Bamwe mu banduye agakoko gatera SIDA mu bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko mu miryango babamo ndetse n’abaturanyi babo bakigaragaza kubanena ku buryo bukabije.
Assoumpta Kampororo umubyeyi w’abana batatu wanduye agakoko gatera SIDA, avuga ko imiryango ifite ababana n’ubwandu ikinena ku buryo bukabije abo bantu.
Ati: “hari ubwo nk’umuntu wo mu muryango abwira uwanduye ikigambo kimukomeretsa kuburyo kimushegesha, hari abo wumva ngo ‘reba ni imyenda yigendera nta muntu urimo’ kandi amagambo nkaya akayakwibwirira atayacishije no ku bandi”.
Mukagasana Devota we avuga ko iri nena rikigaragara ahanini mu mashuri aho abana banduye, bagenzi babo babagendera kure ngo batabanduza. Ibi ngo usanga babikura ku babyeyi babo kuko ngo hari abo babaza bagasanga baba barabibwiwe n’ababyeyi babo.
Abandi bagararwaho no kwibasirwa cyane ngo ni abana bafite ababyiyi babana n’ubwandu, kuko ndo ku mashuri nabo banenwa. Kampororo ati: “jye nigiriye ku kigo kwihaniza abanyeshuri baho kuko bamwiye ko bibasira abana bafite ababyi banduye. Iyo bari mu bandi barabakomeretsa ngo ababyeyi bawe niba nyakwigendera ntaho bahagaze n’ibindi”.
Kampororo avuga ko abanduye bafite itegeko ribarengera, bityo ngo umuntu wajya ugaragarwaho n’ihohoterwa cyangwa inenwa ngo akwiye kumenya uburenganzira bwe akagana amategeko akamurenganura.
