Posted on 18 May 2013
Tags: aid, Cows, Gakenke, girinka, Kagame, people, President, program, vurnerable

Musenyeri ashyikiriza umwe mu bagabiwe inka
Kuva gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006 itangijwe na Prezida wa Repubulika, paul kagame abaturage bagabiwe inka bitura bagenzi babo kugira ngo nabo babashe gutunga bave mu bukene. Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo bakaba bituye inka 17 tariki 14/05/2013.
Iyi gahunda ya Girinka yafashije abantu batishoboye bava mu bukene aho inka bagabiwe zabahaye amafaranga ava ku mukamo, ubuhinzi bwabo butera imbere kuko bahinga bakabona ifumbire.
Ikindi, kubera kubona amata byatumye abaturage baca ukubiri n’indwara ziterwa n’imirire mibi nka bwaki yari yugarije Abanyarwanda batari bake.
Nzabantekereza Marie Therese w’imyaka 52, umujyanama w’ubuzima uhagarariye abandi ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo wavuze mu izina ry’abagabiwe bose ashimangira ko gahunda ya Girika yagize uruhare rukomeye mu mu murenge wa Cyabingo mu guca bwaki.
Yifashishije imibare, Nzabantekereza agaragaza ko uko gahunda ya girinka yakangaye bwaki. Ngo mu mwaka wa 2009 habarurwaga abana 1450 bafite imirire mbibi yoroheje n’abana 209 bafite imirire mibi ikabije none muri 2013 hasigaye 5 n’umwe uri mu mutuku.
Musenyeneri wa Diyoseze ya Ruhengeri, nyiricybahiro Hororimana Vincent witabiriye uyu muhango asanga ubuyobozi bufite ubushake bwo kurwanya ubukene, akangurira abaturage kubushyigikira.
Posted on 10 April 2013
Tags: featured, Kagame, Kwishyira hamwe, Rwanda
Avuga ko kera Abanyarwanda batapfaga gusabiriza, Gen. Alexis Kagame yabwiraga abaturage bo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, kuwa 9/4/2013. Aha yabashishikarizaga guharanira kwigira ndetse no kwita ku bakecuru b’inshike, basizwe iheruheru na jenoside.
Gen. Kagame yagize ati “Kera Abanyarwanda ntibasabirizaga, buri wese yaharaniraga kwigira. Ni na yo mpamvu usanga abakecuru bagizwe inshike na jenoside bagira ibibazo bakabyihererana, bagahitamo kwigungira mu nzu, ahanini banga gusaba ababahekuye.”
Ku bw’iyo mpamvu rero yasabye abanyabutare kwegera aba bakecuru, bakabaganiriza bakabakura mu bwigunge, kuko bakeneye ababagaragariza urukundo, ndetse bakanabafasha kwikura mu bukene.
Ku rundi ruhande, Gen. Kagame yashishikarije abanyabutare guharanira kwigira, ntibumve ko hari umuntu bagomba gutegera amaboko. Ngo kuba nyuma ya jenoside hari ababashije kwiyubakira aho baba, gahunda zitandukanye za Leta zikageza abanyarwanda ku kwiyubakira imihanda, … ibi bigaragaza ko kwiyubaka ku bantu bose bishoboka.
Posted on 05 August 2012
Tags: abaturage, Habiyambere, Kagame, kandi, Mugabo, ngo, Ngororero, Perezida, Rwanda development, Rwanda Kagame, Rwanda Ngororero, Rwanda people, Rwanda president, uyu, yahawe
Umugabo witwa Habiyambere Gerard utuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aravuga ko azitura Perezida Kagame kuko ngo yamuteye ishaba atigeze agira mu buzima bwe. Ibi ngo byaturutse kunka uyu mugabo yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ubwe, ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Ngororero kuwa 15 Gashyantare 2012.
Kuri ubu, iyo ugeze mu rugo rw’uwo mugabo ufite umugore n’abana umunani ubundi utaragiraga amatungo mu rugo rwe akaba yarahereye kuyo yahawe na Perezida, uhasanga inka 3 zirimo iyo yahawe hamwe n’inyana yayo ndetse hakaba n’indi yahashye ngo amaze kubona ko korora ari ingirakamaro, akagira kandi intama 2 n’ihene imwe.

Amatungo ya Habiyambere
Nkuko uyu mugabo abitangaza, ngo yatangiye kumvira Perezida Kagame ubwo yavugaga kuri radiyo ko abaturage bakwiye kuva ahantu h’imibande bakajya mu midugudu bakegerezwa ibikorwa remezo, maze Habiyambere afata iyambere asaba ikibanza maze afatanyije n’abana be biyubakira inzu kandi ari abakene gusa ngo bakaba baragiye babona inkunga zitandukanye.
Nyuma yo kubona atanze abandi kubaka mu mudugudu, ndetse agahabwa inka na Perezida, nibwo yiyumvisemo ko nawe agomba kugira icyo yigezaho maze akorera amafaranga nawe yigurira inka n’andi matungo yavuzwe haruguru ariko byose ngo akaba yarabitewe na Kagame wamufunguriye amarembo.
Uretse kwitura Perezida nawe yoroza abandi, Habiyambere ngo ubu yatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage batuye mu mibande kumwegera kugirango bifatanye bahabwe n’umuriro w’amashanyarazi kandi iyi gahunda akaba ayigejeje kure.
Ubwo bwitange bwo gukangurira abaturage kujya mu midugudu ndetse n’ibikorwa by’uyu mugabo bigaragaza imbaraga z’ibitekerezo ngo nibyo byatumye n’abaturage bamwizera none kuri ubu bakaba baramugize umukuru w’umududgudu atuyemo, ibintu ubundi ngo atari yarigeze arota kubera ubukene bwe.
Abazi uyu mugabo barimo n’abayobozi mumurenge atuyemo bahamya ko ari umuntu ufite gahunda z’ejo hazaza heza kandi agashaka kugendana n’abandi baturage.
Posted on 25 May 2012
Tags: Kagame, Perezida Kagame, President Kagame, Uburasirazuba
N’ubwo intara y’iburasirazuba ikize ku biyaga byinshi ndetse hakiyongeraho no kugira pariki y’akagera niyo ntara ibarizwamo inyubako nke zo kwakira abantu zirimo amahoteli ndetse ikagira n’amazi meza adahagije abaturage.
Iyi ntara kandi iri muntara zibarizwamo ubworozi bukungahaye ariko ikaba ifite ikibazo cyo kubona amazi yo guha amatungo.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko kubona Hoteli biri mu mihigo yabo mu mwaka utaha mu mujyi wa Kabarore mugihe aka karere gakora ku nkengero z’ikiyaga cya muhazi, naho umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko bikwiye ko mu mwaka wa 2013 muri iyi ntara umubare w’amahoteri wakiyongera.
Perezida Kagame avuga ko ibibazo biri muri iyi ntara bishobora guhuzwa n’amahirwe ahari maze ibibazo bikaba ibisubizo kuko kuba hacyeneye amahoteli ari amahirwe kubashoramari babanyarwanda bifuza gushora imari yayo mukubaka amahoteli.
Akavuga ko abatuye intara y’iburasirazuba bagomba kubona amahoteri ahubatswe bakareka kumva amahoteri mu magambo maze bashoje ikivi bakabona aho baruhukira ndetse nabahora banywa u rwagwa na waragi zitica ubuzima bakabona ibinyobwa byiza banywera ahantu heza.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko ibibazo by’amazi bibangamira akarere mu iterambere
Bimwe mubituma iyi ntara itagira amahoteri nk’izindi ntara harimo kuba idafite ibikorwa remezo bihagije cyane ko ahashyirwa amahoteri hafite amahirwe yo gukundwa ariko ikibazo kikaba imihanda nko kunkengero za pariki y’akagera haba no kubiyaga bibarizwa muri iyi ntara cyane ko ifite ibiyaga byinshi kandi byakundwa harimo Muhazi, Mugesera n’ibyohoha nibindi bibarizwa muri pariki y’akagera ariko imihanda no gutunganya inkombe z’ibiyaga bikaba bikiri hasi.
Indi mbogamizi ibangamira iyubakwa ry’amahoteri mu ntara y’uburasirazuba ni ibikorwa remezo birimo amazi meza kuko abashobora kubona amazi meza batarenze metero 300 muri iyi ntara bagera kuri 65%. Ikibazo cy’amazi kikaba cyiyongera kugira amashanyarazi kuko henshi Atari yakahagejejwe cyakora intara y’iburasirazuba ikaba iteganya mu mwaka wa 2013 kuzakoresha miriyari 3 mukongera amazi meza muri iyi ntara cyane ko n’indwara z’isuku nke ahanini ziyibonekamo zikomoka gukoresha amazi adasukuye.
Posted on 10 March 2012
Tags: ange kagame, day, food, guest, Ivan Kagame, jack nziza, janet kagame, Jeannette, jeannette kagame children, Kagame, kagame kids, Kagame's Daughter, kagame's family, kagame's son, Kayonza, level, market, Mrs, paul kagame's son, schooling

Market gate closed
Market gate closed
While most residents woke up early to shop for women’s day, local authority decided to close the market gate while they were still shopping.
The market leader claims to have got an order from the head of the traders in Rwamagana to close the market until the celebrations are over.
Jean Baptiste Murenzi, leader of business people in Rwamagana district says that he did not give that order and do not know where it came from.
“I haven’t talked to anyone about closing the market. Again I think those who are capable should have shopped to celebrate International Womens day,” adds Murenzi
One Beatha, the women we found at the market says: “I had come to the market so early to buy food and prepare food for my schooling children and then go to celebrate womens day with others.”
In Rwanda, womens day was celebrated at national level in Kayonza with Mrs. Jeannette Kagame as the guest of honour.
The day’s theme says “Empower women and girls to sustain families.”
International womens day has been celebrated for 100 years in different countries of the world. ONU made it legal in 1975 and now celebrated legally for the 37th anniversary.

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame
Posted on 03 January 2012
Tags: Burera, Cow, donation, Kagame
Umuryango wa Shumbusho Claude na Nyirabarimwabo Athanasie uherereye mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, umaze iminsi ugabiwe inka na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubera ko wibarutse abana batatu b’impanga, utangaza ko mbere y’uko bagabirwa iyo nka ubuzima bw’umuryango wabo bwari bumeze nabi.
Shumbusho atunzwe no gupagasa kugira ngo abone ibyo atungisha umuryango. Agira ati “ njya guhingira abandi bampa udufaranga nkagura nk’ifu y’ubugari bakaba aribwo bararira nabona ay’umufungo w’ibijumba bakaba aribyo bararira”.
Akomeza avuga ko umugore we atarabyara izo mpanga yacuruzaga avoka, hanyuma amafaranga akuye mo akaba ariyo bahahisha. Shumbusho avuga ko afite imirima ibiri ahinga mo ibijumba n’ibishyimbo. Gusa avuga ko ateza imyaka ifatika kuburyo yahunika bigatuma nta kiribwa aba afite, Shumbusho ubu afite abana umunani ubariye mo n’aba batatu b’mpanga bibarutse, Ariko ngo akaba yari kuba agize icumi iyo babiri yabyaye mbere badapfa. Gusa iyo urebye abo bana bigaragara ko bakiri bato mu myaka, Inzu babamo nayo ikaba iringaniye ifite ibyumba bine nabyo bito.
N’ubwo ariko afite abo bana bose nta kintu kigaragara abatungisha, Kuko usibye inka yagabiwe avuga ko nta rindi tungo yigize yorora kuburyo ryagoboka umuryango we.
Byaruhanga Fidele umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bungwe avuga ko muri ako gace hakunze kugaragara abaturage badakurikiza gahunda yo kuboneza urubyaro, Bakabyara abana benshi kandi ari n’imiryango itishoboye. Agira ati “aka gace gaturiye igihugu cy’Ubugande bituma abaturage benshi batumva neza iyo gahunda”. Byaruhanga akomeza avuga ko na Shumbusho yari yarananiranye, Ku buryo ngo bamubwira kuboneza urubyaro ntabyumve ahubwo ngo akajya yigira mu gihugu cy’Ubugande gupagasa.
Gusa ariko Shumbusho avuga ko arekeye aho kubyara ngo kuko amaze kubona ko kuboneza urubyaro ari ngombwa. Nyuma yo kugabirwa inka yavuze ko ubuzima bugiye guhinduka kandi ngo izabafa kwikura mu bukene.
Umuryango wa Shumbusho washyikirijwe inka wagabiwe na Prezida Kagame tariki ya 22/12/2011, Uwo muryango ukaba waribatutse izo mpanga tariki ya 11/11/2011.