Posted on 28 August 2012
Tags: abandi, abaturage, bakennye, kurusha, kurushaho, Manihira, murenge, Rutsiro, Rwanda aid, Rwanda development, Rwanda people, Rwanda Rutsiro, Rwanda VUP, umushinga, VUP

Abaturage 68 bakennye kurusha abandi mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza, nyuma y’uko ku wa 24 Kanama 2012 bahawe matela n’umushinga VUP mu rwego rwo guca nyakatsi zo ku buriri.
Muri uyu murenge, mu minsi ishize habaruwe abaturage 156 bakennye kurusha abandi. Umushinga wa leta, VUP, ugamije guteza imbere imirenge ikennye kurusha iyindi wabanje gushyikiriza matela umubare munini muri abo baturage bakennye, 68 bari basigaye bakaba nabo barazishyikirijwe.
Mu butumwa bwabo, abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa basabye abaturage kurushaho kwiteza imbere bafata neza iyo nkunga bagenerwa na VUP.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, bwana Muhoranyi Nganizi Faustin na we yabakanguriye gukoresha neza inkunga bagenerwa ariko by’umwihariko abasaba ko baharanira kubaho badateze amaboko, ahubwo bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bishakemo ibisubizo.
Mu bindi bikorwa bisanzwe by’umushinga VUP, birimo gutanga imirimo y’amaboko, abashoboye gukora bakagenerwa umushahara wa buri kwezi, bakaba bahembwa igice nyuma ya buri minsi cumi n’itanu. Uyu mushinga kandi usanzwe utanga inkunga y’ingoboka ku batishoboye barimo abakecuru n’imfubyi zirera .
Naho ku bandi baturage b’abanyantege nke ariko bashoboye kuba bakoresha inguzanyo, umushinga wa VUP ubagenera inguzanyo bazajya bishyura bagatanga n’inyungu ingana n’amafaranga 2%.
Posted on 03 May 2012
Tags: cyane, guhenda, Ibyo, Inyanya, kurusha, ngo, Rwanda, Rwanda Market, Rwanda Ngoma, Rwanda tomatoes, ubu, uku, zihenze, zirunga
Uguhenda ku inyanya muri iki gihe ,abatuye umugi wa Kibungo baravuga ko noneho birenze guhenda ahubwo ko ntanyito babona babiha.
Ubu ngo urunyanya rusigaye ruribwa n’umugabo rugasiba undi kubera uburyo ngo rusigaye ruhenze.Abazi kugereranya bo bavuga ko inyanya zihenze kurusha ibyo zirunga.
Ubwo kuri uyu wa 02/05/2012 twaganiraga n’abari baje kuzihaha mu isoko batangaje ko kugeza ubu akadobo k’inyanya kamaze kwikuba inshuro nyinshi ugereranije no mu mezi abiri ashize.
Akadobo kanini kaguze amafaranga 1200Frw,mu gihe ibase y’inyanya yaguraga ibhumbi umunani. Iki giciro akaba ari cyo Nyiraneza wasanishaga uku guhenda no kuba zihenze kurusha ibyo zirunga.
Yabisobanuye agira ati”Igitoki kinini ntikirenza ibihumbi bitanu ariko ngo inyanya ibihumbi umunani! Ubuzima bwaha I Ngoma buri kugenda buhenda cyane ntakintu kicyoroshye.”
Kubera uku guhenda kw’inyanya benshi bahitamo kwigurira sauce tomate bakayiryaho kenshi.Ibi ariko nabyo usanga atari byiza kuko uku gusiga sauce tomate byateza ingaruka zo kuba yakwandura amamikorobi,bigateza indwara z’isuku nke.
Kurundi ruhande ariko ikigaragara ni uko ibintu byose cyane cyane ibiribwa ubu biri kuzamuka cyane mu biciro nkuko bivugwa n’abahahira mu mujyi wa Kibungo.
Posted on 27 April 2012
Tags: abaturage, akarere, bakennye, gahunda, gufasha, inka, Kagali, kurusha, Mushari, nbsp, Rwanda, Rwanda Caw, Rwanda development, Rwanda Help, Rwanda Rulindo
Abaturage 33 bakennye kurusha abandi bo mu kagali ka Mushari, umurenge wa Mbogo akarere ka Rulindo, kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012 bahawe inka, mu rwego rwo gufasha abatuye aka kagali kurushaho kwiteza imbere.

Izi nka zatanzwe muri gahunda ya gir’inka munyarwanda, ngo zizafasha aba baturage kwiteza imbere ndetse no kugendana na gahunda za leta nk’uko babisabwe na Mulindwa Prosper, umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.
Yagize ati: “ukugabiye muba muhanye igihango … bityo ntimuzahemukire leta y’u Rwanda muri gahunda zayo. Nta mpamvu nimwe muzongera kubona yo kudatanga mituweli, kudakorana n’ibigo by’imari cyangwa kudaca nyakatsi yo kuburiri”.

Mulindwa, yavuze kandi ko akarere ka Rulindo gafite gahunda yo kudatatanyiriza imbaraga ahantu hatandukanye, ahubwo bazajya bafata agace runaka bakagaha ubufasha bufatika, bakabona gufata akandi.
Ati: “Dufashe inka 33 tuzitanze mu kagali ka mushari gusa, bivuze ko abaturage ba mushari bakennye bagabanutseho 33. Ubutaha tuzareba akandi kagali nako tugahe inka nyinshi kugirango mu gihe gito bave mu mubare w’utugali dukennye”.
Akagali ka Mushari, niko kagali gakennye kurusha utundi mu murenge wa Mbogo nawo utifashe neza kuko mu mirenge 17 igize akarere ka Rulindo, uyu murenge uza ku mwanya wa 6 mukwibasirwa n’ubukene.
Posted on 03 April 2012
Tags: abandi, abaturage, ADEPE, bakennye, inka, kurusha, matsinda, mirenge, nbsp, Rwanda, Rwanda girinka program, Rwanda Global Fund, Rwanda poor, Rwanda Rubavu, ushinzwe
Mu gihe kiri imbere abaturage 240 bakennye kurusha abandi bo mu tugari 12 two mu karere ka Rubavu bazaba batunze inka, bityo bikazabafasha kwikura mu bukene.
Uyu ni umwe mu myanzuro y’ingenzi yemeranijweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje umuryango ushinzwe iterambere ry’abaturage ADEPE n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ndetse n’abayobozi b’imirenge ine ituwemo abatoranijwe kuzagabirwa ku ikubitiro.
Rubavu,Nyundo,Busasamana na Bugeshi ni yo mirenge yatoranijwemo utugari 12 natwo tuzemezwamo abaturage 240 bakennye kurusha abandi hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bari basanzwe barafashijwemo na ADEPE kwibumbira mu matsinda.
Ushinzwe ibikorwa bya JDAF/Rubavu SENZOGA Emmanuel yerekana ko ibyashingiweho hatoranywa iyo mirenge ari uko irimo abaturage bakennye kurusha abandi, inka zikaba zizabunganira mu kwikenura no guha agakombe k’amata abana babo mu kurwanya imirire mibi.
Nkinamubanzi Fabien ushinzwe imishinga muri ADEPE yatangaje ko umwaka wa 2012 uzarangira izi nka zageze ku batoranyijwe ariko akaba yaratsindagiye ko iyo gahunda inagamije korozanya. Yagize ati “izi nka abazazihabwa bagomba kuzirikana ko nabo
bazaziturira bagenzi babo mu matsinda”.
Iyi nkunga igamije guhashya ubukene hashyigikirwa gahunda ya Girinka Munyarwanda, yateganijwe na ADEPE ku nkunga ya Global Fund.