Tag Archive | "karere"

Gicumbi – Gufata inzererezi bigabanya abahungabanya umutekano

Rwanda : Gicumbi – Gufata inzererezi bigabanya abahungabanya umutekano

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda : Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi

Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi

Inzererezi ziri mu bintu bihungabanya umutekano, akarere ka Gicumbi kihaye inshingazo zo guca burundu inzererezi ndetse n’abandi bose bakora ibintu byahungabanya umutekano.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe urwego rw’umutekano mu karere ka Gicumbi Sindayigaya Edouard kuri uyu wa 7/6/2012 yatangaje ko akarere ka Gicumbi kihaye gahunda yo guca inzererezi burundu muri ako Karere.

Yavuze ko usanga arizo ziteza umutekano muke kuko muri izo nzererezi bafata zibamo ibyiciro bitandukanye harimo abanywa urumogi, abasinzi baba banyweye za kanyanga, abagendagenda hirya no hino mu masoko bashaka abo biba bakoze mu mifuka ndetse n’abarembetsi bahungabanya umutekano bajya kuzana inzoga za Kanyanga mu gihugu cya Uganda, n’abakora ubujura bwa kiboko aho bacunga umuntu ari kuvugira kuri terefone akayimushikuza akiruka n’abategera umuntu mu nzira bumaze kwira akamushikuza isakoshi cyangwa ikindi kintu afite muntoki.

Ibyo byose n’ubujura bukorwa n’izo nzererezi kand ibyo bikorwa bihungabanya umutekano w’akarere, niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kuzajya hafatwa umuntu wese w’inzererezi ugenda muri ako karere.

Nyuma yo gufata izo nzererezi zigezwa mu kigo cyagenewe kuzakira bagakomeza kugororwa bigishwa ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge, kwiba n’ibindi byaha byabaviramo gufungwa ndetse bikangiza ubuzima bwabo.

Izo nzererezi nazo zemera ko ziba zakoze ibikorwa bihungabanya umutekano nyuma yo kuzava aho babagororera bakazasubira mubuzima busanzwe batangaza ko bazakomeza kwitwara neza.


 

Ruhango Ababyeyi

Rwanda : Ruhango: Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko kuva aho Leta ishyiriyeho uburyo butandukanye bwo gufasha abaturage, ngo byaba biri mu bituma ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo kuko baba bavuga ko ikibazo kizavuka Leta izagikemura bigatuma bumva ko ubuzima bw’abana babo butabareba.

Rwanda |  Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Aba bana uko ari 7 barwaye Bwaki

Ibi bivuzwe mu gihe muri aka karere umubare w’abana barwaye indwara ya Bwaki ikomeje kugenda yiyongera.

Kuba hakiri ababyeyi barwaza Bwaki, ahanini si ubukene cyangwa amikoro macye ahubwo biterwa no kuba ababyeyi batagishaka kwita ku bana babo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine.

Mugeni agira ati “kuva aho hagiriyeho gahunda ya Leta yo gufasha abaturage nko kwiga, kwivuza, gahunda ya Gira inka n’ibindi, ngo byatumye ababyeyi bateshuka ku nshingano zo kurera, aho usanga umubyeyi yigira muri gahunda ze akibagirwa urubyaro, abandi ugasanga bahisemo kwigira mu tubari”.

N’ubwo bamwe mu babyeyi bavuga ko barwaza bwaki kubera ubukene hari n’ababyeyi bandi babibona ukundi bakavuga ko kuba hari bagenzi babo barwaje bwaki ngo ni uko batita ku buzima bw’abana babo ugasanga abana bibagizeho ingaruka.

Ibi kandi bishimangirwa n’umukuru w’umudugudu wa Ruhuha wo mu karere ka Ruhango witwa Nzabarukuze Daniel. Nawe yunga mu ijambo rya Mugeni aho agira ati “njyewe abaturage b’aha mbana nabo buri munsi ntibabuze ibyo bagaburira abana babo ahubwo ni abantu bigize abasinzi bataha igihe bashakiye ugasanga ubwana bwishwe n’imbeho butanafite ubatakera”

Icyakora ngo Nzabarukize ikibazo cyabo yarakizamuye akigeza mu nzego zimusumbije ubushobozi kugira ngo aba bana batabarwe.

Mugeni Jolie Germaine ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ruhango, avuga ko iyo baramutse bamenye ikibazo nk’iki bihutira gishishikariza aba babyeyi kugana ibigo nderabuzima, ikindi ngo babwira urwego rw’umurenge kubakurikiranira hafi.

Mugeni avuga ko ikibazo cya Bwaki kizakemuka vuba ngo kuko ubu mu karere hari gahunda y’inkongoro igamije guha buri mwana amata.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kaza mu myanya ya nyuma mu turere tugifite imibereho mibi y’abaturage.

Gusa umuryango wa FPR Inkotanyi muri aka karere nka moteri y’igihugu uvuga ko witeguye gukura abaturage munsi y’umurungo w’ubukene ubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.


Rwanda | CODRBC-Abizeranye yashimiwe kurwanya ubukene muri Gatsibo

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abanyamuryango bibumbiye mu makoperative atErwa inkunga n’umushingwa

CODRBC (cooperative pour development rural et le bien etre

Communautaire)- Abizeranye  mu karere ka Gatsibo batangaza ko bishimira

uburyo uyu mushinga wababaye hafi bakaba bageze kure bikura mu bukene

kuko nyuma yo kubaho batagira akazi bamaze gutera intambwe yo

kwihangira umurimo.

Taliki ya 30 Gicurasi, 2012  ubwo Global Fund yasuraga umushinga

CODRBC-Abizeranye itera inkunga mugufasha amakoperative atandukanye mu

karere ka Gatsibo batangarijwe n’abanyamuryango bafashwa na CODRBC-

Abizeranye  ko ibikorwa bagezeho bimaze kubaha icyizere mu kugira

imibereho myiza no kurwanya ubukene, bivuye ku mirimo bakora yo kuboha

imipira y’abanyeshuri n’ubworozi bw’inkoko.

Umuyobozi wa CODRBC- Abizeranye ngwabije sylvestre avuga ko intego

bihaye ari ugufasha abatishoboye kuva mubukene bivuye mu gukora aho

abakora bamenya no gutekereza bakikura mubukene. Naho bamwe

mubafashijwe nka Uwankusi makulata ukuriye koperative Girisuku

Kabarore  ari nabo bigishwa kuboha imipira y’abanyeshuri muri uwo

mushinga, avuga ko bahereye ku ngofero none bakaba bageze ku mipira

kuburyo baboha imipira itatu ku munsi, agahamya ko koperative yabo

ibafitiye akamaro cyane bitewe n’ibigo by’amashuri bitakijya kure

gushaka imipira y’abanyeshuri kandi ko iyo barangije gukora isuku

mumujyi wa Kabarore bajya kwigira munzu bikodeshereje.


 

 

m_Rilima Croix Rouge 2

Rwanda | Rilima: Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza abaturage kugira akarima k’igikoni

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bakanguriye abaturage bo mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera igikorwa cyo kubaka akarima k’igikoni muri gahunda yayo yo gukangurira abaturage kwiteza imbere hagamijwe iterambere rirambye.

Rwanda | Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise, Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera yasobanuye ko nk’umufasha wa Leta, agasozi indatwa kari muri gahunda Croix-Rouge y’u Rwanda yashyize mu mihigo yayo.

Ati “bigamije kuzamura umuturage bakamugeza ku iterambere rirambye umuturage na we yagizemo uruhare,  cyane ndakangurira abaturage kugira isuku bakora  neza imisarane bakayigirira isuku, bakanakoresha kandagira ukarabe mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda”.

Yasobanuye ko abaturage bahawe imirama y’imboga mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi. Yavuze kandi ko hatanzwe inkwavu zigera kuri 240 ku batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kwikemurira ibibazo nko kwigurira ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé). Yavuze kandi ko abaturage bagomba kwitabira guhinga imbuto ku buryo buri rugo ruzajya rugira nibura igiti kimwe cy’imbuto.

Rwanda | Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise ahamya ko intambwe imaze guterwa ishimishije kuko abaturage bamaze kumva ko na bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakagira uruhare mu kwizamura bityo bakazagera ku iterambere rirambye rigamijwe.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rilima, Umugwaneza Diane, yashimiye ubufatanye bwiza Croix-Rouge y’u Rwanda ifitanye na Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ iki gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni kije gufasha abaturage kwiteza imbere, ndashimira Croix-Rouge y’u Rwanda ibyo imaze kubagezaho birimo gutoza abaturage isuku ndetse no koboroza amatungo”.

Nyirimanzi Vincent umwe mu bafashijwe kubaka akarima k’igikoni yashimiye cyane ubufasha bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda. avuga ko bigishijwe, bagirwa inama bahabwa amatungo ndetse n’imbuto.

 


Rwanda | Ubucucike bushobora gutuma

Rwanda | Ubucucike bushobora gutuma abaturage bihangira imirimo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ubucucike bushobora gutumaUmuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko ubucucike bw’abaturage bushobora kuba intandaro yo kwihangira imirimo, by’umwihariko igihe nta masambu ahagije abaturage bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi. Uyu muyobozi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inteko y’intara y’uburasirazuba yabaye tariki 25/05/2012, aho inzego z’ubuyobozi muri iyo ntara zamurikaga ibyo zikora.

Bamwe mu bayobozi b’akarere ka Kayonza baherutse gukora urugendo shuri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba ibyo bakwigira kuri ako karere kahoze mu myanya y’inyuma, ariko ubu kakaba kaza mu turere tw’imbere mu guhigura neza imihigo.

Uyu muyobozi yavuze ko mu bintu byatumye abaturage bo mu karere ka Burera bashishikarira kwihangira imirimo harimo n’ubucucike bwabo, bituma abatagira amasambu yo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi batekereza ku bindi bintu byabateza imbere.

N’ubwo mu karere ka kayonza hatagaragara ubucucike nk’ubwo muri Burera, Mugabo yavuze ko bizaba ngombwa ko abaturage b’akarere abereye umuyobozi bakorerwa ubukangurambaga kugirango na bo bagire umuco wo kwihangira imirimo. Ibyo ngo bizakorwa by’umwihariko bahereye mu rubyiruko kuko hari benshi batagira icyo bakora kandi ibyo gukora bitarabuze.

Mu gihe mu karere ka Kayonza hari ibisambu byinshi bidahingwa, bamwe mu rubyiruko ngo bavuga ko babuze akazi bakavuga ko ari yo mpamvu badatera imbere. Mugabo avuga ko bizasaba kubanza guhindura imyumvire n’imitekerereze by’abaturage nk’abo kugira ngo babone gufata gahunda ihamye yo gukora.

   

 

 

Rwanda | Kayonza Hagiye gukorwa

Rwanda | Kayonza: Hagiye gukorwa ubukangurambaga kugira ngo ibisambu bidahingwa bibyazwe umusaruro

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Hagiye gukorwaUbuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bugiye gufata ingamba zizatuma ibisambu byose bidahingwa bibyazwa umusaruro. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’urugendo shuri bamwe mu bayobozi b’ako karere bagiriye mu ka Burera bagatungurwa no kubona nta butaka butabyazwa umusaruro buri muri ako karere nk’uko Mutesi Anitha, umuyobozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangaje.

Mu mirenge itandukanye igize akarere ka kayonza, hagaragara ubutaka budakoreshwa ngo bubyazwe inyungu. Mutesi avuga ko ibisambu byinshi bitabyazwa umusaruro usanga ari iby’abana b’imfubyi baba badafite ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro uko bikwiye.

Ati “Imirima myinshi iri hano mu karere kacu usanga kenshi ba nyirayo badahari, hari ibisambu byinshi abantu bagiye basigira nk’abana b’imfubyi, ariko ugasanga ntibihingwa kandi bihari. Icyo twarebye ni uko n’umwana w’imfubyi yabigiramo uruhare isambu akaba yayikodesha na we akagira icyo akuramo”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga kuri abo bana kugira ngo abadafite ubushobozi bwo kubyaza ubutaka bwabo inyungu nibura bazajye babukodesha ku bashobora kububyaza inyungu. Ibyo ngo bishobora kuzatuma ubukungu bw’abaturage bwiyongera kubera ko kudakoresha umutungo kamere uko bikwiye bidindiza iterambere ry’abaturage nk’uko Mutesi abivuga.

Mutesi avuga ko bafite intego ko ubutaka bwose bwo mu karere ka Kayonza bwazabyazwa umusaruro.

Cyakora anavuga ko bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bakigaragaza ubunebwe no kudashaka gukora, akavuga ko bizasaba kubakorera ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo iyo ntego ibashe kugerwaho.


 

Rwanda RUKUNDO

Rwanda | GISAGARA: KUTAGIRA UMUJYI NI KIMWE MU BITUMA NTA BANA BO MU MUHANDA BAHAGARAGARA

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda RUKUNDO

RUKUNDO


Mu karere ka Gisagara ntihakunze kugaragara urubyiruko ruzerera mu muhanda, ibi ngo bikaba byaba biterwa n’uko nta mujyi uhari ubakurura kandi hakaba na gahunda nziza yo kubatoza gukunda kwiga no gukora  ariko nanone bitabujije ko urubyiruko rwaho rujya mu muhanda ariyo mpamvu mubakunze gufatirwa mu mujyi wa huye haba harimo n’abaturutse mu karere ka Gisagara.

Haba mu muhanda munini wa Gisagara ndetse no mu mihanda ijya mu mirenge itandukanye y’aka karere ntihakunze kuboneka cyane abana bazerera mu mihanda aba bitwa abana bo mu muhanda, ibi bikaba ngo biterwa n’uko abana bajya mu muhanda baba bakurikiye ibibarangaza biba mu mijyi, abandi bakagenda bakurikiye kuzabonayo imirimo ibaha amafaranga kandi ibi byose bikaba bitaboneka muri aka karere ka Gisagara.

“Si uko ibibazo bimwe na bimwe bituma abana bajya mu muhanda birimo ubukene bitagaragara muri aka karere kacu ka Gisagara ahubwo ni uko akenshi abana bakunze kubihunga no kujya gushakira ibisubizo byabyo mu mijyi aho bazakorera amafaranga bakanabona utuntu twiza tubarangaza. Kuba kandi tudafite umujyi sibyo byonyine bituma tugiraumubare muto w’abana bo mu muhanda ahubwo ni uko tunagira gahunza nziza zo kubakangurira gukunda ishuri no kubakundisha umurimo tubatoza gukorera mu makoperative” RUKEBESHA Elysé  umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Gisagara.

Umwe mu bana bo mu muhanda ukomoka mu karere ka Gisagara witwa RUKUNDO w’imyaka 14 akaba akunze kuba ari ahitwa muri Rwasave ho mu karere ka Huye aho bogereza ibinyabiziga avuga ko atakwirirwa azenguruka mu muhanda wa Gisagara kuko ntacyo yahabona arya.

“Jye mbana n’umukecuru wanjye nawe utibashirije bivuga ko ngomba kwishakira imibereho. Ntabwo rero nakwiteza umuhanda wa Gisagara kuko nta kazi kariyo kandi no kwiga nataha simbone imyaka yo kurya sinabikora. Njya muri huye gushaka imibereho ariko naho ntibyoroshye kuko baradufata, niyo mpamvu rero mbanaje nk’aha mu kinamba aho ndibbone byibura ikiraka cyo koza nka moto bakantera 200F nkarya ayo”

Nk’uko Bwana RUKEBESHA abivuga ngo kuba bafite izi gahunda zo kwita ku rubyiruko ntibibuza ko hari abatazitabira bagahitamo kujya ku muhanda nka RUKUNDO ariko kandi ngo kwigisha ni uguhozaho ariyo mpamvu nabo gahunda zabo zirebana n’urubyiruko zihoraho kandi bakaba bizera ko hazagira igihe nta mwana wo muri Gisagara ukibarizwa mu muhanda.

Bwana RUKEBESHA Elysé  arasaba urubyiruko rw’aka karere ko rwakwitabira gahunda zirugenewe zirimo kwitabira kujya mu makoperative aruteza imbere ndetse bakanajya mu mashuri bakiga kuko ubujiji nabwo buba mu bituma umuntu adatera imbere.

   

 

 

Rwanda : Kirehe-Ababyeyi barasabwa kwita ku burenganzira bw’abana

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2012, mu karere ka Kirehe hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri agendanye n’uburenganzira bw’umwana akaba yahuje abahagarariye inama y’igihugu y’abagore ku murenge, abanyamadini, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’amarerero.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Jacqueline yavuze ko umwana akeneye kwegerwa , gukundwa no guteteshwa  yongeraho ko umwana utari mumuryango ahura n’ibibazo byinshi bityo akaba akeneye urukundo kurushaho. Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, mu Rwanda habonetse abana benshi badafite ababyeyi, abana benshi bajya mu bigo by’imfumbyi.

Kubera ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya ibigo by’imfumbyi, ni ngombwa gushishikariza ababyeyi kugira umutima w’impuhwe bakakira abana mu miryango. Yagize ati:  Umuntu abaho neza kubera kwitabwaho, ninayo mpamvu umwana akwiriye kuba mu muryango mwiza umwitaho.”

Nkurikiyimana Venuste ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere ka Kirehe yatanze ikiganiro ku ihohoterwa rikorerwa abana aboneraho n’umwanya wo kugaragaza amoko y’ihohoterwa.

Yagarutse ku byaha bikorerwa abana avuga ko hari bamwe babikora batazi ko ari ibyaha, maze asaba abari mu nama kuba intumwa mu mirenge bahagarariye.

Yavuze ko muri rusange amategeko arengera umwana ahari ariko hakaba hari abatayazi n’abayica ku bushake, yongeraho ko inshingano z’ababyeyi na Leta ari kugira ejo hazaza heza h’abana kuko umwana apfa mu iterura.


 

 

Rwanda Inka 24 nizo zahawe

Rwanda : Inka 24 nizo zahawe abatishoboye mu mirenge 11 mu karere ka Nyabihu ku nkunga ya RAB

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Inka 24 nizo zahawe

Gahunda ya Girinka izafasha benshi kwikura mu bukene

Mu rwego rwo kurushaho gufasha Abaturage batishoboye kwikura mu bukene, mu karere ka Nyabihu inka 24 nizo zahawe abaturage mu mirenge 11 muri 12 ikagize ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB.

Nk’uko tubikesha Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu,uretse mu murenge wa Jenda hatanzwe inka 1,mu wa Bigogwe hatanzwe 4,uwa Mukamira hatanzwe inka 1 n’uwa Kintobo hatanzwe 3,mu yindi mirenge isigaye  hagiye hatangwa inka ebyiri ebyiri.

Nkundizanye Speciose umwe mu bahawe inka utuye mu kagari ka Basumba mu murenge wa Bigogwe akaba yishimiye inka yahawe avuga ko izamufasha kuzamura umuryango we no kwikura mu bukene. Muri rusange,abahawe inka,bakaba bishimiye cyane inka bahawe ,bavuga ko zigiye kubafasha mu kwikura mu bukene no  kuzamura imibereho yabo. Bongeyeho ko kuba bahawe inka,nabo bazazifata neza ku buryo nabo bazitura bagenzi babo b’abakene bityo bakarushaho gufatana urunana mu nzira yo kwikura mu bukene basatira iterambere rirambye.

Mu karere ka Nyabihu,inka zigera kuri 576 zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka guhera mu kwa 06/2011 kugeza muri uku kwa 05/2012. Gusa imihigo bari bihaye ikaba yaragezweho kuko bamaze kurenza 100%, kandi igikorwa cyo gutanga inka kikaba gikomeje mu karere ka Nyabihu.

   

 

 

Rwanda Imibereho myiza

Rwanda : Imibereho myiza n’imibanire myiza byoroshya imirimo y’amatora – NEC

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Imibereho myiza

Amasomo y’uburere mbonera gihugu, abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora batanga ku byiciro bitandukanye by’abanyarwanda, agomba gushingira ku ngero n’ubufasha abayatanga bagaragariza abo bigisha.

Ibyo bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Munyaneza Charles, mu muhango wo gushyikiriza inka 4, abakorerabushake ba NEC bagabiye abana b’imfubyi za jenoside bibumbiye mu muryango ”Dufite umurengezi Family” bo mu kagari ka Bibungo, umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, tariki 22/5/2012.

Munyaneza aragira ati “amasomo yumvikana neza iyo anyujijwe mu bikorwa kurusha mu magambo.  Inyigisho z’uburere mbonera gihugu zigomba gushingirwa ku ngero”.  Ngo ntibyaba ari byo kwigisha umunyarwanda waraye ubusa ngo ajye gutora. Ahubwo umwigisha aba agomba gukora ibishoboka byose ngo uwo munyarwanda abeho neza, Ati “iyo wamufashije yihatira gukurikiza gahunda zose umusaba”.

Ibikorwa nk’ibyo byo gufasha abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi, Komisiyo y’igihugu y’amatora , ikaba isanzwe ibikora no mu tundi duce tw’igihugu. Mu karere ka Kamonyi, Ushinzwe uburere mbonera gihugu mu karere, Musoni Maurice, akaba avuga ko batanze ihene 16 ku miryango y’abacitse ku icumu batishoboye  batuye mu mirenge ya Kayumbu, Mugina na Rukoma.

Byose bakabikora mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu kubaka ejo hazaza habo heza, bagendeye ku   nsanganyamatsiko yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18 “Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”.

   

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia