Tag Archive | "kuri"

Nyabihu Biyemeje guhashya

Rwanda : Nyabihu: Biyemeje guhashya ubukene bakoresheje gahunda yo kuziturirana inka ku bazihawe mbere muri Gahunda ya Girinka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyabihu Biyemeje guhashya

Bakomeje kwitabira gahunda yo kuziturira bagenzi babo b’abakene inka kugira ngo bafatanye kwizamura bahashye ubukene burundu

Inka 11 nizo zazituriwe abatishoboye mu murenge wa Rurembo kuri uyu wa 21/8/2012. Izi nka zikaba zarazituwe n’abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka,bakaziha bagenzi babo batishoboye nyuma y’aho izo bari barahawe zari zimaze gutanga umusaruro.

Bamwe mu bazituye n’abazituriwe inka, bishimiye icyo gikorwa dore ko bavuga ko ari igikorwa kibafasha gufatana urunana mu rugamba rwo kurwanya ubukene no guharanira iterambere rirambye. Mukansonera Daphrose n’umwe mu bazituriye bagenzi babo inka. Nyuma yo kuyiha  Butera Alexandre baturuka mu Kagari kamwe ka Gitega,umudugudu wa Kagusa yatangaje ko ashimishijwe no guha mugenzi we inka kuko azi neza icyo yamumariye akabasha kugenda yikura mu bukene.

Yongeyeho ko atakibura ifumbire ndetse bimufasha no mu buhinzi bwe ndetse n’imibereho yo mu rugo rwe. Yavuze ko inka yamugejeje kuri byinshi: yeza ibigori byinshi,amata anywa akanagurisha ndetse ngo ahaho abana b’abaturanyi kuko ngo akama litiro 4 mu munsi. Kuba atanze inka ngo akaba asanga ari igikorwa kiza cyane kuko bizafasha na mugenzi we kwizamura,nawe akazayiha undi bityo bityo bagakomeza inzira yo kwikura mu bukene.

Alexandre Butera, umwe mu bahawe inka,yavuze ko inka izamufasha muri byinshi ngo kuko ariwe mu mudugudu wabo utagiraga inka. Ikazamufasha mu iterambere abasha kubona ifumbire,amata ndetse n’amafaranga. Yongeyeho ko ashimira cyane ubuyobozi bumuhaye inka.

Uyu muhango wo gutanga inka ukaba warayobowe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela.washimiye aborojwe muri gahunda ya Girinka ; kuko biteje imbere bahereye ku nka bahawe na Perezida wa Repuburika.

Yababwiye ko koroza abandi ari igikorwa cyiza cyo kwibuka aho bari bari bityo kwitura ko ari ukuziturira mugenzi wabo ukennye. Yasabye abahawe inka kuzifashisha maze bakikura mu bukene bazibyaza umusaruro mwiza. Yavuze ko ifumbire bazabona izabafasha kweza, amata akazabafasha kurya neza ntabwaki. Yabasabye kandi kujya bagaburira neza inka bahawe no kuyivuza igihe irwaye bagahita babimenyesha veterineri akabafasha.

Mu mwaka w’imihigo wa 2011-2012,mu karere ka Nyabihu hakaba haratanzwe inka 721 muri gahunda ya Girinka. Kugeza ubu nyuma y’amezi agera kuri 2, umwaka w’imihigo urangiye,bakaba bamaze gutanga inka 106 ziyongera kuri 721 zari zaratanzwe umwaka ushize. Ikigamijwe akaba ari uko gahunda ya Girinka yagera kuri buri wese yafasha kwikura mu bukene kugira ngo ubukene buhashywe burundu.

 

 

Rwanda :Nyagatare : Ubuyobozi bushya bw’urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa Sida burasabwa gufasha abanyamuryango gukorera hamwe

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2012,abanyamuryango b’ urugaga nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bwa Sida batoye komite nshya isimbura iyari icyuye igihe maze ihabwa ubutumwa bwo gufasha abanyamuryango gukorera hamwe kuko ngo ari byo byatuma barushaho kujya inama no kubonera hamwe  ubufasha ku buryo bworoshye.

Rusine Emmanuel, wari uhagarariye Commission y’amatora ya za Comite zo mu rugaga rw’ababana na Virus itera SIDA mu Rwanda, yagize ati « Ni mukorere hamwe aho kwigunga kuko nimwishyira hamwe bizabafasha kubonera hamwe inkunga n’ubundi bufasha mukenera. » Ubuyobozi bw’urugaga nyarwanda rw’ababana n’agakoko gatera Sida bukaba bukomeza gusaba ababana n’ubwandu bwa Sida kutiha akato ahubwo bagakorera mu mashyirahamwe ngo kuko ari byo byabahesha agaciro bibarinda ingeso yo gusabiriza.

Komite nshya y’uru rugaga mu Karere ka Nyagatare iyobowe na Mutoni Consolée watorewe kuba Perezida,  asimbuye kuri uwo mwanya Rwagatwa Alphonsine, avuga ko icyo azshyira imbere mu miyoborere ari ugufasha ababana n’ubwandu kwiyakira bakumva babohotse ndetse no kubashakira n’ubujyanama.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa amashyirahamwe  agera kuri mirongo ine n’abiri y’ababana na Virus itera SIDA.

 

Rwanda : Ngororero Abakora

Rwanda | Ngororero: Abakora mu mirimo y’ububazi bakwiye kwambara byabugenewe

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Ahantu henshi mu Rwanda cyane cyane mu mijyi y’uturere ndetse no mu masoko ahari n’amabagiro usanga abakora umurimo wo kubaga amatungo bambaye imyambaro yabugenewe (igisurubeti n’inkweto zo mu bwoko ba bote) byera kandi bikagaragaramo isuku ndetse abandujwe n’amaraso kubera akazi bagatandukana n’abashobora kwanduzwa nayo bitewe n’izindi mpamvu.

Rwanda : Ngororero AbakoraAbakora Akaka kazi bo mu mujyi wa Ngororero usanga biyambariye imyenda ndetse n’inkweto bisanzwe ndetse bamwe imyenda bakoranye ako kazi ugasanga baracyayambaye na nyuma yako nko mu bubari n’ahandi.

N’ubwo umuntu ahamya ko yabivuze yigiza nkana cyangwa abizi, kuri uyu wa gatatu umukecuru wari waje kurema isoko yabonye umusore wambaye imyenda iriho amaraso maze amubaza icyo yabaye undi amusubiza ko ari akazi.

Twegereye abakora uyu murimo maze nabo batubwira ko impamvu batagira imyambaro yabugenewe ari uko batagira akazi gahoraho kuko ngo hari igihe umukoresha (mu mvugo ya boss) ngo akoresha umuntu bwacya agakoresha undi bityo bagasanga baguze imyambaro yabahenda kandi badafite akazi gahoraho. Gusa nabo bavuga ko basanga bikwiye ko kuba bisize amaraso bakwiye gutandukanywa n’abanyarugomo.

Umwe mu bacuruza inyama z’amatungo mu mujyi wa Ngororero bwana Rukundo Oswald twabajije kuri iki kibazo yadutangarije ko hari amabwiriza bahawe yo kwambara iyo myambaro ariko bakaba bategereje kuzabikora batangiye gukorera mu ibagiro ritunganye ryubatswe muri uyu mujyi gusa naryo rikaba ryibazwaho impamvu ridatangira gukoreshwa.

Ubuyobozi bwo kuri iki kibazo buvuga ko rwiyemezamirimo witwa Nyirishema Felix wubatse iryo bagiro atararimurika, bigatuma gutangira kurikoreramo bidindira.

Mu gushaka kumenya impamvu uyu rwiyemezamirimo atamurika iri bagiro, twasanze amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya Kigali atabasha kuboneka.

Mu gihe rero usanga ba nyir’amatungo (abacuruza inyama) ari bo gusa bambara iyo myambaro kandi ahanini bo batanegera inyama, abantu bibaza niba kuba nta bagiro rigezweho riraboneka bivuga kutubahiriza amategeko agenga umwuga.


Abana bakwiye kwitabwaho

Rwanda | Ngororero: Abana bose bakwiye guhabwa agaciro (ACORD)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Umunsi w’umwana w’umunyafurika mu karere ka Ngororero wijihirijwe mu murenge wa Nyange kuri uyu 16/06/2102. Uyu munsi wateguwe ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iterambere ACORD ukaba waritabiriwe n’ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Abafashe amagambo bose bibanze ku gaciro abana bagomba guhabwa hatitawe k’uko bavutse.

Mw’ijambo rye uwari uhagarariye ACORD madame Izabiriza Marie Mediatrice yamaganye ibangamirwa ry’uburenganzira bw’umwana igihe avutswa uburenganzira bw’ibanze nko kwiga, kwivuza, gutura heza , kwambara no  kuvuga icyo atekereza.  Izabiriza yongeye kwibutsa ko abana bayobora imiryango n’abafite ubumuga butandukanye bagomba kwitabwaho by’umwihariko, anamagana abagikoresha abana imirimo ivunanye.

Abana bakwiye kwitabwaho

Abana bakwiye kwitabwaho

Mu kurengera uburenganzira bw’abana bayobora imiryango, Madame Izabiriza yatangaje ko ACORD iharanira imibereho myiza yabo ibahuza bakava mu bwigunge, ibunganira igihe bahuye n’imanza, ibafasha mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka, ibashishikariza kwirinda icyorezo cya SIDA, ibafasha kuriha ubwisungane mu kwivuza, yubakira abatagira aho baba, ibatoza imyuga ibyara inyungu ikanabinjiza mu kigega cy’uburezi.

Intumwa y’akarere kuri uwo munsi bwana Hitayezu Alphonse ushinzwe Uburinganire n’Iterambere  ry’Umuryango yibukije imiryango ifite abana bafite ubumuga kutabahishira babavutsa uburenganzira bwabo, yibukije abana uburenganzira bwabo n’inshingano zabo zirimo kubaha abarezi babo no kwitabira kwiga. Abahagarariye inzego z’umutekano basabye abana kudahishira ababahohotera ku buryo ubwo aribwo bwose kandi bakagendera kure ibiyobyabwenge.

Umwana wafashe ijambo yashimiye Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda uburyo yahagurikiye kwimakaza uburenganzira bw’umwana asaba ababyeyi n’abarezi  kuba ijisho ry’abana mu kurwanya icyabangamira uburenganzira bwabo. Umunsi waranzwe no guha imiryango iyobowe n’abana imfashanyo zigizwe n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ibyo mu rugo zatanzwe na ACORD. Waranzwe kandi n’imbyino, inidirimbo n’imivugo byose byaganishaga ku kwamagana ibibangamira uburengazira bw’umwana.

 

 

 

 

Abarimu bakuwe kurutonde

Rwanda | Ngororero: Abarimu bakuwe kurutonde rw abazakora ibarura barasaba kurenganurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe ibarura rusange ry’abaturage. Nk’uko komisiyo y’igihugu y’ibarurishamibare yabitangaje, abazakora muri iri barura ni abarimu bigisha mu mashuli abanza, kandi abazahabwa ako kazi bakaba bagomba kuzakora mu tugari batuyemo.

Abarimu bakuwe kurutonde

Nyuma yo gukora urutonde rwa mbere rw’abazahabwa icyo kiraka, mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngororero haravugwa ikibazo cy’abarimu bavuga ko bakuwe ku rutonde kandi bari bujuje ibisabwa nyuma bagasimbuzwa abandi. Ahavugwa iki kibazo ni mu mirenge 4 ari yo Kabaya, Ngororero, Muhororo na Bwira ariko cyane cyane mu murenge wa Kabaya aho abagera kuri 15 bakuwe kuri uru rutonde bakaba bavuga ko hashobora kuba harajemo ikimenyane mu kubasimbuza bagenzi babo.

Umuyobozi w’umurenge wa Kabaya bwana Uwihoreye Patric yadutangarije ko nawe atazi icyatumye aba bariumu bakurwa kuri uru rutonde, kuko ngo bari barabatoranyije bagendeye ku bisabwa kandi abo bafashe bakaba bari babyujuje ariko nyuma y’uko bohereje uru rutonde ku karere rwagarutse harabayeho amahinduka.

Nyuma yo kumva aba barimu bakemanga umukozi w’akarere ka ngororero ushinzwe ibarurishamibare witwa Nayigiziki Eulade ko ari we wabakuye kuri uru rutonde, twamubajije adusubiza ko ibyo byahinduwe bigeze i Kigali nawe atazi uko byagenze.

Tuvugana n’umuyobozi w’aka karere bwana Ruboneza Gedeon, yadutangarije ko mu gukora urutonde hagiye hagaragaramo ikibazo cyo kubeshya aho hari abantu bamwe bashyirwaga mu tugari badatuyemo kandi bitemewe, abandi bagahabwa imyanya bigendeye ku marangamutima.

Urugero ni nk’aho amabwiriza avuga ko umuntu ufite uburambe kuruta undi kandi batuye hamwe ari we uhabwa amahirwe, ariko hakaba abashyizwe ku rutonde bafite uburambe buto hitwajwe ko ngo abafite uburambe bunini atari inyangamugayo.

Umuyobozi w’akarere avuga ko umuntu utari inyangamugayo n’ubundi adakwiye kuba umwarimu. Gusa hari n’aho bigaragara ko uwahinduye uru rutonde uwo ari we wese yibeshye, nk’aho hari umugore w’umwarimukazi kandi uburambyemo akaba ari nawe wenyine ubarizwa mu mudugudu yibarurijemo witwa Nyirandabasoneye bellancille ariko akaba yararukuweho.

Ikindi kibazo kigarukwaho cyane ni icy’abarimu bigisha mu mashuli ya 9 na 12 YBE bafite impamyabushobozi za kaminuza bari barangiwe kujya kuri uru rutonde ariko bakaba ngo baherutse gukomorerwa.

Umuyobozi w’akarere avuga ko iki kibazo bazakigira hamwe n’umukozi ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyohereje muri aka karere maze bakabisubiramo bakohereza urutonde rw’abakwiye kuzitabira amahugurwa azabanziriza iri barura.

Tubibutse ko bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abazahabwa aka kazi ari kuba ari umwarimu mu mashuli atarengeje 12 abanza, kuba atuye mu kagali azakoreramo, kuba ari inyangamugayo kandi abafite uburambe bw’igihe kinini muri uyu mwuga bagahabwa amahirwe kurusha abandi.

 

 

 

 

m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150 1

Rwanda | Ririma: umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150

Zimwe mu nka zorojwe abaturage

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE Rwanda, ishami rya Bugesera, kuri uyu wa 11/6/2012 woroje inka n’ihene, imiryango ikennye igera ku 150, bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere bo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera.

Muhongeyiteto Jeanne ni umwe mu batejwe imbere n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa akaba yahawe inka ije ikurikira ihene yahawe mbere, yavuze ko intego iyo mpuzamatsinda ifite ari ugutera imbere ejo hagakomeza kuba heza.

m_Ririma umuryango AEE woroje amatungo imiryango ikennye 150 1

Abagore bari babukereye

Ati “tugitangira amatsinda twumvaga bitazashoboka ariko tubifashijwemo n’uyu muryango twabashije kwigeza kuri byinshi mu buhinzi, ubworozi bw’amatungo atandukanye, kugurirana matelas zo kuryamira muri gahunda ya Sasa neza, kwizigama no kugurizanya, ndetse ubu tukaba tumaze kugeza kuri miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubwizigame mu murenge SACCO”.


 

Umuhuzabikorwa w’umuryango AEE mu karere ka Bugesera Cyomuhangi Wereny avuga ko gufasha abo bagore bibumbiye mu mpuzamatsinda Ejo Heza iwacu, byakomotse kuri gahunda yo kurwanya nyakatsi, ubwo Leta y’u Rwanda yafatanga icyemezo cyo kubuza abantu gutura muri nyakatsi, maze umuryango Eva Ministy w’Abaholandi ugasanga abo bantu bagomba gufashwa kubona amazu.

Ati “ ku ikubitiro twubatse amazu atanu, habonetse ubushobozi bubakira abandi  batanu bo mu kagari ka Kabeza, ariko tunabashakira uburyo babonerwa amatungo, ngo biteze imbere”.

Ibyo bikorwa byose binyuzwa mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, dore ko nawo ugendera muri iyo nzira yo kuzamura imibereho y’abaturage nk’uko Cyomuhangi abivuga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius yavuze ko abahawe ayo matungo bo mu kagari ka Kabeza bafite inshingano zo guteza imbere imibereho ya bo n’ubukungu aho batuye.

Abahawe ayo matungo buri wese yasabwe kuba ijisho rya mugenzi we mu kuyafata neza, kugira ngo azakwire maze agere kuri benshi borozanya. Hatanzwe ihene 180 n’inka 60 z’inyarwanda, hakurikijwe ibyifuzo by’abagenerwabikorwa kuko kuri ubu nizo babasha korora.

Izo nka ariko ngo zizagenda zivugururwa kugira ngo zizagere ubwo zitanga umukamo ushimishije.

 


Rwanda | Muhanga Urubyiruko

Rwanda : Rwanda : Muhanga: Urubyiruko rusanga rutagikeneye amahurwa atari ayo kwicungira ibyo bageraho

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Muhanga UrubyirukoRumwe mu rubyiruko rukomoka mu mirennge itandukanye y’akarere ka Muhanga rurasaba ko rwajya ruhabwa inyigisho ku buryo bwo kwicungira ibyo baba baragezeho kuko nyuma yo kwigishwa kwihangira imirimo, hari benshi bamaze kugira icyo bageraho. Ibi babivuze tariki ya 4 kamena,2012 ubwo batangizaga kongere (cogres) y’urubyiruko mu mujyi wa Muhanga.

Bavuga ko gahunda za leta zabigishije igihe kinini cyo kwibumbira mu makoperative ndetse bakanagira umuco wo kwihangira imirimo none kugeza magingo aya bamaze kugera kuri byinshi babikesha amakoperative. Hari abatangaza ko bifuza guhabwa inyigisho zihagije ku buryo bwo kwicungira ibyo bamaze kugeraho. Jean Pierre Gasirabo wo mu murenge wa Nyamabuye agira ati: “kenshi usanga urubyiruko twaramaze kwibumbira mu makoperative cyangwa amashyirahamwe kandi byanagize akamaro, ni byiza rero ko na duke twaba tumaze kugeraho tumenya kuducunga ndetse tukabasha no kutubyaza undi musaruro wisumbuyeho”. Sebastien Mushayija wo mu murenge wa Cyeza avuga ko hari ubwo usanga amakoperative n’amashyirahamwe amaze gutera imbere ariko mu gihe runaka ugasanga yasenyutse cyangwa yasubiye inyuma mu mutungo.

Avuga ko ibi usanga biterwa n’imicungire mibi ahanini ishingiye kubwumvikane buke buvuga hagati y’abanyamuryango. Bamwe bavuga ko ubu bwumvikane buke ngo usanga buvuka nyuma y’uko bamaze kugira icyo bageraho kuko batangira gushwanira no muri duke bafite. Hari amakoperative yagiye ashinjwa kenshi ubwumvikane buke muri aka karere kuburyo benshi mu banyamuryango bagiye bayavamo. Muri yo hari iyo ikigo cy’amakoperative cyasanze asigayemo abayobozi gusa nta banyamuryango. Bamwe mu bayobozi nk’aba wasangaga bashinjwa kwikubira umutungo wose wo muri koperative. Umuhuzabikorwa w’Inama y’urubyiruko mu karere ka Muhanga, Tharcie Kabasindi we asanga hari byinshi byagezweho n’urubyiruko kuko kuri ubu benshi bamaze kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo kandi bakamenya guhuriza hamwe imbaraga aho kugira ngo buri wese abe nyamwigendaho.

Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Muhanga  Innocent Gashugi, avuga ko kugeza uyu munsi bafite amakoperative  agera kuri 12 akora neza, yitabira gahunda yo kugana ibigo by’imari ndetse n’akarere kakabaha ubwunganizi bugenewe imishinga yo kuzamura urubyiruko.  Gashugi avuga ko ku ngengo y’imari irangiye bahawe ubwunganizi bw’amafaranga agera kuri miliyoni 10. Muri aya makoperative harimo arindwi yiyemeje kurinda inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo ku bufatanye n’ikigo nyarwanya gifite mu nshingano zacyo ibidukikije REMA. Gashugi avuga ko uru rubyiruko rwamaze kumenya kwizigamira kuko nibura iyo bakoreye amafaranga ku munsi buri wese ashyira 300 mu isanguku ya koperative mu rwego rwo kuzamurana.

Rwanda | Gisagara Abaturage

Rwanda | Gisagara: Abaturage bafashwa n’umuryango artcf barashima ibikorwa byawo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage bo mu karere ka Gisagara baterwa inkunga n’umuryango ARTCF (Association Rwandaise des Travailleurs Chretiens Feminin) barishimira ibyo umaze kubageza ndetse n’ubufasha ukomeje kubaha bugamije kubafasha kuva mu bukene.

Rwanda | Gisagara AbaturageUyu muryango ARTCF ubusanzwe ufasha abantu bafite ubwandu bwa VIH/ SIDA ndetse n’abandi batishoboye ahanini batewe ubukene no kurwaza iyi ndwara, ukaba ukora ku bufatanye bwa Care International. Muri aka karere ka Gisagara uyu mushinga ukorera mu mirenge 2 ariyo Nyanza na Kigemebe, ugafasha abantu binyuriye mu mashirahamwe y’abantu 20 mu ishyirahamwe 1.

Kuri uyu tariki ya 26 Gicurasi uyu muryango watanze ihene zigera kuri 150 mu murenge wa Nyanza ku miryango igera kuri 50 aho buri rugo rwahawe ihene 3. Nk’uko mu mashyirahamwe atandukanye afashwa n’uyu muryango  abantu bahitamo icyo bazabafashisha gihwanye n’amafaranga 1.800.000 agenerwa buri shyirahamwe, abo muri uyu murenge wa Nyanza bahise kugurirwa ihene zo korora.

Nyuma yo kuzihabwa aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kandi ko bazakora uko bashoboye aya matungo bahawe bakazayabyaza umusaruro maze nabo bakiteza imbere.

“Ndishimye rwose kuko nari naribajije aho nzakura agatungo byaranyobeye none mpawe ihene 3. Ubu ngiye kuzitaho uko nshoboye kose maze nazo zijye zibasha kumpa ifumbire mbone umusaruro uhagije mu mirima yanjye.” NYIRAMAKOMARI umukecuru umwe mubahawe ihene.

Uyu muryango nawo usobanura ko icyo ugamije ari ugufasha aba bantu kugira icyo bageraho cyane ko nk’abafite ubwandu baba bakeneye kwiyitaho bihagije, bityo rero kubaha amatungo cyangwa amafaranga abafasha mu dushinga duto baba barakoze bikaba bituma aba bantu bashobora kuronka bike mu bibagomba bitandukanye muri ubwo burwayi babana nabwo.

“Ntabwo twabaha ibyo bakeneye byose kandi tunagerageje kwita ku muntu uko bikwiye ntitwafasha benshi, ariko tugerageza kubafasha mu nyigisho bakiga guhanga udushinga duto maze tukabatera inkunga bityo bakabasha kugira inyungu n’umugabane kubyo tubafashisha ari benshi kandi abo barwaye bakabasha kubona kubyo uburwayi bwabo bubagomba n’ubwo bitaba byose kandi bataretse no gukora ngo biteze imbere bahereye kuri ibyo bike.” Innocent MBABARIYE umukozi wa ARTCF ishami rya Huye na Gisagara.

Uyu muryango kandi uhugura abaturage ku bijyanye no kwirinda agakoko gatera Sida ku batayirwaye ufasha, abenshi bahuguwe bakaba ubu bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gusiramurwa (Circumcision) ndetse bakaba bari no kubikorerwa. Muri Gisagara abahawe aya mahugurwa bagera kuri 1500.


Rwanda | Kayonza Abaturage

Rwanda | Kayonza: Abaturage basanga kwitura ari umuco mwiza ukwiye kuranga abanyarwanda

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza AbaturageBamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bavuga ko kwitura ari umuco mwiza ukwiye kuranga abanyarwanda. Babitangaje kuri uyu wagatatu tariki 30/05/2012 nyuma y’uko muri uwo murenge hari abaturage bari barorojwe inka muri gahunda ya Gira inka bituye bagenzi babo bagera kuri 28 batishoboye.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko hari abantu bamwe basaga n’aho ari bo bihariye ubworozi bw’inka, ugasanga abandi barabuze n’uko babona agafumbire bashyira mu mirima yabo kugira ngo yere nk’uko Muhayimana Gaston wo mu murenge wa Gahini abivuga.

Inzego z’ubuyobozi zakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko intara y’uburasirazuba ari yo ibamo inka nyinshi ariko zikaba zitunzwe n’abantu bake ugereranyije n’izindi ntara ahaboneka inka nkeya ariko zitunzwe n’abantu benshi. Guverineri w’uburasirazuba Uwamariya Odette yakanguriye abafite inka nyinshi koroza abatazifite kugira ngo iterambere rigere ku baturage bose.

Umuyobozi w’akarere ka kayonza, Mugabo John avuga ko buri muturage atunze inka byagira uruhare mu kwihutisha iterambere, kuko byarinda abaturage kwangiza ibidukikije bagakoresha ingufu za biogas mu guteka, bakabona ifumbire yo gufumbiza imirima ya bo, ndetse indwara ziterwa n’imirire mibi zigacika burundu.

Umuco wo korozanya uragenda ugerwaho mu karere ka Kayonza haba hagati y’abaturage ubwabo, leta n’abaturage ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta n’abaturage nk’uko Mugabo abivuga.


Rwanda Gakenke Abakora akazi k’uburaya

Rwanda | Gakenke : Abakora akazi k’uburaya barahamagarirwa gukora bakiteza imbereRwanda,Rwanda Gakenke,Rwanda Rulindo,Rwanda Advice,Rwanda Cooperative,Rwanda Development

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abakora akazi k’uburaya mu turere twa Gakenke na Rulindo barasabwa guhagurukira kujya mu makoperative kugira ngo biteze imbere, bityo bareke uburaya. Ibi babisabwe  mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012 mu karere ka Gakenke.

Rwanda Gakenke Abakora akazi k’uburaya

Muri ayo mahugurwa, bibukije ko  kwibumbira mu makoperative ari yo nzira yonyine yabafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse, aho basabwa gutanga imisanzu muri makoperative ibafasha kugurizanya hagati y’abo kugira ngo babone amikoro yo gushora mu bucuruzi.

Abakora akazi k’uburaya bibumbiye mu makoperative bemeza ko bateye intambwe mu kwiteza imbere n’ubwo inzira ikiri ndende kuko bagifite ikibazo cy’amikoro makeya.

Mukamugira Odille ukuriye koperative « Birashoboka » y’abakora akazi k’uburaya mu karere ka Rulindo asobanura ko koperative yabo imaze umwaka n’igice ikora, ariko ikaba imaze kugera kuri byinshi dore ko ifite ubushobozi bwo kuguriza abanyamuryango amafaranga yo gucuruza ubuconsho ikanakora imirimo ijyanye n’ubufumyi ndetse n’ubuhinzi.

Abakora akazi k’uburaya bavuga ko impamvu zabateye kwishora mu buraya ari imibereho mibi ndetse n’ubupfubyi kuri bamwe, nyamara bagahakana bivuye inyuma ko ari ingeso yabibateye kuko bashimangira ko  mu gihe babonye imibereho myiza bahita babusezerera ako kanya.

Bavuga ko mu kazi kabo bakora bahura n’ihohoterwa ritandukanye kuko abana babyarana n’abagabo batabemera kandi ntibabishyurwe amafaranga bumvikanye maze bakabura n’aho barega.


 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia