenge ya Gishamvu na Karama yo mu Karere ka Huye bashyikirijwe inka bagabiwe n’abakozi b’ibitaro bya Kaminuza bikorera mu mugi wa Butare, CHUB.

Rwanda Huye CHUB yahaye inka

Inka CHUB yatanze muri rusange ni 17. Icumi yazitanze mu Murenge wa Gishamvu, zirindwi zisigaye izitanga mu Murenge wa Karama. Izi nka kandi ngo zavuye mu mafaranga yegeranyijwe n’abakozi ba CHUB bagamije gufasha abacitse ku icumu batishoboye. Iki gikorwa bagikoze muri gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Rwanda Dr Musemakweli André Uhagarariye CHUB

Dr Musemakweli André Uhagarariye CHUB

Dr. Musemakweri Andre, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza, yabwiye abari bateraniye i Busoro ho muri Gishamvu bari baje mu gikorwa cyo kwakira izi nka, ko icyabateye kugabira abanyagishamvu ari urukundo. Yabivuze muri aya magambo : « igikorwa cyatuzanye si icyo gutanga inka. Ni igikorwa cy’urukundo. Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza si abakire. Ni abakozi nk’abandi bose. Begeranyije inkunga kugira ngo babaremere ku bw‘urukundo. »

Dr. Musemakweri kandi yasabye abagabiwe inka kuri uyu munsi na bo kuzarangwa n’urukundo, maze ntihazagire umwana baturanye urangwa n’imirire mibi kandi bakama. Yagize ati : « Kuva kera Abanyarwanda barangwaga n’urukundo, namwe muzakomeze uwo muco. Umwana urwaye ntazabure amata kandi hari inka ku musozi. »

Rwanda Huye CHUB yahaye inka 2

Visi Meya ushizwe imibereho myiza mu Karere ka Huye yashimiye Ibitaro bya Kaminuza igikorwa cyo gutekereza ku bababaye, maze asaba ko umwaka utaha bazatekereza no ku yindi Mirenge irimo abantu bakeneye gufashwa. Yanavuze ko umwaka utaha, bazafasha ibitaro kuremera n’abandi bakennye b’i Gishamvu bifashishije inka zizaba zavutse ku zatanzwe kuri uyu munsi, dore ko mu zatanzwe i Gishamvu 6 zihaka, enye na zo zikaba ari amashashi ari hafi kwima.

Visi Meya kandi yasabye CHUB kuzafasha abaturage b’i Gishamvu ku bijyanye n’ubuzima agira ati : « Ntitwabahisha ko hano i Gishamvu tuhafite abana 25 barangwa n’imirire mibi ikabije bitabwaho no kwa muganga. Hari n’abandi igaragaraho ariko ku buryo budakabije. Muzadufashe mu gikorwa cyo kuyirwanya. »

Abanyagishamvu na bo bishimiye igikorwa CHUB yabakoreye, banavuga ko bazajya gukura ubwatsi. Uhagarariye Ibuka i Gishamvu yagize ati : « Duhawe inka z’umugisha duherewe mu gitaramo. Ntituri ba ntibazirikana. Tuzajya gukura ubwatsi kuri CHUB. »

Rwandaa Bamwe mu bahawe inka

Bamwe mu bahawe inka

Inka zatanzwe i Gishamvu zahawe cyane cyane abagore b’abapfakazi. CHUB kandi si yo yonyine yageneye inka abacitse ku icumu batishoboye b’i Gishamvu, kuko muri iki cyumweru bari bakiriye izindi 8 zatanzwe n’Akarere ka Huye, ndetse n’izindi 12 zatanzwe n’Ikigega cyita ku bacitse ku icumu, FARG. Zose hamwe rero ni 30.

 

 


Inka 9 nizo zahawe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye

Rwanda | Nyabihu: Inka 9 zahawe abacitse ku icumu zitanzwe na FARG

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


 

Inka 9 nizo zahawe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye

Inka 9 nizo zahawe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene,kugira imirire myiza no kwizamura muri rusange;inka 9 zatanzwe na FARG” Ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside” mu mirenge ya Mukamira ndetse na Kintobo zihabwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye kuri uyu wa 17/05/2012.

Mu murenge wa Mukamira hatanzwe inka 6 naho mu wa Kintobo hatangwa inka 3 nk’uko Rwamucyo Francois ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Nyabihu yabidutangarije. Abahawe inka bakaba barasabwe kuzifata neza” kuzororera mu biraro, kuziha ubwatsi, kuzivuza igihe zarwaye n’ibindi”; bakazaharanira ko zatanga umusaruro zitegerejweho, bityo nabo bakazaziturira bagenzi babo.

 

 

 

 

Abacitse ku icumu rya jenoside

Rwanda | Huye: Abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye bo muri Mukura na Tumba bagabiwe inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa 17 Gicurasi, abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye baturuka mu Mirenge ya Tumba na Mukura bagejejweho inka 15 bagabiwe n’ikigega cyita ku bacitse ku icumu rya jenoside (FARG).

Abacitse ku icumu rya jenoside

Ushinzwe kuvura amatungo mu Murenge wa Mukura, Ndindibije Théogène avuga ko izo nka bagabiwe zose zihaka kuva ku mezi atatu kuzamura. Harimo n’iyari ikuriwe ku buryo itazamara icyumweru itabyaye.

Kubera ko abagabiwe inka ari abacitse ku icumu batishoboye, bahawe umuti wo kuzajya bazitera uzirinda uburondwe. Iyo miti kandi, uretse kuzirinda uburondwe, izazirinda n’indwara nk’ikibagarira n’igikira kuko ngo zikwirakwizwa n’uburondwe.

Abahawe inka kandi bazazivurirwa kugeza zibyaye zigatangira kubaha umukamo uzabafasha kwikura mu bukene. Icyo gihe na bwo bazakomeza kuzivurirwa ku buntu, gusa, kubera ko bazaba batangiye kubona amafaranga avuye mu mata, ni bo bazajya bigurira imiti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Mazimpaka Ange, ati : « Inka ni nk’uruganda. Itanga amata, ifumbire ndetse n’inyama. Abahawe inka ni abahoze bazitunze bakaza kuzamburwa mu gihe cya jenoside. Kubaha inka rero ni ukubafasha kongera kugira ubukungu. Izi nka bahawe ni icyororo gishyashya cya kijyambere. » Kandi koko, inka aba bacitse ku icumu bahawe ni inzungu ku rugero hagati ya 50 na 75 ku ijana.

Mazimpaka kandi yibukije abari baje kwakira inka ko inyana ya mbere izazivukaho izahabwa bagenzi babo bacitse ku icumu na bo bakeneye gutunga.

Burizihiza Rose, umukuru wa Ibuka mu Murenge wa Mukura na we yishimiye iki gikorwa cyo guha inka abacitse ku icumu rya jenoside. Yagize ati : « Izi nka ziziye igihe. Twari tuzikeneye kugira ngo twongere dutunge. Urugo rurimo inka ruba rukomeye. Turashimira FARG yibutse Umurenge wacu. Nibabona aho bakomanga bazazanire n’abandi. »

Muri izi nka 15 zatanzwe, 8 ni zo zagenewe abacitse ku icumu bo muri Mukura, naho izindi 7 zagenewe abo mu Murenge wa Tumba.

Ni ku nshuro ya kabiri abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Mukura bahabwa inka, kuko no mu mpera z’umwaka w’2010 hari izindi 15 bahawe. Icyakora, ngo aba 15 ba mbere ntibarabasha kwitura bagenzi babo kuko ebyiri zonyine ari zo zamaze kubyara zikaba kandi zarabyaye ibimasa, mu gihe abitura baba bagomba gutanga inyana na zo zizororoka.

Muri rusange, abacitse ku icumu ryajenoside bamaze guhabwa inka mu Karere ka Huye muri uyu mwaka wa 2012, ni 110. Kuri uyu wa 17 Gicurasi, ari na wo munsi muri aka Karere bashoje igikorwa cyo guha abacitse ku icumu inka, hatanzwe inka 64 mu Mirenge itandukanye harimo Tumba na Mukura.

 

 

 

 

Kwishyurwa imitungo kubayangirijwe

Rwanda | Ngoma: Kwishyurwa imitungo kubayangirijwe ni umusanzu kubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Kwishyurwa imitungo kubayangirijwe

Abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, barasanga kwishyurwa imitungo kubyabo byangijwe mu gihe cya Genocide byarushaho  gutuma ubumwe n’ubwiyunge bugerwaho mu Rwanda.

Ibi abarokotse genocide  bo mu kagali ka Birenga umurenge wa Kazo akarere ka Ngoma, babitangaje  mu ntangiriro z’uku kwa gatanu 2012 ubwo  guverineri w’intara  y’iburasirazuba Odette Uwamariya  yifatanyaga n’abaturage b’aka kagali mu muganda wo kubakira abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi amazu yasenyutse agiye kubagwaho.

Nkuko umwe muri bo abisobanura ngo imibereho mibi kubarokotse genocide ishobora  kubangamira ubumwe n’ubwiyunge  kuko iyo ubuzima bubananiye kandi wenda hari uwari ufite urugo rukomeye bituma yibaza byinshi ku cyatumye amera atyo.

Yabivuze muri aya magambo” Ibaze nk’umuntu uba munzu irara imuvira kandi yari afite inzu imeze neza bakayisenya.Turasaba leta ko yadufasha imitungo yacu ikishyurwa kuko nibyo bizatuma abatishoboye benshi bagabanuka kuko natwe twari ufite imitungo.”

Uku kutishyurwa ku bangirirjwe ibyabo muri genocide byagarutsweho n’uhargarariye AVEGA mu murenge wa Kazo Nyiradende Ignacienne aho yasabye ko ubuyobozi bwabafasha mu kwishyura imitungo yabo ku bayangirije.

Muri uyu muganda umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko leta itazatererana abacitse ku icumu ahubwo ko izabafasha uko ishoboye. Mu gushyigikira kubakira abacitse ku icumu Uwamariya  mu izina ry’intara yatanze cheki y’amafaranga ibihumbi 600 y’ u Rwanda.

Mu Rwanda ubwo hacibwaga imanza za Gacaca hanabaruwe imitungo yangiritse ndetse n’abayangirije bategekwa kuyishyura.Abarokotse genocide mu Rwanda bavuga ko igikorwa cyo kwishyurwa kigenda gahoro.

 

 

 

 

Rwanda | Nyabihu Matera

Rwanda | Nyabihu:Matera 444 nizo zatanzwe na FARG ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bafashwa n’icyo kigega

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa 26/04/2012, ikigega FARG gifasha abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda; cyatanze matera 444 zihabwa abana bafashwa n’icyo kigega mu mashuri  mu Karere ka Nyabihu nk’uko Rwamucyo Francois yabidutangarije.

Rwanda | Nyabihu MateraUbwo twaganiraga nawe, yari mu gikorwa cyo kujyana izo matera ku bigo by’amashuri hirya no hino mu karere ka Nyabihu ngo zishyikirizwe abana bazigenewe mu bigo by’amashuri bitandukanye aho biga.

Uretse ibikorwa nk’ibi, FARG ikaba ikora n’ibindi bikorwa, nko kurihirira abana bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, kubaha ibikoresho by’ishuli, gufasha abacitse ku icumu batishoboye mu bijyanye n’ubuvuzi, kubakira abatagira aho baba barokotse genocide yakorewe abatutsi n’ibindi. Ibyo byose bikaba bifasha yaba abo bana mu mashuri  no mu myigire yabo, yewe n’abandi bafashwa n’icyo kigega mu buzima bwabo bwa buri munsi.


Rwanda | Nyamasheke Abacitse

Rwanda | Nyamasheke: Abacitse ku icumu batishoboye borojwe inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/04/2012, abacitse ku icumu bagera kuri 18 bo mu mirenge itanu ariyo Macuba, Kanjongo, Cyato, Rangiro na Kagano bahawe inka mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo.

Rwanda | Nyamasheke AbacitseMu muhango wo kubashyikiriza izi nka bagenewe n’ikigo cya leta kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 batishoboye (FARG) ku mugaragaro, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abahawe izi nka kuzifata neza zikazabagirira akamaro ndetse bakazahaho n’abandi.

Bahizi yagize ati: “Zizabafashe mu kuzamura ubukungu ndetse n’imibereho myiza. Muzazifate neza kugira ngo namwe muzoroze abandi.”

Yabasabye ko izi nka zabyara umusaruro mu buryo bwose zikabafasha ndetse no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuko babonye ifumbire. Yabasabye kandi kuzajya bitabaza abashinzwe ubworozi mu mirenge mu kurushaho kwita ku buzima bwazo kugira ngo zitange umusaruro ujyanye n’ubwoko bwazo kuko ari iza kijyambere.

Rwanda | Nyamasheke Abacitse Kampire Makurata umukecuru w’imyaka 60 wahawe iyi nka, yashimiye FARG kuba yaramuzirikanye ikaba imuhaye itungo ryiyongera ku bundi bufasha isanzwe imuha kuko inarihira abana be mu mashuri. Yavuze ko mizamufasha kurera abana be, akanywa amata ndetse akaba yanaboinye ifumbire izazahura ubutaka bwe.

Yavuze ko ubusanzwe FARG yajyaga imuha amafaranga y’ingoboka agahita ayarya, ariko ngo inka yahawe izamugirira akamaro karambye kuyarusha.

Mu karere ka Nyamasheke kose, FARG izoroza abacitse ku icumu batishoboye bagera kuri 54.


Ruhango ntidushobora 2

Rwanda | Ruhango: “ntidushobora kurya ngo turyame mu gihe imibiri y’abacu igishyinguye muri shitingi” abacitse ku icumu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Icyi gikuta kiri hafi yaho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Icyi gikuta kiri hafi yaho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Abacitse ku icumu rya jenoside bo mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, bavuga ko nta mahoro na make bashobora kugira mu gihe imibiri y’ababyeyi babo igishyinguye muri za shitingi zarengewe n’ibyatsi.

Mu murenge wa Kinazi habarirwa imibiri ibihumbi 60  ishyinguye muri za shitingi. Abacitse ku icumu bakaba bavuga ko imibiri y’ababo ikomeje kubatera agahinda gakomeye.

“ubu ntidushobora kurya ibiryo ngo bimanuke, ugerageza kwishyira mu mutuzo ariko wakwibuka ko abawe bagishyinguye mu mashitingi bikanga” Deo Gatsinzi wacitse ku icumu muri Kinazi.

Muhorakeye Jeanne nawe ni umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside muri Kinazi, avuga ko bazumva bamerewe neza igihe imibiri y’ababo izaba imaze gushyingurwa mu cyubahiro.

 

Rwanda | Muhorakeye Jeanne wacitse ku icumu

Muhorakeye Jeanne wacitse ku icumu

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwo buvuga ko burimo guteganya kubaka urwibutso rizimurirwamo iyi mibiri.

Gusa ikibazo ngo ni uko ubushobozi bwo kubaka uru rwibutso bugikomereye akarere, mu gihe hakenewe miliyoni 500 zo kuzubaka uru rwibutso, ngo kuri konti y’akarere hariho miliyoni 30 gusa; nk’uko bisobanurwa na Mugeni Jolie Germaine umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia