Posted on 20 July 2012
Tags: akarima, ari, avuga, dore, igikoni, imboga, imirire, kugira, kuko, nbsp, Rwanda bugesera, Rwanda garden, Rwanda importance, Rwanda Kitchen, Rwanda nutrition-improvement

Abaturage bo mu karere ka Bugesera baravuga ko kugira akarima k’igikoni ari ngombwa, kuko gafasha umuryango kugira imirire myiza no kubona imboga, bityo kakaba karabaye igisubizo cy’imirire mibi.
Ku bijyanye n’akamaro k’akarima k’igikoni, Mukamurigo Daphrose wo mu murenge wa Ntarama avuga ko ako karima ari ingobokamuryango, dore ko kaba kegereye urugo maze igihe ashakiye imboga akazibona bitamugoye.
Ati “ intego yacu ni ukurwanya imirire mibi twifashishije akarima k’igikoni, dore ko gashobora guterwaho ubwoko bw’imboga butandukanye.
Mukamurigo avuga ko ubusanzwe mu muryango hakunda kuboneka ibyo bita uburisho ari byo, ibijumba, amateke, ibitoki, imyumbati, ugasanga benshi batita ku bijyanye n’imboga, kuko usanga akenshi ziboneka ku isoko.
Aha yatanze inama avuga ko buri muturarwanda yari akwiye kugira akarima k’igikoni, kuko katagoye kandi gatabara vuba. Yongeyeho ko mu muryango we nta mafaranga akihasohoka bagura imboga, kuko bifasha mu gutera imbere kuko akoreshwa ibindi.
Ati “ nta karima k’igikoni nagiraga ariko nkaba nari mu nzira yo kugatunganya, dore ko nasanze bitagoranye kandi bikaba bidasaba n’umurima.
Avuga ko irembo riri iwe rimwe na rimwe ritanakuburwa agiye kurishyiraho uturima tw’igikoni, bityo abo mu rugo rwe bajye babona imboga zisoromwe ako kanya, dore ko ari nazo ziba zicyuzuyemo intungamubiri.
Kugira akarima k’igikoni biri mu nshingano za buri muturage ariko nanone abifashijwemo n’ubuyobozi bw’akagari.
Posted on 23 June 2012
Tags: amazi, choux, imboga, Izi, kandi, kuba, mboga, muri, nbsp, neza, Rwanda, Rwanda advice, rwanda cauliflower, rwanda crop, Rwanda Health, shufureli

Imboga za shufureli
Imboga za shufureli (choux fleurs) ni zimwe mu mboga zizwiho kuba zikungahaye ku myunyungugu na vitamine c, kandi zikaba zitabonekamo amavuta.
Izi mboga zigizwe n’amazi menshi, ndetse n’uziriye akaba ahita yiyumvamo kuba ahaze neza nk’uko byemezwa n’umuforomo mu kigo nderabuzima cya Nyamata Mukakibibi Dinah.
Ati “ ibi bituma abenshi mu bafite ikibazo cy’umubyibuho bashobora gukoresha ubu buryo, cyane ko uriye izi shufureli yumva ahaze kandi neza kandi nta binyamavuta yiriwe ashyira muri ibyo biryo. Vitamini C iboneka muri izi mboga ifite umumaro munini mu buzima bw’umuntu harimo kuba irinda indwara zitandukanye”.
Imyunyungugu nayo iboneka muri Choux fleurs ifite uruhare rukomeye mu gufasha no gushyigikira ikoreshwa neza rya za vitamini zitandukanye mu mubiri.
Izi mboga zaba zaratangiye gukwirakwiza mu gihe cy’umwami witwaga Louis wa 15 mu gihugu cy’ubufaransa (Louis XV). Mu gutekwa kwayo ishobora gutogoswa, igatekwa muri potaje(potage), igakorwamo salade, igashyirwa ku muceri ndetse n’ubundi buryo bushoboka umuntu yakwifashisha mu gutegura amafunguro.
Mukakibibi avuga ko mbere yo kubika izi shufureli ari ngombwa kubanza kuzicisha mu mazi ashyushye gato kugirango zishobore kubikika zitangiritse.
Ati “ Biba byiza iyo aya mazi avanzemo umunyu kuko ugira umumaro mu guhunika ibiribwa bibonekamo amazi, zishobora kumara hagati y’iminsi 2 n’iminsi 3 nta kibazo zihuye nacyo”.
Shufureli ziri mu bwoko bw’mboga nibyo byo kurya bya mbere byujuje ibi byangombwa hamwe n’imbuto.
-
Posted on 11 June 2012
Tags: abaturage, akagari, akarima, ako, igikoni, imboga, Kabagesera, karima, ngo, Rwanda, Rwanda agriculture, Rwanda School, Rwanda Vegetable, Rwanda vegetables, shuri
Mu karima shuri k’akagari ka Kabagesera, ho mu murenge wa Runda, hateye imboga z’amoko yose ku buryo butandukanye, Abaturage bakeneye ingemwe zo gutera n’imboga zo guteka muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu ni ho baza gusarura imboga.

Amashu, karoti, ibitunguru, imboga n’imiteja biteye mu karima k’ishuli
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabagesera, Muvunyi Eugene, atangaza ko uwo murima werekwa abaturage igihe cyose kugira ngo ubabere urugero rw’ubuhinzi bw’imboga. Izo mboga ziterwa n’abaturage kandi akaba ari na bo bazitaho.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko imboga zo muri ako karima shuri ari zo zifashishwa mu gikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bahuriza hamwe abana bo mu mudugudu bakabatekera indyo yuzuye bakabagaburira.
Mukarukwaya Annoncée, ni umujyanama w’ubuzima mu kagari ka kabagesera, atangaza ko kuba ku biro by’akagari hateye imboga, bibafasha mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage gutegura indyo yuzuye.
Ako karima shuri kandi ngo gafasha abaturage bo mu kagari kubona ingemwe z’imboga bakeneye kuko hafi ya bose bakenera guhinga imboga zo kwifashisha mu rugo. Kuri ubu abaturage barenga 70% batuye ako kagari ngo bafite akarima k’igikoni nk’uko byemezwa na Mukarukwaya.
Abaturage na bo babona akamaro ko gutera imboga dore ko nta n’isoko riri hafi ya bo baziguramo. Mukankubana Jeannine, amaze imyaka itandatu azirikana kwita ku buhinzi bw’akarima k’igikoni, bikaba byaratumye abana be bakura neza.
Marie Josee Uwiringira
Posted on 27 May 2012
Tags: akarima, amatafari, avuga, bityo, buryo, bwa, igikoni, imboga, imirire, kijyambere, Rwanda akarima k’igikoni, Rwanda Kirehe, Rwanda nutrition, Rwanda program, Rwanda vegetables
Bamwe mu baturage bamenyereye ko akarima k’igikoni kubakwa mu buryo busanzwe bwa giturage kuri ubu ariko akarima k’igikoni gashobora kubakwa mu buryo bwa kijyambere aho bakubakisha amatafari na sima bityo kakaba gakomeye kandi kagahingwaho imboga z’ubwoko bwose mu buryo bwa kijyambere.
Kaburame Emmanuel, umuturage utuye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza avuga ko nyuma yo kubona ko akarima k’igikoni kari mu bikorwa bigaragara ko bifitiye akamaro abaturage ariko ugasanga hari igihe akarima kagerayo kagasaza bityo bikaba ngombwa ko wubaka akandi we yahisemo gukora akarima k’igikoni ka kizungu, akomeza avuga ko yakubatse akoresheje amatafari, sima n’umucanga aho avuga ko kuri ubu akarima k’igikoni agafata nk’umutako uteyeho imboga zitandukanye mu rugo iwe.
Ubusanzwe akarima k’igikoni gahingwaho imboga zitandukanye aho bahingaho amashu n’ubwoko bw’izindi mboga, Kaburame avuga ko impamvu aka karima k’igikoni ka kizungu akubakisha amatafari ngo ni uko amatafari abika ubukonje bityo imboga zigakomeza kumera neza, akomeza avuga ko Atari byiza kukubakisha amabuye kuko yajya abika ubushyuhe bityo bukaba bwateza imboga kuma mu gihe izuba ryaba ryatse.
Akarima k’igikoni gafitiye abaturage akamaro kuko kari mu bifasha abaturage kurwanya imirire mibi batera imboga kuri aka karima zikabafasha kurya neza bavanzemo imboga.
Posted on 30 March 2012
Tags: ari, cyane, Epinari, imboga, kuri, nyinshi, Rwanda, Rwanda Health, Rwanda meal, Rwanda vegetables, Rwanda vitamins, umubiri, umuntu, vitamine, zikize

Epinari,imboga z’ingenzi cyane zikize kuri Vitamine nyinshi umubiri ukenera
Imboga ni zimwe mu biribwa by’ingenzi ku mubiri w’umuntu. Zishobora kuribwa zitetse cyangwa ari mbisi. Epinari ni zimwe mu mboga zikungahaye kuri Vitamine nyinshi umubiri w’umuntu ukenera. Ari nayo mpamvu tugiye kuvuga ku bwiza bw’izi mboga ndetse n’intungamubiri zibamo.
Imboga za Epinari zikize cyane ku mazi aho hafi 90% by’ibizigize ari amazi. Epinari ni imboga ziboneka ku masoko yo mu Rwanda kandi zidahenda cyane.Hari intungamubiri ziboneka muri Epinari ni nyinshi nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye. Epinari zibamo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri,isukari,lipide,fibure,sodiyumu,manyeziyumu,Kalisiyumu,Feri, vitamine A,Vitamine C,Vitamine B9,Vitamine E,Vitamine B2,Vitamine B6,n’izindi,ibi byose bikaba biha ubudahangarwa imboga za Epinari mu kugirira akamaro gakomeye umubiri w’umuntu.
Imboga za Epinari ndetse n’izindi mboga zose zikaba zigira akamaro cyane mu kurinda umubiri indwara zitandukanye, uyu mumaro zikaba ziwusangiye n’imbuto. Mugemangango Aphrodice, umuganga kuri Dispensaire Ihumure, akaba yadutangarije ko kurya imboga za epinari ari byiza cyane, kuko zikize ku myunyu ngugu n’andi mavitamine atandukanye yubaka umubiri w’umuntu. Ari nayo mpamvu abategura ibyo kurya bagakwiye kujya bazitekerezaho kuko zifite akamaro kanini.
Posted on 26 March 2012
Tags: ibitotsi, ikibazo, imboga, imbuto, imirire, indwara, kubura, mibi, ndetse, ntungamubiri, Rwanda, Rwanda food, rwanda Gicumbi, Rwanda Health, Rwanda illness
Muri iki gihe usanga hari abantu benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi ikomoka ku bumenyi bucye bw’ibyo bagomba gufata kugirango bibafashe kugira imibereho myiza ni muri gahunda ivuriro rikuru ryo mu Karere ka Gicumbi rikangurira abantu kwitabira kurya imbuto n’imboga kugirango barwanye ikibazo k’indwara y’imirire mibi.

Dr Muhairwe Fred kuri uyu wa 23/3/2012 yatangarije abaturage ba Gicumbi nibitabira kurya imbuto n’imboga ndetse bakamenya gutunganya ifunguro rikungahaye kuntungamubiri indwara zikomoka kumirire mibi zizacika burundu.
Asanga abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi bagerwaho n’izindi ngaruka aha yagarutse kuba bahura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi, ibi bikaba bishobora guterwa na zimwe mu mpinduka ziba zabaye mu mibereho yabo ya buri munsi cyangwa bigaterwa n’uko umuntu yahinduye imibereho aho yabaga, nk’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubundi burwayi umuntu yaba afite imbuto zishobora kumuvura ubwo burwayi bwo kubura ibitotsi ndetse n’izindi ngaruka zose zaturutse ku kibazo k’imirire mibi.
Avuga ko imbuto n’imboga ari umuti w’indwara nyinshi kuko ziganjemo intungamubiri umuntu aba yatakaje bikamutera kubura ibitotsi.
Mu gusesengura akamaro k’imbuto n’imboga avuga ko yasanze iki kibazo cyo kurwara indwara zikomoka kumirire mibi gishobora guturuka ku igabunuka ry’umusemburo wa serotonine mu mubiri, kubera nta ntungamubiri zihagije umubiri wifitemo bityo bigatera uburwayi.
Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje kandi ko iri gabunuka rishobora guturuka ku ibura ry’intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini C, vitamini B6 ndetse n’imyunyu ngugu.
Yongeraho ko mu guhashya ikibazo cyo kubura ibitotsi ari ngombwa kwibanda ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri twavuze haruguru, bakavuga ko imbuto, imboga ndetse n’inyama zitukura ziri mu biribwa bya mbere bikungahaye kuri izi ntungamubiri.
Uretse kuba imbuto n’imboga zinarinda umubiri kurwara indwara zose zibonetse zinavura indwara yo kubura ibitotsi.
Imbuto n’imboga zibonekamo izindi ntungamubiri zinyuranye zifasha umubiri kwiyubaka no gukora neza harimo no kuwurinda ibishobora kuwangiza, bityo bigatuma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze.
Akangurira buri wese kuzirikana ko imbuto ari ingenzi mu buzima kandi buri wese agaharanira gufata ifunguro ryuzuye ririmo imboga, akanarenzaho imbuto mu rwego rwo gufata neza umubiri.
Posted on 26 February 2012
Tags: ababyeyi, ariko, cya, igikoni, imboga, kigo, nderabuzima, Photo, Rubona, Rwanda Health, Rwanda nutrition, Rwanda vegetables, uturima

Photo: inzu y’ababyeyi-Rubona
Ku kigo nderabuzima cya Biguhu mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Ruganda, Akarere ka Karongi hari uturima tw’igikoni tutameze nk’utundi tumenyerewe. Ubusanzwe utumenyerewe tuba dukoresheje ingeri z’ibiti n’amashashi, ariko utwo kuri icyo kigo nderabuzima badukoresheje amatafari ya rukarakara.
Nyiranziza Marie Rose ni umuforomo kazi akaba anungirije umuyobozi w’ikigo nderabuzima. Avuga ko bene ubwo buryo bwo gukora uturima tw’igikoni ari bwo bwari buboroheye ariko nyuma baje gusanga ari nabwo bwiza kuko mu gihembwe cya nyuma cy’ihinga muri 2011 basaruyemo imboga nyinshi cyane biba ngombwa ko banazigurisha mu baturage baturiye ikigo nderabuzima.

Photo: Akarima k’igikoni
Kubera izuba rimaze iminsi ricanye kandi bakaba baramaze no gusaruramo imboga, ni yo mpamvu akarima kagaragara nk’agashaje ariko bagakuyemo imboga zihagije banagurisha izasagutse bakuramo amafaranga ibihumbi 60. Ubusanzwe imboga zihinzwemo ni izo kugoboka ababyeyi baba baruhukiye munzu y’ababyeyi iri aho i Rubona. Ababyeyi bamaze kuruhuka bamaramo iminsi 3 cyangwa 4, bahabwa indyo yuzuye, irimo n’imboga zo muri utwo turima tw’igikoni.
Posted on 06 February 2012
Tags: Fruit, imboga, imbuto, ISAR, Ishami, mbere, mbuto, muri, ndetse, Rwanda, ubu, ubushakashatsi, ziribwa
Ishami ry’ubushakashatsi ku mbuto ziribwa n’imboga ntiryabagaho muri ISAR mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994. Hariho gusa imirima y’amoko anyuranye y’avoka, amacunga, makadamiya n’inanasi yari yaratewe muri sitasiyo za Rubona, Karama na Rwerere, guhera mu mwaka wa 1970.

Ukurikije umubare munini cyane w’imbuto ziribwa n’imboga ziboneka mu Rwanda ndetse no kw’ isi hose, ubu ingufu zashyizwe mu bushakashatsi ku mbuto ziribwa n’imboga zimwe na zimwe zifite akamaro kanini ku bukungu bw’abazihinga ndetse n’abazirya, akaba ari nabyo iki kigo kigiye gukomeza gushyiramo ingufu nkuko twabitangarijwe na Dr KAGIRANEZA Boniface, Umuyobozi w’ishami ry’imbuto ziribwa n’imboga muri ISAR.
Imbuto zatoranyijwe mu kwitabwaho cyane bitewe nakamaro zigaragaza mu Rwanda ni avoka, amacunga, maracuja, imyembe, inanasi, pomiye, inyanya, puwavuro, urusenda, imbwija, isogo n’intoryi. Ubushakashatsi ku mboga bwatangiye bwa mbere muri 2003, ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mboga kitwa AVRDC, ubu bikaba bigomba gutezwa imbere kurushaho hagamijwe guteza imbere no gusakaza ikoranabuhanga riboneye rigamije kongera umusaro w’imbuto ziribwa n‘ imboga mu gihugu cyose.
Ibi ngo bikaba bizafasha kongera umusaro ndetse no kunyuranya amahirwe yo kubona amafaranga hifashishijwe imbuto zinyuranye, zikanyuzwa mwigeragezwa, gusakaza imbuto z‘indobanure ndetse no kongerera agaciro imbuto ziribwa n‘imboga nyuma yo kuzisarura.
Ubu bimwe mu byagezweho harimo kugerageza no guhitamo ubwoko bw’imbuto zifite umusaruro mwinshi kandi zishobora kwera mu bice binyuranye by’igihugu no kongerera ubumenyi bunyuranye abahinzi bujyanye no guhinga ndetse no kurya imbuto n’imboga. Abahinzi batuye mu murenge wa matyazo mu karere ka ngororero, batangarije Kigali Today ko bagerageza guhinga imbuto ariko akenshi zikicwa nindwara. Bavuga ko aho batangiriye kubona imbuto zindobanure zituruka muri ISAR basanga harimo ikinyuranyo, bakaba bazabona umusaruro.