Tag Archive | "imbere"

NYARUGURU BAMWE MUBASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BARAVUGA KO BATARAGERWAHO NA GAHUNDA Z’ITERAMBERE

Rwanda | NYARUGURU: BAMWE MUBASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BARAVUGA KO BATARAGERWAHO NA GAHUNDA Z’ITERAMBERE

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru bavuga ko ubukene bubugarije ngo kubera ko gahunda zigamije iterambere zitabageraho. Ubuyobozi bwo buvuga ko bitaweho kandi ku rwego rw’akarere ngo barimo gushaka imishinga yabateza imbere.

NYARUGURU BAMWE MUBASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BARAVUGA KO BATARAGERWAHO NA GAHUNDA Z’ITERAMBEREBamwe mu bashigajwe inyuma n’amateka bo mu Gatunda mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru baravuga ko babeshejweho n’umwuga w’ububumbyi kandi bakaba babona uyu munsi kubumba ntacyo bibagezaho.

Mukankusi Asiteriya umwe muri bo avuga ko uyu mwuga bafata nk’umurage hari igihe bifuza kuwuvaho ariko bikabagora kuko batabona ikindi bakora.

Ngo n’ubwo batunzwe no kubumba inkono bakazigurisha ntabwo babayeho neza, ku buryo bifuza ko babona aho guhinga n’amatungo yo korora. Ngo ibyo bizeye ko byatuma babaho neza kurusha uko babaho batunzwe no kubumba inkono gusa.

Mukankusi yagize ati «Uyu mwuga rwose ntacyo ukitugezaho ahubwo byaba byiza ubuyobozi bugize icyo butumarira kuko turakennye rwose kandi natwe twifuza gutera imbere. Tubonye nk’amatungo ndetse tukaronka n’amasambu tugahinga twarushaho kubaho neza »

Nk’uko bakomeza babivuga ngo Abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Nyaruguru  ntibazwi ndetse ngo na gahunda ya Gira inka ntirabageraho.

Niyitegeka Fabien,Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere yemeza  ko gahunda zigamije guteza imbere abatishoboye zigera kuri buri wese nta kurobanura. By’umwihariko kuri abo basigajwe inyuma n’amateka ngo ntabwo bahita bahabwa inka kubera ko nta bushobozi bwo kuzitaho baba bafite,ngo iyo niyo mpamvu bateganya kubafasha mu mishinga yo kororera hamwe ingurube n’inkoko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Yagize ati «Ntabwo turobanura mu kwita ku baturage bacu, gusa nk’aba basigajwe inyuma n’amateka ntiturabaha inka kuko nta bushobozi bwo kuzitaho baragira ariko turateganya kubashyira mu mishinga yo kororera hamwe inkoko n’ingurube kandi ikazabazamura”

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu kandi, ngo ahanini ibibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite bishingiye no ku myumvire akaba ari muri urwo rwego ngo bateganya kubashakira umusosiyare wo kwita ku buzima no ku imibereho yabo, by’umwihariko akabafasha kuzamura imyumvire yabo.

  

 

Mu rwego rwo kuzamura

Rwanda : Mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’imiryango no guteza imbere ubuzima,umuryango APPROFAPER watanze inka 36 n’imigina y’ibihumyo ku miryango y’ababana n’ubwandu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage

Inka 36 zifite agaciro ka 10.692.000 nizo zahawe Asosiyasiyo zigizwe n’abantu  babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mirenge ya Mukamira, Jenda, Karago na Kintobo. Buri Asosiyasiyo yagiye ihabwa inka 3 mu rwego rwo kuyifasha kwizamura, kwikura mu bukene no kuvugurura imibereho y’ubuzima bw’abanyamuryango bayo. Uretse inka uyu muryango APPROFAPER” Association Pour la Promotion des Foyers Améliorées et la Protection de l’Environnement » watanze, wanahaye Asosiyasiyo zimwe na zimwe imigina y’ibihumyo izabafasha mu iterambere no kuvugurura imirire n’imibereho yabo nk’uko Shingiro Eugene umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabidutangarije.

Umuyobozi wa APPROFAPER Gapira Faustin, yatangaje ko izi nka zatanzwe mu rwego rwo guteza imbere imiryango y’ababana n’ubwandu n’indi miryango ndetse no kugira ngo bazabyaze umusaruro izi nka bavugurure imibereho yabo, imirire, n’ibindi. Izi nka kandi zikaba zaratanzwe no muri gahunda ya Girinka nk’uko Shingiro yabigarutseho.  Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza, kugira ngo zizatange umusaruro kandi zibageze ku rwego rushimishije rwo kuvugurura imibereho yabo biteze imbere bikure mu bukene.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, yashimiye cyane umuryango APPROFAPER ku ruhare wagize mu guteza imbere imwe mu miryango yo mu karere ka Nyabihu uyiha inka zizayifasha mu kwiteza imbere no kuvugurura imibereho yari isanzwe ibayeho bikarushaho kuba byiza. Twahirwa Abdoulatif, yasabye APPROFAPER gukomeza gukora n’ibindi bikorwa by’iterambere mu karere ka Nyabihu kugira ngo abaturage barusheho kuzamuka batere imbere kuko n’igihugu kizaba gitera imbere muri rusange.  Uyu muhango wo gutanga izi nka mu karere ka Nyabihu wabaye kuwa 11 Nyakanga 2012.

 

 

Rwanda | Nyamasheke: Inka yahawe izamufasha gutera imbere no gukira ibikomere byo ku mutima

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Umukecuru Nyirambabazi Adriya w’imyaka 63 utuye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke aratangaza ko inka yahawe muri gahunda ya girinka izamufasha mu guteza imbere imibereho ye ndetse no gukira ibikomere byo ku mutima yasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Ubwo twaganiraga nyuma yo guhabwa iyi nka yabonye tariki ya 13/06/2012, uyu mukecuru wapfakajwe na jenoside ikanamutwarira abana agasigarana babiri gusa kuri ubu biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’utwuzukuru tubiri arera ubu, avuga ko abayeho ubuzima bubi kuko agasambu gato afite kateraga kuko nta fumbire yagiraga.

Nyirambabazi aratangaza ko nyuma y’uko akorewe amaterasi ndinganire mu murima we akaba anahawe inkya izamufasha kubona ifumbire ashyira mu murima bizazamura umusaruro yabonaga bityo n’ubuzima bwe bugatera imbere.

Nyirambabazi yagize ati: “Sinzongera gusabiriza ifumbire. Ibi bizazamura umusaruro najyaga nkura mu karima kanjye”.

Akomeza avuga ko kuba afashijwe agahabwa inka bigiye kumukura mu bwigunge yahoragamo akava mu bukene bwajyaga bumusubiza inyuma mu bitekerezo ndetse binamukize ibikomere afite ku mutima. Uyu mukecuru yatewe inkunga yubakirwa inzu mu mwaka wa 1996 kuri ubu ikaba ishaje nk’uko abivuga, akaba anasanzwe ahabwa inkunga y’ingoboka itangwa n’ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG).


Gatsibo abahinzi bagenewe 1

Rwanda : Gatsibo abahinzi bagenewe inkunga ya miliyoni 90 mu gutunganya igihingwa cy imyumbati

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Umuryango w’abanyamerika witwa African development Foundation (ADF) wemereye koperative KIAI inkunga irenga miliyoni 90 yo gutunganya ibihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamisogwe by’umwihariko igihingwa cy’imyumbati bifuje guteza imbere mu murenge wa Rugarama, ubu bakaba baratangiye  gutunganya ifu y’imyumbati.

Abayobozi b’umuryanga w’African development Foundation hamwe n’abanyagatsibo

Abayobozi b’umuryanga w’African development Foundation hamwe n’abanyagatsibo

Koperative KIAI ifite abanyamuryango 220 bifuje guha agaciro ibihingwa by’ibinyabijumba, umuyobozi wayo Asumani Bagara akaba avuga ko nyuma yo kwiga umushinga wabo baragannye ikigo cy’abanyamerika cyita ku iterambere rya Afurika kugira ngo kibafashe kandi bashima ubufatanye bagiranye mu gutegura umushinga unononsoye kugeza babahaye inkunga izafasha koperative kugera ahantu heza cyane ko inkunga bagenewe batazayisubiza ahubwo izabafasha kwiyubaka no gushyira mu bikorwa ibyo bifuza.

Gatsibo abahinzi bagenewe  1

Mu myaka 4 amasezerano y’inkunga izamara, umuryango wa ADF usaba koperative ya KIAI gukurikiza ibyo bumvikanye, ibyo bikazatuma n’amafaranga uyu muryango utanga uzayatanga mu bice bitandukanye bigendewe ku bikorwa.

 

Koperative ya KIAI iri mu murenge wa Rugarama akarere ka Gatsibo, ukaba umurenge ufite amakoperative menshi kandi yitabiriye ubuhinzi burimo umuceri bumaze gutera imbere.

 

Koperative yitabiriye ubuhinzi bw’urusenda bumaze gutera imbere n’ubwo habuze isoko hamwe no gutunganya ifu y’imyumbati. Inkunga ya ADF ikazatuma iyi koperative izashobora kongera inyubako n’ibikorwa byo gutunganya ifu y’imyumbati, ndetse ikazabafasha kugeza ku isoko ifu yabo birimo no kubongerera ubumenyi kugira ngo nyuma y’inkunga kopetarive izashobore gukora ntawe itegeye amaboko.

 

Sylidio Sebuharara

 

 

 

 

m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150 1

Rwanda | Ririma: umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150

Zimwe mu nka zorojwe abaturage

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE Rwanda, ishami rya Bugesera, kuri uyu wa 11/6/2012 woroje inka n’ihene, imiryango ikennye igera ku 150, bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere bo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera.

Muhongeyiteto Jeanne ni umwe mu batejwe imbere n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa akaba yahawe inka ije ikurikira ihene yahawe mbere, yavuze ko intego iyo mpuzamatsinda ifite ari ugutera imbere ejo hagakomeza kuba heza.

m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150 1

Abagore bari babukereye

Ati “tugitangira amatsinda twumvaga bitazashoboka ariko tubifashijwemo n’uyu muryango twabashije kwigeza kuri byinshi mu buhinzi, ubworozi bw’amatungo atandukanye, kugurirana matelas zo kuryamira muri gahunda ya Sasa neza, kwizigama no kugurizanya, ndetse ubu tukaba tumaze kugeza kuri miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubwizigame mu murenge SACCO”.


 

Umuhuzabikorwa w’umuryango AEE mu karere ka Bugesera Cyomuhangi Wereny avuga ko gufasha abo bagore bibumbiye mu mpuzamatsinda Ejo Heza iwacu, byakomotse kuri gahunda yo kurwanya nyakatsi, ubwo Leta y’u Rwanda yafatanga icyemezo cyo kubuza abantu gutura muri nyakatsi, maze umuryango Eva Ministy w’Abaholandi ugasanga abo bantu bagomba gufashwa kubona amazu.

Ati “ ku ikubitiro twubatse amazu atanu, habonetse ubushobozi bubakira abandi  batanu bo mu kagari ka Kabeza, ariko tunabashakira uburyo babonerwa amatungo, ngo biteze imbere”.

Ibyo bikorwa byose binyuzwa mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, dore ko nawo ugendera muri iyo nzira yo kuzamura imibereho y’abaturage nk’uko Cyomuhangi abivuga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius yavuze ko abahawe ayo matungo bo mu kagari ka Kabeza bafite inshingano zo guteza imbere imibereho ya bo n’ubukungu aho batuye.

Abahawe ayo matungo buri wese yasabwe kuba ijisho rya mugenzi we mu kuyafata neza, kugira ngo azakwire maze agere kuri benshi borozanya. Hatanzwe ihene 180 n’inka 60 z’inyarwanda, hakurikijwe ibyifuzo by’abagenerwabikorwa kuko kuri ubu nizo babasha korora.

Izo nka ariko ngo zizagenda zivugururwa kugira ngo zizagere ubwo zitanga umukamo ushimishije.

 


m_Rilima Croix Rouge 2

Rwanda | Rilima: Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza abaturage kugira akarima k’igikoni

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bakanguriye abaturage bo mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera igikorwa cyo kubaka akarima k’igikoni muri gahunda yayo yo gukangurira abaturage kwiteza imbere hagamijwe iterambere rirambye.

Rwanda | Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise, Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera yasobanuye ko nk’umufasha wa Leta, agasozi indatwa kari muri gahunda Croix-Rouge y’u Rwanda yashyize mu mihigo yayo.

Ati “bigamije kuzamura umuturage bakamugeza ku iterambere rirambye umuturage na we yagizemo uruhare,  cyane ndakangurira abaturage kugira isuku bakora  neza imisarane bakayigirira isuku, bakanakoresha kandagira ukarabe mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda”.

Yasobanuye ko abaturage bahawe imirama y’imboga mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi. Yavuze kandi ko hatanzwe inkwavu zigera kuri 240 ku batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kwikemurira ibibazo nko kwigurira ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé). Yavuze kandi ko abaturage bagomba kwitabira guhinga imbuto ku buryo buri rugo ruzajya rugira nibura igiti kimwe cy’imbuto.

Rwanda | Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise ahamya ko intambwe imaze guterwa ishimishije kuko abaturage bamaze kumva ko na bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakagira uruhare mu kwizamura bityo bakazagera ku iterambere rirambye rigamijwe.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rilima, Umugwaneza Diane, yashimiye ubufatanye bwiza Croix-Rouge y’u Rwanda ifitanye na Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ iki gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni kije gufasha abaturage kwiteza imbere, ndashimira Croix-Rouge y’u Rwanda ibyo imaze kubagezaho birimo gutoza abaturage isuku ndetse no koboroza amatungo”.

Nyirimanzi Vincent umwe mu bafashijwe kubaka akarima k’igikoni yashimiye cyane ubufasha bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda. avuga ko bigishijwe, bagirwa inama bahabwa amatungo ndetse n’imbuto.

 


Rwanda | Gisagara Abaturage bo muri

Rwanda | Gisagara: Abaturage bo muri nyanza bitabiriye gutura ku mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ubwo henshi mu karere ka Gisagara abaturage bagihatirwa kuva mu bikombe bakajya gutura ku mudugudu, abo mu murenge wa Nyanza muri aka karere ka Gisagara bitabiriye iki gikorwa nta gahato bashyizweho kandi baniyubakira ku muhanda nta bufasha basabye.

Rwanda | Gisagara Abaturage bo muriAbaturage bo muri uyu murenge wa Nyanza baragaragaza ko gahunda za Leta bazitabira kuko n’abayobozi b’uyu murenge bavuga ko ibikorwa by’abaturage babo bishimishije batarebye gusa muri gahunda yo gutura mu mudugudu ahubwo barebeye muri gahunda zitandukanye zirimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante),kuzigama mu murenge sacco n’ibindi bitandukanye bigamije kubateza imbere.

« Abaturage bo muri uyu murenge bagaragaza cyane ko gahunda za Leta zibarimo cyane ko nk’ahandi mu byaro umuntu yavuga ko twari tukiri inyuma ariko ubu aho bamariye kumva izi gahunda zibagenewe basigaye bakoresha imbaraga nyinshi kugirango babashe kugera kubamaze kubasiga. Ibi rero bigaragarira muri gahunda nyinshi bitabira zirimo uturima tw’igikoni, dusasirane aho barwanyije nyakatsi ku buriri, mutuel de sante n’izindi nyinshi zigamije kubateza imbere » Jean Bosco UWIMANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza.

Abaturage batuye ku mudugudu bavuye mu bikombe nabo baratangaza ko kuhava byafashije cyane kuburyo babonye byinshi batabashaga kugeraho kubera kuba mu bishanga hasi. Banavuga kandi ko kwikura muri utwo tubande nta bufasha basabye byababereye nk’isomo ko nabo hari ibyo bashoboye kwikorera ndetse bikaba byarabateye imbaraga zizatuma babasha no kwigeza ku bindi byinshi mu minsi iri imbere.

« Yooo kuza gutura hano byaradushimishije cyane ndetse byaranadufashije kuko ubu nti duhangayikwa no guhaha kuko twegereye umuhanda ndetse tubasha no kumenya amakuru agezweho mu gace ntidusigare inyuma » MUKARUZIMA Vesansiya umwe mu batuye ku mudugudu bavuye mu kabande k’akanyaru.

«Kuba rero twarabashije kwivana hepfo iyo mu kabande tukaza kwiyubakira hano kumuhanda ntawe tubwiye ngo adufashe, byatumye tubona ko dushoboye kugira icyo dukora kandi gifite akamaro, twagize imbaraga rero ubu turi gushaka n’uburyo twagira ibikorwa twakora byaduteza imbere nk’ubucuruzi dore ko twanaje ku muhanda aho abantu bashobora gukora ibintu bitandukanye bikabinjiriza amafaranga » HABIMANA Ladislas umugabo wa MUKARUZIMA

HABIMANA na MUKARUZIMA bamaze igihe kirenga umwaka baje gutura ku muhanda ahashyizwe umudugudu ndetse banahubakiye abana babo babiri b’abahungu ubu bamaze gushaka n’abagore.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashima abaturage b’umurenge wa Nyanza muri rusange  bukanaboneraho bugasaba abaturage b’utundi duce bagituye mu mibande ko bagira ubutwari nk’ubw’aba bikuyeyo.

 

Rwanda Gakenke Abakora akazi k’uburaya

Rwanda | Gakenke : Abakora akazi k’uburaya barahamagarirwa gukora bakiteza imbereRwanda,Rwanda Gakenke,Rwanda Rulindo,Rwanda Advice,Rwanda Cooperative,Rwanda Development

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abakora akazi k’uburaya mu turere twa Gakenke na Rulindo barasabwa guhagurukira kujya mu makoperative kugira ngo biteze imbere, bityo bareke uburaya. Ibi babisabwe  mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012 mu karere ka Gakenke.

Rwanda Gakenke Abakora akazi k’uburaya

Muri ayo mahugurwa, bibukije ko  kwibumbira mu makoperative ari yo nzira yonyine yabafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse, aho basabwa gutanga imisanzu muri makoperative ibafasha kugurizanya hagati y’abo kugira ngo babone amikoro yo gushora mu bucuruzi.

Abakora akazi k’uburaya bibumbiye mu makoperative bemeza ko bateye intambwe mu kwiteza imbere n’ubwo inzira ikiri ndende kuko bagifite ikibazo cy’amikoro makeya.

Mukamugira Odille ukuriye koperative « Birashoboka » y’abakora akazi k’uburaya mu karere ka Rulindo asobanura ko koperative yabo imaze umwaka n’igice ikora, ariko ikaba imaze kugera kuri byinshi dore ko ifite ubushobozi bwo kuguriza abanyamuryango amafaranga yo gucuruza ubuconsho ikanakora imirimo ijyanye n’ubufumyi ndetse n’ubuhinzi.

Abakora akazi k’uburaya bavuga ko impamvu zabateye kwishora mu buraya ari imibereho mibi ndetse n’ubupfubyi kuri bamwe, nyamara bagahakana bivuye inyuma ko ari ingeso yabibateye kuko bashimangira ko  mu gihe babonye imibereho myiza bahita babusezerera ako kanya.

Bavuga ko mu kazi kabo bakora bahura n’ihohoterwa ritandukanye kuko abana babyarana n’abagabo batabemera kandi ntibabishyurwe amafaranga bumvikanye maze bakabura n’aho barega.


 

 

 

 

Rwanda | Kamonyi Urwunge

Rwanda | Kamonyi: Urwunge rw’amashuri St Jean Bosco rwatije umurima itsinda ry’ababyeyi b’abana bafite ubumuga

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kamonyi UrwungeAbabyeyi bagera kuri 40 b’abana bafite ubumuga bibumbiye mu itsinda “Abishyize hamwe”, batijwe umurima wo guhinga n’urwunge rw’amashuri St Jean Bosco rwo ku Kamonyi, kugira ngo barusheho gutera imbere , maze babone uko bita ku bana ba bo.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro, igikorwa cyo guhinga umurima ufite ubuso bwa hegitari 1, urwunge rw’amashuri  St Jean Bosco rwo ku kamonyi rwatije ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 9/5/2012, abo babyeyi basabwe guharanira kwiteza imbere kugirango babone uko bita ku bana ba bo uko bikwiye.

Ukuriye iryo tsinda Nyirahabineza Emilienne, atangaza ko bagize igitekerezo cyo gusaba umurima ishuri kuko babonaga ko bakeneye kugira igikorwa bahuriyeho kuko bahuje ibibazo byo kugira abana bafite ubumuga. Uwo murima batijwe rero ngo bakaba bateganya kuwuhingamo imyumbati .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge Marthe Umugiraneza, yashimiye abo babyeyi bagize igitekerezo cyo gusaba uwo murima ishuri kuko n’ubundi wari igisambu kibereye aho. Abasaba kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere kuko batakohereza abana ba bo ku ishuri bashonje.

Abo babyeyi bafite abana bafite ubumuga basanzwe bafatanya n’abarimu bigisha  kuri icyo kigo, kwita ku bana bafite ubumuga bahiga, akaba ari yo mpamvu ubuyobozi bw’ikigo butashoboraga kubima umurima wo guhinga ngo biteze imbere . Ushinzwe amasomo ku rwunge rw’amashuri St Jean Bosco, Munyarukundo Egide,  aragira ati “ntitwari kubima umurima kandi twizera ko nibatera imbere n’abanyeshuri bacu bazarushaho kubaho neza”.

Umurima batijwe uherereye mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, munsi y’ikigo cy’ababikira b’abakalarisa, bakaba bazawuhingamo imyumbati.


Rwanda | Ibibazo by amikoro

Rwanda | Ibibazo by’amikoro make ni byo bitera bamwe mu rubyiruko kuba inzererezi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ibibazo by amikoroBamwe mu rubyiruko rwafashwe mu nzererezi rukaba rucumbikiwe mu kigo ngororamuco cya Kayenzi, batangaza ko ibibazo by’ubukene bw’imiryango yabo ari byo bituma bajya gushaka ubuzima mu mijyi.

tariki 9/5/2012, intumwa za Minisiteri y’urubyiruko zasuye urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Kayenzi giherereye mu kagari ka Mataba, umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, ahakusanyirizwa inzererezi z’ako karere zigahabwa ibiganiro bizifasha kureka imyitwarire mibi.

Bamwe mu bazanywe muri icyo kigo baturutse mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bari baragiyeyo gushaka imibereho bitewe n’uko imiryango ya bo nta bushobozi  buhagije yari ifite bwo kubatunga. Mujyambere Pierre w’imyaka 22, ukomoka mu murenge wa Rugarika, avuga ko yahisemo kujya gushaka akazi i Kigali kuko yabonaga iwabo hari abana benshi kandi badashoboye kubitaho bose.

Uwo musore avuga ko nta nyina agira, akavuga ko muka se yabyaye abana 6, na Nyina kandi akaba yari yarababyaye 6 , bose bakaba abana 12.  Abo bose rero hatavuyemo abajya kwishakira imibereho, Se ntiyabasha kubatunga.

Icyo kibazo cy’ubukene bw’imiryango ya bo,  cyongeye kugarukwaho na Niyomugabo Nicolas, umuhuzabikorwa w’ikigo  ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa, wari wasuye ikigo cyaI Kayenzi, aho avuga ko iyo abo bana babonye iwabo batabashije kubabeshaho uko bashaka bahitamo kwigira mu mijyi gushaka uko bitunga.

Izo ntumwa zari zasuye urwo rubyiruko, zabasabye gukoresha imbaraga za bo mu bikorwa byo kwiteza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitabateza imbere. Babatangariza ko leta ibifuriza kugira ejo hazaza heza ariko bo bakaba batabishaka.

Musabyemariya Joselyne ushinzwe gukurikirana  imibereho y’abo bana mu kigo ngororamuco cya Kayenzi, avuga ko mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe, urwo rubyiruko ruhabwa ibiganiro ku myitwarire ikwiye abana bo mu kigero cya bo. Bagahabwa  n’amahugurwa mu gukora imishinga itandukanye yabateza imbere ndetse bakamenyerezwa gukora imirimo y’amaboko.

Kuri ubu ikigo ngororamuco cya Kayenzi, kirimo abasore bagera kuri 27, Musabyemariya akaba avuga ko bagenda biga ku bibazo bya buri muntu maze uwo babonye yahinduye imyitwarire bakamusubiza iwabo.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia