Tag Archive | "impande"

Rwanda | Nyamasheke: EMLR irarega abaturage kuyirengera.

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,



Itorero metodisite libure mu Rwanda (Eglise méthodiste libre au Rwanda) rirarega abaturage barituriye ko bakomeje kurirengera, aho bagenda bubaka basesera mu isambu yaryo iherereye mu kagari ka Kibogora mu murenge wa ko muKanjongo, ahanubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora.

Nyuma yo kugeza ikibazo ku buyobozi bw’akarere, akarere kohereje ikipe ijya kureba uko ikibazo kimeze ku itariki ya 16 Gashyantare 2012, maze iyo kipe yemeza ko uburengere bugaragara, inasaba ko hazabaho inama ihuza abarengereye, abahagarariye EMLR ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bakumvikana uko ikibazo cyakemuka ku buryo burambye.

Iyi kipe ngo yashingiye ku gishushanyo cy’ubutaka EMLR yahereweho iyi sambu cyo mu mwaka wa 1974, maze yemeza ko abaturage bagiye barengera bubaka ibikoni ndetse n’ubwiherero mu isambu ya EMLR.

Ikibazo cyabo ni icya cyera.

Nk’uko byavugiwe mu nama yahuje impande zombi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ku mugoroba wo ku itariki 28/3/2012, ngo iki kibazo cy’abaturage barengera isambu ya EMLR yubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora ni ibyo mu myaka ya 1982 ngo kuko bigeze kubibazwa bagasaba imbabazi bakaza kuzihabwa mu mwaka wa 1986, aya masezerano atanga imbabazi buri wese agumana aho yatwaye ariko akabuzwa kongera kurengera akaba yarasinyweho n’uwari burugumesitiri wa komini Kirambo Mayira Mathias, konseye wa Segiteri Tyazo Sekaziga Pierre ndetse n’abari bahagarariye impande zose.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanjongo, Mugabo François yavuze ko habayeho ikibazo cy’uburangare ku buyobozi bwa kera mu gukemura iki kibazo, ndetse anashinja EMLR kuba batarashyize imbaraga mu gukurikirana ikibazo cy’ubutaka bwabo.

Mugabo yavuze ko impande zombi zikwiye kumvikana uko zakemura ikibazo ku buryo burambye ku buryo ubutaka bwa EMLR butazongera kurengerwa.

Impande zombi zahuriye ku muti umwe.

Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke yavuze ko kuva abaregwa kurengera bemera icyaha kandi bakagisabira imbabazi hakwiye kubaho kumvika ku muti w’ikibazo.

Impande zombi zumvikanye ko abarengereye bazishyura amafaranga ahwanye n’aho bubatse amazu yo gucururizamo ariko utuzu twubatse mu mukingo tugakurwaho maze abo baturage bakahubaka urukuta rw’amabuye ngo batazongera kuharenga basatira ubutaka bwa EMLR.

Ikipe yize ku kibazo cy’uburengere bw’ubutaka bwa EMLR ikaba yahawe abantu bahagarariye impande zombi, abarega n’abaregwa ngo bazafatanye mu kugena uko amafaranga umuntu wese azishyura angana bitewe n’ubutaka yarengereye, ikaba igomba kuzatanga umwanzuro bitarenze tariki ya gatanu mata 2012.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia