Abaturage 68 bakennye kurusha abandi mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza, nyuma y’uko ku wa 24 Kanama 2012 bahawe matela n’umushinga VUP mu rwego rwo guca nyakatsi zo ku buriri.
Muri uyu murenge, mu minsi ishize habaruwe abaturage 156 bakennye kurusha abandi. Umushinga wa leta, VUP, ugamije guteza imbere imirenge ikennye kurusha iyindi wabanje gushyikiriza matela umubare munini muri abo baturage bakennye, 68 bari basigaye bakaba nabo barazishyikirijwe.
Mu butumwa bwabo, abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa basabye abaturage kurushaho kwiteza imbere bafata neza iyo nkunga bagenerwa na VUP.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, bwana Muhoranyi Nganizi Faustin na we yabakanguriye gukoresha neza inkunga bagenerwa ariko by’umwihariko abasaba ko baharanira kubaho badateze amaboko, ahubwo bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bishakemo ibisubizo.
Mu bindi bikorwa bisanzwe by’umushinga VUP, birimo gutanga imirimo y’amaboko, abashoboye gukora bakagenerwa umushahara wa buri kwezi, bakaba bahembwa igice nyuma ya buri minsi cumi n’itanu. Uyu mushinga kandi usanzwe utanga inkunga y’ingoboka ku batishoboye barimo abakecuru n’imfubyi zirera .
Naho ku bandi baturage b’abanyantege nke ariko bashoboye kuba bakoresha inguzanyo, umushinga wa VUP ubagenera inguzanyo bazajya bishyura bagatanga n’inyungu ingana n’amafaranga 2%.
