Tag Archive | "kurwanya"

Rwanda | Club Tuseme yarwanyije imirire mibi mu kagari ka Gasarabwayi yubakira abaturage uturima tw’igikoni

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu kagari ka Gasarambwayi ho mu murenge wa Musaza, barwanyije imirire mibi bubakira uturima tw’igikoni abaturage, kugeza ubu umuturage akaba amaze kumva agaciro k’akarima k’igikoni.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasarabwayi Vincent de paul avuga ko kugeza ubu mu kagari ka Gasarabwayi abaturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’akarima k’igikoni aho avuga ko babikanguriwe na club Tuseme ibubakira uturima tw’igikoni ku bari batadufite.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi club ifatanije n’abajyanama b’ubuzima bakanguriye abaturage uburyo bateka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi muri aka kagari.

Yongeyeho ko hari abana bagera kuri 23 bari barwaye bwaki, ariko ngo kubera iyi club yafatanyije n’abajyanama b’ubuzima bakigisha uburyo bateka indyo yuzuye ubu nta bwaki n’abo bana bose barakize ubu bameze neza.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa  akaba avuga ko hari n’ihene za kijyambere zikamirwa abo bana mu rwego rwo kubarinda kongera kurwara bwaki aho bavanga n’igikoma bityo abana bakamererwa neza, kuri ubu akarere kakaba karateye inkunga ingana n’ibihumbi 500 iyi club kugira ngo ikomeze kugira ingufu mu kurwanya imirire mibi mu murenge wa Musaza.


Rwanda | Gisagara Gahunda

Rwanda | Gisagara: Gahunda yo kurwanya imirire mibi irakomeje

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu murenge wa Save, akagari ka Rwanza mu midugudu ya Kivumu na Nyabitare ho mu karere ka Gisagara abategarugori bakomeje kwitabira gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Rwanda | Gisagara GahundaMu gikorwa cyo gukangurira abaturage bo muri aka gace kurwanya imirire mibi, abategarugori bari mu gikoni cy’umudugudu bafatanyije n’abayobozi b’uyu murenge bagaburiye abana babaha n’amata ndetse bagirana n’ubuyobozi ibiganiro bitandukanye.

Abashyitsi bari bitabiriye icyo kiganiro ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa SAVE wari umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge Madame INGABIRE Chantal ndetse na komite nyobozi z’imidugudu yombi, abajyanama b’ubuzima muri iyo midugudu n’ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu  n’abandi baturage bagize iyo midugudu yombi muri rusange.

Rwanda | Gisagara Gahunda Mu ijambo umwe mu bajyanama b’ubuzima yavuze yagaragaje ko imirire cyane cyane ku bana  ishimishije kuko nta mwana n’umwe wagaragaye afite ikibazo cy`imirire mibi muri uwo mudugudu mu ipimwa ry’abana ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2012 bikaba bigaragara ko ababyeyi bamaze kwitabira kugaburira abana babo indyo nziza kandi yuzuye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore madame INGABIRE Chantal yavuze ko umuhigo abategarugori bo muri uyu murenge bahize wo kurwanya imirire mibi bazawugeraho bwaki kimwe n’ibindi bibazo biterwa n’imirire mibi bigasigara ari amateka.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude yashimiye abaturage b’iyi midugudu umurava bafite mu kurwanya imirire mibi, abakangurira kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye irimo ibibarinda indwara, ibibatera imbaraga n’ibyubaka umubiri dore ko n’ibigize iyo ndyo yuzuye babyihingira , kubagirira isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro yabo kugira ngo bazavemo abantu bazima bafite imbaraga zo gukorera Igihugu kuko ari bo mizero y’ ejo hazaza.

Umuhango wasojwe no kugaburira abana no baha amata cyane ko wari n’umunsi abategarugori bahuriraho mu gikoni cy’umudugudu.

 


 

  


 

Rwanda | AGR izigisha abagore 1120 imirimo yo kwiteza imbere

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR) urateganya kwigisha kwihangira umurimo abagore bakennye kurusha abandi mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu guhera tariki 15 Mata 2012.

Aba bagore bakaba baratoranyijwe n’abashinzwe imibereho myiza muri uwo murenge bakaba bamwe babana n’ubumuga, ababana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abakobwa batashoboye kwiga n’abandi batishoboye.

Nk’uko Alice Mukamazimpaka, umunyamabanga nshingwabikorwa wa AGR abisobanura ngo uyu mushinga uzafasha aba bagore kwigirira icyizere, kwifatira ibyemezo, Kurwanya ubukene mu ngo zabo no kwihangira imirimo. Yagize ati “twahisemo kwigisha uko baroba ifi aho kuyibatamika, kandi ibyo twebze abanyarwandakazi dukeneye ngo twikure mu bukene butudindiza.”

Mu byo bazigishwa cyane cyane bazibanda gukoresha umutungo urangwa mu murenge wabo bakawubyaza umusaruro, Nyuma y’imyaka itatu bazigishwamo bakazahabwa igishoro buri wese ku murimo azaba ashaka gutangiza.

Kugirango intego igerweho AGR ikaba izifashisha indi miryango mu guhugura abazaba baratoranyijwe mu zindi gahunda nk’uburenganzira bwa muntu, kubitsa muri banki, kurwanya ihohoterwa n’ibindi.

AGR ikaba yarafatanyije na Komisiyo y’Abafaransa y’Abagatolika Iharanira Iterambere (CCFD) mu rwego rwo guteza imbere umugore no kurwanya ubukene. Uyu mushinga ukaba uzakorera mu turere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu aritwo Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi, Rubavu na Karongi. Buri karere kazahugura abagore 160 bazaba ari 1120 bose hamwe.

 

Guca burundu

Rwanda | Guca burundu indwara z’imirire mibi na Bwaki birakomeje muri Nyabihu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ibikorwa byo kurwanya bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi kirakomeje mu Karere ka Nyabihu. Nyuma y’umurenge wa Rurembo ibi bikorwa bikaba bigenda bikorwa no mu yindi mirenge igize aka karere hatangwa amata ku bana bagaragaraho cyane cyane iyi mirire mibi.

Guca burundu

Umwana uhawe amata akura neza

Kwita ku bana bakarindwa indwara z’imirire mibi ni ngombwa kuko umwana iyo yitaweho akiri muto bituma akura neza ndetse akanakuza ubwenge n’intekerezo bityo ntibimutere kudindira nk’uko abaturage babitangarijwe n’ubuyobozi bw’ubuzima mu Karere.

Igikorwa cyo gutanga amata kikaba cyarakomereje mu Murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 15/02/2012 aho abana cyane cyane abafite ikibazo cy’imirire mibi bahawe amata mu rwego rwo kurwanya izi ndwara z’imirire mibi na bwaki.

Ibikorwa nk’ibi byo gutanga amata ku bana bikaba bibera mu gihugu hose kugira ngo hakibwe bwaki n’indwara z’imirire mibi,abana bakure bafite ubuzima buzira umuze bityo babashe gutera imbere batangwingiye mu bwenge ndetse no ku mubiri.


Musanze umuganda

Musanze umuganda wahujwe no koroza no kubakira abatishoboye

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Musanze umuganda

Mu muganda w’impera z’ukwezi kwa Mutarama 2012, mu karere ka Musanze, murenge wa Cyuve, mu kagali ka Cyanya, hahomwe amazu 14 abadepite bubakiye abatishoboye ndetse banashyikiriza abandi baturage batishoboye inka 14 zizabafasha kuryanya imirire mibi.

 

Abaturage bashimye ibikorwa by’abadepite byegera abaturage kandi bagahura nabo mu kubafasha kuzamura imibereho. Abo baturage bavuga ko guhura n’intumwa za rubanda mu bikorwa by’umuganda bituma baganira bakungurana ibitekerezo bikorohera n’intumwa za rubanda gutumikira abaturage no kubahwitura.

 

Abaturage bashima Perezida Kagame wazanye gahunda yo kurwanya ubukene abaturage babigizemo uruhare bihutisha iterambere.

 

Kabalisa Evariste, Vice Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yavuze ko inka zatanzwe zaguzwe n’abadepite mu kwifatanya n’abaturage kubageza ku iterambere n’imibereho myiza kandi gahunda yabo ikaba ijyanye no kurwanya imirire mibi no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

 

Mu biganiro bya nyuma y’umuganda, abana bahawe amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Minisitiri w’ibikorwaremezo, Eng. Nsengiyumva Albert, yashishikarije ababyeyi kumva ishingano bafite mu kwita ku mirire myiza y’abana bahabwa indyo yuze kugira ngo bakure neza kandi bashobore no gutekereza neza.

 

Minisitiri Nsengiyumva yibukije ababyeyi ko imirire mibi itadindiza umwana mu gukura gusa ahubwo ko inadindiza umwana mu mitekerereze. Aha yavuze ko mu Rwanda imirire mibi idaterwa n’ibura ry’ibiryo ahubwo ko ari umubenyi bucye bw’ababyeyi.

 

Umurenge wa Cyuve ni umwe mu mirenge year cyane ariko ugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi. Mu mwaka wa 2011uyu murenge wagaragayemo umubare munini w’abana bafite ikibazi cy’imirire mibi.

 


 

 

 

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia