Posted on 07 June 2012
Tags: , amarimbi, gukemuka, ikibazo, imyaka, kigiye, nyabihu, rusange, Rwanda, Rwanda graveyards, Rwanda new, Rwanda Nyabihu, Rwanda resolution, Rwanda using, Sahunkuye, uko, ukuvuga
Ikibazo cy’amarimbi rusange kigiye gukemuka Nk’uko twabitangarijwe na Sahunkuye Alexandre umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu kuwa 23/05/2012,ikibazo cy’amarimbi kigiye gukemuka kuko hagiye kujya hashyingurwa mu duce tw’ahahoze amarimbi rusange mu mirenge itandukanye.
Amarimbi rusange azashyingurwamo ariko akaba ari amaze imyaka icumi atagikoreshwa ni ukuvuga hakaba hashize imyaka 10 hashyinguwe umuntu wa nyuma,mu muhango wo gushyingura, abaje gushyingura bakazajya bahera mu gace kabanje gushyingurwamo,ni ukuvuga ahari abantu ba mbere ba kera bashyinguwe muri iryo rimbi riba rigiye gukoreshwa. Ibi bikaba byaravuye mu myanzuro y’inama njyanama y’akarere ka Nyabihu nk’uko Sahunkuye Alexandre yakomeje abidutangariza.
Yongeyeho ko bitemewe ko hari abantu bazajya bashyingura mu ngo zabo ahubwo ko bazajya bakoresha amarimbi rusange. Kuho bishoboka, buri tugari 2 tukazajya twifatanya, tugashaka aho twashyingura mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amarimbi rusange.
Posted on 17 May 2012
Tags: abantu, ari, ariko, hari, ikibazo, Irimbi, isuku, nbsp, niba, Rwanda, Rwanda cleanness, Rwanda community, Rwanda graveyard, Rwanda Ngoma, Rwanda works, umuntu

Kubera ikibazo cyo kutita ku marimbi hari bamwe batangiye kwibaza niba noneho umuntu ariwe ugomba kwita kumva y’uwo yashyingiye mu irimbi rusange cyangwa niba ari ubuyobozi.
Iki kibazo cyongeye kuza nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Kane 2012 abantu bo mu murenge wa Kibungo batangazaga ko babajwe n’abantu bazirika ihene zabo mu marimbi ahashyinguwe abantu ihene zikabarisha hejuru ndetse banavuga ko icyo ari igikorwa gitesha inyoko muntu agaciro.
Zaba ziharisha ariko kurundi ruhande bananengaga uburyo amarimbi atitabwaho bikageza aho ibyatsi bimeramo ihene zikaza kubirisha.
Kubw’ibyo hari abavuga ko bibabaje kubona imva ishyinguwe neza hariho n’amakaro ,ariko ugasanga yarengewe n’ibigunda bityo bigatuma bibaza niba ari inshingano y’uwashyinguye mu irimbi ngo Aze akore kumva ye gusa cyangwa niba Leta (ubuyobozi) bukwiye kujya bupangayo umuganda ubundi hagakorwa.
Uwo twasanze ku irimbi rimwe riherereye mu kagari ko mumurenge wa Kibungo ahagana mu ku muhanda ujya I Rusumo .
yagize ati” ariko se ubu umuntu ajye aza yufire iruhande rw’aho yashyinguye gusa yigendere? Ahubwo se uhakoreye honyine ntibyabuza kuboneka ko imva iri mugihuru. Nibikomeza gutya uburangazi bugakomeza abaturage bazajya banga kubazana mu marimba rusange babahambe iwabo.”
Ubwo twabazaga umunyamabanga w’akagali iririmbi rihereryemo UWITEGETSE Laurance yatangaje ko kwita ku isuku y’amarimbi ari inshingano z’abaturage ndetse n’ubuyobozi buhaturiye bukabafasha mu kubashyira hamwe mu muganda ngo bahakore.
Ubwo yabazwaga hagati y’umuturage n’umuyobozi iryo irimbi ridasukuwe aho biba byapfiriye yasubije ko ubundi abayobozi aribo bafata iyambere mu kuhapanga umuganda.
Nubwo ariko isuku y’amarimbi ikomeje kuba ikibazo mu karere ka Ngoma , muri aka karere biteganijwe ko buri murenge ugomba kugira irimbi rusange mugihe bashyinguraga mu ngo zabo .Mu Rwanda kandi hari gusuzumwa umushinga w’itegeko ryakwemerera abantu kujya batwika imirambo mu gihe umuntu yitabye Imana.
Posted on 30 March 2012
Tags: akarere, bwa, EMLR, ikibazo, impande, ndetse, ngo, Rwanda accuses, Rwanda breaking, Rwanda church, Rwanda land boundaries, Rwanda Methodist, Rwanda Nyamasheke, Rwanda people, ubutaka, uko, zombi
Itorero metodisite libure mu Rwanda (Eglise méthodiste libre au Rwanda) rirarega abaturage barituriye ko bakomeje kurirengera, aho bagenda bubaka basesera mu isambu yaryo iherereye mu kagari ka Kibogora mu murenge wa ko muKanjongo, ahanubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora.
Nyuma yo kugeza ikibazo ku buyobozi bw’akarere, akarere kohereje ikipe ijya kureba uko ikibazo kimeze ku itariki ya 16 Gashyantare 2012, maze iyo kipe yemeza ko uburengere bugaragara, inasaba ko hazabaho inama ihuza abarengereye, abahagarariye EMLR ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bakumvikana uko ikibazo cyakemuka ku buryo burambye.
Iyi kipe ngo yashingiye ku gishushanyo cy’ubutaka EMLR yahereweho iyi sambu cyo mu mwaka wa 1974, maze yemeza ko abaturage bagiye barengera bubaka ibikoni ndetse n’ubwiherero mu isambu ya EMLR.
Ikibazo cyabo ni icya cyera.
Nk’uko byavugiwe mu nama yahuje impande zombi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ku mugoroba wo ku itariki 28/3/2012, ngo iki kibazo cy’abaturage barengera isambu ya EMLR yubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora ni ibyo mu myaka ya 1982 ngo kuko bigeze kubibazwa bagasaba imbabazi bakaza kuzihabwa mu mwaka wa 1986, aya masezerano atanga imbabazi buri wese agumana aho yatwaye ariko akabuzwa kongera kurengera akaba yarasinyweho n’uwari burugumesitiri wa komini Kirambo Mayira Mathias, konseye wa Segiteri Tyazo Sekaziga Pierre ndetse n’abari bahagarariye impande zose.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanjongo, Mugabo François yavuze ko habayeho ikibazo cy’uburangare ku buyobozi bwa kera mu gukemura iki kibazo, ndetse anashinja EMLR kuba batarashyize imbaraga mu gukurikirana ikibazo cy’ubutaka bwabo.
Mugabo yavuze ko impande zombi zikwiye kumvikana uko zakemura ikibazo ku buryo burambye ku buryo ubutaka bwa EMLR butazongera kurengerwa.
Impande zombi zahuriye ku muti umwe.
Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke yavuze ko kuva abaregwa kurengera bemera icyaha kandi bakagisabira imbabazi hakwiye kubaho kumvika ku muti w’ikibazo.
Impande zombi zumvikanye ko abarengereye bazishyura amafaranga ahwanye n’aho bubatse amazu yo gucururizamo ariko utuzu twubatse mu mukingo tugakurwaho maze abo baturage bakahubaka urukuta rw’amabuye ngo batazongera kuharenga basatira ubutaka bwa EMLR.
Ikipe yize ku kibazo cy’uburengere bw’ubutaka bwa EMLR ikaba yahawe abantu bahagarariye impande zombi, abarega n’abaregwa ngo bazafatanye mu kugena uko amafaranga umuntu wese azishyura angana bitewe n’ubutaka yarengereye, ikaba igomba kuzatanga umwanzuro bitarenze tariki ya gatanu mata 2012.
Posted on 26 March 2012
Tags: ibitotsi, ikibazo, imboga, imbuto, imirire, indwara, kubura, mibi, ndetse, ntungamubiri, Rwanda, Rwanda food, rwanda Gicumbi, Rwanda Health, Rwanda illness
Muri iki gihe usanga hari abantu benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi ikomoka ku bumenyi bucye bw’ibyo bagomba gufata kugirango bibafashe kugira imibereho myiza ni muri gahunda ivuriro rikuru ryo mu Karere ka Gicumbi rikangurira abantu kwitabira kurya imbuto n’imboga kugirango barwanye ikibazo k’indwara y’imirire mibi.

Dr Muhairwe Fred kuri uyu wa 23/3/2012 yatangarije abaturage ba Gicumbi nibitabira kurya imbuto n’imboga ndetse bakamenya gutunganya ifunguro rikungahaye kuntungamubiri indwara zikomoka kumirire mibi zizacika burundu.
Asanga abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi bagerwaho n’izindi ngaruka aha yagarutse kuba bahura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi, ibi bikaba bishobora guterwa na zimwe mu mpinduka ziba zabaye mu mibereho yabo ya buri munsi cyangwa bigaterwa n’uko umuntu yahinduye imibereho aho yabaga, nk’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubundi burwayi umuntu yaba afite imbuto zishobora kumuvura ubwo burwayi bwo kubura ibitotsi ndetse n’izindi ngaruka zose zaturutse ku kibazo k’imirire mibi.
Avuga ko imbuto n’imboga ari umuti w’indwara nyinshi kuko ziganjemo intungamubiri umuntu aba yatakaje bikamutera kubura ibitotsi.
Mu gusesengura akamaro k’imbuto n’imboga avuga ko yasanze iki kibazo cyo kurwara indwara zikomoka kumirire mibi gishobora guturuka ku igabunuka ry’umusemburo wa serotonine mu mubiri, kubera nta ntungamubiri zihagije umubiri wifitemo bityo bigatera uburwayi.
Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje kandi ko iri gabunuka rishobora guturuka ku ibura ry’intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini C, vitamini B6 ndetse n’imyunyu ngugu.
Yongeraho ko mu guhashya ikibazo cyo kubura ibitotsi ari ngombwa kwibanda ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri twavuze haruguru, bakavuga ko imbuto, imboga ndetse n’inyama zitukura ziri mu biribwa bya mbere bikungahaye kuri izi ntungamubiri.
Uretse kuba imbuto n’imboga zinarinda umubiri kurwara indwara zose zibonetse zinavura indwara yo kubura ibitotsi.
Imbuto n’imboga zibonekamo izindi ntungamubiri zinyuranye zifasha umubiri kwiyubaka no gukora neza harimo no kuwurinda ibishobora kuwangiza, bityo bigatuma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze.
Akangurira buri wese kuzirikana ko imbuto ari ingenzi mu buzima kandi buri wese agaharanira gufata ifunguro ryuzuye ririmo imboga, akanarenzaho imbuto mu rwego rwo gufata neza umubiri.
Posted on 03 March 2012
Tags: amaraso, Apple, ari, bakunda, fruits, health, ikibazo, impiswi, indwara, iyo, pomme, Rwanda, umuvuduko, www
Urubuto « pomme » ruvugwa ko ari rwo Adam na Eve bariye bari muri Edeni, icyabihekeje abakirisitu barakizi. Urwo rubuto bakunda gutazira umwamikazi w’imbuto kubera akamaro rugira mu buvuzi ruvura indwara y’impiswi n’umuvuduko w’amaraso.
Amakuru dukesha igitabo ducishirije mu kinyarwanda Ubuzima bushingiye ku biribwa (santé par les aliments) cyanditswe na Dr. Georges Pamplona-Roger kivuga ko imiterere ya pomme ikura bagiteri mu gifu zitera umuntu indwara yo guhwitwa.
Iyo wagize ikibazo cyo guhitwa, ngo ni byiza gufata pomme zitagagujwe maze bakayisekura ugakuramo agahu kazo ukongeramo ubuki bukeya, ukabifata inshuro 4 cyangwa 5 ku munsi, ufata hagati ya garama 200 na 300 ku nshuro imwe (hafi ikirahuri).
Uretse kuvura indwara y’impiswi, pomme zivura indwara yo kutituma neza (impatwe). Pomme itunganya amara kandi ikanakosora ikibazo cyo kutituma neza. Iyo ufashe pomme imwe cyangwa ebyiri mugitondo igihe utazakurya, irinda amara kwikuba.
Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cy’u Buyapani (Japon) bwerekanye ko abantu bakunda kurya pomme bagira ibyago bike byo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso ugereranyije n’abatarya pomme kuko ngo pomme ntigira imyunyungugu ya sodium itera indwara y’umuvuduko w’amaraso ahubwo ikungahaye kuri myunyungugu ya potasium irinda umuvuduko w’amaraso.
Urubuga rwa interineti www.knowledgebasic.org ruvuga ko umutobe wa pomme ari ngikamaro ku mubiri kuko ushobora kurinda ubwonko umunaniro.
Posted on 02 March 2012
Tags: abana, amata, buri, gahunda, ikibazo, imirire, inka, mibi, muri, rusizi, Rwanda, Rwanda food, Rwanda Help, Rwanda Rusizi
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu karere ka Rusizi hashyizweho gahunda y’umunsi umwe buri cyumweru yo gukamira abana amata. Muri iyi gahunda ingo zifite inka zikazajya ziha amata abana bavuka mu miryango idafite inka.

Abari bitabiriye inama
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nirere Francoise avuga ko iyi gahunda igamije guca ikibazo cy’imirire mibi ibagiraho ingaruka zirimo n’uburwayi.
Nirere agira ati: “Muri buri kagari hari gahunda yo gukamira abana amata buri cyumweru.Ni ukuvuga ko imiryango yoroye inka izajya iha amata abana bavuka mu miryango idafite inka.Ibi bizatuma indwara nka bwaki ziterwa n’imirire mibi zihagarara.”
Mu nama yabaye ku itariki ya 27 Gashyantare 2012 igahuza abakuriye ibigo nderabuzima n’abahashinzwe imirire,abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge,abahagarariye abajyanama b’ubuzima ku bigo nderabuzima n’ushinzwe imirire mu bitaro bikorera mu karere ka Rusizi hafashwe icyemezo cyo guha imbaraga amashuri y’imirire.Aya mashuri y’imirire aba muri buri kagari agamije gutoza ababyeyi imitegurire y’indyo yuzuye igamije kurwanya imirire mibi mu bana.
Niyigarura Pelouse ,umujyanama mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi avuga ko hakiri abana bafite ibibazo by’imirire mibi hamwe na hamwe.Nirere agira ati: “Iyo dupimye dusanga hari abana bigaragara ko bafite ikibazo cy’imirire mibi.Mu bana bagera ku 2481 tumaze gupima muri izi ntangiriro z’umwaka habonekamo 56 bafite ibibazo by’imirire mibi.”
Ku mpamvu Niyigarura avuga zitera abana kugira ibibazo by’imirire mibi aho usanga ababyeyi bamwe ari abakene nta mikoro ahagije yo guhinduranya amafunguro bagira abandi nabo bakaba badafite ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.
Posted on 16 February 2012
Tags: abantu, amaraso, cyane, ikibazo, Indimu, kubera, mubiri, neza, Rwanda, Rwanda Blood, Rwanda Health, Rwanda Lemon, ubutare, umumaro
Indimu ni zimwe mu mbuto zidakundwa n’abantu benshi cyane cyane abana kubera ubusharire zigira. Ariko indimu zifite umumaro wo kongera amaraso mu mubiri ndetse no gutuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Amakuru dukesha igitabo « Santé pour les aliments » ducishirije mu kinyarwanda « Ubuzima butangwa n’ibiryo » kivuga ko indimu yongera ubutare bukora amaraso mu mubiri, ikanasukura amaraso. Ni yo mpamvu abantu bafite ikibazo cy’amaraso makeya basabwa kutabura indimu ku meza kugira ngo indimu yongere ubutare mu mafunguro y’ibimera bafata.
Uretse ibyo, indimu yagura imiyoboro y’amaraso, bityo amaraso agatembera neza mu mubiri wose. Ibyo birinda kuba amaraso yavura bigatera ikibazo mu mubiri.
Nk’uko umwanditsi w’icyo gitabo akomeza abivuga, indimu ifite umumaro ugaragara mu kunoza urwungano rw’inkari aho isukura uruhago rw’inkari umuntu akihagarika nta kibazo.
Kubera ko indimu ikungahaye kuri vitamini C, indimu irinda umubiri kandi ikanawutegura guhangana n’indwara zandura.
Mu rwego rwo kurinda uruhu rutemba itoto, umuntu agirwa inama yo kurya indimu maze uruhu rwawe rugahorana itoto.
Posted on 09 February 2012
Tags: amazi, amezi, ariko, fight against dust, hafi, hari, ibicuruzwa, ikibazo, ivumbi, mihanda, nyagatare, social welfare

Mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’ivumbi ryari rimaze hafi amezi abiri rihingayikishije abacuruzi n’abaturage batuye mu mujyi wa Nyagatare ribangiriza amazu, ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa, guhera tariki 07/02/2012 harimo kwitabazwa imodoka nini yikorera amazi ikagenda iyamena aho bigaragara ko hari ikibazo cy’ivumbi rikabije.
Kuba imodoka zatangiye kumena amazi mu mihanda bamwe mu baturage bibaza uko bizaba byifashe mu mpeshyi niba bibaye ngombwa ko bitabaza amazi mu kwezi kwa kabiri.
Umwe mu bacururiza ku muhanda uva muri rond point ugana muri gare yagize ati “Dore na we ibintu byose byuzuye ivumbi, ubu se ibicuruzwa byaba bisa bitya abantu bakabigura.”
Ubusanzwe kubona inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Nyagatare rwagati biba ari ingorabahizi ariko ku muhanda wo mu gice cyegereye Blue Sky Hotel hari amazu bigaragara ko adakorerwamo.
Abacuruzi bavuga ko abayakoreragamo bayavuyemo hakabura abandi bayakodesha kubera gutinya ko ivumbi ryababuza abakiliya kandi rikanabangiriza ibicuruzwa.
Hari inzu y’imiryango itatu yari irimo butiki ebyiri n’aho bakorera ubudozi ariko hari imiryango ibiri imaze hafi ukwezi ifunze. Umucuruzi wa butiki yagize ati “uwakoreraga hano yaragiye ariko uje ahashaka akabona ivumbi rihari wese ahita agenda”.
Uretse ikibazo cy’ibintu byangirika n’isuku bitewe n’ivumbi, hagaragara n’abantu benshi barwaye ibicurane (grippe) bavuga ko babikomora ku ivumbi ndetse n’ikirere kifashe nabi.
Hashize igihe kirenga amezi atandatu imwe mu mihanda batangiye kuyitunganya ku buryo bazayisasamo amabuye ariko biragaragara ko imirimo yo kuyitunganya igenda buhoro cyane.
Ntitwabashije kuvugana n’ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Nyagatare ngo avuge igitinza irangizwa ry’iyo mihanda.
Posted on 06 February 2012
Tags: amwe, basaba, Gisenyi, hari, Help, ikibazo, isoko, ngo, nta, poverty, Rwanda, rya, usanga
Iyo ugendagenda hafi y’amaresitora n’amaduka amwe n’amwe akikije
isoko rikuru rya gisenyi mu karere ka Rubavu, uhasanga umubare utari muto w’abantu bagisabiriza. Ni iyihe mpamvu yaba ibitera?

Abake mu basabwa nibo usanga bagerageza kubahereza
agaceri mu gihe umubare munini ari abatirirwa bita kuri abo bantu basaba, abandi nabo ukabona bababereye ikigeragezo.
Bamwe mu basaba baherereye mu marembo y’isoko rya Gisenyi kimwe n’aho bakuze kwita kwa Habibu batubwiye ko nabo babona hari ikibazo kubo basaba ko ariko nta kundi babona babigenza.
Umwe mu bategarugori usabirirza muri gare ya Nyakabungo yatangaje ko yasabirije akiri muto none ubu nta kazi kugirango ave mu muhanda. Nyamara mu karere ka Rubavu usanga hari koperative yitwa KOTRARU n’ikigo cyita kikanafasha ababana n’ubumuga, Ubumwe Community Center bifasha abasabiriza bo mu mujyi wa Gisenyi atari abafite ubumuga gusa.
Ndagijimana Innocent, umuyobozi wa KOTRARU kimwe na Bwana
Frederick ku ruhande rw’ Ubumwe Community Center badusobanuriye ko nta washoboye kubegera ngo bananirwe kumufasha ko ahubwo basanga ikibazo kiri mu myumvire aho usanga abenshi mu basigaye basabiriza aba ari abagisigaranye umuco wo kubona iby’ubusa mu gihe bo babatoza kwifasha.
Dukuze Christian, umuyobozi w’umurenge wa gisenyi ngo abaturage besnhi bahitamo kujya gusabiriza batabuze amaboko yo gukora ko ahubwo banga ibibavuna. Christian yongeraho ko bafite ingamba zo kuboherereza ibigo byigisha imyuga n’ubwo benshi bataragira iyi myumvire.
Abanyarubavu bahamya ko habaye ubufatanye iki kibazo cy’abasabiriza cyarangira burundu. Ibi ariko biranasaba ko n’ababikora bazamura imyumvire kuko bakarekura umuco wo gukunda iby’ubuntu kuko ngo hari n’abahitamo gusabiriza kandi ubona bagifite ubundi biryo bakemuramo ikibazo bagaragaza.