Tag Archive | "janet kagame"

Abaturage basigajwe muri Gishwati

Rwanda : Abaturage basigajwe muri Gishwati barasaba gukorerwa amaterasi aho gutungwa n’ubworozi gusa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda : Amwe mumaterasi yakozwe Gishwati abaturage bifuza gukorerwa

Amwe mumaterasi yakozwe Gishwati abaturage bifuza gukorerwa

Nubwo abaturage basigajwe Gishwati babujijwe guhinga ngo bagomba gukora ubworozi, basaba ubuyobozi gushishoza bakabakorera amatesi bagashobora guhinga no korora kuko byajyana, aho guhatirwa gukora ubworozi budashobora kubatunga kandi n’igiciro cy’amata bagurishaho ari gito.

Abaturage batuye Gishwati ntibatinya kugereranya amata n’igipende ngo bavuge ko amata arutwa n’igipende kubera ibiciro bitandukanye nkuko Umwe mubaturage twaganiriye ubwo twabasuraga yabitangaje  ati “hano amata arutwa n’igipende, kuko ilitiro y’amata igura amafaranga 100 mu gihe icupa ry’igipende rigura Magana atatu.”

abaturage bavuga ko kubuzwa guhinga ari ukubuzwa kubaho cyane ko benshi bari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi bikunganirana, bakavuga ko gutegekwa guhinga imicaca igaburirwa amatungo bishobora kubagiraho ingaruka cyane kubafite abana benshi kugaburira byagora kuko amata bakuramo atabinjiriza uko bikwiye.

Abaturage bavuga ko muribo harimo abafite abana bagera kuri 7 kugira ngo bazabone amata bagurisha kugira ngo bahahe ibitunga imiryango byabahenda, cyane ko na litiro y’amata iri hasi kandi batabona n’ahandi bajya kuyagurisha uretse kuyagurisha abakora Fromage bahakorera.

Abaturage bavuga ko gukorerwa amaterasi bibungabunga ibidukikije kandi bikaba byabateza imbere

Abaturage bavuga ko gukorerwa amaterasi bibungabunga ibidukikije kandi bikaba byabateza imbere

Imiryango irenga 1000 niyo yagumishijwe muri Gishwati ariko ngo aho batuye hemezwa ko hazakorerwa ubworozi, nubwo abaturage batabirwanya basaba ubuyobozi gushishoza bakareba uburyo bakorerwa amaterasi nkuko akorerwa n’abandi basigajwe Gishwati kandi ko bakorewe amaterasi bashobora no gukora ubworozi bahereye k’ubwatsi buterwa ku mikingo.

Si abaturage babona ko bishoboka gusa kuko Sebikari Jean umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama abo baturage batuyemo avuga ko bishoboka ko abaturage bakomeza korora babifanije  n’ubuhinzi bagashobora no kwigisha abana babo no kugera kubindi bikorwa by’amajyambere.

Ubwo abandi baturage bavuga ko bacyeneye ibikorwa by’amajyambere nk’umuriro, abo muri Gishwati bavuga ko batagira aho bahahira kuko kugera ku isoko bakora urugendo rw’amasaha arenze atatu, bakavuga ko babona barasigaye inyuma bakeneye gusurwa n’abayobozi cyane ko n’ubuyobozi bw’akarere butabegera ngo bubagezeho iterambere rituma bava mu bwigunge.

 

Rwanda peopleNyamasheke Abagenerwa

Rwanda | Nyamasheke: Abagenerwa inkunga y’ingoboka barasabwa kuyikoresha neza

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda    peopleNyamasheke AbagenerwaAbageze mu zabukuru batishoboye bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke batoranyijwe kuzahabwa inkunga y’ingoboka barasabwa kuzayikoresha neza kugira ngo ibashoboze kwiteza imbere kandi bazagire amasaziro meza.

Ibi aba bakecuru n’abasaza bo mu murenge wa Shangi babisabwe kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Ukwakira, 2012 n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine wababwiye ko iyo nkunga bagenerwa ari iyo kubafasha kwiteza imbere kandi bakaba bakwiriye kuyibyaza umusaruro uzatuma bakomeza kwiteza imbere ntibahore bateze amaso.

Madame Gatete yabwiye aba baturage ko iyo nkunga bayigenewe na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, bityo bakaba bakwiririye kumushimira ari uko biteje imbere bakagira amasaziro meza.

Gatete yabwiye abo baturage bageze mu zabukuru ko icyo Perezida wa Repubulika akorera abo baturage ari nko kubakiriza  mu ziko, bityo bakaba bagomba guhora baharanira ko uwo muriro abacaniye utazima.

Gatete Catherine yabibukije ko bakwiriye gutekereza umushinga bazakoresha ayo mafaranga ukazatuma biteza imbere ubudasubira inyuma.

Mukabideri Mariana w’imyaka 67 atuye mu mudugudu wa Gasumo, akagari ka Mataba mu Murenge wa Shangi. Avuga ko nabona iyi nkunga azayiguramo itungo ku buryo rizamuha ifumbire, bityo akazajya afumbira imirima ye ikera neza, bikabasha kumuteza imbere.

Basoze Gratien w’imyaka 75, na we ni umuturage ugeze mu zabukuru ufite ubumuga bw’ingingo. Atuye mu mudugudu wa Busanati, akagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi. Avuga ko nabona iyi nkunga azayiguramo itungo kandi akarifata neza ku buryo rizatuma agira amasaziro meza.

Abatishoboye bagenerwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka basabwa kuyakoresha neza, birinda kuyasesagura cyangwa kuyakoresha ibidakwiriye, nk’aho bamwe na bamwe usanga bayajyana mu kabari kandi bagakwiriye guharanira ko yababera umusemburo wo kwiteza imbere.

Nk’uko aya mafaranga adahora atangwa, ni byiza ko aba baturage bafata inshingano yo kuyabyaza umusaruro uzahora ubatunze kuruta guhora bategereje inkunga.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa shangi, Kamali Aimé Fabien, ngo uyu murenge ubarurwamo imiryango izagenerwa inkunga y’ingoboka igera kuri 252. Iyi miryango ikaba yiganjemo abageze mu zabukuru batishoboye ndetse n’indi miryango bigaragara ko itishoboye kandi idashobora gukora, by’umwihariko imiryango y’abana bato b’abanyeshuri.

 

Rwanda | Ruhango 30 poor households

Rwanda | Ruhango: 30 poor households to get shelter in 2012-2013

Tags: , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ruhango 30 poor householdsRuhango is among the districts with the biggest numbers of poor residents.

In their 2012-2013 performance contracts, Ruhango district has pledged to build for 30 poor residents.

Imihigo (performance contracts) is a programme where district authorities present their targets before the President of Rwanda H.E Paul Kagame, and sign an agreement setting the time of when their targets should be achieved.

Providing shelter for the poorest was included in 2011-2012 performance contract pledges but was never implemented, reveals Francois Xavier Mbabazi, mayor of Ruhango district.

This was because development partners delayed to deliver money they had pledged, the mayor adds.

“However, we are prepared to do what it takes so that contracts are implemented 100 percentage,” The district official notes.

Ruhango district was ranked 14th in 2011-2012 performance contracts execution, when their plan was to be among the first five.

The district authorities ask residents to take part in the implementation of the performance contracts.

 

Ngororero NWC representatives

Rwanda | Ngororero: NWC representatives in the drive against malnutrition

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Malnutrition is a shameful disease and it affects women more than other members of the family, because their time is dedicated to the care of a malnourished patient.

National Women Council representatives in Ngororero district have embarked on helping mothers with malnourished children teaching them how to make kitchen gardens (akarima k’igikoni).

In addition, NWC representatives created a general garden kitchen for vegetables and fruits, to be used in teaching women how to prepare balanced diets and to feed malnourished children.

Ngororero NWC representatives Ngororero women should be an example to other sectors in eradication of malnutrition, since residents know families with malnutrition problems better than leaders, says Jeanne Nyirasinamenye, a nutritionist at Muhororo Hospital.

The Vice-Mayor for social affairs in Ngororero district, Clothilde Nyiraneza asserts that if all women embrace malnutrition fighting program, it can be eradicated since it comes as a result of less care for children.

Some of the residents reveal that Ngororero district has fertile soils yet it comes among the districts with malnutrition cases.

They confirm that malnutrition is caused by careless parents, that’s why effort is being put on kitchen garden (akarima k’igikoni) and parents evening (akagoroba k’ababyeyi) programs to eradicate it.

 

Rwanda | Huye Yishimira ko

Rwanda | Huye: Yishimira ko yakuwe muri nyakatsi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Huye Yishimira koUyu wishimira kuba yarakuwe muri nyakatsi ni uwasigajwe inyuma n’amateka utuye mu Mudugudu wa Mucunda ho mu Kagari ka Buhimba, umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye. Yitwa Hategekimana Evariste.

Igitera Hategekimana ibyishimo ni uko yatujwe hamwe n’abandi, mu nzu itamuvira nk’iyo yari asanzwe atuyemo, none akaba yaranorojwe inka. Agira ati “banyubakiye inzu, banyubakira umusarane, banyubakira igikoni, ndetse n’inka bampaye barayubakira.”

Yakomeje agira ati “aho nari ntuye hari ntaho. N’ubwo n’aho natujwe na ho ari hatoya, ariko ntabwo hangana n’aho nari mfite. Ubu nshobora guhinga imboga mu karima k’igikoni banyubakiye, abana banjye bakabasha kubona izo kurya. N’ubwo n’ubungubu mpaha, ariko ntibikiri nka mbere.”

Ku bw’ibi byose yishimira, hategekimana agira ati “uwatekereje gutuza abantu mu midugudu, agatekereza koroza abakene, imana ijye ikomeza imwongerere imuhe imigisha. Iyaba nari mfite icyo nabagororera … nta cyo nabona uretse kubasabira ku Mana byonyine.”

Hategekimana kandi afite icyizere cyo kuzasezerera ubukene burundu. Yagize ati “ngize amahirwe inka yanjye ikongera ikabyara, hari icyo yakongera ku mutungo wanjye. Mbifatanyije no guhinga ndetse no kubumba, mfite icyizere ko mu minsi itaha nanjye nzabasha gutangira kubitsa muri Sacco.”

Gusa, ngo nta byera ngo de. N’ubwo Hategekimana yishimira kuba yaratujwe mu mudugudu, afite ikibazo cy’uko atabashije kubona ingurane y ‘aho atuye. Yagize ati « uwo nturiye mu butaka namweretse aho nari ntuye avuga ko atahatura, akaba nta n’icyo yahakorera, maze avuga ko ashaka ingurane y’amafaranga. Kandi njye nta yo mfite. Namusabye kujya kuyibaza abayobozi banzanye mu mudugudu.»

Mbere ho uyu nyir’ubutaka yari yamubujije no kugira icyo yahinga hafi y’urugo, ariko nyuma yaho yaje kumureka arahinga. Hategekimana ati “bigaragara ko hari ibyo yavuganye n’ubuyobozi.”

Kabarisa Arsene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira, avuga ko iki kibazo cyo kubona ingurane y’ubutaka cyagizwe n’abantu babiri. Ngo hari abafatanyabikorwa bari biyemeje kubarihira ingurane, ariko kugeza na n’ubu ntibarayiriha mu gihe aba batujwe bamaze igihe kigeze ku mwaka batuye.

Kabarisa yunzemo agira ati “Abafatanyabikorwa bari babijeje kuriha ingurane. Twe twagombaga kububakira, abafatanyabikorwa bakariha ingurane y’aho batujwe. Ubu turimo turavugana na bo, ariko nitubona ko ntacyo bakibikozeho ubwo nk’ubuyobozi tuzashaka iyo ngurane”.

 

Rwanda : Rhineland Palatinate donates cows to Karongi residents

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Residents of Trier – Saarburg commune in the German province of Rhineland Palatinate have donated 20 cows to residents of Rugabano sector in Karongi district as part of the continued friendship that exists between residents from both communities.

The cows were donated to needy families in Karongi district, this October 24, and aimed at contributing to the one cow per family “Girinka” program which was initiated by President Paul Kagame.

The gift of a cow is a very big symbol of friendship in Rwandan culture and The representative of Rhineland Palatinate, Uwe Mayer, said that the German residents likewise give value to the cow, which is why they choose to show their support with donation of cows on top of the already existing support in other sectors.

Mayer said that they also choose to support the “Girinka” cow program since its plays a significant role in the fight against poverty in the rural communities. He also stated that this support was an extra mile made to strengthen the good long lasting relationship between the two communities.

Karongi district Mayor, Bernard Kayumba said that the donation will improve the welfare of residents and apparently contribute to the district strategies of poverty eradication in the long run.

Benefiting residents hailed their German counterparts for the support and pledged to use the animals profitably and share the offspring’s amongst each other.

 

 

Rusizi Residents decry

Rwanda | Rusizi: Residents decry unfertile land as cause to poor feeding

Tags: , , , , , , , , ,


Poverty and poor soils are said to be the main cause of malnutrition in Bweyeye sector in Rusizi District, according to the officer for social affairs in Bweyeye sector during an official visit in the area on 22nd.Oct.2012.

Rusizi Residents decryAlmost every family in Bweyeye sector has a small kitchen garden with vegetables and fruits for family consumption meant to reduce and eradicate the poor eating habits related diseases especially malnutrition and kwashiorkor in the sector and all over the country in general.

Theresa Mfashubuzima a resident of Bweyeye sector said that kwashiorkor is caused by eating bad meals with no enough nutrients of which the health advisors are set to eradicate.

Abdouljdabal Ntahomvukiye the officer in charge of social affairs said that about 70 children suffered from malnutrition but with their program to stop it, only 19 children are still suffering from it.

The program of teaching local residents how to prepare well balanced diet is still encouraged through the nutritional schools that were introduced in every village.

Bweyeye sector is one of the 18 sectors that make up Rusizi district that borders Burundi.

 

Imineke ndetse

Rwanda : Imineke ndetse n’igitoki bibitse ibyiza byinshi birimo no kurinda umubiri indwara nyinshi zirimo na Cancer zitandukanye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Imineke n’ibitoki bisanzwe bidahiye bifasha umubiri mu kuwurinda indwara nyinshi

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti NotreMonde.net habaho ubwoko bubiri bw’imirire y’ibikomoka ku nsina. Habaho imineke iribwa nka deseri  cyangwa ikaribwa nk’ibyo kurya bya mu gitondo “Petit dejeuner”ndetse n’ibitoki biterwa bitekwa mu ngo bikaribwa nk’ibiryo bisanzwe.

Ibyiza by’imineke ndetse n’ibitoki bitekwa

Ubusanzwe imbuto muri rusange zifite akamaro ko kurinda indwara umubiri w’umuntu. Ariko nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti NotreMonde.net uriye  imbuto cyane akunze kutarwara indwara ya Kanseri muri rusange. Ariko ku bushakashatsi bwakorewe ku bagore bo mu Busuwisi  6100 0 bwerekanye ko umuneke ari wo mu mbuto nyinshi zageragejwe,ufite  ubushobozi ntagereranywa bwo kurinda iyi ndwara ya kanseri. Abagabo n’abagore bakaba bafite amahirwe amwe yo kutarwara iyi ndwara igihe bakunze gukoresha uru rubuto.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe bwerekanye ko kurya ibitoki birinda cyane ibyuka na Acide nyinyi zakwangiza igifu. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku bantu ndetse no ku bisimba. Ubushakashatsi bwerekanye ko ibitoki bihingwa mu gihugu cya Thailande byo mu bwoko bwa “Palo na Hom” bifite ubushobozi buhambaye bwo kurinda indwara nk’izi ku mbeba. Ngo kurya ibitoki rero ku buryo bwiza,ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara z’igifu.

Ubushakashatsi kandi bwakorewe muri Bangladesh,bwerekanye ko kurya ibitoki bishobora kurwanya indwara ya diyare  y’akarande“diarrhée chronique” ku bana. Mu buryo bumwe,kuvanga igitoki n’umuceri bishobora kugabanya diyare ku bana. Ikindi kandi kurya ½ cy’igitoki  kidahiye kugeza ku bitoki 3 ku munsi bishobora kugira uruhare mu kugabanya diyare yaba iy’igihe gito cyangwa iy’akarange ku mwana nk’uko urubuga rwa Internet NotreMonde.net rukomeza rubyerekana. Ibyo byose ariko bikongerwaho kujyana umwana kwa muganga bakamufasha.

Kurya ibitoki kandi n’imineke,bigabanya indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso. Kurya ibitoki cyane,ni ukuvuga ibitoki 3 cyangwa garama 400 ku biryo bishobora kugabanya  ibyo bita “radicaux libres” bitari byiza ku mubiri,nyuma y’amasaha 2 umaze kurya. Ibi kandi binagabanya ibinure bibi ku mubiri” LDL-cholestérol” cyangwa se “Mauvais cholesterol” bikunze gutera indwara z’umutima n’imitsi.

Kurya ibitoki kitari imineke kandi birinda indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2. Ibyo bigaterwa nuko bigira” amidon”ubwoko bw’isukari” ikomeye ifite akamaro kanini mu kugabanya umubyibuho ukabije ku bawufite. Ikindi kandi iyi sukari yo mu gitoki igirira akamaro kanini uturemangingo tw’umubiri “cellures”  kuri insuline. Iyi amidon kandi iba mu gitoki kitari imineke,ituma habaho kudakorwa cyane kwa insuline mu mubiri kandi  ikarinda n’isukari nyinshi mu maraso “glycemie” “taux de sucre dans le sang” ku batarwaye Diabete yo mu bwoko bwa 2 cyangwa ku bayirwaye.

Ibyiza biba mu bitoki ndetse no mu mineke akaba ari byinshi cyane bifasha mu kurinda umubiri w’umuntu indwara zitandukanye. Akaba ari ngombwa ko abantu bagomba kubifata kugira ngo birinde,ariko nanone bakiyambaza abaganga kugira ngo bamenye neza uburyo babikoresha n’uko babikeneye.

 

Imboga ni bimwe 2

Rwanda : Imboga ni bimwe mu biribwa bibitse ibivumbikisho by’ibirinda indwara kandi bikanafasha umubiri w’umuntu gukura neza

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Imboga n’ingenzi ku mubiri wa buri wese ari nayo mpamvu ari ngombwa kuzirya ngo ziwurinde indwara zinawuhe ibivumbikisho byo kuzikumira bityo umuntu akure neza

Imboga n’ingenzi ku mubiri wa buri wese ari nayo mpamvu ari ngombwa kuzirya ngo ziwurinde indwara zinawuhe ibivumbikisho byo kuzikumira bityo umuntu akure neza

Mu Rwanda haboneka ubwoko bwinshi bw’imboga kandi zigirira akamaro umubiri w’umuntu wese wibanda mu kuzirya. Amoko y’imboga aboneka mu Rwanda ni mensi,aha dusangamo nk’imbwija, imboga za dodo, isogi, ibisusa,nyiramusagimbehe, ibihaza, inyanya, karoti, radi,cocombre, amashu, amashu y’indabo “choux Fleur”, beterave, ibitunguru,cereli,pavuro, ,imiteja n’izindi.

Imboga nyinshi zigira umwihariko wo kuryoshya igaburo nk’ibirungo ariko kandi zikanaritubura. Hejuru y’ako kamaro,haza undi mumaro w’ingenzi imboga zigirira umubiri w’umuntu cyane mu gufasha umubiri kuwuha ibivumbikisho by’ibirinda indwara nk’uko Rutaganda Theoneste,impuguke mu by’imirire yabidutangarije.Uyu mumaro ukomeye wazo utuma ndetse umuntu ukunda kuzirya adakunze guhora arwaragurika nk’uko yakomeje abidutangariza.

Mu mboga kandi habonekamo imyunyu ngugu yihariye igirira akamaro kanini umubiri kandi nta ngaruka. Zoroshya igogora,cyane inzira y’ urwungano ngogozi rwose kugeza igihe ibiribwa bigiriye umuntu akamaro. Zituma kandi umuntu yituma neza ntagire imbogamizi.

Rwanda | Ni byiza ko imboga zitekwa zitaranamba,iziribwa ari mbisi zikaribwa kuko aribwo ziba zifite intungamubiri nyinshi

Ni byiza ko imboga zitekwa zitaranamba,iziribwa ari mbisi zikaribwa kuko aribwo ziba zifite intungamubiri nyinshi

Imboga ahanini zikize kuri vitamine C ,iyi vitamine itinya cyane ubushyuhe ari nayo mpamvu ari byiza kurya imboga zimwe na zimwe ari mbisi kugira ngo iribwe yose kandi ari umwimerere uko yakabaye. Imboga zigomba gutekwa zigifite ibara ryazo ry’icyatsi,mbese zitaranambye. Igihe zitaratekwa,zishyirwa ahantu habugenewe ku buryo zitanamba,zigakamukamo amavitamine agirira umubiri akamaro.

Imboga kandi zikize kuri Vitamine A na C, nk’uko igitabo  “guide des aliments et leurs pouvoirs curatifs” kibisobanura. Imboga zirinda indwara zikunze kwibasira abantu nk’iz’amaso,amenyo,kubura amaraso kubera kubura umunyu ngugu wa Fer,bwaki, n’ibindi. Imboga n’uburyo bwiza cyane bwatuma imiryango n’idafite amikoro ahagije irya indyo yuzuye ku igaburo ryayo dore ko ahanini zidahenda kandi usanga imiryango myinshi yazibona ariko ikivutsa ubwo butunzi butagira uko busa.

Kurya imboga ni iby’igiciro cyinshi ku mubiri w’umuntu uwariwe wese kuko zifite akamaro ntagereranywa kandi nta ngaruka zitera. Gusa zigomba guteguranwa isuku,ikitabwaho na buri wese. By’umwihariko,ababyeyi basabwa kugaburira abana babo imboga n’imbuto,ku igaburo baha abana babo, kugira ngo bakure neza kandi babone ibivumbikisho bizabafasha kwirinda indwara mu buzima bwabo no mu mikurire yabo.

Kubera agaciro ntagereranywa k’imboga n’imbuto,usanga abantu bashishikarizwa kuzihoza iruhande rwabo mu turima tw’igikoni no kuzihinga by’umwihariko. Ibyo ntibirangirire aho gusa ariko,ahubwo bakanazitegura ku meza yabo kuko ari isoko ntagereranywa y’ubuzima bwiza. Si byiza guterera imboga n’imbuto kuzijyana mu masoko gusa,ahubwo menya ko n’umuryango wawe uzikeneye. N’ahanyu kwita ku nama z’ubuzima kuko kwirinda biruta kwivuza.

 

 

Ngororero Bamwe mu 3

Rwanda | Ngororero: Bamwe mu bacuruzi baracyafite ingeso yo gukoresha abana bato mu bucuruzi bwabo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Nubwo Polisi ikorera mu karere ka Ngororero ifatanyije n’abayobozi b’inzego zibanze bahagurukiye kurwanya abacuruzi bakoresha abana bato mu mirimo y’ubucuruzi, bamwe mu bacuruzi baracyakomeje iyo ngeso, aho bakoresha abana bato.

Abenshi muri abo bana bari hagati y’imyaka 9 na 15, ubundi bakagombye kuba bari mu mashuli usanga barimo gukorera amafaranga y’intica ntikize cyangwa bagahembwa kugaburirwa gusa.

Imirimo ikoreshwa abo bana cyane yiganjemo kwikorera imitwaro y’abacuruzi bayijyana mu masoko cyangwa mu mangazini yabo, guhamagara abakiriya ku bakorera mwisoko, gucuruza ibiribwa babigendana n’ibindi.

Rwanda | Bakorerwa imitwaro iremereye

Bakorerwa imitwaro iremereye

Umuyobozi  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clothilde akaba avuga ko abagikoresha abana iyo mirimo ari abinangiye kuko amabwiriza n’amategeko ahana abakoresha abana bato asobanurirwa abaturage mu nama ubuyobozi bukorana nabo.

Akenshi usanga iyi mirimo ikoreshwa abana bato yiganje mumijyi ahakorerwa ubucuruzi ndetse, mu mirima y’icyayi no mubororera munzuri ziri muri gishwati.

Umwe mubacuruzi wo mu mujyi wa kabaya wadusabye kutamuvuga amazina twasanze akoresha umwana mu guhamagara abakiriya, yadutangarije ko akenshi abo bana aribo baba baraje gusaba akazi ahanini kubera ibibazo biri mu miryango yabo.

 

Polisi ibaca mu mirimo y’ubucuruzi bikaba iby’ubusa

Polisi ibaca mu mirimo y’ubucuruzi bikaba iby’ubusa

Nyamara ariko hari n’abemeza ko impamvu abantu bahitamo gukoresha abana baton go ni uko bahembwa amafaranga make kandi bagakorana umwete no kubaha. Gusa abakoresha abana usanga banazi neza ko bihanirwa n’amategeko ariko bakabikora kuko ngo ntamuntu bumvise wahaniwe gukoresha abana bato mugace batuye mo.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia