Tag Archive | "Izi"

Rulindo Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.

Rwanda | Rulindo: Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rulindo Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.Rulindo Begerejwe Imashini zibumba amatafari ya rukarakara mu buryo bwa kijyambere.

Izi mashini ziri mu murenge wa shyorongi akarere ka Rulindo ngo zibumba  amatafari akomeye kandi menshi mu gihe gito nkuko byemezwa n’abazikoresha  ,bemeza ko  aya matafari aramba kurusha rukarakara zisanzwe zibumbwa n’iforoma ya Kinyarwanda.

Mugisha Wilson umuyobozi w’abakozi babumbisha izo mashini Ati “izi mashini zibumba amatafari akomeye kuko zirayatsindagira zikoresheje ijeki, bigatuma aza akomeye kurusha ayabumbwe n’iforomo y’intoki ikindi kandi ziroroshye kuzikoresha.”

Aya matafari ngo iyo abumbwa nta mazi bakoresha,ngo bakoresha  igitaka cyumutse neza, ngo izo mashini kandi zibumba amatafari menshi. Mujawayezu maria umwe mu babumbisha  izo mashini ati “izi mashimi ziroroshye kuzikoresha kuko ntibigusaba kunama wunamuka ngo uratsindagira nkuko bimeze ku iforoma, ikindi kandi ijyaho abakozi babiri, kandi ishobora kubumba  amatafari ijana ku munsi

Izi mashini zikaba  zaratanzwe na Minaloc izihaye akarere ka Rulindo mu rwego gufasha abaturage gutura heza.

 

 

Mu rwego rwo kuzamura

Rwanda : Mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’imiryango no guteza imbere ubuzima,umuryango APPROFAPER watanze inka 36 n’imigina y’ibihumyo ku miryango y’ababana n’ubwandu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage

Inka 36 zifite agaciro ka 10.692.000 nizo zahawe Asosiyasiyo zigizwe n’abantu  babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mirenge ya Mukamira, Jenda, Karago na Kintobo. Buri Asosiyasiyo yagiye ihabwa inka 3 mu rwego rwo kuyifasha kwizamura, kwikura mu bukene no kuvugurura imibereho y’ubuzima bw’abanyamuryango bayo. Uretse inka uyu muryango APPROFAPER” Association Pour la Promotion des Foyers Améliorées et la Protection de l’Environnement » watanze, wanahaye Asosiyasiyo zimwe na zimwe imigina y’ibihumyo izabafasha mu iterambere no kuvugurura imirire n’imibereho yabo nk’uko Shingiro Eugene umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabidutangarije.

Umuyobozi wa APPROFAPER Gapira Faustin, yatangaje ko izi nka zatanzwe mu rwego rwo guteza imbere imiryango y’ababana n’ubwandu n’indi miryango ndetse no kugira ngo bazabyaze umusaruro izi nka bavugurure imibereho yabo, imirire, n’ibindi. Izi nka kandi zikaba zaratanzwe no muri gahunda ya Girinka nk’uko Shingiro yabigarutseho.  Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza, kugira ngo zizatange umusaruro kandi zibageze ku rwego rushimishije rwo kuvugurura imibereho yabo biteze imbere bikure mu bukene.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, yashimiye cyane umuryango APPROFAPER ku ruhare wagize mu guteza imbere imwe mu miryango yo mu karere ka Nyabihu uyiha inka zizayifasha mu kwiteza imbere no kuvugurura imibereho yari isanzwe ibayeho bikarushaho kuba byiza. Twahirwa Abdoulatif, yasabye APPROFAPER gukomeza gukora n’ibindi bikorwa by’iterambere mu karere ka Nyabihu kugira ngo abaturage barusheho kuzamuka batere imbere kuko n’igihugu kizaba gitera imbere muri rusange.  Uyu muhango wo gutanga izi nka mu karere ka Nyabihu wabaye kuwa 11 Nyakanga 2012.

 

 

Rwanda | Shufureli imboga zikungahaye

Rwanda : Shufureli imboga zikungahaye ku myunyungugu kandi zitabonekamo amavuta

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Shufureli imboga zikungahaye

Imboga za shufureli

Imboga za shufureli (choux fleurs) ni zimwe mu mboga zizwiho kuba zikungahaye ku myunyungugu na vitamine c, kandi zikaba zitabonekamo amavuta.

Izi mboga zigizwe n’amazi menshi, ndetse n’uziriye akaba ahita yiyumvamo kuba ahaze neza nk’uko byemezwa n’umuforomo mu kigo nderabuzima cya Nyamata Mukakibibi Dinah.

Ati “ ibi bituma abenshi mu bafite ikibazo cy’umubyibuho bashobora gukoresha ubu buryo, cyane ko uriye izi shufureli yumva ahaze kandi neza kandi nta binyamavuta yiriwe ashyira muri ibyo biryo. Vitamini C iboneka muri izi mboga ifite umumaro munini mu buzima bw’umuntu harimo kuba irinda indwara zitandukanye”.

Imyunyungugu nayo iboneka muri Choux fleurs ifite uruhare rukomeye mu gufasha no gushyigikira ikoreshwa neza rya za vitamini zitandukanye mu mubiri.

Izi mboga zaba zaratangiye gukwirakwiza mu gihe cy’umwami witwaga Louis wa 15 mu gihugu cy’ubufaransa (Louis XV). Mu gutekwa kwayo ishobora gutogoswa, igatekwa muri potaje(potage), igakorwamo salade, igashyirwa ku muceri ndetse n’ubundi buryo bushoboka umuntu yakwifashisha mu gutegura amafunguro.

Mukakibibi avuga ko mbere yo kubika izi shufureli ari ngombwa kubanza kuzicisha mu mazi ashyushye gato kugirango zishobore kubikika zitangiritse.

Ati “ Biba byiza iyo aya mazi avanzemo umunyu kuko ugira umumaro mu guhunika ibiribwa bibonekamo amazi, zishobora kumara hagati y’iminsi 2 n’iminsi 3 nta kibazo zihuye nacyo”.

Shufureli ziri mu bwoko bw’mboga  nibyo byo kurya bya mbere byujuje ibi byangombwa hamwe n’imbuto.

-

 

 

Rwanda Rulindo Abaturage baravuga

Rwanda : Rulindo – Abaturage baravuga ko bakwiye kujya bahabwa inka nzima

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Bamwe mu baturage bahabwa inka mu karere ka Rulindo, barasaba ko bajya bahabwa inka nzima, zidafite inenge kugira ngo zibashe kuba zabagirira akamaro.

Rwanda Rulindo Abaturage baravuga

Aba baturage bakaba barabisabye kuri iki cyumweru tariki 20/05/2012, ubwo inka 62 zagombaga gutangwa, bagasanga zimwe muri izi nka hari ibyo zitujuje.

Nk’uko bivugwa na Dr. Habimana Joseph, ngo ebyiri muri izi nka zari zikiri inyana nto cyane, ku buryo zidashobora kubaho zitabana na nyina, naho indi nka yo ikaba yari irwaye igituntu cyo mu magufa.

Nyuma y’uko bigaragaye, ubuyobozi bwasabye rwiyemezamirimo gusubirana izi nka, maze akazisimbuza izindi nzima, zikabona guhabwa abanyarwanda muri gahunda ya ‘girinka munyarwanda’.

Sisiyete SAKINDI yatsindiye isoko ryo kugura izi nka ivuga ko igiye gusimbuza inka zitujuje ibisabwa maze mu gihe cya vuba abaturage bakaba bahawe inka nzima.

izi nka zigera kuri 62, zaguzwe mu gihugu cya Uganda, rwiyemezamirimo akaba yishyurwa amafaranga agera ku bihumbi 303 ku nka imwe  nyuma y’uko igeze mu maboko y’umuturage.

 

Jean Noel Mugabo


Rwanda | Nyamasheke Abacitse

Rwanda | Nyamasheke: Abacitse ku icumu batishoboye borojwe inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/04/2012, abacitse ku icumu bagera kuri 18 bo mu mirenge itanu ariyo Macuba, Kanjongo, Cyato, Rangiro na Kagano bahawe inka mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo.

Rwanda | Nyamasheke AbacitseMu muhango wo kubashyikiriza izi nka bagenewe n’ikigo cya leta kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 batishoboye (FARG) ku mugaragaro, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abahawe izi nka kuzifata neza zikazabagirira akamaro ndetse bakazahaho n’abandi.

Bahizi yagize ati: “Zizabafashe mu kuzamura ubukungu ndetse n’imibereho myiza. Muzazifate neza kugira ngo namwe muzoroze abandi.”

Yabasabye ko izi nka zabyara umusaruro mu buryo bwose zikabafasha ndetse no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuko babonye ifumbire. Yabasabye kandi kuzajya bitabaza abashinzwe ubworozi mu mirenge mu kurushaho kwita ku buzima bwazo kugira ngo zitange umusaruro ujyanye n’ubwoko bwazo kuko ari iza kijyambere.

Rwanda | Nyamasheke Abacitse Kampire Makurata umukecuru w’imyaka 60 wahawe iyi nka, yashimiye FARG kuba yaramuzirikanye ikaba imuhaye itungo ryiyongera ku bundi bufasha isanzwe imuha kuko inarihira abana be mu mashuri. Yavuze ko mizamufasha kurera abana be, akanywa amata ndetse akaba yanaboinye ifumbire izazahura ubutaka bwe.

Yavuze ko ubusanzwe FARG yajyaga imuha amafaranga y’ingoboka agahita ayarya, ariko ngo inka yahawe izamugirira akamaro karambye kuyarusha.

Mu karere ka Nyamasheke kose, FARG izoroza abacitse ku icumu batishoboye bagera kuri 54.


Imfubyi zirera zikeneye

Rwanda | Gisagara: Imfubyi zirera zikeneye gufashwa kuva mu bwigunge

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Imfubyi za Jenoside zirera zo mu karere ka Gisagara zashyiriweho ingando n’ishyirahamwe ryita ku bapfakazi n’imfubyi ba Jenoside yakorewe abatutsi yo muri mata 1994 DUHOZANYE rikorera mu murenge wa Save, zikaba zigamije kubafasha kuva mu bwigunge baba basanzwe babamo.

Imfubyi zirera zikeneye

Ishyirahamwe DUHOZANYE ryararebye ribona abana bibana bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye birimo kwigunga, guhura n’ihungabana ntibabone ubufasha buhagije n’ibindi byinshi maze rishyiraho iyi gahunda yo kubahuriza hamwe igihe cy’icyunamo kugirango babafashe.

Izi ngando zitabiriwe n’abana b’imfubyi biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza birera bagera ku 160 baturutse mu mirenge 13 y’aka karere. Muri zo rero bahabwa ibiganiro bitandukanye ndetse bakagira n’umwanya munini wo gusabana hagati yabo kugirango bave no muri bwa bwigunge baba basanzwe babamo aho batuye.

“Mbere narinzi ko ari jye ugira ibibazo birenze kurusha abandi ndetse ahubwo nkumva ninanjye jyenyine ubugira bikantera guhora nigunze” Ibi byavuzwe na Claudine UWIZEYIMANA uri muri izi ngando akaba tuye mu murenge wa Gishubi.

Aba bana rero baratangaza ko iki gikorwa cyabafashije cyane kuko guhura ari benshi bakaganira bibibutsa ko n’ubwo badafite ababyeyi ariko bafite abavandimwe kandi nanone bikabafasha kumva ko hari ababatekereza bakibafata nk’abana mu muryango.

Madamu Daphrose MUKARUTAMU uhagarariye iri shyirahamwe aratangaza ko ibibazo by’aba bana bibana bigaragara ariko hakaba ikibazo cy’amikoro bityo ntibabashe kugera kuri bose ariko byibura bakagira abazwi cyane by’umwihariko kubare ibibazo byabo mu mirenge bakaba aribo rero bazanwa muri izi ngando.

Madamu Daphrose arahamya ko ari igikorwa cy’ingirakamaro kuri aba bana kuko babasha kwisanzura muri bagenzi babo bahuje ibibazo ndetse n’abagize ibibazo by’ihungabana bagafashwa kuko iri shyirahamwe riba ryazanye abashinzwe gukurikirana aba bana ukomerejwe akajyanwa ku ivuriro. Ibi rero akavuga ko binafasha abana koroherwa vuba kuko baba bafite umuntu ibitaho hafi.

Iki gikorwa ubu kikaba kibaye ubugira 3 ubwa mbere kikaba cyarabaye mu mwaka wa 2006, buri gihe gitangira ku itariki ya 7/mata kigasozwa kuya 13 mata.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia