Tag Archive | "imitungo"

Rwanda | Kayonza Imiryango irera abana

Rwanda : Kayonza: Imiryango irera abana b’imfubyi za Jenoside irasabwa kutabarira imitungo yitwaje ko ibarera

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Imiryango irera abanaImiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside irasabwa kutigwizaho imitungo abo bana basigiwe n’ababyeyi babo yitwaje ko ibarera. Imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside ikunze gukoreshwa nabi, ngo ni amasambu n’amazu.

Tariki 22/06/2012, akarere ka Kayonza kibutse abarwayi n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bishwe mu gihe cya Jenoside. Kagimbura Ndeze Jean Baptiste uhagarariye imiryango ifite abayo biciwe i Rwinkwavu muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  yavuze ko bimaze kugaragara ko hari imwe mu miryango yagiye yigwizaho imitungo y’abana b’imfubyi ikayikoresha nabi kandi ari yo igomba kuzabeshaho abo bana mu minsi iri imbere.

Yasabye ko imiryango yagiye ikora amakosa nk’ayo yakurikiranwa kugira ngo imitungo y’abo bana b’imfubyi igaruzwe mu maguru mashya, anashishikariza indi miryango ifite abana irera kwirinda gukora amakosa nk’ayo.

By’umwihariko icyo kibazo ngo gikomereye abana bagiye basigara badafite umubyeyi n’umwe, kuko ari bo bagomba kwiyubakira ubuzima bwabo bw’ahazaza. Imitungo bagiye basigirwa n’ababyeyi babo ngo ni yo igomba kubafasha, haba mu kurihira amashuri barumuna babo, no kwiteza imbere mu buryo busanzwe nk’uko Kagimbura akomeza abivuga.

Cyakora nubwo ngo hari aho icyo kibazo cyagaragaye, nta mibare ntakuka y’imiryango yaba yarakoze ayo makosa yari yamenyekana. Gusa abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kujya bakurikirana neza imiryango yakiriye abana b’imfubyi za Jenoside kugira ngo hamenyekane niba iyo miryango itarabakiriye igamije kubarira imitungo.


Kwishyurwa imitungo kubayangirijwe

Rwanda | Ngoma: Kwishyurwa imitungo kubayangirijwe ni umusanzu kubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Kwishyurwa imitungo kubayangirijwe

Abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, barasanga kwishyurwa imitungo kubyabo byangijwe mu gihe cya Genocide byarushaho  gutuma ubumwe n’ubwiyunge bugerwaho mu Rwanda.

Ibi abarokotse genocide  bo mu kagali ka Birenga umurenge wa Kazo akarere ka Ngoma, babitangaje  mu ntangiriro z’uku kwa gatanu 2012 ubwo  guverineri w’intara  y’iburasirazuba Odette Uwamariya  yifatanyaga n’abaturage b’aka kagali mu muganda wo kubakira abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi amazu yasenyutse agiye kubagwaho.

Nkuko umwe muri bo abisobanura ngo imibereho mibi kubarokotse genocide ishobora  kubangamira ubumwe n’ubwiyunge  kuko iyo ubuzima bubananiye kandi wenda hari uwari ufite urugo rukomeye bituma yibaza byinshi ku cyatumye amera atyo.

Yabivuze muri aya magambo” Ibaze nk’umuntu uba munzu irara imuvira kandi yari afite inzu imeze neza bakayisenya.Turasaba leta ko yadufasha imitungo yacu ikishyurwa kuko nibyo bizatuma abatishoboye benshi bagabanuka kuko natwe twari ufite imitungo.”

Uku kutishyurwa ku bangirirjwe ibyabo muri genocide byagarutsweho n’uhargarariye AVEGA mu murenge wa Kazo Nyiradende Ignacienne aho yasabye ko ubuyobozi bwabafasha mu kwishyura imitungo yabo ku bayangirije.

Muri uyu muganda umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko leta itazatererana abacitse ku icumu ahubwo ko izabafasha uko ishoboye. Mu gushyigikira kubakira abacitse ku icumu Uwamariya  mu izina ry’intara yatanze cheki y’amafaranga ibihumbi 600 y’ u Rwanda.

Mu Rwanda ubwo hacibwaga imanza za Gacaca hanabaruwe imitungo yangiritse ndetse n’abayangirije bategekwa kuyishyura.Abarokotse genocide mu Rwanda bavuga ko igikorwa cyo kwishyurwa kigenda gahoro.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia