Abaturage bo mu tugari twa Buhoro n’Agasharu bavuga ko bagiye gutera ibiti ku bwinshi imbere y’amazu yabo, kugirango bizajye bigabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo. Iki cyemezo bagifashe nyuma y’uko imvura ivanze n’umuyaga bibasenyeye amazu ndetse na hegitari zigera kuri 23 z’urutoki rw’abo baturage zikahangirikira.
Abo baturage babwiye abakozi ba minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi babasuye ku itariki 28/3/2012 ko bagiye gukaza umurego mu kongera ibiti byinshi aho bitari, dore ko menshi mu mazu yasenyutse asa n’ari ku gasozi ku buryo nta biti bihari byatangira umuyaga.
Bavuga ko kuba amazu yabo yarasenyutse mu cyumweru gishize byabaye nko kubahwitura kugira ngo bakore ibyo batahaga agaciro.
“Ubundi umuntu yibuka gukinga ari uko yibwe. Natwe rero ntitwanatekerezaga ko hari umuyaga ushobora kuza ukadusenyera bene aka kageni…ubwo tumenye ko umuyaga ubugiramo uruhare, tugiye kuwuhagurukira byanze bikunze” uku niko umwe muri abo baturage yabisobanuye.
Umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi. Ntaribi Theogene, yavuze ko minisiteri y’imicungire n’ibiza ifite amabwiriza y’uko abaturage muri buri ntara bajya bubaka hakurikijwe imiterere y’intara batuyemo.
Yagize ati “Hari nk’ahantu usanga hakunze kuba inkangu, cyangwa kakaba ari agace karangwamo umuyaga ukomeye cyangwa se ibindi biza bitewe n’agace. Ayo mabwiriza asaba ko mu gihe umuntu yubaka ahantu agomba kubanza kwiga ibyo byose kugira ngo yubake inzu ishobora kubyihanganira”
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ku ikubitiro yatabaye abo baturage ibaha amabati yo gusakara kuko amazu amwe ibisenge byayo byari byagurutse. Mu turere twa Kayonza na Rwamagana, iyi minisiteri yatanze amabati agera ku 3253 ku bantu bari basenyewe n’imvura n’umuyaga.
Abaturage bahawe ayo mabati bavuga ko bayishimiye cyane ndetse “binarushaho gutuma bongerera icyizere leta kuko babonye ko izirikana abaturage bayo” nk’uko babyivugiye.
