Posted on 29 July 2012
Tags: gutuzaabaturagekumidugudukukongousangahariahobagiyebadohokaabaturagebakababashoborakubaca, ibiroby, Ibiumukoziw, imidugudubyo, imirenge, karerekaNyamashekeburasabwagushyiraingufu, rihumyebakubakaahatemewe, Rwanda habitation, Rwanda Nyamasheke, Rwanda program, Rwanda villages, ubutaka, Ubuyobozibw, utugarin
Ubuyobozi bw’imirenge, utugari n’imidugudu byo mu karere ka Nyamasheke burasabwa gushyira ingufu mu gutuza abaturage ku midugudu kuko ngo usanga hari aho bagiye badohoka abaturage bakaba bashobora kubaca mu rihumye bakubaka ahatemewe.
Ibi umukozi w’ibiro by’ubutaka, Musabyemariya Ancile yabisabye abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge ari nabo bashinzwe gukurikirana imiturire mu mirenge ubwo bari mu nama n’abashinzwe ubuhinzi ku karere ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Musabyemariya yanenze abayobozi bamwe na bamwe badohotse mu gutuza abaturage ku midugudu ubu bakaba bagenda bubaka ahatemewe, akaba yabasabye gukurikirana inyubako zigenda zizamurwa hirya no hino mu tugari ahataragenewe guturwa bafatanije n’abayobozi b’imidugudu.
Abayobozi basabwe gushishikariza abaturage gutura ahagenewe kubakwa ku midugudu, abasaba gutera ibiti ku mihanda inyura muri iyo midugudu ngo kuko ibi biti bizatuma abaturage batarengera imihanda.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yavuze ko abaturage bakwiye kumva ko bagomba kuva ahantu batuye hadakwiriye maze bakajya gutura ku midugudu, bityo bakabona uko bagezwaho ibikorwa remezo by’amajyambere.
Kubwe, ngo abayobozi barasabwa gusobanurira abaturage ibyiza byo butura ku midugudu bakumva impamvu yo kujya guturayo, ndetse hagafatwa n’izindi ngamba ziganisha ku gutuza abaturage ahantu hakwiriye.
Abaturage batuye ahantu hafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza nabo ngo barasabwa kuhimuka bagatuzwa ahafite umutekano.
Kugeza ubu mu ngo 73,528 ziri mu karere ka Nyamasheke, ingo 39,897 zituye ku midugudu.
Posted on 09 February 2012
Tags: Burera, imikorere, imirenge, imwe, inkeragutabara, iyo, karere, muri, ngo, policies, security, uburyo
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko imikorere y’inkera gutabara igiye kuvugururwa nyuma yo kubona ko uburyo zari zisanzwe zikoramo burimo ibibazo.
Icyo cyamezo cyafashwe ubwo habaga inama y’umutekano y’akarera ka Burera tariki ya 02/02/2012.
Muri iyo nama bemeranyijwe ko hagiye gushakwa uburyo imikorerere y’inkeragutabara yaba imwe mu karere kose, Kuko ngo ubundi buri murenge niwe wishyiriragaho gahunda y’imikoranire nazo.
Hari n’imirenge imwe nimwe itari yarashakiye impuzangano (uniformes) izo nkeragutabara, kuburyo umuntu atabasha kuzitandukanya n’abandi bantu basanzwe. ibyo byose ngo byatezaga ikibazo kuburyo iyo habaga ubujura hari igihe abaturage bavugaga ko inkeragutabara zabigizemo uruhare.
Zadohotse ku nshingano zazo
Abayobozi b’imirenge bari bitabiriye iyo nama bagaragaje uburyo zimwe mu nkeragutabara zikorera mu mirenge yabo zituzuzaga inshingano zazo zo kurinda umutekano mu dusantere dukorerwamo ubucuruzi.
Uwamahoro Julienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera yavuze ko inkeragutabara zarindaga mu gasantere ka Gahunga zatangiye zikora neza ariko nyuma ziza guteshuka.
Agira ati “ batangiye barinda iyo santere ari 18 biza kurangira ari bane gusa kuko baje kubigira business”. Akomeza avuga ko santere ya gahunga ari nini kuburyo abantu bane batari kuyirinda ngo bayishobore.
ibyo byatumye abajura batera muri ako gasantere babomora inzu y’umuturage batwara amamashini yose adoda yakoreshaga. Maze uwo muturage arihisha izo nkeragutabara. Uwamahoro avuga ko kuba barazirihishije bagendeye ku masezerano bagiranye.
Agira ati “ twasezeranye ko nibazajya bibwa bazajya bariha ibyo bibwe byose”. Akomeza avuga ko buri muryango ucururizwamo muri ako gasantere utanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000frws) buri kwezi. Yongera ho ko kuba barabonaga amafaranga menshi aribyo byatumye babigira business.
Icyo kibazo cy’ubujura kandi cyanagaragaye mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera aho abajura bateye imwe mu masantere yo muri uwo murenge barahiba, Maze inkeragutaba zaharindaga ziriruka bituma bazifata barazifunga bakeka ko arizo zahibye.
Uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Burera witwa Hitimana Filipe avuga ko ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara byatewe n’uburangare. Gusa ariko ngo ikibazo cy’agahimbaza musyi nacyo ngo n’ingorabahizi, akaba yizeza ko bizahinduka mu gihe bazaba bafite imikorere ihamye.
Zaraduhaye Joseph umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, afatanyije n’abashinzwe umutekano muri ako karere basabye Hitimana kuba imboni z’inkeragutabara, Aho agomba kubaba hafi akagenzura imikorere yazo mu mirenge zikoreramo.
Basabye kandi imirenge ifite inkeragutabara zidafite impuzangano (uniformes) ko mugihe kingana n’ukwezi bagomba kuba bazibashakiye.
Ikindi ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwavuze ni uko bugiye kureba uburyo inkerabgutabara muri ako karere hose zigira imikorere imwe aho kubiharira imirenge gusa.