Tag Archive | "iterambere"

Mu rwego rwo kuzamura

Rwanda : Mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’imiryango no guteza imbere ubuzima,umuryango APPROFAPER watanze inka 36 n’imigina y’ibihumyo ku miryango y’ababana n’ubwandu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage

Inka 36 zifite agaciro ka 10.692.000 nizo zahawe Asosiyasiyo zigizwe n’abantu  babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mirenge ya Mukamira, Jenda, Karago na Kintobo. Buri Asosiyasiyo yagiye ihabwa inka 3 mu rwego rwo kuyifasha kwizamura, kwikura mu bukene no kuvugurura imibereho y’ubuzima bw’abanyamuryango bayo. Uretse inka uyu muryango APPROFAPER” Association Pour la Promotion des Foyers Améliorées et la Protection de l’Environnement » watanze, wanahaye Asosiyasiyo zimwe na zimwe imigina y’ibihumyo izabafasha mu iterambere no kuvugurura imirire n’imibereho yabo nk’uko Shingiro Eugene umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabidutangarije.

Umuyobozi wa APPROFAPER Gapira Faustin, yatangaje ko izi nka zatanzwe mu rwego rwo guteza imbere imiryango y’ababana n’ubwandu n’indi miryango ndetse no kugira ngo bazabyaze umusaruro izi nka bavugurure imibereho yabo, imirire, n’ibindi. Izi nka kandi zikaba zaratanzwe no muri gahunda ya Girinka nk’uko Shingiro yabigarutseho.  Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza, kugira ngo zizatange umusaruro kandi zibageze ku rwego rushimishije rwo kuvugurura imibereho yabo biteze imbere bikure mu bukene.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, yashimiye cyane umuryango APPROFAPER ku ruhare wagize mu guteza imbere imwe mu miryango yo mu karere ka Nyabihu uyiha inka zizayifasha mu kwiteza imbere no kuvugurura imibereho yari isanzwe ibayeho bikarushaho kuba byiza. Twahirwa Abdoulatif, yasabye APPROFAPER gukomeza gukora n’ibindi bikorwa by’iterambere mu karere ka Nyabihu kugira ngo abaturage barusheho kuzamuka batere imbere kuko n’igihugu kizaba gitera imbere muri rusange.  Uyu muhango wo gutanga izi nka mu karere ka Nyabihu wabaye kuwa 11 Nyakanga 2012.

 

 

m_Rilima Croix Rouge 2

Rwanda | Rilima: Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza abaturage kugira akarima k’igikoni

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bakanguriye abaturage bo mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera igikorwa cyo kubaka akarima k’igikoni muri gahunda yayo yo gukangurira abaturage kwiteza imbere hagamijwe iterambere rirambye.

Rwanda | Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise, Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera yasobanuye ko nk’umufasha wa Leta, agasozi indatwa kari muri gahunda Croix-Rouge y’u Rwanda yashyize mu mihigo yayo.

Ati “bigamije kuzamura umuturage bakamugeza ku iterambere rirambye umuturage na we yagizemo uruhare,  cyane ndakangurira abaturage kugira isuku bakora  neza imisarane bakayigirira isuku, bakanakoresha kandagira ukarabe mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda”.

Yasobanuye ko abaturage bahawe imirama y’imboga mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi. Yavuze kandi ko hatanzwe inkwavu zigera kuri 240 ku batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kwikemurira ibibazo nko kwigurira ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé). Yavuze kandi ko abaturage bagomba kwitabira guhinga imbuto ku buryo buri rugo ruzajya rugira nibura igiti kimwe cy’imbuto.

Rwanda | Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise ahamya ko intambwe imaze guterwa ishimishije kuko abaturage bamaze kumva ko na bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakagira uruhare mu kwizamura bityo bakazagera ku iterambere rirambye rigamijwe.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rilima, Umugwaneza Diane, yashimiye ubufatanye bwiza Croix-Rouge y’u Rwanda ifitanye na Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ iki gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni kije gufasha abaturage kwiteza imbere, ndashimira Croix-Rouge y’u Rwanda ibyo imaze kubagezaho birimo gutoza abaturage isuku ndetse no koboroza amatungo”.

Nyirimanzi Vincent umwe mu bafashijwe kubaka akarima k’igikoni yashimiye cyane ubufasha bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda. avuga ko bigishijwe, bagirwa inama bahabwa amatungo ndetse n’imbuto.

 


Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Rwanda : Nyamasheke: Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa ku bafite amikoro make mu kubaka isoko rya Rwesero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa mbere tariki ya 28/05/2012, abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Rwesero bagiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere igamije kubamenyesha ko aho bacururiza bahatijwe mu gihe gito bagomba kuzimukira ahazubakwa isoko rya Kijyambere. Aba bacuruzi batijwe n’akarere aho bacururiza ubu nyuma yo gusenyerwa aho bakoreraga kuko hari kunyuzwa umuhanda.

Nyamasheke Abacuruzi barasaba ko hazatekerezwa

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yagize ati: “mucururize aha ariko muzi ko ari agateganyo kuko hatazasubizwa isoko ahubwo rizimurwa hakajya ikindi gikorwa cy’iterambere.”

Rugamba Innocent, umuyobozi wungiririje w’abacuruzi bakorera muri santere ya Rwesero yashimiye akarere kuba karabatije aho baba bakorera nyuma yo kwimurwa n’umuhanda uri gukorwa. Yababwiye kandi ko basanzwe babizi ko bazimuka bakajya mu isoko rishyashya rizubakwa, gusa yasabye ko bazatekerezwaho mu gihe cyo kubaka iri soko.

Rugamba yasabye ko muri iri soko hazashyirwamo ibyumba biciriritse bigenewe abacuruzi bo ku rwego rwo hasi, anasaba ko abacuruzi bazahabwa ibibanza bakishyira hamwe bityo bakubaka inyubako bagatanga umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zo kubaka iri soko.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, yijeje aba baturage ko ibyo byose bizigwaho kandi bizahabwa agaciro mu gihe hazaba hubakwa iri soko.

Bahizi yashimiye kandi aba bacuruzi ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere ndetse bakaba banitabira gahunda za leta zitandukanye.


 

 

 

Rwanda | Ngoma: Baravuga ko iterambere iwabo rigenda biguruntege

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abatuye mu kagali ka Kinyonzo, umudugudu w’amabumba n’ahitwa Tunduti umurenge wa Kazo baravuga ko basigaye inyuma cyane mu bikorwa by’iterambere mu buzima ndetse n’uburezi.

Aba baturage bavuga ko bivuza kure nko muri kilometro zigera ku icumi, bakaba abana babo bakora kilometro zigera kuri umunani bajya kwiga,hakiyongeraho ikibazo cy’amazi aho hari abivomera ayasa nabi kuko amazi meza ari nko muri kilometro enye.

Kubwaba baturage bavuga ko iterambere baryumva batyo ariko k obo ntacyo babona kibageraho.

Umwe mu batuye muri iyi midugudu witwa Jen de dieu twaganiriye yavuze ko kuvakera yabyiruka abona aho yavukiye ntagihinduka ku iterambere mu bikorwaremezo yaba kwegerezwa poste de santé cyangwa guhabwa amazi hafi.

Mungaruka Jen de Dieu avuga abona kuri iki kibazo avuga ko hari abantu batari bake batazi gusoma no kwandika muri uyu mudugudu kuko amashuri yari kure yabo (8km)

Yagize ati”Icyo dukeneye  cyane  ni poste de santé kugirango yuzuzanye n’intego za mutuweri zo kwivuza neza,maze natwe tugire ubuzima bwiza. Hari abarindira kuremba ngo bajye kwa muganga kuko haba ari kure.”

Kuruhande rw’ubuyobozi ubuyobozi bwakarere ka Ngoma buvuga ko uwo mudugudu watangiwe kwegerezwa ibikorwa remezo nk’amashuri,aho kugeza ubu hagiye kuzura amashuri atandatu.

Aha hantu havugwa iterambere ko ritinda kubageraho uretseinsengero n’imihanda ntakindi kintu cyahagaragaraga muminsi yashize cy’igikorwaremezo. Amashuri agera kuri atandatu nayo amaze kubakwa muri uyu mwaka kubufatanye na  abaturage na leta.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia