Abaturage bahahira mu isoko rya Kayonza baravuga ko ibiciro by’ibiribwa byuriye kubera iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.
Ibi babivugira ko bimwe mu biribwa bahahira muri iri soko byahise byiyongeraho amafaranga ari hagati ya100 na 50, ukurikije uko babiguraga icyumweru kimwe mbere ya Noheri.
Mukakalisa Claudine umwe mu bahahira muri iri soko, avuga ko ibiribwa byazamuye ibiciro ari ibisanzwe bikoreshwa cyane mu minsi mikuru. Yagize ati “Nk’ubu igitoki twaguraga ibihumbi bibiri ntibatinya kukubwira ngo ni 2500, inyama ni uko, ibirayi ni uko, mbese byatuyobeye”
Abacururiza muri iri soko bavuga ko kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa kenshi biterwa n’ubwinshi bw’abantu baba bakeneye ibyo biribwa, ngo bigatuma nabo bagerageza kuriza igiciro gato kugira ngo babone amafaranga yo gusoza umwaka.
Umwe mu bacuruzi b’inyama mu isoko rya Kayonza yagize ati  “Urabona hari igihe tubaga inka tukayimarana iminsi itatu, ine, itanu, rimwe na rimwe n’icyumweru kikaba cyashira zikadupfira ubusa. Ariko ku mu minsi nk’iyi ngiyi, tuba dufite abaguzi benshi, nawe urumva ko tuba tugomba gushaka uko tuzarya ubunani neza”
Abahahira muri iri soko rya kayonza bavuga ko hari hakwiye kujyaho urwego ruhoraho rugenzura abacuruzi buri gihe kugira ngo batitwaza iminsi mikuru bagashakira inyungu z’ikirenga mu baguzi.
