Urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe riharanira guteza imbere imikino n’imyidagaduro mu karere ka Ngororero rimaze igihe gito rivutse ryatangiye ibikorwa byo gufasha mu kubakira abatishoboye batuye mu murenge wa Ngororero ari naho icyicaro cyaryo giherereye.
Mu karere ka Ngororero hagaragara ukutitabira imikino haba kubantu bakuru ndetse no ku rubyiruko bitewe ahanini no kutagira ibikorwa remezo nk’ibibuga by’imikino itandukanye. Mu rwego rwo gushishikariza abatuye aka karere kwitabira sport no gukora ubuvugizi mu gukwirakwiza ibibuga hirya no hino, urubyiruko rwo muri aka karere rwishyize hamwe maze rushinga ishyirahamwe ryitwa Ngororero Sport association.
Nkuko umuyobozi w’iri shyirahamwe bwana Habarurema Vincent de Paul akaba asanzwe ari n’umukozi w’akarere ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko yabidutangarije kuri uyu wa 24/8/2012, ubwo twabasangaga aho bubakiraga umukecuru usanzwe abana n’abuzukuru be munzu ntoya kandi bigaragara ko ishaje, ngo urwo rubyiruko rwasanze nyuma yo gukora imikino itandukanye rugomba no gufasha Leta byumwihariko akarere kabo kugera kuntego kiyemeje, bityo bakaba bariyemeje kubakira umwe mubakene bategereje kubakirwa n’akarere.
Habarurema avuga kandi ko kubera ko bamaze igihe gitoya batangije iryo shyirahamwe batangiriye ku mukino w’umupira w’amaguru ndetse n’uwintoki witwa baskeball ariko bakaba bazakomeza kwagura no muyindi mikino itandukanye. Barigiriki Bonifirida w’imyaka isaga 90 nubwo atibuka neza igihe yavukiye, yatugaragarije ibyishimo by’uko yabonye abantu bamukunda kandi ari abana bato maze avuga ko abasabira umugisha ndetse ngo kuva bariyemeje kumwubakira inzu yisanzuye afite n’icyizere ko azabona n’inka yo kumukamirwa nkuko yabigaragaje mu magambo ye.
Perezida w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Ngororero Biseruka Robert avuga ko imbaraga urubyiruko rufite ruzazikoresha mu kubaka igihugu hatezwa imbere ibyagirira abaturage akamaro kandi ngo bakazajya babikora bifashishije imikino itandukanye. Iryo syirahamwe rimaze gusa amezi 2 rikaba rimaze kugeza ku banyamuryango 40.

