Nyuma yo gutanga inka 13 zatanzwe kuwa 07/06/2012 ku nkunga ya FARG zigahabwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Rugera, Jomba, Muringa na Shyira ngo zibafashe kwikura mu bukene no kuzamura umwuga wabo w’ubuhinzi, kuri uyu wa 08/06/2012, inka 49 zahawe abatishoboye mu mirenge ya Jenda na Kabatwa ku nkunga ya RDB.
Izi nka 49 zahawe imiryango 49 y’abatishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa zikaba zaratwaye amafaranga 13.250.000 nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene wari witabiriye uyu muhango yabidutangarije. Abahawe inka batishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa,bakaba barasabwe kuzifata neza bazikorera ibishoboka byose ngo zororoke bityo zizabafashe mu iterambere.
Nk’imirenge ikora kuri Parc y’ibirunga kandi banasabwe kubungabunga iyo Parc birinda kwangiza inyamaswa n’ibidukikije bindi dore ko byagaragaye ko hari abajyaga babikora. Bakaba barsabwe kuba ijisho ry’iyo Parc bagakumira uwariwe wese washaka kuyangiza.
Gahunda ya Girinka mu Rwanda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2006 igatangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda b’abakene kwikura mu bukene no kuvugurura imirire yabo. Kugeza ubu Abanyarwanda batari bake bakaba bamaze kubona inka, ndetse henshi na henshi bakaba baratangiye no korozanya .
