Posted on 16 August 2012
Tags: Amajyaruguru, ibikorwa, Intara, iyi, Kabagamba, Kamugeni, midugudu, murenge, muri, Rwanda development, Rwanda habitation, Rwanda Northern, Rwanda province, Rwanda villages, Ryambungira

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Deogratias Kabagamba aravuga ko imidugudu ya Ryambungira na Kamugeni mu karere ka Musanze itanga icyizere cy’ejo hazaza heza, bitewe n’ibikorwa bitandukanye byashyizwe muri iyi midugudu yari ikennye kurusha iyindi.
Umudugudu wa Ryambungira mu murenge wa Shingiro na Kamugeni mu murenge wa Kimonyi yari ikennye cyane. Nyamara ibikorwa byo gutanga inka ku batuye iyi midugudu, kuhakora imihanda, kubaka za biogas n’ibindi ngo byaba byerekana ko iyi midugudu ishobora kuzaba yihagazeho mu bihe biri imbere.
Kuri uyu wa 14/08/2012 Kabagamba yagize ati: “iyi midugudu ishobora kuzaba iruta imwe mu mijyi mito tubona mu gihugu mu gihe ibikorwa byakomeza gutera imbere ku rugero rwiza”.
Mu bindi bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu muri gahunda y’amajyambere akomatanyije twavuga nko kuhatera ibiti bivangwa n’imyaka, kubaka za rondereza zo mu makoro, kuhubaka igikumba cy’inka ndetse n’ibindi.
Abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze, bavuze ko ibikorwa by’umushinga w’amajyambere akomatanyije (IDP) mu murenge wa Shingiro na Kimonyi bigenda neza, gusa akarere gasabwa gukomeza kubikurikirira hafi.
Posted on 15 August 2012
Tags: abana, Bambino, bana, Hotel, iyi, mikino, muri, ngo, Rwanda bambino, Rwanda caring, Rwanda children, Rwanda hotel, Rwanda Rwanda, Rwanda talents, ubumuga, umwana

Abana bagiye gutezwa imbere hifashishijwe imikino
Ubuyobozi bwa hotel Bambino buravuga ko burimo gutegura amarushanwa y’abana binyuze mu mikino itandukanye, hagamijwe kwita ku bana cyane cyane bibanda ku bana badafite amikoro ndetse n’ababana n’ubumuga.
Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hirya no hino hari abana bakomeje kwiyongera mu mihanda rimwe na rimwe bakabiterwa n’uko baba batabonye impanuro z’ababyeyi, hotel Bambino ivuga ko ishaka kugira uruhare rugaragara mu kwita kuri aba bana bakomeje kwirukira mu muhanda.

Abana bose baba ababana n’ubumuga cyangwa abazima bazajya bahabwa amahirwe muri iyi mikino
Mukamusoni Sylvie umuyobozi wa hotel Bambino, avuga ko bateganya gukorana n’ibigo bisanzwe byita kuri aba bana bo mu muhanda, ndetse n’abantu cyangwa ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kugirango bajye bazanwa kuri hotel Bambino mu mikino itandukanye.
Muri iyi mikino hazajya hatangwamo ibihembo ku bana bazajya bayitabira. Ibi kandi ngo bizanafasha kumenya impano umwana aba yibitsemo bityo afashwe mu kuyizamura, ngo kuko akenshi ukunze gusanga muri ibi bihugu byacu umwana bamuhitiramo ibyo agomba kuzakora, nyamara umwana ariwe wakagize uruhare mu kugaragaza ibyo ashoboye bityo akabifashwamo.
Mukamusoni umuyobozi wa hotel Bambino avuga ko iyi hotel ijya kujyaho ngo n’ubundi yari igamije guteza imbere imibereho myiza y’umwana, ariko izi ntego ntirazigeraho ubu ngo nibwo yifuza ko zajya mu bikorwa.
Agira ati “Bambino n’izina ry’igitariyani risobanura umwana, niyo mpamvu twatangije iyi hotel kugirango abantu bajye baza kuharira baze kuhanywera ariko dushaka ko bajya bahazana abana bato kuhakinira bakanahungukira byinshi”
Muri hotel Bambino hasanzwe habera imikino y’abana mu gihe cy’ibiruhuko, ariko ubu noneho ngo bigiye gushyirwamo imbaraga kugirango umwana w’umunyarwanda ajye abasha kugaragaza impano ye akiri muto.
Biteganyijwe ko abazitabira iyi mikino, bazayitangira tariki ya 26/08/2012, hakaba hateganyijwe ibihembo bitandukanye ku bana bazayitwaramo neza.
 Â
Posted on 03 July 2012
Tags: bafite, Biringaga, Cyeza, inkoko, isoko, iyi, korora, nbsp, Rwanda, Rwanda cooperative, Rwanda development, Rwanda Livestock, Rwanda Muhanga, umusaruro, umushinga
Abagize Koperative Duhugurane-Biringaga, ifite umushinga wo korora inkoko, ikorera mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga, baravuga ko mu kwezi kumwe n’igice bamaze batangiye korora, babona uyu mushinga uzatanga umusaruro uhagije.
Ariko ngo bafite impungege z’aho bazajya bagurirshiririza umusaruro uzajya uva muri ubu bworozi bwabo.

Iyi koperative imaze ukwezi kumwe n’igice itangiye umushinga w’ubworozi bw’ inkoko zitanga amajyi. Bakurikije uko babona ubworozi bwabo buhagaze, bavuga ko nta mpungenge bazabona umusaruro uhagije. Cyakora ubu ngo bafite impungenge zo kuzabura isoko ry’umusaruro bazabona mu minsi iri imbere.
Mu mezi nk’ane ari imbere ni bwo uyu musaruro ushobora kuba mwinshi ukarenga isoko bafite. umuyobozi wungirije w’iyi koperative Uwera Valentine avuga ko bafite ikibazo cy’aho bazajya bagurishiriza amajyi y’inkoko zabo kuko ngo n’ubwo batangiye uyu mushinga ntaho bigeze babizeza isoko. Avuga ko n’ubwo bazajya bayagurisha mu mujyi nta soko ryizewe bafite. Yongeraho ko bafite isoko bakora iyo bwabaga bakorora inkoko myinshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza, Roger Rwiyereka avuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu bantu batandukanye bakenera umusaruro kubikomoka ku nkoko nka amahoteli na amarestorant byo mu mujyi wa muhanga ariko iyi koperative ikabona isoko.
Â
Koperative Duhugurane-Biringaga ifite umushinga wo korora inkoko, igizwe n’abanyamuryango 75 baturuka mu tugari twa
Makera na Biringaga ho mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga.Iyi koperative imaze ukwezi kumwe n’igice itangiye umushinga w’ubworozi bw’ inkoko ariko kugeza ubu bafite inkoko zigera kuri 206. Muri iyi minsi bakaba bafite gahunda yo kuzongera kuko bashaka inkoko zirenga Magana ane mu giha bazaba babonye isoko.
Â
Posted on 08 June 2012
Tags: ariko, gare, hari, ibiyobyabwenge, iyi, muri, nbsp, ngo, Rwanda advice, Rwanda Drivers, Rwanda drug, Rwanda leaders, Rwanda Ngoma, Rwanda Police, Rwanda Rwanda, Rwanda Youth, ubuyobozi, urumogi
Amakuru atandukanye atangwa na bamwe mu bakorera muri gare y’akarere ka Ngoma, yemeza ko hakorerwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ariko ubuyobozi bwo burabihakana.
Ibiyobyabwenge bivugwa muri iyi gare ni urumogi, aho bivugwa ko imodoka zirukura Tanzaniya runyuze Kirehe maze rumwe bakarusiga muri iyi gare ngo barucuruze.
Kuko bitemewe nta duka rizwi rucururizwamo ariko kuba hari abaharusiga ruvuye Tanzaiya ngo barucuruze byo bifitiwe gihamya kuko hari imodoka zimaze kuhafatirwa zirufite .
Uku niko abahakorera imirimo yabo ya buri munsi babisobanura uyu ni umusore ucuruza amatike ya express muri iyi gare.
Aragita ati: “hari imodoka y’ivatiri yajyaga ikunda kuza igaparika muri gare bakarupakurura nk’umufuka ariko mu ibanga wagira ngo ni umuzigo w’umugenzi ubundi agapakira abantu ba make akabajyana nyuma baje kuyifatana imifuka y’urumogi.”
Uretse kuba rupakururwa abakorera muri iyigare bakubwira ko benshi muri bo usanga baba barunweye kandi ko barugura hafi aho muri iyi gare . ngo hari n’ahantu inyuma ya gare usanga udutsiko tw’insoresore turi kurunwa bakajijisha barushyira mu matabi asanzwe ku buryo uhanyuze atamenya ibyo ari byo
Iby’urumogi ko ruhari bihakanwa n’ubuyobozi ahubwo bukavuga ko mbere rwari ruhari koko kandi ko ubu nyuma yaho police igiriye gukoreramo byagabanutse ndetse bitanakihaba.
Kamanzi lycien ni umunyabanga nshingwabikorwa mu kagari ka Cyasemakamba iyi gare iherereyemo avuga ko ku bufatanye n’abaturage hamwe na za community policing iyo hagize uwo bigaragaraho bitabaza inzego za police ubundi agafatwa. Kamanzi yongeraho ko ibiyobyabwenge wenda byaba bihari ari ibizanwa n’amamodoka bivuye Tanzaniya ariko nabyo ko nta mahirwe biba bifite kuko bihita bifatwa na police ikorera muri iyi gare.
Yagize ati: “Iki kibazo twaragihagurukiye kandi bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara. Ubu n’ubwo wakeka ko yanyweye urumogi ntiwapfa kumenya aho yarunwereye ariko nabyo turi kubifatira ingamba naho tuzahamenya.”
Zimwe mu mpamvu zivugwa zituma ibiyobyabwenge bidacika harimo icy’ibihugu duturanye usanga bidashyira ingufu mu kubirwanya maze ugasanga n’ibifatwa ariho biba byavuye nk’uko ubuyobozi ndetse n’abakorera muri gare nkuru ya Ngoma babyemeza.
Cyakora ariko ku rundi ruhande nta wabura gushima intambwe imaze guterwa ku bufatanye bwa Polisi, abatwara abagenzi, hamwe n’abaturage ndetse n’abayobozi. Hakaba hari ikizere ko mu minsi iri imbere bizaba byaracitse burundu.
Posted on 24 May 2012
Tags: hari, Impunzi, Inkambi, iyi, Kigeme, Murekezi, muri, nkambi, nta, Rwanda, Rwanda education, Rwanda Help, Rwanda MIDMAR, Rwanda Refugee, Rwanda refugee Camp, umurenge
Umukozi wa Minisiteri y’Imicungire n’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) akaba n’umwe mu bagize itsinda rimaze iminsi ritegura inkambi ya Kigeme igomba kwakira impunzi ziva muri Congo mu gihe kitarenze ibyumweru 2, aratangaza ko iyi nkambi yujuje ibyangombwa by’ingenzi.
Mu kiganiro twagiranye na Murekezi Gaspard, umukozi wa MIDMAR ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka, yadutangarije ko ahantu iyi nkambi hujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo habe inkambi.
Murekezi yagize ati “ Ibyangombwa birahari.Ubutaka burahari, amashuri arahari hari afitemo imyanya, twasuye ibitaro bya Kigeme kugira ngo turebe ibyakenerwa dusanga nabyo nta kibazo.Twasanze mu by’ukuri nta bibazo bigaragara, n’icyaboneka kubera wenda umubare munini cyangwa ikindi cyavuka, byakemurwa abantu bafatanyije.”
Iyi nkambi iri mu birometero 7 uvuye mu mujyi wa Nyamagabe, itegereje kwakira impunzi zivuye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zisaga 8 000.Uretse kuba iri hafi y’ishuri n’ibitaro, iyi nkambi igeramo amazi ndetse ikaba izageramo n’umuriro nk’uko twabitangarijwe na Murekezi.

Ikigo cya Groupe Scolaire Kigeme ni kimwe mu bigo bizakira abanyeshuri b’impunzi.
Murekezi avuga kandi ko mu gihe imyanya yaba ibaye mike mu mashuri yegereye iyi nkambi, MIDMAR ifatanyije n’indi miryango harimo Ishani ry”umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bashobora kuzubaka andi mashuri bakoresheje amahema.
Si ubwa mbere inkambi ya Kigeme igiye kwakira impunzi kuko hari hashize imyaka itatu gusa havuye impanzi z’Abarundi zayimazemo 22.
Biteganyijwe ko iyi nkambi izakira impunzi zisaga 8 000 ziri hafi 1/3 cy’abaturage b’umurenge wa Gasaka urimo iyi nkambi.Gasana Richard,umuyobozi w’umurenge wa Gasaka yatangaje umurenge witaguye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo bafashe ziriya mpunzi.
Gasana yagize ati “ kwita kuri bariya bantu ntabwo ari umurenge twenyine, tuzafatanya n’abandi bafatanyabikorwa harimo ingabo,polisi, hari za minisiteri, hari HCR. Ni akazi tubonye kiyongereye kuko twari dusanzwe dufite ariko nta kundi, ni ibisanzwe tuzagakora kandi nidufatanya n’abo bantu nta kibazo bizagenda biza.”
Iyi nkambi ibaye inkambiya 4 mu Rwanda irimo impunzi z’Abanyekongo nyuma ya Kiziba mu karere ka Karongi,Nyabiheke muri Gatsibo na Gihembe muri Gicumbi.
 Â
Posted on 18 May 2012
Tags: agakoko, avuga, babana, gatera, hamwe, iyi, kuva, muri, ngo, Rwanda, Rwanda assistance, Rwanda cooperative, Rwanda development, SIDA
Koperative Tuzamurane ikorera mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe yibumbiyemo abantu 20 babana n’agakoko gatera SIDA, bakaba bavuga ko kuva bibumbiye muri  iyi koperative bamaze kugera kuri byinshi birimo kwivana mu bwigunge no gusabana.
Nkuko umuyobozi w’iyi koperative Nibakure Riberata abivuga ngo ubu kuva bibumbiye muri iyi koperative bamaze kugera ku bikorwa byinshi bishimishije birimo kuba basabana bakikura mu bwigunge kuko hari abo usanga bamara kumenya ko babana n’ubwandui ugasanga batangiye kwiyanga no kwanga ibintu byose,akomeza avuga ko kuva bajya muri iyi koerative bahura bagasabana bakaganira bityo buri muntu akiyumva mu wundi.
Nkuko bamwe mu banyamuryango babitangaza ngo iyi koperative yabo yibumbiyemo abantu babana n’agakoko gatera SIDA ariko hakabamo n’abanyamuryango babakene bibumbiye hamwe n’aba muri koperative Atari ukuvuga ngo bo babana n’ubwandu bityo bakaba bakorera hamwe ibikorwa bitandukanye.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatore ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kuri ubu baba bafite abanyamuryango babana n’agakoko gatera SIDA aho biborohera nk’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage kubafasha,akaba avuga ko babafasha mu bikorwa bitandukanye nko kubaha inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.
Harerimana Innocent umwe mu banyamuryango ba TUZAMURANE avuga ko bafite gahunda yo gukangurira abandi baturage baba babana n’agakoko gatera Sida kugira ngo bibumbire hamwe muri koperative kuko biri mu bibavana mu bwigunge bityo bagasaban.
Posted on 15 May 2012
Tags: abanyeshuri, bataha, iyi, kaminuza, kandi, kuba, muke, muri, Rwanda, Rwanda Save, Rwanda Security, Rwanda Student, Rwanda university, umutekano, wabo
Abanyeshuri bo muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda iherereye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara baratangaza ko umutekano muke umaze iminsi uvugwa mu banyeshuri bayigamo udaterwa no kuba bataha batinze nk’uko bitangazwa n’abarara amarondo.

Kaminuza Gatorika y’u Rwanda (Save)
Nyuma y’aho bamwe mu banyeshuri b’iyi Kaminuza bahuriye n’ibibazo by’umutekano bakamburwa amaterefoni n’abantu batazwi mu masaha ya nimugoroba, ubuyobozi bw’uyu murenge burabasaba ko bajya bataha hakiri kare kugira ngo bafashwe kurinda umutekano wabo ariko bo bakavuga ko ikibazo atari ukuba bataha bwije cyane.
Ubwo ariko bivugwa ko bamwe muri aba banyeshuri bakunze gutaha batinze bakiri mu tubari n’ahandi bikaba byatuma umutekano wabo uba muke, abanyeshuri b’iyi Kaminuza bo baravuga ko atari ko bimeze cyane ko abavuga ko bahuye n’ibibazo by’ihungabanywa ry’umutekano wabo bitabaye mu masaha ya kure cyane.
FURAHA Yvonne umunyeshuri wiga muri iyi Kaminuza mu mwaka wa kabiri, akaba aherutse kwamburwa terefoni n’abasore bagera kuri batatu bari bitwaje icyuma munsi y’ahitwa kuri Maison Mere urenze gato ikigo cy’ishuri cyitiriwe mutagatifu Bernadette, aravuga ko bitatewe n’uko yari atashye bitinze kuko hari hakiri saa moya z’umugoroba.
Ubwo Yvonna yasagarirwaga n’abantu atazi ntiyabashije kumenya neza abo ari bo n’icyo bashakaga ariko akaba akeka ko bashakaga kumwica kuko yarwanaga nabo bashaka ku mujyana mu mashyamba ari hepfo y’aho bamutegeye kandi bakaba bari bafite icyuma. Baje kumuteshwa n’imodoka yahaje imuritse bariruka bamutwara terefoni gusa bamusiga afite igikomere mu mugongo no ku kaboko.
Avuga kandi ko ibi atari ubu bibaye gusa kuko hari n’undi mugenzi we wiga muri iyi Kaminuza washatse kuyobywa na moto yari imutwaye maze akarwana n’uwari umutwaye akamucika. Abanyeshuri b’iyi kaminuza baravuga ko ahanini biterwa no kuba hatabona ku mihanda ndetse Save ikaba ibamo abatagira akazi benshi.
Yvonne yagize ati “Nta kindi gitera umutekano muke muri aka gace uretse kuba ku mihanda nta matara ahari ntihabone ndetse Save ikaba ibamo abatagira akazi benshi birirwa bazerera bityo bagatekereza ko muri kaminuza abanyeshuri baba bafite amafaranga bakabatega”
Ishyirahamwe ry’inkeragutabara rikorera muri aka kagari riravuga ko ubu ryatangiye gahunda yo kujya riherekeza abanyeshuri bavuye kwiga nijoro rikabageza ku macumbi yabo n’ubuyobozi bukaba bwasabye abatuye muri aka gace n’ibigo by’amashuri bihakorera gushyira amatara hanze ku mazu yabo kandi agacanwa buri gihe mu ijoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatoki Innocent CYUZUZO aravuga ko iki kibazo cy’umutekano w’abanyeshuri cyafatiwe ingamba bakaba ntacyo bakwiye kongera kwikanga.
Nawe kandi yongeye gusaba abanyeshuri kujya bataha badatinze bityo umutekano wabo urusheho kuba wose.
Posted on 09 May 2012
Tags: club, ibihumbi, ikomeze, imirire, ingufu, iyi, kugira, kurwanya, mibi, ngo, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda food, Rwanda Health, Rwanda Help, Rwanda helping the poor
Mu kagari ka Gasarambwayi ho mu murenge wa Musaza, barwanyije imirire mibi bubakira uturima tw’igikoni abaturage, kugeza ubu umuturage akaba amaze kumva agaciro k’akarima k’igikoni.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasarabwayi Vincent de paul avuga ko kugeza ubu mu kagari ka Gasarabwayi abaturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’akarima k’igikoni aho avuga ko babikanguriwe na club Tuseme ibubakira uturima tw’igikoni ku bari batadufite.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi club ifatanije n’abajyanama b’ubuzima bakanguriye abaturage uburyo bateka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi muri aka kagari.
Yongeyeho ko hari abana bagera kuri 23 bari barwaye bwaki, ariko ngo kubera iyi club yafatanyije n’abajyanama b’ubuzima bakigisha uburyo bateka indyo yuzuye ubu nta bwaki n’abo bana bose barakize ubu bameze neza.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akaba avuga ko hari n’ihene za kijyambere zikamirwa abo bana mu rwego rwo kubarinda kongera kurwara bwaki aho bavanga n’igikoma bityo abana bakamererwa neza, kuri ubu akarere kakaba karateye inkunga ingana n’ibihumbi 500 iyi club kugira ngo ikomeze kugira ingufu mu kurwanya imirire mibi mu murenge wa Musaza.
Posted on 03 May 2012
Tags: amashanyarazi, bicuza, cyane, gahunda, gutura, Inzu, iyi, midugudu, mudugudu, Rwanda, Rwanda electricity, Rwanda infrastructure, Rwanda kayonza, Rwanda village, umuriro
Bamwe mu baturage banze kwitabira  gahunda yo gutura mu midugudu baratangaza ko bicuza cyane ko batagezweho na gahunda yo kubona umuriro w’amashanyarazi kuko badatuye mu midugudu.
Gahunda yo gutanga umuriro w’ amashanyarazi mu karere ka Ngoma ubu igeze kure aho ubu uri gutangwa mu mirenge yari isigaye y’ aka karere.Nkuko bigaragara aho iyi gahunda yageze nta nzu irengwa yaba iyubatse neza ndetse hari nizo bashyiraho cash power ukabona iribugwe  kuko iyo nzu iba ishaje cyane.
Bigaragara ko ikingezi  gikurikizwa atari  ubushobozi bw’uhabwa umuriro ahubwo ari  inzu yose iri mu mudugudu  ntanzu barenze. Kuba nta muntu barengaga batamuhaye umuriro nicyo cyatumye abanze gutura mu midugudu bicuza cyane bavuga ko iyo babimenya baba nabo baritabiriye iyi gahunda y’imidugudu ku ikubitiro.
Muri aba batitabiriye kujya gutura ku midugudu, umusore uherutse kubaka witwa Baribwiyumuhungu  utuye mu murenge wa Kazo  yatangaje ko ikimuteye agahinda aruko yari yubatse inzu ye nziza n’ amasima ahantu hatari kumudugudu none akaba ntamuriro azabona.
Yabivuze agira ati” ubona inzu yanjye nubatse n’ amasima ibure umuriro ,none abatuye mu midugudu ninzu z’icyondo zinashaje bazihaye umuriro. Ubundi ndicuza cyane ndibaza gusenya ngo nongere nubake bikanyobera.”
Si uyu wenyine wicuza ko ntamuriro yabonye  kubera kudatura ku mudugudu ahubwo hari nabandi benshi   batari bitabiriye iyi gahunda yo kubaka ku mudugudu bicuza.
Umukuzi w’ akarere ushinzwe ibikorwaremezo eng.Fidele Kayigire mu kwezi gushize kwa Kane  uyu mwaka wa 2012 aherutse gutangaza ko gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu byaro izagera mu mirenge yose ariko ukazajya utangwa hibanzwe mu bucentre bw’ubucuruzi ndetse n’abitabiriye gahunda y’imidugudu.
Gahunda yo gutura mu midugudu mu ntara y’ iburasirazuba yatangiye gushyirwamu bikorwa no gukangurirwa abaturage kuva mu myaka ya 1998. Kugeza ubu abantu batari bake batuye mu midugudu.Intego yo gutura mu midugudu nkuko bisobanurwa ngo ni ukugirango abaturage begerezwe ibikorwa by’iterambere nk’umuriro w’ amashanyarazi,amavuriro amashuri …
Posted on 08 April 2012
Tags: akaba, ari, Film, iri, iyi, kandi, muri, Nyuma, Rwanda, Rwanda Film, Rwanda Handicap, Rwanda handicaps, ubumuga, uko
Film wimpimba amazina iri muri film zikumwe mu Rwanda kubera ubutumwa buyirimo, iyi film ikaba yarakunzwe kubera kuvuganira ababana n’ubumuga bakunze guhabwa akato n’ubwo bidakunda gushyirwa ahagaragara uretse ko hari n’ababikora ku mugaragaro.

Nk’uko Frank Mario umwe mu bayanditse ndetse akayikina abitangaza, ngo yanditse film nyuma yo kubona ko ababana n’ubumuga badahabwa agaciro uko bikwiye ndetse bamwe n’ubwo batabyerura ngo babahe akato bakabavugiraho nk’abantu batuzuye kandi badafite ubushobozi.
Ibi kandi akaba ari byo bigaragara muri film yanditse aho umusore mwiza akunda umukobwa ubana n’ubumuga bwo kutareba nyuma yo kwanga abakobwa badafite ubumuga bamwirukagaho.
frank Mario umunyeshuri wiga itangazamuakuru muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda akaba yaranditse iyi film nyuma yo kubibona aho yiga yiyemeza kuyandika naho kuyikora abifashwamo na groupe ya GBU (groupe Biblique Universitaire) bakora amakinamico aho kuyikina byamutwaye amezi agera kuri 7 ariko ubutumwa bugashobora gutambuka.
frank Mario atangaza ko iyi film benshi bayireba bayishima ko irimo ubutumwa bwubaka kandi bugira inama abantu ndetse ikagira n’inkuru nziza kuko itarambira abayireba, akaba avuga ko nyuma yo gusohora iyi film ari gutegura indi iri muri studio kandi nayo afite ikizere ko izakundwa.

Mu Rwanda gukina film birimo biratera imbere, nyamara benshi mubabikora bavuga ko bihenze bakurikije umutungo ubigendaho, igoranye akaba ari uko akayabo batanga kuri film kugira ngo isohoke badahita bagaruza bitewe n’uko abanyarwanda batagira umuco wo kwitabira kugira ibihangano no guteza imbere ababikora ahubwo bagashimishwa no kubirebera ubuntu.
Nubwo frank Mario nawe avuga ko yashoboye gusohora iyi film abifashijwemo nabo bahurye muri GBU hamwe n’abaproducers bamufashije babikunze kubera igitekerezo kiza yagize avuga ko ubu film ye iri ku isoko ikunzwe gusa kuyigura akaba ari ukwiga umuco wo kubana n’abantu utagize uwo ukomeretsa k’umutima umuhimba amazina bitewe n’uko Imana yamuremye.