Posted on 02 September 2012
Tags: amata, avuga, inka, kubera, litiro, muri, ngo, nka, Rwanda against, Rwanda aid, Rwanda girinka program, Rwanda malnutrition, Rwanda Nyagatare, ubu, Umuryango

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60 witwa Habiyakare François Xavier, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubera inka yakuye muri gahunda ya “Gira inka mujyanama” kuri ubu akamira abaturanyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi na we ngo ikaba imaze kumufasha kwiteza imbere.
Uyu musaza avuga ko koperative yamuhaye inka ihaka, kuri ubu ngo ikaba ikamwa litiro 10 z’amata ku munsi. Akomeza avuga ko muri izo l 10 agurishaho ebyeri gusa andi akifashishwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu baturanyi.
Mu buhamya yatanze, ubwo abajyanama b’ubuzima ba Tabagwe bari mu birori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho kuri uyu wa 31/08/2012, Habiyakare akaba yatanze urugero rw’umubyeyi utishoboye uherutse kwibaruka umwana akaba yaramwemereye litiro imwe y’amata ku munsi.
Kubera ko akama litiro eashanu mu gitondo akongera gukama izindi eshanu ku mugoroba, akomeza avuga ko amata akama mu gitondo yayahariye abana bamuzanira ubwatsi. Ati “bazana ubwatsi bagacyura amata nta kindi kiguzi.” Ayo akama ku mugoraba ngo ni yo akuramo litiro 2 agurisha kugera ngo akemure utubazo two mu rugo n’aho andi bakayanwa dore ko afite umuryango munini w’abantu umunani.
Icyo yishimira kurusha byose ariko ngo akaba ari uko umuryango wo ufite ubuzima buzira umuze abikesheje iyo nka. Yagize ati “Kubera ko mfite umuryango w’abantu umunani, niushyuye ibihumbi 24 bya mutual. Byose mbikesha inka nahawe.”
Uretse gukamira abaturanyi no gushingana umuryango mu bwisungane mu kwivuza, uyu musaza anavuga ko iyo nka yamwongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi. Avuga ko akarima yari afite ahinga keragamo umufuka umwe w’ibigori none kubera ifumbire ituruka ku nka yakuye muri “Gira inka mujyanama”, ubu ngo yeza imifuka itanu y’ibigori. Ati “Ubu gahunda mfite n’ugukomeza gufata iyi nka neza ikampa amafaranga yo gukora utundu dushinga twanteza imbere.”
Posted on 05 July 2012
Tags: abantu, Aho, ari, benshi, igicuri, ingurube, inyama, Kera kose, kubera, nbsp, ngo, PEACE BAR
Kera kose itungo ry’ingurube ryasaga n’irigayitse, aho abantu benshi banariziraga ngo kubera imiterere yaryo n’umwanda rigira ariko ngo ubu ibintu byarahindutse kuko inyama z’ingurube zisigaye zifite agaciro aho ikiro kimwe cyazo cyokeje kigura amafaranga ibihumbi bibiri na magana inani (2800fr) ,mu karere ka Rusizi ibyo bigaragarira mutubari twinshi two mumujyi aho usanga inyama z’ingurube zikoreshwa cyane .
aho twageze ni nko mukabari kitwa PEACE BAR kari mu mujyi rwagati , twabashije kuganirana bamwe mubatunganya inyama z’ingurube, tunatemberezwa aho bazitunganyiriza .
abo basore bakora uwo murimo icyambere batangaza ngo ko ingurube itacyitwa izina ryayo rusange ry’ingurube kuko ngo basanga ari ukuyitesha agaciro kandi ari ikiribwa gikunzwe cyane, ubu ngo isigaye yitwa AKABENZI iryo zina ngo basanga riyikuraho igisebo .
aba basore mubona nibamwe mubatunganya inyama z’ingurube muri ako kabari baratangaza ko ngo mbere yo kuzishyira abakiriya baba babanje gusuzuma ko zihiye neza .
kubera ko abantu benshi bakunze gukoresha izo nyama bamwe mubazicuruza batangaza ko ingurube zahenze ku isoko aho ingurube imwe nkuru igura amafaranga ari hagati y’ ibihumbi ijana nijana na makumyabiri. Cyakora ku bivugwa ko inyama z’ingurube zitera indwara y’igicuri abazotsa bavuga ko ngo nabo babyumva batyo. ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Rusizi bwana Niyonsaba Oscar we yatangaje ko izo nyama zidatera igicuri ariko ngo hari uburwayi bw’igicuri abantu bashobora kurwara buturutse ku kurya inyama z’ingurube zirwaye Rushe cg (cysticereose porcine)
Posted on 31 May 2012
Tags: asosiyasiyo, ibiganiro, inkunga, IREX, kubera, ngo, rubyiruko, Rwanda, Rwanda association, Rwanda IREX, Rwanda kayonza, Rwanda reconciliation, Rwanda unity, Rwanda Youth, ubwo, urumuri, urwo
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gahini na Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bishimira cyane ibikorwa by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange ritanga ubutumwa n’ibiganiro by’ubumwe n’ubwiytunge.
Urwo rubyiruko rwibumbiye muri asosiyasiyo yitwa Urumuri. Abayigize bigisha abaturage uburyo amakimbirane atangira n’uburyo bwo kuyakumira, kandi bakanigisha amateka yaranze u Rwanda n’inkomoko y’amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa batanga babunyuza mu biganiro by’imbwirwaruhame no mu makinamico.
Benshi mu bumva ubwo butumwa bifuza ko urwo rubyiruko rwazagaruka ikindi gihe kuko ngo “ubwo butumwa bubafasha” nk’uko abo bo mu murenge wa Nyamirama babisabye urwo rubyiruko ubwo rwabaganiraraga mu byumweru bibiri bishize. Kazarama Elias yavuze ko hari benshi bari bafite imitima yuzuye urwango, ariko ngo bagenda bahinduka kubera izo nyigisho.
Yagize ati “Nkanjye rwose umutima wanjye wari uriho mukushi (wari wuzuye urwango), kandi hari n’abandi twari tumeze kimwe, ariko bigenda bishira kubera inyigisho z’aba bana”
Asosiyasiyo Urumuri yaterwaga inkunga n’umuryango utegamiye kuri leta IREX mu mushinga wawo witwa Youth for Change wafunze tariki 29/05/2012. Muri uwo mushinga urubyiruko rwateguraga imishinga igamije iterambere maze igaterwa inkunga na IREX.
N’ubwo abaturage bavuga ko bishimiye ibiganiro Asosiyasiyo Urumuri ibagezaho, iyi asosiyasiyo ngo ntibizayorohera gukomeza gutanga ibyo biganiro kubera ko yabishobozwaga n’inkunga yahabwaga na IREX, nk’uko Jean Bosco Kayonga uyobora iyo asosiyasiyo abivuga.
Kayonga avuga ko iyo asosiyasiyo itaragira ubushobozi buhagije, agasaba ko yaterwa inkunga kugira ngo ikomeze gutanga ibiganiro n’ubutumwa bw’amahoro nk’uko yari yarabitangiye.
Posted on 29 May 2012
Tags: abacuruzi, inyuma, iri, isoko, Kinazi, kubera, ngo, Rwanda, Rwanda kinazi, Rwanda Market, Rwanda small, Rwanda traders, soko, ubuto, umurenge

Kubera ubuto bw’isoko bacururiza inyuma yaryo
Abacururiza hanze y’isoko rya kijyambere riri mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, baravuga ko ubuto bw’isoko bubakiwe butuma ubucuruzi bwabo butagenda neza.
Iyo ugeze ahubatse iri soko, uhasanga abacuruzi baricururiza inyuma, ibi ngo biterwa no kuba iri soko ari rito ugereranyije n’umubare w’abashora mu mwugwa w’ubucuruzi.
Kuba iri soko ari rito ubuyobozi bw’umurenge bwafashe abacuruzi bamwe bubashyira inyuma y’isoko kugirango abe ariho bacururiza.
Abacuruzi bashyizwe hanze y’iri soko bavuga ko ubucuruzi bwabo butagenda neza kubera ko igihe izuba rivuye cyangwa imvura ikagwa ngo barahahangayikira cyane.
“icyitubabaza cyane ni uko twe abacururiza inyuma y’iri soko dusora kimwe nabagenzi bacu bacururizamo imbere” Mukarwego umucuruzi ucururiza inyuma y’isoko rya Kinazi.
Uyu mucuruzi kimwe na bagenzi be bakavugako ubuyobozi bw’umurenge bukwiye kongera iri soko kugirango amafaranga yabo baba bashoye ajye akoreshwa neza, cyangwa ngo babagabanyirize imisoro kuko hari ubwo badakora kubera ikibazo cy’imvura n’izuba ryinshi.
Patrick Mutabazi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, avuga iki kibazo bakizi gusa ngo uburemere gifite burenze ubushobozi bw’umurenge ayoboye.
“ twakiganiriyeho n’inzego zidukuriye kuko twe birenze ubushobozi bwacu” Mutabazi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi.
Mutabazi akaba yizeza aba bacuruzi ko bakwiye kwihangana ngo kuko ikibazo kirimo gushakirwa umuti kuburyo mu minsi iri imbere iri soko rizatangira kwagurwa rikajya ribasha kwakira abacuruzi benshi.
Posted on 21 May 2012
Tags: ababyeyi, amafaranga, cyane, emballage, isoko, kubera, muri, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda association, Rwanda boys, Rwanda Huye, Rwanda traders, Rwanda Young, umutekano

Abavuga ko bacuruza emballage kubera kwanga kwiba ni abasore birirwa bazizunguza mu mujyi wa Butare, cyane cyane mu isoko. Bibumbiye muri Club Abizerwa.
Nk’uko aba basore babyivugira, ubundi iyi club bibumbiyemo ni iyo babarizwamo mu bijyanye n’ubucuruzi bwabo. Ni ibafasha kumenyana, bityo hagira undi wakwinjira mu isoko yitwaje gucuruza emballage kugira ngo abe yakwiba bakamumenya ndetse bakanamwereka abashinzwe umutekano.
Uretse kurinda umutekano wo mu isoko, uru rubyiruko rw’abahungu runakorana n’inzego z’umutekano, maze bakaba bakwerekana abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’abateza umutekano mukeya barwana. bafasha no muri gahunda yo kurwanya amashashi mu mugi kuko baranga abo bayabonanye.
Muri rusange, amafaranga bakorera ku munsi ni ayo kugura ibyo kurya gusa. Umwe muri bo yagize ati: “amafaranga 500 nkorera ku munsi, urebye nta kavuro. Ni ayo kumfasha kubaho gusa kugira ngo ntiba, ariko mbona ntaho azangeza. Hari n’igihe uha umuguzi emballage, abandi bakaguhamagara ngo na bo ubazanire, wagaruka ugasanga yigendeye atakwishyuye. Icyo gihe ucyura umunyu.”
Kuzigama rero ntibiboroheye. Icyakora, buri munyamuryango atanga amafaranga 200 mu cyumweru. Barizera ko hari igihe azagwira bagakuramo umushinga uzabagirira akamaro.
Twagirimana Yves, umwe muri aba basore, afite imyaka 23. Aturuka ahitwa mu Gahenerezo. Avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye bitewe n’ubukene bw’ababyeyi. Yumva uwarimusubizamo akanamutangira amafaranga akeneye yaba amukoreye.
Yunzemo agira ati: “muri twe harimo imfubyi, hakaba n’abafite ababyeyi ariko b’abakene. Harimo abahoze mu ishuri barivamo kubera ubukene bw’ababyeyi. Hari na bamwe muri twe bagize amahirwe yo kubona ababarihira amashuri. Mu gihe cy’ikiruhuko baragaruka tugakorana. Icyampa nanjye nkabona undihira byibura imyuga nagenda nkiga nshishikaye kuko ubu si ubuzima”.
Posted on 16 February 2012
Tags: abantu, amaraso, cyane, ikibazo, Indimu, kubera, mubiri, neza, Rwanda, Rwanda Blood, Rwanda Health, Rwanda Lemon, ubutare, umumaro
Indimu ni zimwe mu mbuto zidakundwa n’abantu benshi cyane cyane abana kubera ubusharire zigira. Ariko indimu zifite umumaro wo kongera amaraso mu mubiri ndetse no gutuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Amakuru dukesha igitabo « Santé pour les aliments » ducishirije mu kinyarwanda « Ubuzima butangwa n’ibiryo » kivuga ko indimu yongera ubutare bukora amaraso mu mubiri, ikanasukura amaraso. Ni yo mpamvu abantu bafite ikibazo cy’amaraso makeya basabwa kutabura indimu ku meza kugira ngo indimu yongere ubutare mu mafunguro y’ibimera bafata.
Uretse ibyo, indimu yagura imiyoboro y’amaraso, bityo amaraso agatembera neza mu mubiri wose. Ibyo birinda kuba amaraso yavura bigatera ikibazo mu mubiri.
Nk’uko umwanditsi w’icyo gitabo akomeza abivuga, indimu ifite umumaro ugaragara mu kunoza urwungano rw’inkari aho isukura uruhago rw’inkari umuntu akihagarika nta kibazo.
Kubera ko indimu ikungahaye kuri vitamini C, indimu irinda umubiri kandi ikanawutegura guhangana n’indwara zandura.
Mu rwego rwo kurinda uruhu rutemba itoto, umuntu agirwa inama yo kurya indimu maze uruhu rwawe rugahorana itoto.