Posted on 15 July 2012
Tags: APPROFAPER, imbere, imibereho, inka, iterambere, Izi, kuvugurura, nka, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda APPROFAPER, Rwanda cows, Rwanda IDS, Rwanda Nyabihu, Rwanda victims, rwego, rwo

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage
Inka 36 zifite agaciro ka 10.692.000 nizo zahawe Asosiyasiyo zigizwe n’abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mirenge ya Mukamira, Jenda, Karago na Kintobo. Buri Asosiyasiyo yagiye ihabwa inka 3 mu rwego rwo kuyifasha kwizamura, kwikura mu bukene no kuvugurura imibereho y’ubuzima bw’abanyamuryango bayo. Uretse inka uyu muryango APPROFAPER” Association Pour la Promotion des Foyers Améliorées et la Protection de l’Environnement » watanze, wanahaye Asosiyasiyo zimwe na zimwe imigina y’ibihumyo izabafasha mu iterambere no kuvugurura imirire n’imibereho yabo nk’uko Shingiro Eugene umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabidutangarije.
Umuyobozi wa APPROFAPER Gapira Faustin, yatangaje ko izi nka zatanzwe mu rwego rwo guteza imbere imiryango y’ababana n’ubwandu n’indi miryango ndetse no kugira ngo bazabyaze umusaruro izi nka bavugurure imibereho yabo, imirire, n’ibindi. Izi nka kandi zikaba zaratanzwe no muri gahunda ya Girinka nk’uko Shingiro yabigarutseho. Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza, kugira ngo zizatange umusaruro kandi zibageze ku rwego rushimishije rwo kuvugurura imibereho yabo biteze imbere bikure mu bukene.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, yashimiye cyane umuryango APPROFAPER ku ruhare wagize mu guteza imbere imwe mu miryango yo mu karere ka Nyabihu uyiha inka zizayifasha mu kwiteza imbere no kuvugurura imibereho yari isanzwe ibayeho bikarushaho kuba byiza. Twahirwa Abdoulatif, yasabye APPROFAPER gukomeza gukora n’ibindi bikorwa by’iterambere mu karere ka Nyabihu kugira ngo abaturage barusheho kuzamuka batere imbere kuko n’igihugu kizaba gitera imbere muri rusange. Uyu muhango wo gutanga izi nka mu karere ka Nyabihu wabaye kuwa 11 Nyakanga 2012.
Posted on 29 June 2012
Tags: aba, abana, abashinzwe, bana, bigo, imibereho, miryango, muri, nbsp, ndetse, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda children, Rwanda education, Rwanda families, Rwanda province, Rwanda southern
Hashize amezi hafi atandatu hatangijwe gahunda yo gukura abana mu bigo barererwamo bakajya kurererwa mu miryango. Ingengo y’imari y’umwaka utaha izatangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, izatangirana n’ibikorwa byo gufasha aba bana gushyirwa mu miryango. Ni muri urwo rwego abashinzwe imibereho myiza mu mirenge hamwe n’abashinzwe irangamimerere ndetse n’abayobora ibigo by’imfubyi bo mu Ntara y’amajyepfo bahawe amahugurwa abategura gufasha muri iki gikorwa kuva tariki ya 26 kugeza kuya 27 Kamena.
Aya mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abana hamwe na komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe, yeretse abari batumiwe mu mahugurwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bana barererwa mu bigo ndetse na gahunda n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kubashyira mu miryango akaba ari ho barererwa.
Abashinzwe imibereho myiza ndetse n’irangamimerere mu mirenge barasabwa kuzafasha muri iki gikorwa cyo gusubiza abana mu miryango basobanurira abaturage akamaro k’iki gikorwa ndetse bakanagira uruhare mu kumenya imiryango iziyemeza kwakira aba bana, bareba niba koko bakwiye kubakira.
Aba bakozi b’imirenge kandi nibo bazamenya niba abakiriye abana biyemeje kubagira ababo (adoption), cyangwa niba biyemeje kubarera kugeza bakuze bakabasha kwirwanaho. Ibi bizagaragarira mu masezerano aba babyeyi bazakira abana bazagirana n’aba bayobozi, hanyuma inyandiko zigashyingurwa mu biro by’imirenge.
Abashinzwe imibereho myiza banasabwa kuzakurikiranira hafi abana igihe bageze mu miryango yabo cyangwa ibarera, bakareba ko impamvu zari zatumye bakurwa cyangwa bava muri iyi miryango zidasubira.
Mukantabana Seraphine, Komiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe ati “Kera umwana wese yarererwaga mu muryango. Mu kazi mushinzwe ka buri munsi muharanire ko nta bana barererwa mu bigo by’imfubyi bazongera kubaho. Abafite ababyeyi bazasubizweyo ababyeyi babo babiteho, ababuriwe inkomoko bakirwe n’ababyeyi b’impuhwe, abakuru baremerwe, bafashwe kwitunga.”
Posted on 24 May 2012
Tags: abashinzwe, afite, amazu, ayo, ibibazo, imibereho, mazu, muri, myiza, ntara, Rwanda FARG, Rwanda houses, Rwanda rebuilding, Rwanda vulnerable

Abashinzwe imibereho myiza ku mirenge no ku tugari tw’Akarere ka Nyabihu basabwe gukusanya amakuru ku birebana n’amazu yubakiwe abacitse ku icumu n’abandi bakene ngo azakosorwe ibibazo azaba afite.
Mu nama igamije kubarura amazu y’abacitse ku icumu n’abandi batishoboye yubatswe kuva mu mwaka w’1996-2007 yabereye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 23/05/2012 ,Gihana Regis umukozi muri FARG ushinzwe amacumbi,yatangarije abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku mirenge,ku kagari no ku rwego rw’akarere ka Nyabihu ko ikigamije mu ibarura ry’amazu yubakiwe abacitse ku icumu n’ abatishobyoye muri buri ntara ,ari ukugirango hasuzumwe ibibazo ayo mazu afite ,ibikeneye gukorwa kuri ayo mazu ngo abe yuzuye bityo ba nyirayo bayabemo nta bibazo byo kuvirwa,impungenge ko yasenyuka n’ibindi bafite.
Gihana Regis ushinzwe amacumbi muri FARG avuga ko gahunda yo gusana amazu no gukosora ibibazo azaba afite bizatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2013
Gihana Regis,ushinzwe amacumbi muri FARG yakomeje avuga ko ,gukora iri genzura ry’amazu muri buri Ntara zigize u Rwanda ari icyifuzo cyasabwe na SENA y’ u Rwanda, igasaba Guverinoma ko yasuzuma amazu y’abubakiwe batishobye, barimo abacitse ku icumu rya Jenoside, abimuwe Tanzaniya, n’abandi bubakiwe batishoboye kugira ngo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku tugari no ku mirenge ayo mazu agiye aherereye mo bakurikirane ayo mazu yagiye yubakwa kera, ibibazo afite, imibereho ya ba nyirayo, icyo bayakozeho nk’abagenerwabikorwa, n’ibindi bibazo ayo mazu yaba afite kugirango ayo makuru yose akusanywe, amazu akeneye gusanwa asanwe, akeneye gusakarwa asakarwe, ayasenyutse abe yakubakwa ,afite ibindi bibazo bikosorwe bityo abayatuyemo bayabemo nta kibazo afite kandi nta mbogamizi bibateye.
Iki gikorwa kikaba kizakorwa mu Ntara zose z’igihugu,kikaba cyaratangiriye mu Ntara y’I Burasirazuba ,kuri uyu wa 23/05/2012 kikaba cyakomereje mu Ntara y’I Burengerazuba aho abashinzwe imibereho myiza y’abaturage bo mu tugari n’imirenge igize akarere ka Nyabihu,basabwe kubarura no gukusanya amakuru akenewe kuri ayo mazu, bakaba bayagejeje ku babishinzwe mu minsi itarenze 3 uhereye kuwa 24/05/2012. Nyuma y’ibarura mu Ntara y’I Burengerazuba, iki gikorwa kikazakomereza mu Ntara y’amajyepfo, nyuma mu y’Amajyaruguru nk’uko Gihana Regis yakomeje abitangaza.
Kugira ngo ibikorwa byo kubarura aya mazu n’ibibazo afite bigende neza, inzego z’umutekano nka Police, Ingabo, ubuyobozi bw’akarere bushinzwe imibereho myiza, uhagarariye IBUKA mu karere, n’ubuyobozi muri rusange bukaba bwiyambajwe mu gukora isuzuma ry’amakuru azajya aba yatanzwe n’abashinzwe gukusanya amakuru y’ayo mazu ku rwego rw’utugari n’imirenge. Bikaba biteganijwe ko igikorwa cyo gusana no gukemura ibibazo bazasanga kuri ayo mazu kizatangirana n’ingeno y’imari y’umwaka utaha nk’uko Gihana Regis yabigarutseho.
Posted on 03 May 2012
Tags: abakene, Ibyo, imibereho, inka, karere, ndetse, nyabihu, Rugera, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda cows, Rwanda Nyabihu, Rwanda vulnerable, Shyira, yabo
Kuri uyu wa 30 Mata 2012 mu Karere ka Nyabihu mu mirenge ya Rugera na Shyira hatanzwe inka 42,ku bantu 42 barimo, 21 bo mu murenge wa Rugera na 21 bo mu murenge wa Shyira. Abo bahawe inka barimo abakene batishoboye ndetse n’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA .
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre yasabye abahawe izo nka kuzifata neza kugira ngo zizabafashe kuzamura imibereho myiza y’ubuzima bwabo n’imiryango yabo.
Yongeyeho ko bagomba kuzitaho kugira ngo bazabashe kuzaziturira bagenzi babo igihe inka zizaba zibyaye bityo bibafashe kwiteza imbere.
Shingiro Eugene ,ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu dukesha iyi nkuru,avuga ko bazakurikirana ubuzima bw’ayo matungo ariko anasaba abayahawe kuyitaho bayakorera ibyangombwa byose byatuma atanga umusaruro. Ibyo bikaba birimo kuyakingiza,kuyaha imiti y’inzoka,kuyitaho ahabwa ibyo kurya biyahagije,kororera mu biraro ari nako bisukurwa neza n’ibindi.
Abahawe inka bakaba barishimiye inka bahawe,kuko zizabafasha kwikura mu bukene no kuzamura imibereho y’imiryango yabo,uretse ibyo kandi zikazanabafasha mu mirimo yabo y’ubuhinzi bakoresheje amafumbire.
Posted on 18 February 2012
Tags: ababana, avuga, bwo, guhuma, imibereho, murenge, Mushubi, nbsp, Nyamagabe, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda blinds, Rwanda handicaps, Rwanda social welfare, ubumuga

Ababana n’ubuhumyi bari ku murenge wa Mushubi
Ababana n’ubumuga bwo guhuma batuye mu murenge wa Mushubi akarere ka Nyamagabe, barasaba Leta ko yabagoboka ikabaha imfashanyo kuko bariho mu muzima bubi.
Mukashyaka Elevania, umukecuru ubana n’ubumugaga bwo kutabona avuga ko bwamuziye ari umwana arabukurana. Avuga ko imibereho yabo itameze neza ngo kuko n’ubufasha bw’umurenge bwabagobokaga butakiboneka. Akaba asaba ko batatereranwa
Mu murenge wa Mushubi habarirwa ababana n’ubumuga bwa guhuma batari bake. Eugenie Dusingize ari muri komite ishinzwe gukurikirana ubuzima bw’ababana n’ubumuga mu karere ka Nyamagabe, avuga ko ubu hamaze kubarurwa abagera ku icumi ariko imibare ngo igenda yiyongera uko bwije n’iko bukeye.
Dusingize avuga ko buri gihe baza ku murenge ku girango barebe ko hari icyo bafashwa kijyanye n’imibereho.
Nkurunziza Bernard ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mushubi, avuga ko mu bushobozi bucye bw’umurenge bagerageza ku bafasha kubona ibibatunga mu gihe byabonetse cyangwa bakabashakira imiryango ifasha abababaye ikabahuza.
Posted on 06 February 2012
Tags: abana, amateka, girinka, good, health, imibereho, inyuma, Inzu, iyo, kuko, mbere, nzu, program, uko
Abasigajwe inyuma n’amateka bemeza ko hari itandukaniro rigaragara cyane ugereranyije imibereho yabo mbere ya 1994 na nyuma yaho kuko bavuye mu buzima budakwiye umuntu uriho bakaba babayeho ubuzima bwiza.
Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke kuri uyu wa kane tariki ya 02/02/2012 bavuga ko mbere babaga mu nzu za nyakatsi zidafite shinge na rugero, bakarara hasi mu ivumbi nta kintu cyo kwiyorosa, none ngo ubu babaye Abanyarwanda kimwe n’abandi, batuye mu nzu z’amabati, Nk’uko bakomeza babivuga uyu munsi ntibakirara hasi basigaye barara kuri matola bakiyorosa ibiringiti…
Muhimpundu Francoise ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, iyo ugeze iwe uhasanga inzu y’amatafari ya rukarakara iteye umucanga isakajwe n’amabati. Wakirwa n’abana bakeye ku isura bambaye imyenda imeshe kandi yo mu mangazine. Iyo urebye inyuma y’inzu ubona ikiraro kirimo inka y’inzungu. Uwo mubyeyi w’abana babiri avuga ko we nta kibazo cy’imibereho afite kuko iyo nka yahawe muri gahunda ya Girinka ikamwa litiro zirindwi ku munsi akabasha kubona amata y’abana, amafaranga yo gukemura ibibazo byo murugo ndetse n’ifumbire y’imborera yo gufumbira isambu ikikije urugo rwe.
N’ubwo Muhimpundu yateye imbere mu mibereho ye kubera inka yahawe muri gahunda ya Girinka, bagenzi be na bo bifuza gutera ikirenge mu cye borozwa kugira ngo babone amafaranga ndetse n’ifumbire barusheho kubaho neza.
Kubera gutura mu gishanga, Leta irimo kububakira inzu z’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni n’ubwiherero bazimukiramo mu minsi ya vuba kuko zirenda kuzura. Izo nzu zose uko ari eshanu zizaba zifite sima mu nzu n’amashanyarazi aho ashobora kugera nk’uko biteganyijwe.
Posted on 31 January 2012
Tags: ababyeyi, abadepite, abaturage, fighting malnutrition, imibereho, imirire, kandi, kurwanya, mibi, Musanze, myiza, nbsp, social welfare

Mu muganda w’impera z’ukwezi kwa Mutarama 2012, mu karere ka Musanze, murenge wa Cyuve, mu kagali ka Cyanya, hahomwe amazu 14 abadepite bubakiye abatishoboye ndetse banashyikiriza abandi baturage batishoboye inka 14 zizabafasha kuryanya imirire mibi.
Abaturage bashimye ibikorwa by’abadepite byegera abaturage kandi bagahura nabo mu kubafasha kuzamura imibereho. Abo baturage bavuga ko guhura n’intumwa za rubanda mu bikorwa by’umuganda bituma baganira bakungurana ibitekerezo bikorohera n’intumwa za rubanda gutumikira abaturage no kubahwitura.
Abaturage bashima Perezida Kagame wazanye gahunda yo kurwanya ubukene abaturage babigizemo uruhare bihutisha iterambere.
Kabalisa Evariste, Vice Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yavuze ko inka zatanzwe zaguzwe n’abadepite mu kwifatanya n’abaturage kubageza ku iterambere n’imibereho myiza kandi gahunda yabo ikaba ijyanye no kurwanya imirire mibi no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Mu biganiro bya nyuma y’umuganda, abana bahawe amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Minisitiri w’ibikorwaremezo, Eng. Nsengiyumva Albert, yashishikarije ababyeyi kumva ishingano bafite mu kwita ku mirire myiza y’abana bahabwa indyo yuze kugira ngo bakure neza kandi bashobore no gutekereza neza.
Minisitiri Nsengiyumva yibukije ababyeyi ko imirire mibi itadindiza umwana mu gukura gusa ahubwo ko inadindiza umwana mu mitekerereze. Aha yavuze ko mu Rwanda imirire mibi idaterwa n’ibura ry’ibiryo ahubwo ko ari umubenyi bucye bw’ababyeyi.
Umurenge wa Cyuve ni umwe mu mirenge year cyane ariko ugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi. Mu mwaka wa 2011uyu murenge wagaragayemo umubare munini w’abana bafite ikibazi cy’imirire mibi.