Posted on 05 September 2012
Tags: akarere, akomeye, amatafari, Izi, izo, kandi, mashini, ngo, Rulindo, Rwanda habitation, Rwanda locks, Rwanda machines, Rwanda new, Rwanda Rulindo, zibumba


Izi mashini ziri mu murenge wa shyorongi akarere ka Rulindo ngo zibumba amatafari akomeye kandi menshi mu gihe gito nkuko byemezwa n’abazikoresha ,bemeza ko aya matafari aramba kurusha rukarakara zisanzwe zibumbwa n’iforoma ya Kinyarwanda.
Mugisha Wilson umuyobozi w’abakozi babumbisha izo mashini Ati “izi mashini zibumba amatafari akomeye kuko zirayatsindagira zikoresheje ijeki, bigatuma aza akomeye kurusha ayabumbwe n’iforomo y’intoki ikindi kandi ziroroshye kuzikoresha.”
Aya matafari ngo iyo abumbwa nta mazi bakoresha,ngo bakoresha igitaka cyumutse neza, ngo izo mashini kandi zibumba amatafari menshi. Mujawayezu maria umwe mu babumbisha izo mashini ati “izi mashimi ziroroshye kuzikoresha kuko ntibigusaba kunama wunamuka ngo uratsindagira nkuko bimeze ku iforoma, ikindi kandi ijyaho abakozi babiri, kandi ishobora kubumba amatafari ijana ku munsi
Izi mashini zikaba zaratanzwe na Minaloc izihaye akarere ka Rulindo mu rwego gufasha abaturage gutura heza.
Posted on 11 June 2012
Tags: , akarere, bihungabanya, Gicumbi, inzererezi, izo, karere, nbsp, ndetse, nzererezi, Rwanda, Rwanda boys, rwanda Gicumbi, Rwanda Security, Rwanda street, umutekano

Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi
Inzererezi ziri mu bintu bihungabanya umutekano, akarere ka Gicumbi kihaye inshingazo zo guca burundu inzererezi ndetse n’abandi bose bakora ibintu byahungabanya umutekano.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe urwego rw’umutekano mu karere ka Gicumbi Sindayigaya Edouard kuri uyu wa 7/6/2012 yatangaje ko akarere ka Gicumbi kihaye gahunda yo guca inzererezi burundu muri ako Karere.
Yavuze ko usanga arizo ziteza umutekano muke kuko muri izo nzererezi bafata zibamo ibyiciro bitandukanye harimo abanywa urumogi, abasinzi baba banyweye za kanyanga, abagendagenda hirya no hino mu masoko bashaka abo biba bakoze mu mifuka ndetse n’abarembetsi bahungabanya umutekano bajya kuzana inzoga za Kanyanga mu gihugu cya Uganda, n’abakora ubujura bwa kiboko aho bacunga umuntu ari kuvugira kuri terefone akayimushikuza akiruka n’abategera umuntu mu nzira bumaze kwira akamushikuza isakoshi cyangwa ikindi kintu afite muntoki.
Ibyo byose n’ubujura bukorwa n’izo nzererezi kand ibyo bikorwa bihungabanya umutekano w’akarere, niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kuzajya hafatwa umuntu wese w’inzererezi ugenda muri ako karere.
Nyuma yo gufata izo nzererezi zigezwa mu kigo cyagenewe kuzakira bagakomeza kugororwa bigishwa ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge, kwiba n’ibindi byaha byabaviramo gufungwa ndetse bikangiza ubuzima bwabo.
Izo nzererezi nazo zemera ko ziba zakoze ibikorwa bihungabanya umutekano nyuma yo kuzava aho babagororera bakazasubira mubuzima busanzwe batangaza ko bazakomeza kwitwara neza.
Posted on 06 February 2012
Tags: Burera, fight against street dogs, imbwa, iyo, izo, mbwa, murenge, muri, ngo, security, umutekano, uwo
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Burera yateranye tariki 02/02/2012 hafashwe icyemezo cyo kwica imbwa z’inzereri kuko ziteza umutekano muke zirya abantu bikabaviramo gupfa.
Ububozi bw’akarere ka Burera ndetse n’inzego z’umutekano zo muri ako karere bemeranyije ko hagiye gufatwa ingamba zo kwica izo imbwa. Ngo nibinashoboka bazazirasa. Bazanakoresha uburyo bwo kuzitega inyama ziroze.
Muri iyi nama hagaragajwe ko mu mirenge ya Rugengabari, na Bungwe yo mu karere ka Burera ariho hagaragara izo mbwa zirya abantu. Mu murenge wa Rugengabari mu kwezi kwa mbere imbwa yariye umuntu ahita apfa.
Abayobozi b’uwo murenge bavuga ko iyo mbwa na mbere yari yarariye undi muntu. Gusa ngo iyo mbwa baje kuyihiga barayica.
Mu murenge wa Bungwe ho ngo izo mbwa zirahagaragara kandi nyinshi. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge avuga ko kugeza ubu izo mbwa zimaze kurya abantu batatu, umwe muri bo akaba yarapfuye.
Kubera ko uwo murenge wegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, izo mbwa zituruka mu mashyamba yo muri Uganda zikaza mu Rwanda. Izo mbwa ngo ni nini cyane ku buryo n’iyo abaturage bayibonye badapfa kuyirukankana ngo bayice kuko baba batinya ko ishobora gusubira inyuma ikabarya.
Gusa ngo abaturage bo muri uwo murenge bagerageje kurwanya izo mbwa. Maze bacukura imyobo minini ku mupaka aho bakeka ko zinyura bashyira ho inyama. Ibyo bakaba barabikoze kugira ngo izo mbwa niziza zikurikiye inyama zigwe muri iyo myobo. Nyamara ngo izo mbwa ntabwo zigize zihaca.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage bo muri ako karere batunze imbwa ko bazigumisha mu rugo kuko imbwa ari iyo kurinda urugo, si iyo kwirirwa izerera.