Tag Archive | "kubakira"

Rwanda : Abanyarubavu barasabwa inkunga yo kubakira abana b’imfubyiRwanda

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Abatuye mu karere ka Rubavu barahamagarirwa kugira uruhare mu kubakira abana b’imfubyi barengeje imyaka 18 bakiba mu bigo by’imfubyi (orphélinat) kugira ngo bature heza kandi neza, maze basubizwe mu miryango.

Ibi bikaba byarashimangiwe na Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi w’akarere ka Rubavu  mu biganiro aka karere kagiranye n’abahakorera imirimo itandukanye tariki ya 30 Werurwe hagamijwe kureba uko igikorwa cyo kubakira abana batagira abayeyi bafite imyaka 18 ziba muri orphélinat cyagerwaho.

Sheikh Bahame akaba yarasabye buri wese kumva uruhare rwe mu guharanira ubuzima bwiza bw’abana b’abanyarwanda agira ati “ni intego u Rwanda rwihaye ko nta mwana uzongera kwitwa imfubyi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu akaba yakomeje ahamagarira abatuye mu karere ka Rubavu kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira abo bana amazu 20 bizakorwa mu kagari ka Bushengo, ahitwa Kanembwe mu murenge wa Rubavu.

Ibiganiro nk’ibi bikaba bizakomeza gutangwa hirya no hino kugirango icyo gikorwa kibone abaterankunga benshi ku buryo umwaka utaha uzagera hagati amazu yaruzuye.

 

 

 


 

Rwanda Abayobozi bayoboye ingando

Rwanda | Ruhango: abasukuti bagiye kubakira abashigajwe inyuma n’amateka

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Abasukuti batanga morale

Abasukuti batanga morale

Rwanda Abayobozi bayoboye ingando

Abayobozi bayoboye ingando

Abasukuti baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye nu karere ka Ruhango, bari mu ngando zizamara icyumweru, bafite gahunda yo kubakira amazu abashigajwe inyuma n’amateka bakiba mu mazu atajyanye n’igihe.

Iyi ngando yitabiriwe n’abasukuti basaga 130, ikaba yarateguwe n’umuryango w’abasukuti mu karere ka Ruhango babifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere. ifite insanganyamatsiko igira iti “ duharanire gusiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze twiyubakira igihugu”

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa kumugaragaro tariki ya 28/03/2012 Gasirabo Fredoird umukozi w’akarere ka Ruhango, yasabye abasukuti bitabiriye iyi ngando, kuzashyira mu bikorwa inyigisho bazahabwa kandi barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza bafasha urundi rubyiruko guteza kwiyubakira igihugu.

Gashima Hussen “Penteri Chau; izina ry’ubusukuti” umuhuzabikorwa w’iyi ngando yasabye abasukuti kurangwa n’ibikorwa byiza baharanira gusiga Isi uko bayisanze.

Uretse inyigisho abasukuti bazahabwa no kubakira abatishoboye, ngo hazajya hanaba umwanya wo gukora ibindi bikorwa by’isuku baharanira gusiga isi isa neza.

Umuryango wa gisukuti ni umuryango uhuza urubyiruko, ukaba warashinzwe mu mwaka 1907 ushingwa n’umwongereza witwa Baden Poeri.

 

 

 

 

 

 


 

Rwanda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, Bizimana Egide

Rwanda | Kibilizi: Amabati 114 yari agenewe kubakira abatishoboye yaburiwe irengero

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, Bizimana Egide

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, Bizimana Egide

 

Mu murenge wa Kibiri mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, amabati 114 yari agenewe kubakira abatishoboye batuye muri uwo murenge yaburiwe irengero.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, Bizimana Egide avuga ko yari abitse mu nzu abapolisi bo muri uwo murenge babamo.

 

Ngo byamenyekanye ubwo bashakaga  kujya kuyakoresha mu gikorwa yari agenewe cyo kubakira abatishoboye hanyuma barebye basanga atakiri yose nk’uko Bizimana Egide yabitangaje.

 

Yakomeje avuga ko tariki 15/03/2012 aribwo bamenye ko yabuze mu gihebaribagiye kuyarebera  mu bubiko bakeneye kujya kuyakoresha mu gikorwa cyo gusakara inzu z’abatishoboye bo muri uwo murenge.

 

Umuyobozi w’umurenge wa Kibilizi Bizimana Egide yatangaje ko ikirego kirebana n’ayo mabati bahise bagishyikiriza ubuyobozi bwa polisi ubu ibintu bikaba bikiri mu iperereza kugira ngo bazamenye neza irengero ryayo.

 

Icyo kibazo cy’ayo mabati yaragenewe kubakira abatishoboye bo mu murenge wa Kibilizi ariko bikaza kugaragara ko nyuma yabuze cyavuzwe mu  nama y’umutekano y’akarere ka Nyanza yaguye yabaye tariki 26/03/2012 iyobowe n’umuyobozi w’ako karere Murenzi Abdallah.

 

 

 

 

 

Kamonyi Umuryango Good

Kamonyi: Umuryango Good Neighbors watangiye kubakira abatishoboye bo mu kagari ka Kagina

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Mu rwego rwo gufasha abatishoboye batagira aho baba, umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors watangiye kubakira abatishoboye bo mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, amazu agera kuri 30. Abagenerwa bikorwa nabo bakaba basabwa kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Kamonyi Umuryango Good

Uyu muryango w’abanyakoreya witwa Good Neighbors usanzwe ufasha abatuye akagari ka Kagina haboneka umubare munini w’abashigajwe inyuma n’amateka n’abandi baturage batishoboye, watangiye igikorwa cyo kubakira imiryango y’abatishoboye igera kuri 30.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’ akagari ka Kagina, Nzaramba Jean Bosco, ngo aka kagarigafite abatishoboye bakeneye kubakirwa basaga 150.Ubuyobozi bukaba bwarubakiye abavuye muri Nyakatsi, abandi ngo bakaba bashaka inkunga zo kububakira.

Abaturage bubakirwa ayo mazu, Good Neighbors ibasaba kugira umusanzu batanga bibumbira amatafari, maze uwo muryango ugakorera umuturage indi mirimo yose isigaye, harimo kubaka, gusakara, gukinga no gukora amasuku.

Abubakirwa ngo ibyo kwibumbira amatafari ntacyo bibatwaye. Bigirabagabo Sarehe , umwe mu barimo  kubakirwa, avuga ko yari asanzwe aba mu kazu gato we n’umuryango we w’abana batanu n’umugore.

Ngo nta bushobozi yari afite bwo kwiyubakira inzu igaragara kuko ngo uretse akazi k’ububumbyi nta kindi akora ndetse ngo nta n’isambu afite.

Uyu mugabo yibumbiye amatafari agera ku bihumbi bibiri Magana atanu, none Good Neighbors irimo kumwubakira. Icyo gikorwa aragishima cyane kuko ngo kuva ubu agiye guhangayikishwa n’ibyo kurya gusa aho guhangayikishwa n’aho kuba.

Gahunda yo kubakira abatishoboye ikaba iri mu mushinga Good Neighbors yise “KRT Project” , ugamije kubakira abaturage inzu zijyanye n’icyerekezo aho bazajya bubakira umuturage Inzu, Igikoni ndetse n’ubwiherero.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia