Tag Archive | "kubaka"

Urwego rw’umudugudu

Rwanda | Muhanga: Urwego rw umudugudu rurashinjwa ruswa mu byemezo by imyubakire

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Urwego rw’umudugudu

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga, by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga baratangaza ko hari bamwe mu bakuru b’imidugudu barya ruswa kugirango bakingire ikibaba abashaka kubaka binyuranije n’amategeko.

Bavuga ko umukuru w’umudugudu ariwe uba ufite ububasha bwinshi mu kubuza umuntu kubaka binyuranije n’amategeko cyangwa akamwemera bitewe n’uko baganiriye.

Umwe muri abo baturage utuye mu mudugu wa Nyarucyamo ya kabiri mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye, wavuze ngo tumwite uko dushaka yagize ati: “icyo nzi cyo ni uko abayobozi barimo abakuru b’imidugudu aribo bica ibintu kuko iyo muri kubaka binyuranije n’amategeko muri benshi baregamo bake bashaka kandi batigeze bagira icyo babapfumbatisha kandi usanga bakureka inzu ukayigeza hejuru kugirango nawe ubone uburemere bwo kugusenyera, ubwo utakwibwiriza pafu (ruswa) biba bikurangiriyeho bayishyira hasi”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois nawe avuga ko aba bakuru b’imidugudu ndetse n’ab’abayobozi b’utugari bajya bashinjwa ruswa ariko ngo birakwiye ko iyi sura bafite imbere y’abaturage bakora ibishoboka byose bakayikuraho.

Uhagaze ati: “Ikibazo gikomeye ni uko dushinjwa ruswa, uw’umukuru w’umudugudu yerekenye gusa niwe ufatwa nk’umunyamakosa, birageze rero ko twikuraho igisuzuguriro cya ruswa twashyizweho”.

Uhagaze avuga ko ibibazo by’abantu bahagarikwa bari kubaka binyuranije n’amategeko ngo bagiye gufatirwa ibyemezo bikaze kuburyo nta rwitwazo rwo kongera kubaka mu kavuyo cyangwa kurya ruswa nabyo bivugwa bigacika.

Aha umukuru w’umudugudu wa Nyarucyamo ya 2 avuga ko ikibazo nyamukuru bajya bahura nacyo ari uko badakunda kubona abantu bubaka kuko akenshi bukaba rwihishwa hakaba n’abukakira mu bipangu byabo bakajya kubavumbura amazu ari hafi kuzura.

Uhagaze avuga ko aya mazu aba yuzuye mu buryo butewe ntawe yagakwiye gukanga, ati: “niba inzu yuzuye ndetse yagezeho n’irangi ntabwo ari ikibazo kuyisenya kuko aba yarubatse bamubuza kandi akanubaka aziko ari kubaka binyuranije amategeko y’imyubakire tugenderaho”.

Torero Eustache, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye avuga ko abayobozi b’imidugudu bagira ingorane nyinshi mu gukemura iki kabazo cyo kubaka mu kajagari kuko akenshi baba baturanye n’abubaka nabi cyangwa ngo bakaba ari bene wabo bityo ngo kubafatira ibyemezo bikarishye bikabagora kubera amarangamutima.

Akaba asaba ubuyobozi bwo hejuru kuba aribwo bujya buza bugakemura iki kibazo aho kugirango byose babiharire inzego zo hasi ziba zidafite ubushobozi.

 

 

 

 

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Rwanda : Isenyuka ry’amazu rya hato na hato ryahagurukiwe- MINALOC

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Muri iyi minsi haragenda hagaragara amazu asenyuka ari nako ahitana ibitari bike hatirengagijwe n’ubuzima bw’abantu. Iyi ikaba ariyo mpamvu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahagurukiye gushaka zimwe mu mpamvu zibitera no kureba uko byakemuka.

 Bimwe mu biteza ibyo bibazo byashyizwe ahagaragara harimo Fondasiyo zidakomeye zubatswe mu bikoresho bidashoboye guhangana n’imitere y’aho amazu yubatse; Kutagira uburyo bwo kuyobora amazi y’imvura aturuka kubisenge by’amazu no ku misozi; Ibisenge by’amazu bitaziritse ku nkuta ku buryo bukomeye hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe hamwe na fondasiyo n’inkuta zidahomye bityo zikangizwa vuba n’amazi n’udusimba two mubutaka nk’imiswa n’ibindi.

Ibindi byavuzwe harimo  kudafata amazi y’imvura asagutse akayoborwa ahabugenewe; ibisenge bikozwe mu bikoresho bidakomeye bigatuma hahora impanuka kubaka hatitawe ku cyerekezo cy’umuyaga; amazu yubatse mu biti afatwa n’imiswa vuba; Amazu yubatse ku mabanga y’imisozi aho ashobora gutwarwa n’inkangu igihe cyose imvura iguye.

Kubaka amazu adashoboye guhangana n’imvura, ingufu z’imiyaga no gufata amazi y’imvura aturka kubisenge by’amazu nabyo biri mu byagarutsweho. Amategeko y’ubwubatsi atubahirizwa ku nzego z’ibanze bitewe n’abaturage benshi bubaka bihishe ubuyobozi, Kubaka ahadakwiye, kubakwa cyane cyane mu bishanga, Ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’ubwubatsi bw’amazu, Kubaka inzu udashingiye ku biza bikunda kuboneka mu gace ugiye kubakamo, Gusenyuka guturutse ku mvura nyinshi itanyura inzira zayo n’imiyaga nabyo byashyizwe mu majwi.

Gusa nanone bongeye kugaragaza ko ibyo byose ahanini bikorwa bitewe n’imyumvire y’abaturage bataramenya imyubakire ijyanye n’ibiza Imiterere y’ahantu amazu yubakwa, hamwe no Kutagira ibiti bikingira umuyaga.

Nyuma yo kubona ibitera ibiza ariko kuko hanatanzwe zimwe mu ngamba   zigiye gufatwa mu rwego rwo kwirinda ibiza no kurengera ubuzima bw’abantu bwangizwa nabyo.Mbere na mbere haskozwe igishushanyo mbonera kizafasha kuboneza imiturire.

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Aha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa gukangurira abaturage kwitabira iki gikorwa cyo kwihutisha  gutura mu midugudu; ikindi ni uko buyobozi bw’inzego z’ibanze busabwa gushishikariza abaturage gutura mu midugudu birinda kubaka aho babonye hose.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi burasabwa gushyira ingufu mu gukurikirana ishyirwaho ry’umudugudu w’icyitegererezo muri buri Karere kugira ngo ubere urugero indi midugudu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kwigisha abaturage umuco wo gukoresha ibikoresho bikorerwa mu gihugu kandi biramba kuko akenshi ubuziranenge bwabyo buba bwizewe kuko bikorwa bijyanye n’igihugu cyacu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kujya bategura amahugurwa y’abafundi bubaka mu Turere bitewe n’ubwoko bw’ibiza buboneka mu karere bagiye kubakamo.

 

m_Rilima Croix Rouge 2

Rwanda | Rilima: Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza abaturage kugira akarima k’igikoni

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bakanguriye abaturage bo mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera igikorwa cyo kubaka akarima k’igikoni muri gahunda yayo yo gukangurira abaturage kwiteza imbere hagamijwe iterambere rirambye.

Rwanda | Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise, Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera yasobanuye ko nk’umufasha wa Leta, agasozi indatwa kari muri gahunda Croix-Rouge y’u Rwanda yashyize mu mihigo yayo.

Ati “bigamije kuzamura umuturage bakamugeza ku iterambere rirambye umuturage na we yagizemo uruhare,  cyane ndakangurira abaturage kugira isuku bakora  neza imisarane bakayigirira isuku, bakanakoresha kandagira ukarabe mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda”.

Yasobanuye ko abaturage bahawe imirama y’imboga mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi. Yavuze kandi ko hatanzwe inkwavu zigera kuri 240 ku batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kwikemurira ibibazo nko kwigurira ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé). Yavuze kandi ko abaturage bagomba kwitabira guhinga imbuto ku buryo buri rugo ruzajya rugira nibura igiti kimwe cy’imbuto.

Rwanda | Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni

Rudasingwa Jean Baptise ahamya ko intambwe imaze guterwa ishimishije kuko abaturage bamaze kumva ko na bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakagira uruhare mu kwizamura bityo bakazagera ku iterambere rirambye rigamijwe.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rilima, Umugwaneza Diane, yashimiye ubufatanye bwiza Croix-Rouge y’u Rwanda ifitanye na Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ iki gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni kije gufasha abaturage kwiteza imbere, ndashimira Croix-Rouge y’u Rwanda ibyo imaze kubagezaho birimo gutoza abaturage isuku ndetse no koboroza amatungo”.

Nyirimanzi Vincent umwe mu bafashijwe kubaka akarima k’igikoni yashimiye cyane ubufasha bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda. avuga ko bigishijwe, bagirwa inama bahabwa amatungo ndetse n’imbuto.

 


Rwanda | Gahunga: Bashinze koperative y’ubwubatsi ariko ngo kubona ibiraka ntibyoroshye

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Abanyeshuri bakomoka mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barangije mu mashuri y’ubwubatsi, bibumbiye muri koperative yitwa COOGC (Cooperative Générale de Construction) batangaza ko bashinze iyo koperative mu rwego rwo kurwanya ubushomeri nyamara ngo kubona ibiraka ni ingorabahizi.

Maniraguha Radislas ni umwe mu bayobozi b’iyo Koperative. Avuga ko babona ibiraka bitandukanye byo kubaka imihanda n’ibindi. Ngo ariko ntibikunda kuboneka kubera ko bibonwa n’abandi barwiyemezamirimo bamaze igihe kinini mu bikorwa by’ubwubatsi.

Abo banyeshuri bishyize hamwe, ngo bashatse ubuzima gatozi kugira ngo bajye bapiganirwa amasoko nk’abandi ba rwiyemezamirimo b’abubatsi. Maniraguha avuga ko nta soko na rimwe bari bapiganirwa. Ngo ahubwo rimwe na rimwe bakorera  abandi baba batsindiye isoko.

Maniraguha akomeza avuga ko bagiye mu mubare w’abapiganirwa isoko byatuma bazajya babona ibiraka bakikura mu bukene, Ngo ariko mu rwego rwo kuticara ubusa buri munyamuryango ajya gutera ibiraka ahandi bari kubaka.

Ubonye ikiraka cyo kubaka asabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda 1000 agashyirwa mu isanduku ya COOGC kugira ngo azabashe kubagirira akamaro nk’uko Maniraguha abisobanura.

Maniraguha avuga kandi ko bifuza kuva ku rwego rw’abafundi bakajya ku rwgo rw’abikorera ku buryo nabo bazajya batanga akazi ku bandi bafundi.

Ngo kuba bataramenyekana kuburyo nabo bajya bapiganirwa amasoko nibyo bituma bakibarwa nk’abafundi basanzwe. Ngo ariko bagerageza kugenda begera abayobozi batandukanye kugira ngo babamenye noneho bajye babaha ibiraka bapiganwe.

Koperative COOGC yatangiye mu mwaka wa 2009. Kugeza ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 25.


Nyamagabe ubuzima

Nyamagabe: ubuzima bwe abukesha imicanga ayora mu miferege

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Umugabo Turibamwe Jean Louis atuye mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe, avuga ko abona icyo arya ari uko yayoye imicanga mu miferege akajya kuyigurisha abarimo kubaka amazu.

Nyamagabe ubuzima 

Turibamwe agiye kugurisha umucanga

Turibamwe avuga ko azinduka arunda imicanga iba yaragiye isigwa n’imvura yamara kugwira akajya kuyishakira isoko, mu bafundi barimo kubaka amazu, ngo hari ubwo yinjiza amafaranga ari hagati ya 300 na 500 ku munsi, ariko nabwo ngo mu gihe cy’izuba hari ubwo nayo ayabura.

Aka kazi ntabwo agakora wenyine kuko hari n’abandi bagahuriyeho nabo bunga murye bagira bati “ none se tutabikoze twatungwa n’iki ko nta mirima tugira?”

Kutagira imirima kw’abaturage ndetse rimwe narimwe abayifite ntibeze neza nko mu tundi duce, ngo niyo mpamvu usanga bagerageza gushakisha uburyo bwose bacamo incuro, kugeza amaramuko abonetse.

Cyakora ngo bafite icyizere cyo kuzava muri ubu buzima kuko iterambere rigenda ribegera wenda gahunda y’ubudehe cyangwa se iya Girinka munyarwanda yazabageraho nabo bakabona imibareho itari iyi babamo.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia