Tag Archive | "kalisiyumu"

Amata y intama abamo

Amata y intama abamo intungamubiri ifasha amagufa gukura neza

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Ubushakashatsi bwakozwe  na Kaminuza ya “Northwestern University” yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buvuga ko amata akomoka ku ntama n’ubwo ataboneka kenshi ari yo mata akungahaye kuri kalisiyumu ikomeza amagufa  kurusha andi mata.

Amata y intama abamo

Amata y’intama agira uruhare mu ikura ry’amagufa

Nk’uko aya makuru abitangaza, ngo muri litiro imwe y’amata y’intama habonekamo miligarama 1.950 zikaba ari nyinshi ugereranyije n’iziboneka mu mata akomoka ku nka.

Aya mata akurikirwa n’akomoka ku mbogo aho yo agira miligarama 1.800 muri litiro imwe. Amata y’ihene na yo agira miligarama 1.260 za kalisiyumu muri litiro imwe yayo. Amata abonekamo kalisiyumu nke ni akomoka ku nka akaba abonekamo miligarama 1.200 muri litiro imwe yayo.

Aha bavuga ko uyu munyu ngugu wa kalisiyumu ufite uruhare runini mu mikurire y’amagufa cyane cyane ay’umwana ukiri muto. Mu gihe umunyu ngugu wa kalisiyumu ubaye muke mu maraso ushobora kuba ikibazo cyane cyane gishobora no kugira uruhare mu kwiyongera kw’amagufa mu gihe cyo gukura.

Aya makuru avuga ko uyu munyu ngugu wa kalisiyumu ugoma kugendana neza na vitamini D. Aha ni ukuvuga ko mu kurya ibikungahaye kuri kalisiyumu ari na ngombwa kwibuka gufata n’ibikungahaye kuri vitamini D no ku byubaka umubiri kuko ari byo bigira uruhare ntakuka mu mikurire myiza y’umubiri muri rusange.

Izi ntungamubiri zose ziboneka mu nyama, mu mata, mu magi, mu mafi ari byo bizwiho cyane kubonekamo vitamini D. Aha kandi bavuga ko uruhererekane rw’inyunyu ngugu na rwo rurushaho kugira umumaro mu mikurire y’umwana, kabone n’ubwo ishobora kuba itagira uruhare ruziguye mu mikurire y’amagufwa.

Aha bemeza ko mu gihe umubiri ufite ikibazo cya kalisiyumu, habonetse amata akomoka ku ntama yaba ari yo yayitanga mu gihe gito. Icyakora ngo ntihakwiye kwirengagizwa ko aya mata adapfa kuboneka bitewe no kudakundwa na benshi.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia